Munyaneza Jacques wamenyekanye nka "Rujugiro" nk’umufana wa APR FC yambitse impeta y’urukundo Uwimana Donavinne, amusaba ko bazabana akaramata.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 3 Mata 2024 ubwo Rujugiro yagiraga isabukuru y’amavuku, yifuje ko yasaba Uwimana Donavinne kumubera umugore.
Mu birori by’isabukuru ye niho Rujugiro yatereye ivi imbere y’inshuti n’abavandimwe.
Nk’ibisanzwe Rujugiro yinjiye ahari hagiye kubera ibirori by’isabukuru ye y’amavuko aho yakiriwe n’umukunzi we, Uwimana Donavinne.
Ibirori by’isabukuru birimbanije, Rujugiro yaje gucunga umukunzi we agiye hanze maze ashinga ivi hasi bajimije n’amatara, mu kugaruka umukobwa yasanze bamutereye ivu aho yananiwe kugenda bigasaba ko bagenzi bamujyana.
Uwimana Donavinne ntiyatengushye Rujugiro ahubwo yahise amwemerera kuzamubera umugore aho yabihamishije kumuha urutoki akarushyiramo impeta ya fiancailles.
Ibi birori byari biteguwe neza, byitabiriwe n’abantu bagiye batandukanye biganjemo abo muri APR FC ndetse n’inshuti za Uwimana Donavinne.
Tanga igitekerezo