Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umuyobozi mushya w’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yagejeje kuri bagenzi be bayobora ibihugu biwugize ikibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.
Mu nama isanzwe ya 42 ya SADC yabereye mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa kuri uyu wa 17 Kanama 2022, ni bwo Perezida Tshisekedi yasimbuye mugenzi we uyobora Malawi, Lazarus Chakwera, kuri iyi nshingano.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 11: Perezida Chakwera, Tshisekedi, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Hakainde Hichilema wa Zambia, Filipe Nyusi wa Mozambique, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Wavel Ramkalawan wa Seychelles, Prithvirajsing Roopun wa Mauritius n’Umwami Muswati III wa Eswatini.
Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’uyu muryango by’umwihariko ku iterambere ry’ubukungu, binyuze mu guteza imbere ibikorwa by’inganda zitunganya umusaruro uva mu buhinzi n’ubucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Perezida Tshisekedi ubwo yafataga ijambo nk’umuyobozi mushya wa SADC, yasoreje ku kibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bw’igihugu cye, n’imirwano iri kuba hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ahamya ko ufashwa n’u Rwanda.
Ashingiye kuri iki kirego, Perezida Tshisekedi yasobanuye ko RDC iri kuzira ubushotoranyi bw’u Rwanda. Ati: “Munyemerere nshimire umuryango wacu, SADC, ku bwo kwifatanya n’Abanyekongo mu gihe igihugu cyacu kiri kuzira ubushotoranyi burimo ubugwari bw’umuturanyi wacyo, u Rwanda.”
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yashimiye ubwitange bw’ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi mu guharanira ko amahoro n’umutekano byagaruka mu burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda ntirwemera ubushotoranyi rushinjwa na RDC, ahubwo rushinja ingabo z’iki gihugu gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FARDC ufite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu kiganiro yatangiye muri Qatar Economic Forum tariki ya 19 Kamena 2022, yasobanuriye umunyamakuru Zain Verjee wari umubajije kuri iki kibazo ko Tshisekedi urushinja guhungabanya umutekano wa RDC yihunza inshingano, yirengagiza umuzi w’ikibazo.
Soma iyi nkuru: https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yavuze-ko-Tshisekedi-yihungije-inshingano-yitwaza-u-Rwanda
1 Ibitekerezo
Emmanuel Kuwa 19/08/22
Ariko izi nzitwazo zizarangira ryari ko badashakira igisubizo aho kiri?
President Tshiseked afite igisubizo cy’ ibibazo bitezwa nimitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu gihugu cya DRC, bityo rero nakemure icyo kibazo, umutekono waburiye muri DRC arebeko utazaba mwiza. Naho ibindi birego nanjye ndumva arinzitwazo nuko HE P KAGAME abivuga.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo