Mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Ruliba, Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, umuyobozi w’Umudugudu afatanije n’abashinzwe umutekano barwanye n’abaturage ngo bashakaga kubambura imfashanyo bari bafite ikubiyemo ibyo kurya biza kurangira bafatanye mu mashati bamwe barakomereka.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mata 2020, abaturage bavuga ko abayobozi bitwikiriye ijoro kugira ngo banyereze imfashanyo yabo, ari nabyo ngo byaje guteza imvururu kugera ubwo hitabazwaga Polisi ikorera muri aka gace (Mont Kigali).
Abaturage bavuga ko ibi biribwa byatangwaga ahagana saa Mbiri z’ijoro isaha badahuzaho n’ubuyobozi bwo buvuga saa kumi n’ebyiri (18:00) na saa kumi n’Ebyiri n’igice (18:30).
Ikitonderwa: Ifoto y’uwakomeretse twanze kuyishyiraho kuko yakomerekejwe bikabije, ukurikije uko bigaragara
Aha ni kumunsi weje abaturage barindiriye ibyo kurya
Baganira na Bwiza.com, abaturage bavuga ko babona uku kwitwikira ijoro bihatse amanyanga y’abayobozi bari bagamije kunyereza imfashanyo abatishoboye bagenewe muri ibi bihe bikomeye buri Munyarwanda asabwa kuguma mu rugo hirindwa icyorezo cya Coronavirus.
Uyu utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati "Habaye imirwano induru ziravuga, abaturage batera amabuye ubuyobozi hiyambazwa Polisi ikorera muri aka gace ni uko iraza ifata ibyo biribwa niho byaraye".
Abaturage bavuga ko ibiribwa bihari ariko abayobozi bashaka kubirigisa, ati "Bitwikiriye ijoro kugira ngo babirigise, intonde zirahari abayobozi b’amasibo bakoze Lisiti zijyanwa no ku Kagari ariko biri kuza ntibitangwe n’abayobozi b’amasibo bafatanije na Mudugudu n’abashinzwe irondo kugira ngo babinyereze babihe abo mu miryango yabo".
Undi ati "Ibiribwa byahageze kare birindiriza ijoro, umuyobozi w’umudugudu witwa Emile n’abashinzwe irondo nibo babitangaga, abaturage bigumuye bavuga ngo mwahaye abandi natwe nimuduhe ni uko mudugudu afata umwase atangira gukubita abaturage n’abanyerondo bafatiraho barabakubita, ubu hari abantu bafite ibikomere".
Yakomeje avuga ko hari ibiribwa aba bayobozi bari bahishe nyuma biza kuboneka aho byahiswe. Polisi niyo yaje guhosha iyi mirwano.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Ruhango, Habineza Emile ntiyemera ko ibi biribwa byatanzwe n’ijoro ariko akemera ko hari ahagana saa kumi n’Ebyiri n’igice (18:30), ngo n’ubwo bwose haburaga abantu batandatu mu bo bagombaga guha ibi biribwa.
Ati "Ikipe yari iturutse mu isibo twari tuvuyemo yadutangiriye ishaka kutwaka ibyo twari tugiye guha abaturage bo mu yindi sibo, yari irimo abadamu n’abagabo,...batunyanyagiyemo bacakirana n’abanyerondo tugezaho turiruka dore ko hari abanyerondo bari baryamye hasi bakubiswe, amabuye yari menshi baduteraga".
Yakomeje avuga ko yakomeretse hamwe n’abanyerondo batatu, nyuma yo kuzindukira kuri RIB kuri uyu wa Kabiri ngo bakaba basabwe kubanza kujya kwivuza ku Kacyiru. Uyu muyobozi ahakana gukubita abaturage "Nanjye nacikaga njya gutabaza polisi, nta muturage nakubise".
Umuyobozi w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi J. Claude avuga ko ari insoresore zasagariye ikipe y’abayobozi bagezaga ibiribwa ku bo byagombaga guhabwa bityo haba akavuyo ku buryo harimo abahakomerekeye.
Ati ’Babateye amabuye umuyobozi w’Umuduguddu baramukomeretsa ariko bitari cyane, Umwe muri izo nsoresore twamufashe ari kuri RIB abandi bahise batoroka, abanyerondo batatu bakomerekejwe bajyanwe kwa muganga,...".
Uyu muyobozi akomeza avuga ko nk’ubuyobozi barimo gushaka uburyo baganira n’aba baturage bo mu Mudugu wa Ruhango kugira ngo bagaragarizwe abo inkunga igomba kugeraho ngo mu gihe hari n’abagaragaza ko bayikeneye kandi bigaragara ko bishoboye.
