Imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 4 Gicurasi kuva mu gitondo muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga, mu birometero 15 uvuye Bweremana, muri Teritwari ya Masisi, yarangiye inyeshyamba za M23 zifashe uduce twa Bitonga na Kalungu.
Amakuru yatangajwe na Kivu Morning Post yavugaga ko mbere yo gufata ibyo bice, imirwano yasatiraga Bweremana, mu gihe ngo abaturage ba Bitonga, Bishange, Kashenda na Bweremana bari mu gihirahiro batinya gusubiza kwa M23 ibisasu FARDC yayiteragaho n’imbunda ziri i Minova.
Abaturage ngo bahungiraga mu midugudu itandukanye muri Kalehe, cyangwa muri centre ya Minova, aho ngo abaturage baho nabo bari mu cyoba kubera intwaro ziremereye ziri kurasira hafi yabo.
Nk’uko amakuru menakomeza avuga, agace ka Bitonga M23 yigaruriye kuri uyu wa Gatandatu, kareba imijyi ya Minova muri Kivu y’Amajyepfo na Bweremana muri Masisi. Kwegera imbere kw’inyeshyamba muri kariya gace bizabafasha kwihuta berekeza Kalungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Bitonga yongewe ku rutonde rw’ahantu M23 imaze kwigarurira, harimo Ngungu, Bugeri, Kibabi, Murambi, Gasake, Ruzirantaka, Rwangara, Rubaya yafashe kuwa Gatanu n’ahandi.
Tanga igitekerezo