Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amarangamutima yatewe no kuba yicaranye n’uwo yita umubyeyi, Kayirebwa Cecile, avuga ko yakunze kuva kera ataranatangira umuziki by’umwihariko bakaba banagiye guhurira mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020.
Hari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2020, i Kigali, cyateguwe na Bwiza Media Ltd ifatanije na Kalibu ISBL ndetse n’Umushanana Ltd, aho aba bahanzi bakitabiriye mu rwego rwo gutegura igitaramo ’Ikirenga mu bahanzi 2020’ Kayirebwa azashimirwamo nk’uwasigasiye umuco Nyarwanda abicishije mu bihangano bye.
Karasira ntiyahishe akanyamuneza yatewe n’uko yari kumwe na Kayirebwa, yagize ati "Ni iby’igiciro kinshi cyane kuba ngeze aho nicarana na we ndabimushimira cyane kuko ari mu bantu babigizemo uruhare. Kuva na kera nkitangira umuziki naramukundaga cyane, narabimubwiye ariko nkumva simfite uburyo bwo kumugeraho".
Karasira avuze ibi kuri Kayirebwa mu gihe na we amaze iminsi atanga ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye akavuga ko mu bahanzi bato abona bazamukorera mu ngata mu gukomeza gusigasira umuco nyarwanda babicishije mu ndirimbo na Clarisse arimo.
Imyiteguro y’igitaramo ’Ikirenga mu bahanzi igeze he?
Umuhuzabikorwa w’umushinga “Indongozi mu bahanzi” uri gutegurwamo iki gikorwa, akaba anashinzwemo itangazamakuru n’itumanaho ndetse akaba n’umuyobozi mukuru wa Bwiza Media Ltd, Kayiranga Mecky, muri iki kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko iki gitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi 2020’ cyo gushimira umuhanzi wabaye indashyikirwa mu kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu ndirimbo imyiteguro yacyo igeze kuri 80%.
Yizeje abanyarwanda muri rusange ko giteguye neza kandi ko uzakitabira wese azataha anyuzwe n’umuziki w’umwimerere wa gakondo. Yagize ati "Kugeza ku munsi wa none imyiteguro imeze neza, harabura umunsi gusa,ni ukuvuga ngo ku cyumweru biratinze ubundi dutarame".
Ntagengwa Servil Omar uhagarariye Kalubu Isbl, na we yashimangiye ko iki aricyo gihe ngo Kayirebwa ashimirwe. Ati "Mu muco Nyarwanda ubundi ubutumwa bwose bwabaga mu miryango bwacaga mu ndirimbo, niko byahozeho, ni nabyo dushaka kugarura. Njye nkeka ko kuri uriya munsi icyo nise gushimira umuhanzi wakoze ibikomeye yagombye kwicara tukamuririmbira twembi. Uriya munsi si uwa Kayirebwa kuturirimbira ahubwo nitwe bo kumuririmbira".
Abateguye iki gitaramo kandi bakomeje babwira abanyarwanda bose muri rusange baba basanzwe bakunda Kayirebwa ko kuri uriya munsi bahawe ikaze, haba abafite impano bifuza kuzamushyikiriza bakazaza bazitwaje, ko uzaba ari umunsi we wo kumushimira.
Ab’inkwakuzi batangiye kugura amatike
Iki gitaramo ’Ikirenga mu bahanzi 2020’ kizaba ku itariki ya 8 Werurwe 2020, muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali kuva saa kumi n’ebyiri (18:00). Abahanzi bazaririmba barimo Muyango Yohani, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse, Mushabizi n’Ababeramuco n’Itorero Ibihame by’Imana.
Aho waba uri hose ushobora kugura tike yo kwinjira muri iki gitaramo wifashishije Airtel Money, aha ho harimo na poromosiyo kuko tike igura ibihumbi 20Frw urayishyura 18,000 Frw mu gihe iya 10,000 Frw ukoresheje Airtel money uyigura 9,000 Frw, naho ugura iya 5000 Frw ayigura ibihumbi 4000 igihe akoresheje Airtel gusa .
Aya matike kandi ari kuboneka ahantu hatandukanye harimo ahakorera Serivisi za Airtel muri Kigali nka Remera ku kicaro gikuru cya Airtel, Nyabugogo na Nyamirambo.
Uzagura tike ku munsi w’igitaramo, Iyo mu myanya y’icyubahiro ni 25000Frw (VVIP), mu gihe mu mwanya uwukurikira (VIP) azaba ari 15,000 Frw ndetse na 10,000 Frw ahasigaye hose.
Aya matike kandi mushobora kuyagurira muri Camillia ku Gisimenti, UTC, CHIC na KBC, Simba Supermarket. Aya matike kandi mushobora kuyasanga muri T2000 ahakorera Monaco, i Nyarutarama kuri Tenis Club, Simba mu Mujyi i Nyarugenge, Blues Coffee ndetse no muri gare ya Nyarugenge.
REBA VIDEO:
1 Ibitekerezo
opel Kuwa 05/03/20
ku foto, ibyishimo birihe? ntubona ko bacungana?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo