Inteko ishinga amategeko muri Koreya y’Epfo yatoye ingingo yeguza Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Lee Sang-min, ashinjwa uburangare mu rupfu rw’abantu 159 mu kwezi k’Ukwakira 2022.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Gashyantare 2023, ni bwo inteko ishinga amategeko muri Koreya y’Epfo yatoye yemeza gutakariza icyizere Minisitiri Lee Sang-min kubera umubyigano wabaye mu murwa mukuru Seoul ugahitana abantu 159.
Tariki ya 29 Ukwakira 2022 ni bwo muri Koreya y’Epfo bari kwizihiza umunsi w’abatagarifu, banishimira umwaka wari ushize kwambara agapfukamunwa bikuwe mu mabwiriza yarebaga abatuye mu gihugu cyose.
Ubwo amagana y’Abanyakoreya yari yateraniye Seoul mu gace ka Itaewon, bitewe n’umubyigano wari mu muhanda abantu bajya mu cyerekezo kimwe, byatumye abantu bagera ku 159 bahasiga ubuzima, abandi 196 barakomereka.
Nyuma y’iri sanganya, ababuze ababo bashyize urwibutso mu gace ka Itaewon, ibintu Leta yahise yamagana ivuga ko bagomba kurukuraho.
Ubwo Polisi yo muri iki gihugu yavuga kuri iri sanganya, yavuze ko habayeho ikibazo cy’amakuru adahagije, isezeranya abaturage ko bitazongera kubaho.
Nyamara iki gisubizo n icyo cyatumye inteko ishinga amategeko itumizaho Minisitiri w’umutekano, ngo asobanure neza iby’iki kibazo kuko batigeze banyurwa n’ibi bisobanuro.
Binyuze mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rikaba rifite n’ubwiganze mu nteko ishinga amategeko, abarihagarariye bahise basaba ko Minisitiri agomba kwegura ku mirimo ye.
Mu matora yabereye mu mwiherero, abantu 179 barimo 169 bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi batoye bemeza ko agomba gutakarizwa ikizere, abandi 109 baracyanga. Ni mu gihe inteko yose igizwe n’abantu 300 kandi icyemezo kugira cyemezwa bisaba abantu 150.
Nubwo Minisitiri Lee yahagaritswe ku mirimo ye, urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga mu gihugu rufite iminsi 180 yo gufata icyemezo cyo kumwirukana burundu cyangwa kumusubiza mu kazi.
Kuri ubu Minisitiri Han Chang-seob wari wungirije Lee agiye kuba ari we Minisitiri w’agateganyo kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro.
Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-yeol, akaba yavuze ko atimishimiye ibyo inteko yakoze. Yagize ati "Bizandikwa nk’amateka ateye isoni muri politiki y’inteko ishinga amategeko."
Nubwo Perezida Yoon ashyigikiye Lee, impuguke zivuga ko habayeho uburangare ku bashinzwe umutekano, kuko bari kuyobora abaturage mu byerekezo binyuranye hakirindwa akavuyo.
Tanga igitekerezo