Amakuru yakiriwe n’Ikinyamakuru Bwiza News arahamya ko abantu nibura batatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza. Abagera kuri 600 batawe muri yombi.
Imyigaragambyo ikomeye yongeye kwubura mu ntangirirp z’ukwezi kwa Gicurasi, yibasira uturere ( amakaritsiye menshi) tw’umurwa mukuru Bujumbura.
Imyigaragambyo yabereye muri Komine Musaga, Cibitoki, Mutakura, Kamenge, Kinindo, Kanyosha ndetse no mu mujyi wa Bujumbura hagati, bitandukanye no mu minsi ya mbere aho yaberaga muri komine imwe.
Ku itariki ya 15 Gicurasi abigaragambya bageze mu mihanda saa kumi n’imwe z’igitondo, batangira gutwika amapine muri buri metero 50 z’umuhanda bashaka ko abapolisi babura aho banyura.
Ibyo byaje kuvamo guhangana na Polisi ibatera imyuka iryana mu maso, nabo batera Polisi amabuye.
Nkuko bitangazwa nU muryango utabara imbabare, Croix Rouge, abantu ba tatu bapfuye mu gihe 45 aribo bakomerekeye mu myigaragambyo.
Gereza nkuru ya Mpanda yuzuye imfungwa za demokarasi
Imiryango irengera agateka ka zina muntu iravuga ko abantu 600 aribo bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu Burundi mu gihe bivugwa ko abagera kuri batanu bapfuye abandi benshi bagakomereka. Muri abo bishwe haravugwamo abasore babiri bari bamaze iminsi baraburiwe iregenro, Ngendakumana Jonas na Bukuru Leonard, abahungu ba Nfisimana, bakaba barafatiwqe mu myigaragambo yaberaga muri Komini ya Musaga.
Komini ya Musaga ikomeje kwigomeka ku butegetsi
Abigaragambya muri Komine Musaga barasaba ko Leta ikora ibintu bitatu by’ingenzi aribyo : a) kurekura Umuyobozi w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi Pierre Claver Mbonimpa, b) gufungura Radiyo RPA na Kandidatire ya manda ya gatatu ya Nkurunziza igakurwaho.
Pierre Claver Mbonimpa. umuyobozi wa APRODH, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu imfungwa n’abagororwa yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 27 Mata 2015.
Radiyo RPA nayo yafunzwe kuwa mbere, Leta y’u Burundi iyishinja kwenyegeza imyigaragambyo no kuba ikorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ku munsi wa gatatu: Imyigaragambyo yakomereje muri Komine Musaga
Amakuru ava i Burundi aravuga ko mu ntara ya Gitega, naho abaturage barashaka kwigaragambya ariko Polisi ikomeje gukoma mu nkokora umugambi wabo.
Aline Kamasirabo
Tanga igitekerezo