Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangiye ibikorwa byo gushimira abasora bahize abandi, aho cyahereye ku babaye indashyikirwa mu Ntara y’Amajyepfo, mu birori byabaye kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023. Gushimira abasora akaba ari igikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya 21.
Igikorwa cyo gushimira abasora cyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda nk’umwanya mwiza wo kumurikira abanyarwanda ibikorwa byagezweho binyuze mu misoro yatanzwe; gushimira ababigizemo uruhare bose kugira ngo bizamure imyumvire ku misoro; no gushimangira ubufatanye hagati ya RRA, Urugaga rw’Abikorera (PSF), n’izindi nzego.
Muri uyu mwaka, ukwezi kwahariwe gushimira abasora, gufite insanganyamatsiko igira iti: “Saba fagitire ya EBM, Wubake u Rwanda.”
Muri iki gikorwa, hashimiwe usora umwe wabaye indashyikirwa muri buri Karere, mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. Mu bashimiwe harimo; uwahize abandi mu misoro yeguriwe inzego z’ibanze, usora wakoresheje neza EBM n’umuguzi wasabye fagitire nyinshi za EBM mu ntara yose.
Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko gushimira abasora ari umunsi udasanzwe ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro n’abasora muri rusange, kuko nyuma y’urugendo rwo gukusanya imisoro ruba rumaze umwaka, uyu ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, hakarebwa ibyiza byinshi byakozwe.
Yakomeje ati “Igihe nk’iki cyo gushimira abasora, ni umwanya wo kwereka abanyarwanda n’abasora muri rusange ibikorwa igihugu cyagezeho bivuye mu mafaranga baba barasoze kandi nabo bakabigiramo inyungu.”
Yavuze ko EBM ari igikoresho cy’ingenzi mu gukusanya umusoro, kandi igafasha abacuruzi kugenzura ubucuruzi bwabo hifashishijwe imibare yizewe.
Yakomeje ati “Mu minsi iri imbere, nko kumenyekanisha umusoro ku nyongeragaciro nta kindi bizaba bisaba uretse gukanda gusa ahantu hamwe, wenda ugacishamo amaso kugira ngo wemeze ko ibyo ikoranabuhanga rikwereka ari byo.”
EBM ni ikoranabuhanga u Rwanda rwishatsemo, aho kubera umusaruro waryo, ibihugu bitandukanye bikomeje kuryifuza ku buryo ryageze muri Kenya. Mu bihugu bimaze kugaragaza ko birikeneye harimo Zambia, Malawi, Ghana na Uganda.
Kaliningondo yijeje abasora n’abandi bafatanyabikorwa ko RRA izakomeza kunoza imikorere no kubegera hirya no hino, hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo bahura nabyo.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Dr Kubumwe Celestin, yashimye uburyo bukomeje gushyirwaho mu korohereza abacuruzi, bigatuma biteza imbere kandi bagateza imbere igihugu cyabo.
Ati “Nkaba nongera gushishikariza bagenzi banjye gusora neza kandi ku gihe, twirinda ibikorwa byose byadushora mu kunyuranya n’amategeko y’imisoro. Ndabasaba kandi gutanga fagitire ya EBM, twirinda magendu aho iva ikagera.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje guhagarara neza, nubwo igihugu gihanganye n’ibibazo birimo izamuka ry’ibiciro ku isoko bishingiye ahanini ku mpamvu za politiki mpuzamahanga n’imihindagurikire y’ibihe.
Niyo mpamvu Guverinoma itahwemye gufata ingamba zitandukanye zigamije kugabanya uburemere ibyo bibazo bigira ku baturage.
Aha twavuga nka gahunda ya Nkunganire leta itanga mu bikorwa birimo ubwikorezi n’umusoro, nk’aho Leta yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku biribwa by’ibanze birimo umuceri n’ifu y’ibigori. Hari kandi n’impinduka zagiye zikorwa mu kugabanya uburemere bw’umusoro ku baturage.
Ku bijyanye na EBM, Guverineri Alice yakomeje ati “Ni ngombwa ko buri muguzi asaba fagitire yemewe ariyo ya EBM. Umucuruzi nawe akwiye kumva ko ari inshingano ze gutanga iyi fagitire buri gihe uko agurishije ibicuruzwa, kuko imufasha mu ibaruramari n’igenamigambi rye kandi akabasha no kumenya umusoro ukwiriye asabwa gutanga.”
Yasabye inzego z’abikorera gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kuzamura imyumvire mu birebana no gusora, no kwimakaza ubufatanye hirindwa kunyereza imisoro n’amahoro kandi ababikora bakagaragazwa kugirango bagirwe inama.
Mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abasora, RRA yashyizeho gahunda yo kwegera abasora, aho abayobozi bakuru ba RRA bazajya babasanga bakabakemurira ibibazo buri kwezi mu mujyi wa Kigali na buri gihembwe mu tundi turere tw’igihugu.
Ibirori byo gushimira abasora bizakomereza mu Ntara y’Iburengerazuba kuwa 20 Ukwakira mu karere ka Nyamasheke; mu Ntara y’Iburasirazuba ni kuwa 24 Ukwakira 2023 mu Karere ka Gatsibo, mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru biteganyijwe kuwa 27 Ukwakira 2023, mu karere ka Musanze.
Iki gikorwa kizasozwa n’ibirori byo ku rwego rw’igihugu bizaba ku itariki ya 10 Ugushyingo 2023, biteganyijwe kuzabera i Kigali ku “Intare Conference Arena”.
Tanga igitekerezo