Mu cyumba cyuzuye abarwanashyaka bashyigikiye ishyaka ryahoze riri ku butegetsi muri Tchad, abadepite batandukanye, andi mashyaka 200 ya politiki ndetse n’amashyirahamwe ibihumbi n’ibihumbi bahuriye mu muhango wo gutangaza perezida w’inzibacyuho uriho muri Tchad Mahamat Kaka Deby nk’umukandida ku mwanya wa perezida wa Tchad mu matora azaba mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.
Nta cyatunguranye Mahamat Kaka Deby agirwa umukandida w’ihuriro ry’ayo mashyaka. Uyu mukandida yavuze ko yabyemeye nyuma yo kubitekerezaho cyane. Ati " nyuma yo kubitekerezaho cyane, nahisemo kubahiriza icyifuzo cyanyu cy’uko njyewe Mahamat Idriss Deby Itno, umuntu usanzwe, nababera umukandida mu matora ya perezida ya 2024, mpagarariye ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe muri Tchad", nk’uko yakomeje abivuga.
Iyi kandidatire ibaye hashize iminsi mike muri Tchad habaye ibikorwa byo kwivumbura kwa bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo mubyara wa Perezida Yaya Dillo wanabyiciwemo.
Kandida perezida yavuze ko nyuma yo gusabwa kuba perezida, icyo yimirije imbere ari uguhuza abaturage ba Tchad bose. Ati" mbemereye ko njye ntibonaga nk’umukandida kuko nifuzaga kugeza iyi nzibacyuho ku gihe twateganije mu mahoro no mu mutuzo wa Tchad yunze ubumwe, aho umutekano usesuye mu gihugu hose, Tchad itagira intambara hagati y’abenegihugu bose uko bakabaye".
Amatora ya perezida muri iki gihugu ateganijwe taliki ya 06 Gicurasi 2024, nubwo umwuka wa politiki utameze neza muri iyi minsi. Ubu interineti yaragarutse nyuma y’amasaha 72 ikuweho ndetse n’igisirikari na guverinoma babwiye abenegihugu ko uzahirahira ateza umutekano muke azabiryozwa.
Perezida Mahamat Idriss Deby Itno ni umuhungu wa Idriss Deby Itno wabaye perezida wa Tchad imyaka 31, avaho aguye ku rugamba aho bivuga ko yarashwe n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Tchad.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo