Muri Senegali, ku wa gatandatu taliki ya 09 Werurwe, kwiyamamariza mu matora ya perezida byaratangiye. Abakandida 19 biyamamariza bazagerageza kwemeza abatora ngo bazabahitemo. Ubu bukangurambaga buzaba mu minsi 12 aho kuba iminsi 21 nkuko bisabwa n’amategeko agenga amatora yo muri Senegali.
Umukandida Khalifa Sall, n’abamushyigikiye basa n’abatangiye kare. Umwe mu bagize ihuriro rishyigikiye kandidatire ya Khalifa Sall, Moussa Tine ati " Turashaka gutandukana n’ibya kera. Ntidushaka ko imikorere y’ingoma ya Macky Sall ikomeza.Turashaka gutandukana nayo burundu."
Undi ushaka kwiyamamariza gusimbura Macky Sall ni, Bassirou Diomaye Faye. Birame Souleye Diop umuhagarariye ati "Turashaka ubuzima buhendutse, turashaka demokarasi nyayo, dushaka ubwisanzure bwo kuvuga, dushaka ubwisanzure mu bitekerezo. Turashaka gusa igihugu buri wese agaragaza ubushake bwe adatinya imbaraga za Leta."
Ku ya 25 Gashyantare niho biteganijwe ko abaturage ba Senegali bazajya mu matora. Ariko gutora byari byasubitswe na Macky Sall uriho yabishyize m’Ukuboza 2024.
Aminata Toure wahoze ari Minisitiri w’intebe akaba n’umwe mu bagize ubukangurambaga bw’amatora ya Diomaye Faye, yishimye ati "UBukangurambaga bwatangiye neza. Ubu twizeye ko twatangiye amatora kandi byose biragenda neza".
Gushaka guhindura ingengabihe y’amatora byateje ibibazo Senegali bigera n’aho urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga rutegeka ko amatora aba mbere y’uko manda ya Macky sall irangira. Benshi bavuze ko byihutishijwe cyane ariko abandi bati biramaze ariko Macky Sall avire ku butegetsi igihe cyagenwe.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo