Umuraperi Rick Ross yarokotse impanuka ikomeye cyane y’indege ye bwite (Private Jet) Gulfstream G550, ubwo yari ageze i Dallas.
Amakuru y’iyi mpanuka yamenyekanye ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024 binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Rich Ross.
Indege ya Rich Ross yakoze impanuka igeze i Dallas avuye mu gitaramo i Texas.
Amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana indege Gulfstream G550 ya Rich Ross yahagamye mu byondo iruhande rw’ikibuga cy’indege.
Rick Ross warokotse iyi mpanuka yavuze ko indege ye yarashwe n’indi yitwa Drake OvO F16 y’umuhanzi Drake bafitanye amakimbirane.
Yagize ati: "Indege yanjye yakoze impanuka. Indege y’indwanyi ’Drake OvO F16’ ya Drake niyo yayirashe."
Mu mashusho yifashe maze ayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Rick Ross yavuze ko indege ye yakoze impanuka iri guparika nyuma y’uko irashwe n’iya Drake.
Nubwo Rich Ross avuga ko indege ya Drake yamurashe bigatuma iye igwa, nta bimenyetso simusiga bibigaragaza.
Ibi Rich Ross ashinja Drake bije nyuma y’umwuka utari mwiza uri hagati y’aba bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’America.
Indege Gulfstream G550 yakoze impanuka nyuma y’uko nyirayo Rich Ross avuze ko indege Drake OvO F16 ya Drake ishaje.
Tanga igitekerezo