Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zifatanyije na Wazalendo kuva mu mu masaha ya mbere ya saa sita kuri iki Cyumweru, itariki 14 Mata, yabyukiye mu misozi ikikije Sake.
Mu mudugudu wa Shasha, muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga muri Teritwari ya Masisi, FARDC yarashe amabombe ku birindiro by’inyeshyamba za M23 ku dusozi twa Ndumba na Muremure.
Amakuru aturuka aha aravuga ko urujya n’uruza ku muhanda Kitshanga-Sake rwabaye ruhagaze nk’uko bamwe mu bantu bavuganye na Kivu Morning Post babyemeza.
Uyu mudugudu wa Shasha uherereye muri Teritwari ya Masisi waherukagamo imirwano kuwa Gatanu ushize, aho na none inyeshyamba za M23 zari zihanganye na FARDC n’Aba-Wazalendo ku dusozi twa Ndumba na Kasingamutwe.
Hagati aho inyeshyamba za M23 zikomeje kugenzura udusozi twa Kabase, Nambi, Kiluku, Kigonde, Munanira na Ndumba.
Ni mu gihe ngo FARDC yo igenzura Bweremana, Kituva ndetse rimwe na rimwe igakora amarondo mu giturage cya Shasha, aho ngo inyeshyamba za M23 zitakigenzura.
Tanga igitekerezo