Mukarugaryi Leocadie w’imyaka 83 y’amavuko avuga ko ikibura mu Rwanda ari ukwishyira hamwe kw’abafite aho bahurira n’ubuvuzi bwa gakondo, bityo ko iyo ntera yagezweho umuti wavura icyorezo cya Covid_19 bawutahura.
Mukarugaryi ni umuvuzi gakondo ufite ivuriro mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ashimangira ko aka kazi akamazemo imyaka irenge 30, bityo ko abona hari ibyagerwaho mu gihe cyose abavuzi gakondo baba bemeye gukorera hamwe.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, uyu mukecuru yakomoje ku muti igihugu cya Madagascar giherutse gutangaza nk’uwo kifashisha mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, yemeza ko no mu Rwanda ubu bwoko bw’ibimera uwo muti wakozwemo buhari.
Yagize ati “Hari ibibabi (imiti) tuba dufite, umwe afite uyu n’undi abifite ibindi,….Hari nk’uwo babonye muri Madagascar biriya dufite umuntu [umuvuzi gakondo] ubihinga ndetse unabifite, njyewe asanzwe anabinzanira nkabikoresha ariko njyewe mbyifashisha mvura umuriro n’ibindi. Afite umurima munini natwe dufite indi, ivura inkorora, umuriro, umusonga,… ubwo rero urumva umuntu wakize ibyo urumva Corona ntiyaba ikimwishe”.
Akomeza avuga ko ikibura ari ukwishyira hamwe, ati “Ikintu kimwe kibura mu Banyarwanda ni ukwishyira hamwe ngo bavuge ubushobozi n’ubushake byabo noneho babyegeranye babishyikirize abafite ubuhanga kuturusha babijyane muri Laboratwari”.
Uyu muvuzi gakondo avuga ko anazwiho kuvura indwara y’igicuri igakira burundu, indwara z’umwijima n’izindi zitandukanye, akababazwa cyane n’abiyitirira umwuga wabo yita abamyamyi mu buvuzi bwa gakondo baba bagamije kunyunyuza imitsi y’abaturage.
Mu kwezi gushize nibwo Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yamuritse umuti ukozwe mu byatsi byo kuri icyo kirwa we yemeza ko urinda kandi ukavura ubu bwoko bushya bwa coronavirus, gusa Inzego zishinzwe ubuzima ku isi no muri Afurika ntacyo ziratanga kuri uyu muti watangajwe na Rajoelina.
Uyu muti wa Madagascar wiswe Covid-Organics, ukozwe mu byatsi byitwa Artemisia. Mu gihe hari abanenga uyu muti ko utizewe, Perezida Rajoelina yatangarije France 24 ko impungenge zose zigifitwe kuri uwo muti ariko wavumburiwe muri Afurika, ati “iyo uba wavumburiwe mu Burayi, ubu nta mpungenge ziba zihari.”
Reba ikiganiro cyose Bwiza TV yagiranye na Mukarugaryi
Tanga igitekerezo