Abaturage basaga 400 bo mu karere ka Musanze, bacururizaga mu gasoko kazwi nka "Ryankandagiro" gaherereye mu mudugudu wa Gasanze, akagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza, bararira ayo kwarika kubera igihombo bavuga ko batewe n’ubuyobozi bw’akarere, bakaba basaba kurenganurwa bakishyurwa ibyo batakaje bashoramo imari yabo.
Ni igikorwa kitashimishije benshi, by’umwihariko abaturage bacururizaga muri aka gasoko kuko uburyo bakirukanwemo ngo buhabanye kure cyane n’impamvu yari yatumye bagashyirwamo kuko bamwe muri bo bari abavanwe mu mihanda bazwi nk’abazunguzayi, urubyiruko rwihangiye imirimo n’abandi bashakiraga imibereho muri aka gasoko batabangamiye amategeko, amabwiriza n’izindi gahunda za Leta.
Bamwe muri bo baganiriye na BWIZA bavuga ko bahombejwe byinshi birimo amafaranga baguze ibikoresho byo kubakisha (amabati, imisumari, imbaho n’ibindi nkenerwa mu bwubatsi) kandi ko ayo mafaranga bakoresheje bayafashe mu bibina/amatsinda/amashyirahamwe ndetse n’ibigo by’imari biciriritse nk’imirenge SACCO, bakaba batewe ubwoba n’aho bazakura ubwishyu.
Uwitwa Ndayisaba Vedaste yagize ati: "Ubuyobozi bw’akarere bwadusabye kuva mu muhanda ngo tujye gucururiza mu gasoko ka Nkandagiro ariko badusaba kubakisha amabati mashya ari nabwo bamwe bisunze amabanki, ibibina, amatsinda, amakoperative, ibigo by’imari iciriritse ndetse hari n’abagurishije amasambu yabo ngo babone igishoro no kugura ayo mabati mashya.
Baraduhombeje cyane kandi baduteranya n’abatugurije amafaranga kuko kuyishyura bitazatworohera. Gusa, akarere gashobora gushiduka twasubiye mu mihanda kuko tugomba gushakisha aho dukura amafaranga, tukishyura abatugurije. Wagira ngo akarere ka Musanze ntikagira ubuyobozi! Bityo, turifuza ko ubuyobozi bwadusubiza amafaranga twashoye noneho tukava mu gihombo kaduteje kuko twaguze amabati na madiriye."
Mugenzi we Uwamariya Consolee ati: "Nagujije mu matsinda kugira ngo nubakishe amabati mashya nk’uko twabisabwaga n’akarere none abayobozi baraje baravuga ngo dusenye kandi tumaze amezi abiri dukoreramo kandi twishyura amafaranga magana abiri (200 frw), uko ryaremye, buri wa gatatu na buri wa Gatandatu wa buri Cyumweru. Ibi biradutera kongera gusubira mu mihanda kandi twari tumaze kuhibagirwa."
Yakomeje atanga n’icyifuzo aho yagize ati: "Turifuza ko ubuyobozi bwadusubiza igihombo bwaduteje kuko nkanjye nahombye agera mu bihumbi magana atandatu (600.000 frw)."
Avugana n’Umunyamakuru wa BWIZA, Perezida w’aka gasoko ka Kantagiro, Sinzakira Sureyimani yavuze ko ibyo basabwe byo gusenya, byaje bibatunguye ubwo babisabwaga hutuhuti n’umuyobozi w’akarere wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew.
Yagize ati: "Ibi byo kidusenyesha byaje bidutunguye kuko kuri uyu mugoroba twabonye Visi Meya w’ubukungu atugezeho ari kumwe na Gitifu w’umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, baratubwira ngo mu gitondo tubyuke dusenya aho twakoreraga ndetse ngo tuve no muri ako gasoko vuba na bwangu ngo bazatwubakira ibimeze neza. Nibyo twabyutse dukora rero nubwo bitadushimishije kuko ntabwo turi hejuru y’ubuyobizi cyangwa se amategeko."
Abajijwe uko bahageze, Sinzakira yavuze ko bahashyizwe n’umukozi ushinzwe ishoramari n’amakoperative mu karere ka Musanze witwa Damascène [Atabashije kumenya irindi zina rye], aho yabasabye kubaka kandi bagasakaza amabati mashya mu buryo bwo kwirinda izuba n’imvura.
Yagize ati: "Tuza muri aka gasoko ka Nkandagiro, twahazanwe n’ubuyobozi kuko abenshi bari bakuwe mu mihanda ariko tuhageze, dusabwa kubakisha amabati mashya ngo twikingire izuba n’imvura none ni nabwo budusenyesheje. Ibi ni na byo byatubabaje kuko twahahombeye byinshi kuko abenshi igishoro bagikuye mu bigo b’imari ndetse no mu bibina, tutibagiwe n’abagurishije ibyabo ngo babone igishoro no kubaka uko ubuyobozi bwabyifuzaga. Bivuze ngo kubaka twabitegetswe n’ubuyobozi bw’akarere none bidaciye kabiri haza undi muyobozi nawe aradusenyesha!! Turi abo kurenganurwa kuko turarenganye kandi ni ubuyobozi buduhombeje ari nayo mpamvu, dusaba ko izindi nzego zaturenganura, tugakomeza ubucuruzi bwacu cyangwa tugasubizwa amafaranga y’igihombo twatejwe kuko nka njye nahombye agera kuri miliyoni eshatu (3.000.000 frw)."
Mu gushaka kumenya icyo akarere kavuga kuri iki kibazo, umunyamakuru wa BWIZA yahamagaye ubugira gatanu umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, ariko ntiyitaba ndetse ntiyasubiza n’ubutumwa bugufi yamwandikiye.
Amakuru yizewe agera kuri BWIZA ni uko ngo aka gasoko ka Kandagiro kubatswe ari ak’amatungo magufi kakaba kagomba kumurikirwa ku mugaragaro akarere ka Musanze kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023, bityo bikaba bitari ngombwa ko baza kumurikirwa agasoko k’amatungo barakazanyemo n’ibindi bikorwa byari bitahateganirijwe ariko nyuma yo kukamurikirwa bakazongera gusubizamo ba bacuruzi.
Tanga igitekerezo