Igisirikare cya Israel cyemeye ko ingabo zacyo zarashe zikica Abanyepalestina babiri zigakomeretsa uwa gatatu ku nkengero y’inyanja mu ntara ya Gaza.
Zabyemeje ku wa Gatandatu nyuma y’uko amashusho ya videwo yagiye ahagaragara yerekana umugabo umwe yitura hasi bisa nkaho arasiwe ahantu hatari abantu.
Ayo mashusho kandi yerekana ibimodoka bya tingatinga bisunikira imirambo ibiri mu musenyi uvanze n’ibishingwe byari hafi aho.
Abasirikare bavuze ko barashe abo bantu ari uko banze kubahiriza no guha agaciro amasasu yari yarashwe agamije kubaburira ngo bahagarare.
Ingabo za Israel zivuga ko ayo mashusho ari ay’ibihe bibiri bitandukanye yegeranirijwe muri videwo imwe. Kugeza ubu aho ayo mashusho yavuye ntiharamenyekana.
Al Jazeera yagaragaje ayo mashusho mu cyumweru gishize yavuze ko abo bagabo uko ari babiri bazunguzaga amabendera yera mbere yuko barasawa.
Ayo mashusho aje akurikira andi meze nka yo yerekanye Abanyapalestina mu ntara ya Gaza yokamwe n’intambara baraswaho cyangwa bicwa mu gihe bigaragara ko nta kibazo bari bateje.
Tanga igitekerezo