Amakuru aturuka muri Congo Kinshasa aravuga ko ishyamba ritakiri ryeru hagati ya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu na Félix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi, ku buryo umwe asigaye afata undi nk’ ’umunyagitugu ukwiriye guhashywa’.
Ni Kabila kuri ubu umaze imyaka ine yaracecetse, kuva muri 2019 ubwo yahererekanyaga ubutegetsi yari amazeho imyaka 18 na Tshisekedi.
Kabila umaze igihe mu icuraburindi ndetse no guceceka kudasanzwe, kuri ubu biragoye cyane kumubona mu buzima bw’umunsi ku wundi bwa Congo Kinshasa, haba muri Politiki y’iki gihugu cyangwa inzego za gisirikare cyazo.
Uyu mugabo ku rundi ruhande amakuru avuga ko afitiye umujinya w’umuranduranzuzi Perezida Félix Antoine Tshisekedi asigaye afata nk’’umunyagitugu ukwiriye guhashywa’; nyuma y’igihe amubangamira cyane.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyanditse ’Raïs’ nk’uko bakunze kumwita abona asigaye acungirwa hafi n’ubutegetsi bw’i Kinshasa; ibyo afata nk’umugambi ugamije kumuhohotera cyangwa kumugirira nabi.
Iki gitangazamakuru kivuga ko uyu wahoze ari Général Major mu ngabo za Congo Kinshasa inshuro nyinshi iyo aganira n’abantu ba hafi ye avumira ku gahera Tshisekedi.
Ni Kabila ku rwego rwe bwite wumva yarambuwe uburenganzira bwo kujya aho ashaka mu mudendezo; bijyanye no kuba mbere y’uko agira aho ajya n’indege ye bwite agomba kubanza guhabwa uburenganzira n’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Congo (ANR).
Urugero nko kugira ngo ajye muri Afurika y’Epfo aho asanzwe akurikiranira amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza ndetse akanahivuriza; ngo Jean-Hervé Mbelu Mbiosha uyobora ANR abanza kujya iwe mu rugo kugira ngo abashe kugenda mu muhanda afite imodoka zimuherekeje.
Africa Intelligence kandi ivuga ko mu bindi Kabila atajya yishimira ari uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje guhihibikanira kuvugurura pasiporo za bamwe mu bo mu muryango we; hejuru y’ibyo akaba ababazwa cyane no kuba abenshi mu bo bahoze bakorana barahunze RDC mu gihe abandi bahigishwa uruhindu.
Kabila kandi anenga Komisiyo y’amatora muri Congo Kinshasa ndetse n’Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga muri iki gihugu ku kuba bari kunanirwa gutegura amatora; mu gihe habura amezi atandatu ngo abe.
Ibirenze ibyo kandi Perezida wa kera wa Congo ahangayikishijwe no kuba umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’igihugu cye n’ibihugu baturanye; by’umwihariko u Rwanda.
Tshisekedi n’abambari be barushinja guha ubufasha umutwe wa M23; ibyatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba.
U Rwanda ku rundi ruhande ruhakana guha ubufasha uriya mutwe; ahubwo rugashinja Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR bahuriye mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Ikibazo cya M23 na cyo ngo kiri mu byatumye Joseph Kabila arakarira cyane Tshisekedi, ngo kuko atumva buryo ki yananiwe gushyira ku murongo Ingabo za Congo ndetse no kuzigurira ibikoresho byo gutsinsura uriya mutwe.
Ni M23 imaze umwaka igenzura uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kutwambura FARDC.
Tanga igitekerezo