Pasiteri Niyonzima Claude ukorera ivugabutumwa ku rubuga rwa YouTube arahamya ko hari benshi muri bagenzi be bafungwa mu gihe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwabashakisha.
Ibi Niyonzima yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa 3D TV Plus, ubwo yavugaga ku itabwa muri yombi rya Harerimana Joseph wamenyekanye nka ‘Apôtre Yongwe’.
Yongwe yatawe muri yombi tariki ya 1 Ukwakira 2023, akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Niyonzima abona iki cyaba gifitanye isano no gusaba abantu ingano y’ituro.
Niyonzima ati: “Ibyo ari byo byose ntabwo Yongwe ari we wakoze ibyaha bimeze kuriya. Hari n’abandi bapasiteri bagihari kandi banabikora mu nsengero, abakubita abantu hasi, kuri camera, Yesu yakirizaga abantu mu ntuze, ntabwo camera zari zihari ahubwo hatangajwe mu nyandiko.”
Abajijwe ku biyita abakozi b’Imana, Niyonzima yavuze ko batiyita bo, ahubwo ko baba barasizwe amavuta. Ati: “Ntabwo ari abiyita ahubwo ibyo ari byo byose ni bo. Apôtre Yongwe yasohotse muri ADEPR, yimitwe na Bwana Apôtre Constantin Niyomwungere.”
Naho ku byabaye kuri Yongwe, Niyonzima yavuze ko bitanga ubutuma bw’uko nta mukozi w’Imana ukwiye kwaka ingano y’amaturo yifuza. Ati: “Ni ugusaba ituro ariko umuntu ntavuge igiciro, ngo ‘Urazana amafaranga aya n’aya’.”
1 Ibitekerezo
kamanzi Kuwa 13/10/23
Ibyo uyu Pastor avuga ni ukuli.Pastors bakora amabi menshi,ahanini ajyanye no gushaka ifaranga.Icyaha cya mbere imana izabahora,ni ukurya amafaranga y’abayoboke babo,mu gihe Yesu yasabye abakristu nyakuli gukorera imana ku buntu,badasaba amafaranga,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Basangaga abantu aho bali (mu ngo zabo,mu nzira,mu isoko,etc...),bakababwiriza ku buntu.Siko pastors babigenza.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo