Mu Karere ka Musanze, umurenge wa Remera, Akagali ka Kamisave haravugwa inkuru y’urupfu rwa Nikobamporeye Constance wagwiriwe n’inzu bitewe n’ibiza by’imvura yaraye igwa. Ibi bikaba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2024.
Aya makuru akaba yashimangiwe na Gitifu w’Umurenge wa Remera Barihuta Assiel, wanavuze ko bahise batabara bakimara kubimenya.
Ati : ”Nibyo koko twumvise inkuru y’akababaro mu Murenge wa Remera, Akagari ka Kamisave, umudugudu wa Rugari. Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yatumye igitengu kigwira inzu y’umuryango wa Kuradusenge, ni umuryango wari ugizwe n’abantu 5 ariko umugabo we ntiyari ahari kuko yari yaragiye gupagasa i Kigali."
Akomeza agira ati "Mu nzu harimo abantu 4 muri bo umwe niwe witabye Imana (Umubyeyi) ariko abandi 3 basigaye bahise bajyanwa kwa muganga kuko bakuwemo bakiri bazima, kuri ubu turacyakurikirana amakuru yabo ndetse n’ibyaba byangirikiyemo”.
Gitifu yanavuze ko ”Yaba ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi zitandukanye, twahise twihutira gutabara kugira ngo duhumurize uyu muryango ndetse n’abaturanyi bawo, byumwihariko abatuye umurenge wa Remera."
Yakomeje avuga ko barimo kuganira n’abaturage kugira ngo barebe abagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abafite ubushobozi bakajya kwikodeshereza naho abatabufite bakabafasha kubona aho bacumbika.
Tubibutse ko mu minsi itambutse mu karere Gakenke gahana imbibi na kano naho Ibiza byatwaye ubuzima bw’umuturage atembanywe n’umuvu.
Tanga igitekerezo