Umuhanzi Manzi James wamenyekanye mu itsinda ry’umuziki Nyarwanda rya Urban Boyz nka Humble Jizzo, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we.
Umubyeyi wa Humble Jizzo yitabye Imana ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020 aguye mu bitaro bya Nyagatare.
Humble Jizzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabitse umubyeyi we agira ati: “Uhurukire mu mahoro Papa. Ndababaye cyane. Ntabwo nari nziko ko kuri Nohel tuvugana bwari ubwa nyuma."
Abantu batandukanye barimo Luckman Nzeyimana, Platini Nemeye, Uncle Austin n’abandi bafashe mu mugongo Humble Jizzo bifuriza iruhuko ridashira umubyeyi we.
Uyu mubyeyi yitabye Imana abonye ubukwe bw’umuhungu we n’umwuzukuru. Humble Jizzo n’umukunzi we Army barushinze ku wa 25 Ugushyingo 2018.
Ku wa 23 Gashyantare 2018 bibarutse imfura y’umukobwa. Uyu mwana wahawe izina rya ‘Ariella’ yavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Washington.
Tanga igitekerezo