Kuva kera na kare, imyumvire y’umuryango nyarwanda yahoze ikumira abana b’abakobwa, ibaheza kuri bimwe bikorwa na basaza babo birimo no kwiga amashuri y’imyuga, ubumenyi (science), ubugenge ahubwo bagashishikarizwa kwiga ubuganga, ubwarimu, ubudozi, kurera abana, guteka n’ibindi byaganishaga ku gupfobya ubushobozi bwabo.
Nk’uko Isi ya none isigaye igendana n’ikoranabuhanga, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO) ryasanze imyumvire yo guheza abana b’abakobwa kuri amwe mu masomo y’ubumenyi, ubugenge, ikoranabuhanga, imyuga bigomba gucika ahubwo na bo bagatinyuka, bakabyiga nka basaza babo kuko ariho iterambere ryihuse rishingiye.
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda, bugaragaza ko abana 100 biga mu mashuri yisumbuye, abakobwa biga amasiyansi n’ikoranabuhanga bari ku kigero cya 48% mu gihe ab’abahungu ari 52% noneho byagera mu mashuri makuru na kaminuza bigahumira ku mirari kuko bimanuka bikagera kuri 30% ku bana b’abakobwa.
Mu myaka ikabakaba itatu UNESCO imaze guhugura ku bijyanye n’ikoranabuhanga abasaga magana atandatu barimo abana n’abarimu babo kandi ngo akaba ari ibikorwa bizakomeza aho kuri ubu mu ishuri ryigisha ikoranabuhanga (Rwanda Coding Academy) rya Nyabihu hateraniye abana b’abakobwa bagera ku 108 baturutse mu bigo by’amashuri by’intoranywa 27 byo mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, aho buri kigo cyagiye cyohereza abana 4 b’indashyikirwa mu masomo ya siyansi nk’uko bishimangirwa n’umukozi wayo, Dominique Mvunabandi.
Aganira na BWIZA, Mvunabandi yagize ati: "Twateguye iyi kampu STEM (Science, Technology Engeenering, Maths) kugira ngo twegereze ikoranabuhanga abana b’abakobwa bo mu bigo by’intoranywa byo mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba kugira ngo bahabwe ubwo bumenyi nk’uko biri gukorwa no mu bindi bihugu byo mu karere birimo Uganda, Tanzania na Kenya kuko hagati y’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza uyu mwaka wa 2023, hano mu Rwanda hazabera irushanwa/igeragezwa ku ikoranabuhanga ku bana bose b’abakobwa bazaba baturutse muri ibyo bihugu."
Inzobere mu burezi bw’umwana w’umukobwa Dr Marie Christine Gasingirwa yabwiye BWIZA ko umwana w’umukobwa ari kimwe n’umwana w’umuhungu kuko bombi babyarwa n’umuntu umwe kandi ko habyawe igitsina kimwe gusa igihugu kitaba igihugu ndetse n’isi itaba isi nzima ahubwo ko bombi bakenewe mu iterambere. Aha ni na ho yahereye atanga n’ingero zifatika mu mazina n’imigani by’ikinyarwanda.
Dr Gasingirwa yagize ati: "Abakobwa basigajwe inyuma ariko akenshi byatewe n’umuco aho wabuzaga abakobwa kugabana ndetse ko nta n’inkokokazi ibika isake ihari. Ibi bigatuma hari ibintu babahezamo bavuga ngo ni imirimo y’abagabo ari nabyo byatumaga abakobwa badashobora gutera imbere ariko uko iminsi igenda itambuka, byabaye ngombwa ko nabo bitabwaho kuko nta we uba azi irizera n’irizarumba. Tugomba kuba ba ’Bera bose, Bazigaga, Bosenibamwe’ n’andi mazina n’imigani bitwereka ko bose bashoboye ari nayo mpamvu bagomba guhabwa amahirwe angana."
Gasingirwa yakomeje avuga uko urugendo rwo kuzamura abana b’abakobwa n’abagore mu myigire y’amasiyansi (Gender responsive pedagogy), byatangiye bafatira ku inota 1 cyangwa 2,5 bityo, agaragaza n’impinduka yabayeho.
Yagize ati: "Kuva mu mwaka wa 2017, abakobwa batangiye gukora neza muri STEM kubera n’u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ngaruka mwaka ya 27 y’ikigo kizamura imyigire ya Siyansi kandi abenshi bari abagore bize ubugenge (Physics), bityo izo mbogamizi zariho zikurwaho no gusobanukirwa umuco , usobanuka neza ku buryo noneho wubaka aho gusenya, ukajyana n’ibihe tugezemo cyane ko ’Amase y’ejo atagihoma urutaro ’ kuko imyumvire ya kera yajyanye n’ibya kera."
Umukozi muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga, Dr Fabien Habimana yatangaje ko nta mbogamizi yakagombye kuba hagati y’abakobwa n’abahungu kandi bigira hamwe.
Yagize ati: "Nka Minisiteri y’uburezi, tubona ko nta mbogamizi zakagombye kuba hagati y’abakobwa n’abahungu kuko ababigisha, babigishiriza hamwe kandi mu gihe kimwe. Gusa, ikigaragara nuko abakobwa baba bake muri STEM cyane cyane mu ikoranabuhanga kuko batagaragara cyane muri Kaminuza. Aha ni ho duhera twifuza ko baba benshi kurushaho. Kubahugura rero tubibonamo umusaruro kuko nk’abo tuba twahurije hamwe, tubigisha STEM kugira ngo bakanguke, bitinyuke noneho babe nka basaza babo kandi tukizerako uwo mubare uziyongera."
Rumanzi Djalida na Rwemera Karabo Vanessa ni bamwe mu bana b’abakobwa biga amasiyansi ariko bishimira ibyiza by’ikoranabuhanga ndetse ko bishimira kuricengera mu rwego rwo kwitegurira ejo hazaza mu muvuduko w’Isi.
Rumanzi Djalida ati: "Icyo niteze nuko ngomba kumenya ikoranabuhanga, nkamenya ibibazo biba muri sosiyete ndetse no kubishakira ibisubizo. Gusa, nk’imbogamizi nuko duhezwa ku ikoranabuhanga kandi isi ariho igana. Bityo, tukaba tugomba kumvisha ababyeyi ko kubyiga atari uguca inka amabere ahubwo ari ingirakamaro kuri twe noneho tukava muri iryo kandamizwa kuko natwe dushoboye."
Mugenzi we, Rwemera Karabo Vanessa ati: "Guhitamo kwiga ikoranabuhanga nasanze ari byo byazamfasha kwiteza imbere kandi tuzi neza nk’abakobwa ko natwe dushoboye."
Tanga igitekerezo