Ubuyobozi bw’ishuri rya La Colombiere ntibukozwa ibyo kwimura abana b’incuke nk’Uko Minisiteri y’Uburezi yari yabisabye ngo kuko kwaba ari ugupfunyika amazi, ingingo bamwe mu babyeyi badakozwa bakavuga ko bazitabaza minisitiri w’uburezi ngo ahagoboke.
Kubera igihe kinini gishize abana b’incuke batiga kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, MINEDUC yari yasabye ko abiga mu mashuri y’incuke bakwimurwa ariko abiga mu bindi byiciro bakazasibira.
Umuyobozi wa La Colombiere, Umubyeyi Martine we avuga ko batazimura abana kuko kwaba ari ugupfunyika amazi, ibintu ngo batazwiho. Ni mu Kiganiro na KT Radio dukesha iyi nkuru.
Yagize ati " Si ukwitaka ariko ntabwo abo bana bazimuka ahubwo bazasubira mu myaka barimo kugira ngo abarimu babiteho neza. Abana bo muri materinele zacu baba batandukanye n’ahabandi. Birazwi ko twe tudapfunyika amazi."
Ku ngingo y’impungenge z’ababyeyi batifuza ko abana babo basibira, Umubyeyi ati " Natwe twakabaye twakira abandi bana bashya mu mwaka wa mbere w’incuke, ariko ntibizashoboka, ayo ni amafaranga duhombye kuko abari basanzwemo bari kuba bimutse, hakaza abandi."
Umwe mu babyeyi avuga ko atishimiye icyemezo cya La Colombiere, avuga ko bazandikira Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamaliya kuri iki kibazo. Ati " None kuki batakubahiriza gahunda ya MINEDUC? Batubwiye ko ngo twabajyana ahandi, tubajyane he? minisiteri yavuze ko abana b’incuke bimuka. Turareba ko twandikira minisitiri w’uburezi."
Sarafina Flavia umukozi muri MINEDUC avuga ko batigeze batanga itegeko ko abana bimurwa gusa ngo hashyirwamo ubushishozi hakirindwa ko abana batangira amashuri abanza bararengeje imyaka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
3 Ibitekerezo
Ganza Kuwa 24/02/21
Ibyo La Colombiere irimo ni business yeruye, none se umwana utarize Maternelle akaba yujuje imyaka 7 ntiyemerewe gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza?Mu Rwanda hose ntabwo abana batangira P1 baba barize Maternelle kubera ko hari aho zitari,byakabaye byiza ko abana biyiga bose ariko iyo bitashobotse harebwa imyaka y’ubukure. Na bo rero nibimure abana bashyireho akarusho mu kubigisha bongeraho nk’isaha imwe kuri gahunda yari isanzwe,dore ko abo bana na bo biyongereyeho umwaka 1 w’ubukure.
Subiza ⇾Ganza Kuwa 24/02/21
Kutimura abo bana mukubaka ibindi bumbag kuko iyo mubimura nubundi byari kubasaba kubaka ibyumba bishya kuko abiga muri P6 batasohotse(batarangije).None se murashaka kuvuga ko mutakiriye abana bashya muri Nursery one (Baby class) na Pl ?Mworohereze ababyeyi kdi mwirinde kutumvira,simwe mwenyine muzi iby’uburezi kurusha abandi.Babyeyi,uwo bazakomeza kugora azaze iwanjye umwana aziga neza.
Subiza ⇾Theo Kuwa 25/02/21
Iwawe ni he ngo twiyizire
Subiza ⇾D Kuwa 26/02/21
Uyu Murezi niwe kabisa. Avugishije ukuri kwambaye ubusa kwigaragaza mubigo byamashuri yose ari Iwacu., Urugero:: Umwana Wiga muwa 1 primaire Lacolombiere nuwiga muwa 1 kuri Ecole Primaire Ya Kimihurura ntabwo baba bazi bimwe nkuko yabyivugiye bamwe bapfunyikirwa Amazi kandi uru ni urugero rumwe muri Nyinshi cyane namwe muzi. Rero Arabivuze kandi avugishije ukuri nk’Umurezi ufite uko asanzwe arera abigira kuri iri ishuri abereye umuyobozi kandi ubizi neza.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo