Amakuru avuga ko umunyamakuru wa Radio/TV1 wavuzweho kuburirwa irengero yakubiswe n’abo mu mutwe w’Imbonerakure mu Burundi, akamenwa ijisho ry’iburyo.
Inkuru zanditswe mbere kuri uyu munyamakuru zavugaga ko yaburiwe irengero yari aho yakoreraga mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, nyuma haza andi makuru avuga ko ari muri Uganda.
Ubutumwa bwakirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bwasembuwe n’ubwabanje buturutse ku muntu wiyise Sondo Imbonerakure kuri Facebook.
Sondo Imbonerakure wometse ifoto ya Tuyishimire yakubiswe ku butumwa yashyize kuri uru rubuga, yavuze ko hari insoresore ziri kuva mu mahanga zikavogera u Burundi, bityo zikaba zikwiriye gushyirwa ku murongo.
Uyu mukwabu wakozwe mu gicuku cyo kuri uyu wa 5 Ugushyingo wahigaga abanyamahanga byavuzwe ko binjiye mu Ntara ya Cibitoke mu mugi wa Rugombo. Muri uyu mukwabu hafashwemo abarenga 80.
Tuyishimire avugwaho kuba yarinjiye mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa P5. Ngo yakubiswe n’Imbonerakure ubwo yambukaga ajya ku birindiro by’uyu mutwe i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ubwo hari hashize iminsi ibiri Tuyishimire abuze, Radio/TV1 yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere ndetse n’Urwego rw’Itangazamakuru rwigenzura ibicishije kuri Twitter, ibabwira ko yo n’umuryango we bababajwe n’ibura rye.
"Umunsi ubaye uwa kabiri Tuyishimire Constantin, umunyamakuru wa RadioTV1/Radio1 aburiwe irengero. Umuryango we, abo bakorana ndetse n’igitangazamakuru akorera bahangayikishijwe no kuba batazi aho aharereye." TV1 Rwanda.
Kuri 23 Nyakanga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamenyesheje TV1/Radio 1 n’umuryango ko uyu munyamakuru ashobora kuba aherereye muri Uganda.
Tariki ya 16 Nyakanga 2016 ni bwo Constantin Tuyishimire yaburiwe irengero, umuryango we usaba uwamenya aho aherereye kuwumenyesha.
1 Ibitekerezo
Kankindi Kuwa 06/11/19
Kumbe yari agiye muri P5???????????????????????? Kweeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!Niba ari ukuri ahubwo bamukosoye nabi!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo