Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase avuga ko abayobozi bose mu nzego zitandukanye bafite inshingano yo kurwanya ruswa bafatanyije n’abo bayobora ndetse bakanabikora bahereye hasi no ku babakomokaho.
Umuvunyi Mukuru yabitangarije mu kiganiro cyahuje Urwego rw’Umuvunyi n’inzego z’Ubutabera zirimo: Minisiteri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha bukuru , Urukiko rw’Ikirenga ku bufatanye n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe b’Uburayi (EU) i Kigali, ku wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2020, cyari kigamije gusesengura ibyuho bya ruswa bikigaragara muri izo nzego n’ingamba zihari kugira ngo irandurwe burundu.
Muri iki kiganiro cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ubutabera barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Nteziryayo Faustin na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston n’abandi batandukanye. Hagiye hagaragazwa ibyuho bikigaragara muri izi nzego ruswa icamo ndetse hanareberwa hamwe icyakorwa ngo bizibwe.
N’ubwo muri izi nzego zitandukanye z’ubutabera hakigaragara ruswa, Umuvunyi Mukuru yavuze ko nk’abayobozi bakunda igihugu kandi barajwe inshinga no kugiteza imbere bafite inshingano zo gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye kugira ngo ruswa icike burundu.
Yagize ati "Abayobozi twese twese uko tungana tugomba kwiyumvisha y’uko dufite inshingano yo kurwanya ruswa tukabitoza abo tuyobora, tukabitoza n’abana b’u Rwanda duhereye no ku bo tubyara, ruswa ikumvikana ko ari icyaha kibi, kitihanganirwa, nta we ugomba kuyihanganira".
Yakomeje avuga ko ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha ibyerekeye gushyingura amadosiye bakwiye kubyitondera, inkiko zigaca imanza neza zikarangira, abahesha b’inkiko bagakora kinyamwuga ntaho bahurira na ruswa ndetse ngo izi nzego zose zigatahiriza umugozi umwe zinafatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi.
Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko hari ibikorwa hagendewe ku mategeko ariko hakabaho ikosa ryo kubikora abaturage batasobanuriwe bityo bo bakaba banabibonamo ruswa.
Aha kandi yagarutse ku rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, abaturage bakomeza gutunga agatoki. Ati "Baratubwira [abaturage] ngo iyo nta kantu, utakoze umuti,... Dosiye ntikorwa, gukora umuti rero ni ugutanga ruswa".
Yakomeje avuga ko muri uru rwego hakigaragara intege nke, aho usanga ngo cyane cyane mu byaro abaturage bahamagara RIB ko babonye uwaketsweho icyaha ikabasubiza iti ’Mumufate mumuzane’ cyangwa ngo ’mujye kuri sitasiyo ya polisi mubabwire’. Akibaza ati "Ese umuturage ni we wafata mugenzi we ucyekwaho icyaha akamuzana kuri RIB?
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston avuga ko abafite ubushake bwo guha ruswa abakora mu nzego z’ubutabera ari benshi cyane kandi igihe cyose n’aho ariho hose, bityo ko ubunyangamugayo ndetse n’inshingano bafite zo kuyirwanya ari byo bikenewe kugira ngo ihashywe.
Ati "Dufite inshingano zo kurwanya ruswa kugera kuri 0 cyangwa hafi ya 0. Ahari icyuho tukizibe"
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda ufite inshingano zirimo kurwanya ruswa n’akarengane, bwiswe ’Rwanda Bribery Index 2018-2019’ bwashyize urwego rwa RIB ku mwanya wa kane mu zakiriye ruswa nyinshi muri uyu mwaka, ku kigero cy’ 8.5 %.
Ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs) ni byo byaje ku isonga mu kwimakaza ingeso ya ruswa ku kigero cya 12.8%, polisi yo mu muhanda iza ku mwanya wa kabiri ku kigero cya 12.4 %, urwego rw’abikorera rukurikiraho ku kigero cy’9.9%, na ho urwego rw’ubucamanza rwo rukaza ku mwanya wa gatanu ku kigero cy’8.3%.
REBA VIDEO:
Tanga igitekerezo