Niyigena Jean Pierre uzwi ku izina rya Pedro Someone yakoze impanuka yo guhanuka ku nzu bimuviramo gukomereka ku kaboko mu gihe we avuga ko byashoboraga no kumuviramo kubura ubuzima.
Ni impanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2020, mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubwo yahanukaga ku rwego aho yubakishaga inzu ye.
Aganira na Bwiza.com, uyu muhanzi akaba n’umuganga, yagize ati “Ubwo naherezaga abafundi banjye umucanga ni bwo nuriye urwego ku bw’ibyago ndahanuka nkubita ukuboko hasi, nihutiye kujya kwa muganga nabyimbiwe cyane gusa muganga yasanze igufa ari rizima ariko ku bwanjye navuga ko ari Imana yakinze ukuboko pe”.
Uyu muhanzi akomeza avuga ko iyi mpanuka yayikoze ari muri konji gusa ariko ngo ntibyabura kumugiraho ingaruka. Ati “N’ubwo nari ndi muri konji y’akazi ariko ubwubatsi nakoraga bwaradindiye, ubu ndimo kwivuza ntanga amafaranga, mbese igihe cyose ubuzima budahagaze neza biba ari ibibazo ku muntu”.
Pedro Someone ni umuhanzi benshi bazi ku ndirimbo nka Umwaka urarangiye, Umugore mwiza,…. Mu gihe ubu akirwaye akaba asaba abafana be inkunga y’amasengesho kandi banakomeza kumuba hafi banasangiza abandi ibihangano bye.
2 Ibitekerezo
niyigaba Kuwa 25/07/20
imana yamurinze disi we
Subiza ⇾mukarukundo Kuwa 25/07/20
ese kuki adaha umuntu akazi umuganga ajya kubaka gute se/
Subiza ⇾Tanga igitekerezo