Hashize igihe gikabakaba amezi atandatu Semuhungu Eric atagaragara ku mbuga Nkoranyambaga nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe n’abamukurikira.
Ibi bikaba bikurikira amakuru aherutse gutangazwa ku miyoboro itandukanye ya You Tube mu mezi ashize, avuga ko yaba afunzwe nyuma yo kuvugwaho ko yaba yarafashe kungufu ingimbi itaruzuza imyaka 18.
Icyo gihe byavuzwe ko uwo yafashe kungufu yabanje kumusindisha akoresheje inzoga maze amufata ku ngufu.Mu biganiro byagiye bivugwa ku rubuga rwa X mu bizwi nka Space, byavuzwe hari umuhanzi w’umunyarwanda usanzwe aba mu leta z’unze ubumwe za America ari naho Semuhungu yari aherereye, yaba ariwe wamufungishije gusa uyu musore yaje kubyamaganira kure ko ataribyo.
Nyuma y’ibyo byose byakomeje kuvugwa, nta makuru y’urwego urwarirwo rwose rwemeje ko Semuhungu afunzwe ariko hari abemezaga ko bagiye bamusura aho afungiye muri icyo gihugu.Nyuma yaho hari ibindi byavuzwe ko yaba yaroherejwe muri Afurika y’Epfo kuko ngo ariho yaba yafatiye urwandiko rw’inzira (pass Port) yamugejeje muri iki gihugu.
Ni mu gihe hagiye havugwa andi makuru yavuzwe ko yaba yaroherejwe mu Rwanda yirukanwe akaba ariho yaba afungirwa ariko ibyo byose ni ibyavuzwe nta gihamya.Igikomeje kwibazwa rero mu ruhando rw’imyidagaduro ni aho yaba aherereye niba afungiwe koko muri Amerika cyangwa se niba hari ahandi ari!
Eric Semuhungu wamenyekanye ubwo yasezeranaga kubana nk’umugore n’umugabo n’umuzungu bahuje igitsina witwa Ryan Hargrave nyuma akaza gupfa.Uyu musore yagiye abyiyemerera ko ari umutinganyi.
Tanga igitekerezo