REBA VIDEO
9 Ibitekerezo
Queen Kuwa 07/04/20
Izo nizangaruka tumaze iminsi tuvuga mumitangire yibi biribwa ibamo ikimenyani ku babiha abaturagi ngaho kuba mwari muziranye kuva kera ngaho icyenewabo.ngaho idini ababishinzwe bajye bohereza abantu babo bashake amakuru mubaturage nka hano Inyamirambo.
Subiza ⇾tete Kuwa 07/04/20
Abaturage bagira umururumba cyane niyo waha burumwe ikamyo yuzuye ibiryo bahora bashukuye abayobozi baragowe nkiwacu batanze ibiryo bihagije kuko habarizwa abishoboye benshi ndetse numudugudu wari wabanje gutanga inkunga yakusanyijwe nabakire hakuricyiraho iya reta ariko ntibabuze kuvuga ko comité yanyereje ibiryo abantu ntawabashobora gusa abayobozi barenganurwe
Subiza ⇾nox Kuwa 07/04/20
Amagambo uvuze arasuzuguritse cyane. Wige imvugo ikwiye kandi wige nogutekereza nkumuntu ukuze.
Subiza ⇾tete Kuwa 07/04/20
Abantu ni bantamunoza niyo wabaha ikamyo burumwe ntiyahaga mugihugu José ntago batasebeje abayobozi.ibiwacu bahawe inshuro zirenga3kuko abacyire batanze inkunga ariko ntibabuze gusebanya inda zabatanze imbere kugeza ubwo bakubita abayobozi haricyinyobera ejobundi umugore ati bampaye bicye sukwitaratsa kuri TV yee abantu puuuuu nayesu ntibamwivuganye kumamywa yihangu apuuuu
Subiza ⇾tete Kuwa 07/04/20
Abantu ni bantamunoza niyo wabaha ikamyo burumwe ntiyahaga mugihugu José ntago batasebeje abayobozi.ibiwacu bahawe inshuro zirenga3kuko abacyire batanze inkunga ariko ntibabuze gusebanya inda zabatanze imbere kugeza ubwo bakubita abayobozi haricyinyobera ejobundi umugore ati bampaye bicye sukwitaratsa kuri TV yee abantu puuuuu nayesu ntibamwivuganye kumamywa yihangu apuuuu
Subiza ⇾Charles Kuwa 07/04/20
Wowe wiyita tete ntabwo Uzi ibyo uri kuvugana cg uri umufana wabo abayobozi.
Ikosa RYA 1 ryakoze ni ugutanga ibiryo witwikiriye ijoro bishatse guhamya iki? Noneho ukabikora .ntan’abashinzwe UMUTEKANO ba hari!!!!
Ahubwo RIB ibabaze icyihishe inyuma yo gutangamu ijoro n’ impamvu babitsimbye.
Ikintu 1 abayobozi batazi n’iki gihe, bamenye KO abaturage bajijutse, bazi uburenganzira bwabo.
Subiza ⇾Charles Kuwa 07/04/20
Wowe wiyita tete ntabwo Uzi ibyo uri kuvugana cg uri umufana wabo abayobozi.
Ikosa RYA 1 ryakoze ni ugutanga ibiryo witwikiriye ijoro bishatse guhamya iki? Noneho ukabikora .ntan’abashinzwe UMUTEKANO ba hari!!!!
Ahubwo RIB ibabaze icyihishe inyuma yo gutangamu ijoro n’ impamvu babitsimbye.
Ikintu 1 abayobozi batazi n’iki gihe, bamenye KO abaturage bajijutse, bazi uburenganzira bwabo.
Subiza ⇾Kuwa 07/04/20
Bagye babiha ababigyenewe knd mumucyo kuko harimbabare naho kwitwaza amasano knd hari ababurara nimana izabahana kbs sibose ark bibaho
Subiza ⇾Kuwa 07/04/20
Bagye babiha ababigyenewe knd mumucyo kuko harimbabare naho kwitwaza amasano knd hari ababurara nimana izabahana kbs sibose ark bibaho
Subiza ⇾David k Kuwa 08/04/20
Harimo ikibazo chokudakurikiza amabwitiza yatanzwe. Nkubu kuki batahaye abobigenewe inzu ku yindi ahubwo bagahitamo gukusanya abaturage Ari nabyo byateje imvururu.ibi byo mubona bitari mubishobora gukwirakwiza indwara. Ibaze habaye harimo uwanduye muraba. Abayobozi bakwiye guhanwa. Murakoze.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo