Kuri uyu wa gatatu Nkurunziza Jean Paul wari umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, yeguye ku mirimo ye mu gihe muri iyi kipe havugwamo uruhuri rw’ibibazo.
Inkuru y’ubwegure bwa Nkurunziza yemejwe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports, mu kiganiro na Fun Club.
Yagize ati"Ni byo Jean Paul yeguye ku mirimo ye. Yabivuze ariko ubuyobozi ntacyo bwari bwabitangazaho gusa amakuru rwose ni yo ko yeguye”.
Nkurunziza yari umuvugizi wa Rayon Sports kuva muri Nyakanga umwaka ushize, ubwo yahabwaga izo nshingano na Sadate asimbuye Itangishatse Bernard wari umunyamabanga wa Rayon Sports.
Nta mpamvu yatumye yegura yatangajwe, gusa birakekwa ko icyemezo cye gifitanye isano n’amakimbirane amaze igihe muri Rayon Sports.
Yeguye ku mirimo ye mu gihe Ferwafa yaherukaga kumuhagarika amezi ane atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, kubera amagambo we na Munyakazi Sadate wari Perezida wa Rayon Sports bavuze ku bayobozi bayo.
Sadate na we byitezwe ko yegura
Mu gihe uwari umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yamaze kwegura ku mirimo ye, byitezwe ko na Munyakazi Sadate uyobora ashobora kwegura ku mirimo ye byemewe n’amategeko, n’ubwo yamaze kwirukanwa muri iyi kipe n’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa gatatu ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports riri buze guterana, hagafatwa icyemezo cy’uko badashyigikiye Munyakazi Sadate ndetse batamushaka ku buyobozi bw’ikipe yabo.
Birahurirana n’ibyatangajwe n’umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Jean Claude, wavuze ko ibyiza ari uko Sadate yakwegura.
Aganira na Radio 10 yagize ati"Njyewe ndumva yakwegura. Njyewe ndamwisabira. Namushima, tujye dushima tunagaye, nashima ibyiza yakoze, kandi ibyo atakoze na we ni umuntu."
Muhawenimana yavuze ko Sadate aramutse yeguye byatuma izina rye n’irya Rayon Sports muri rusange adakomeza kwangirika.
1 Ibitekerezo
Dwiga Kuwa 27/05/20
Rayon Sports yagushije ishyano pe umuyobozi nk’uyu ugambanira ikipe akayishora mu manza bene aka kageni uyu si umurayon ni intumwa ya satani, ararimbura, aratwika, arasenya, arajugunya, aramenagura ibyagezweho mu ikipe abantu biyushye akuya, nta mpuhwe afite ashaka gusiba izina rya Rayon ntirizongere no kwibukwa, iyi ngirwamuyobozi izahora yibukwa nk’iyagejeje ikipe kure habi hashoboka. Wakweguye ko intego yo gusenya wayigezeho uracyashaka iki wa mugabo we?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo