Nyuma y’aho Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, asohoreye indirimbo ye ya kabiri mu jyana ya rap yise ‘Yengoma’ bisobanuye ‘ingoma’ na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yahamije ko afite inganzo ihambaye ndetse akaba aririmbira iwe murugo.
Nk’uko yabitangarije mu gitaramo youth summit yari yitabiriye kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Nyakanga 2015 i Washington, Obama yavuze ko injyana ya Hip Hop aririmba ari umwimerere, ikaba itandukanye cyane n’iy’abandi bahanzi.
Obama yagize ati”imiririmbire yanjye ni akataraboneka itandukanye n’iyo aba bahanzi bandi baririmba ariko sinaririmba mu njyana ya Rap isanzwe y’aba bahanzi ariko ndayikunda.”
Yongeye ho kandi ko kuririmba ari impano iri cyane mu muryango we kuko ngo n’umugore we asanzwe aririmba akanabyina ariko akaba amuca intege kugira ngo bitagera hanze gusa mu rugo ho birasanzwe.
Ati”mfite indirimbo nyinshi zo munjyana ya rap nahimbye nizo zanamfashije gutereta Michelle kugeza yemeye ko dushyingiranwa nawe kandi akunda kubyina no kuririmba n’uko muca intege.”
Obama ajya agaragaza kenshi ko azi kuririmba cyane cyane mu mbwirwaruhame nko mu fundraising event cyabereye i New York mu mwaka 2012, aho yaririmbye agace gato mu ndirimbo y’urukundo yise “Let’s Stay Together.”
Benshi bavuga ko bishoboka ko Obama yazahimba indirimbo bitewe n’ukuntu akunda kuririmba cyane cyane mu ruhame akaba yaba yiyongereye ku mubare w’abaperezida b’abahanzi nyuma ya Museveni wa Uganda umaze gushyitsa indirimbo 2.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo