Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane wa Afurika zatangiye gukoresha iz’u Rwanda imyitozo kabuhariwe itandukanye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023.
Iyi myitozo yahawe izina rya ‘Justified Accord 23’ (JA23) iri kubera mu kigo cya gisirikare cya Isiolo muri Kenya, kandi yitabiriwe n’ingabo zo mu bindi bihugu birimo Djibouti, Uganda na Kenya.
Usibye ibifite abasirikare bari kwitoza, ibiro by’igisirikare cya Uganda bisobanura ko hari n’ibindi byohereje indorerezi nka: Botswana, Brazil, u Bubiligi, Madagascar, u Buholandi na Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania.
Itangira ry’iyi myitozo ryayobowe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imyitozo mu gisirikare cya USA, Lieutenant Colonel Jasson Porter, Lt Col. Peter Mwangi uyobora batayo ya 27 y’ingabo za Kenya zikoresha imodoka z’intambara ndetse n’abandi bofisiye bo mu bihugu bihagarariwe.
Nk’uko Lt Col. Potter yabimenyesheje abasirikare bagera ku 1000 bitabiriye iyi myitozo, bazaguhugurwa mu bijyanye no kongera ubushobozi bw’ibikorwa by’igisirikare, by’umwihariko mu butumwa bw’amahoro, itumanaho, ubuvuzi, gutegura ibisasu bitabwa mu butaka, kurwanya iterabwoba, ihuzabikorwa ry’igisirikare n’abasivili no kurwanya ibiza.
Iyi myitozo izarangira tariki ya 24 Gashyantare 2023. Biteganyijwe ko nyuma ya Kenya, izakomereza muri Uganda, Djibouti na Somalia.
Tanga igitekerezo