Corazon Kwamboka ni umunyakenyakazi, uyu mukobwa yatangiye gushyira ku mbuga nkoranyamabaga amafoto ye mu mwaka ushize wa 2014 ubwo yari akirangiza kwiga mu ishami ry’amategeko (droit) muri Kaminuza yo muri icyo gihugu cy’amavuko.
Amakuru dukesha senego.com, avuga ko amafoto y’uyu mukobwa nyuma y’aho agaragariye ku mbuga nkoranyambaga, ngo benshi bagiye bifuza gukundana n’uyu mukobwa by’umwihariko ugereranwa n’ibisasu Leta ya Kenya yohereje kuri interineti ndetse no ku isi hose.
Corazon yarangije kaminuza ahabwa diploma yo mu ishami ry’amategeko mu mpera z’umwaka wa 2013, muri kaminuza “Universite de Nairobi (Kenya)”.
Uyu mukobwa yakomeje kugenda yohereza amafoto umusubirizo ku nkuta ze, none hari abagiye batanga ibitekerezo by’uko uyu mukobwa impano afite yo kwerekana imideli akwiye kuyibyaza umusaruro bityo ko kwicara mu biro nk’umu-avoka bitamubereye na gato.
Corazon Kwamboka aje asanga abandi bakobwa b’abanyakenya basanzwe bamenyerewe muri uyu mwuga wo kwerekana imideli, basanzwe bavugwa cyane mu itangazamakuru kubera amafoto yabo avugisha abatagira ingano bamwe bayanenga abandi bashima, twavuga nk’aya Hddah Monroe,…
ANDI MAFOTO:
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philippe/Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo