Ikimoteri cya Nduba nyuma y’uko cyuzuye kigiye kongera kwagurirwa ubushobozi ku buryo hazongerwa ubuso bwacyo kugirango hatazabaho kongera kuzura vuba.
Ibi bikazakorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura WASAC, aho cyatangaje ko kigiye gutangira kubaka bundi bushya iki kimoteri kuko imyanda yamaze kurenga ubushobozi bw’icyari gisanzwe.
Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko hari ubwo imvura ingwa ikamanura amazi agiturukamo ku musozi wa Gatunga uhakikije.
Umuhumuza Gisele , umuyobozi w’iki Kigo cya WASAC, avuga ko iki kimoteri kigiye kwagurwa kandi ko inyigo yarangije gukorwa.
Ni nyuma y’uko bamwe mu badepite bagize bagize Komisiyo y’umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, nabo baherutse kubaza WASAC iby’iki kimoteri.
Mu rwego rwo kubyaza umusaruro iby’iki kimoteri, haguzwe imashini izajya ivangura imyanda ku buryo ishobora gutangira gukora ifumbire y’imborera yajya yifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi.
Tanga igitekerezo