Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 5 Ukuboza 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye kuri politiki n’umutekano.
Harimo ko:
Perezida wa sena yareguye
Uwari Perezida w’umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yeguye kuri iyi nshingano kubera impamvu y’uburwayi.
Ibaruwa y’ubwegure bwe yayigejeje kuri ba visi perezida ba sena ndetse n’abasenateri muri rusange tariki ya 8 Ukuboza 2022, ndetse Inteko yemeje aya makuru.
Ubwo Inteko yakiraga ubwegure bwe tariki ya 9 Ukuboza, Dr Iyamuremye yasobanuriye bagenzi be ko afite uburwayi ari kwivuza, bityo ko atakomeza iyi nshingano ari mu gitanda kwa muganga.
Umuvugizi wa M23 yafatiwe ibihano
Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yafatiye ibihano abantu umunani bafite aho bahurira n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), barimo Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma.
Iyi komisiyo tariki ya 8 yasobanuye ko Maj. Ngoma yateguye ndetse anayobora ibitero ku basivili mu bice M23 igenzura, bamwe baricwa.
Urutonde rw’abafatiwe ibihano ruriho kandi Colonel Ruhinda wo muri FDLR, Colonel wo mu ngabo za RDC, umuyobozi wa Mai Mai Yakutumba, uwa ADF, CODECO ndetse n’umushoramari w’Umubiligi.
M23 yiteguye kurekura aho yafashe mu gihe kitazwi
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uyu mutwe witwaje intwaro witeguye guhagarika imirwano no gusubira inyuma nk’uko byemejwe n’abayobozi bakuru mu karere bahuriye muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo.
Gusa nk’uko byasobanuwe na Maj. Ngoma, uyu mutwe uzasubira inyuma mu gihe uzaba weretswe aho kujya, kandi ngo ntabwo uzarebera mu gihe abasivili bo mu burasirazuba bw’igihugu bakomeza guhohoterwa.
Itangazo rya Kanyuka n’ibisobanuro bya Maj. Ngoma byagaragaje ko byagorana kumenya igihe M23 izasubirira inyuma, mu gihe ikomeje gushinja ingabo za Leta n’imitwe irimo FDLR na Mai Mai guhohotera abasivili, by’umwihariko Abanyekongo b’Abatutsi.
U Rwanda na USA ntibyumvikanye ku kibazo cya RDC
U Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ntibyumvikanye ku miterere y’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Ubu bwumvikane buke bwabaye mu kiganiro Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiranye n’Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, tariki ya 5 Ukuboza.
Perezida Kagame yasobanuriye Blinken ko ikibazo cyo muri RDC gifite umuzi wirengagizwa, ariko uyu mudipolomate mukuru wa USA asaba ko u Rwanda rwahagarika ubufasha “ruha” M23.
Abanyarwanda 4 bo mu muryango umwe baterewe ibyuma muri RDC
Ntagisanimana Diane n’abana be babiri barimo ufite imyaka ibiri n’undi w’amezi biciwe muri RDC ubwo bari hafi y’umupaka bashaka kwinjira mu Rwanda, ahaherera mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu.
Uwo mu muryango w’abishwe utuye muri Cyanzarwe yatangaje ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye tariki ya 3 Ukubozam ndetse ko bamaze kwica, imirambo yabo yagumye muri RDC, mukuru wa Ntagisanimana wakomerekeje cyane na we arafatirwa.
Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR n’ingabo za RDC ni bo bakekwaho kwica aba Banyarwanda bari baragiyeyo gukora ibikorwa by’ubuhinzi mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarakajije umurego.
Tanga igitekerezo