Mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rwimbogo, abaturage babeshejweho n’ubuhinzi bw’ibigori, ibishyimbo, amasaka n’urutoki. Abafite ubushobozi bwisumbuyeho bahinga inyanya, umuceri, ubunyobwa na Soya. Abarorora, borora inka, ihene ndetse n’ingurube.
Ni agace k’amayaga nk’uko bisanzwe bizwi mu cyahoze ari Umutara, aho ubuzima bugoye iyo izuba ryavuye cyane. Muri iki gihe, abaturage bavuga ko imvura yabaye nyinshi, ibishyimbo birapfa, ibigori na byo hari abahinduriwe imbuto, bava ku ya gakondo, ubu bahinze ‘hybrid’ bavuga ko izera muri Gashyantare cyangwa Werurwe 2020.
Ikigori ni cyo kiribwa k’ingenzi ku batuye muri aka karere nk’uko babyivugira kuko bashobora kunywamo igikoma, bagatekamo umutsima (bamwe barakoboza, abandi ntibabikore) ndetse bagatekamo n’impungure bazivanze n’ibishyimbo. Iyo ibigori bibuze, inzara iba ari yose.
Tumaze kubona impamvu eshatu nyamukuru zitera inzara muri uyu murenge. Abaturage bitwara bate muri iki gihe?
Mu mateka y’Umutara, abaturage bari bazwiho kugira ubutaka bwinshi burimo ubuhingwa n’ubudahingwa (bwo bwari bwinshi) bwiganjemo ibikuyu biragirwamo inka, gusa abimukira baturutse mu mpande zose z’igihugu baje kuhatura, ubutaka buba buke, ubu hakaba hari abariho batagira aho kuba (barakodesha), abandi bakagira ibibanza batuyemo gusa harimo n’ibipima nka metero 20 ku 10.
Akenshi mu gihe cy’inzara, abaturage benshi begereye ishyamba rya Gabiro abasirikare basanzwe bitorezamo, abana, abakuru n’abakuze bayoboka iri shyamba bakajya gutashya inkwi (babyita gusenya), umubare w’abajyamo ukiyongera mu gihe abanyeshuri bari mu biruhuko. Gusenyera mu iri shyamba ntibyemewe nk’uko abasirikare basanzwe babibwira abaturage mu nama ziba kenshi gusa na bo (abaturage) bararahira bakavuga ko n’iyo babica badashobora kuricikaho kuko ari ryo bakesha ubuzima. Iyo bavuye gutashya, bamwe barazicana, abandi bakajya kuzigurisha mu dusoko turi ku ntera kugeza mu bilometero bisaga 9 bagenda n’amaguru bikoreye ku mutwe, uwikoreye inkwi nyinshi ntashobora kwishyurwa amafaranga arenze 600 RWF.
Imbogamizi abaturage bagaragaza zituma bavuga ko badashobora kureka gutashya muri iri shyamba ngo ni uko: nta masambu bagira yo guteramo amashyamba [n’ubwo na yo adakura neza muri iki gice] ku buryo byajya biborohera kubona inkwi no kuba ari bwo buryo bwonyine bwo kubona amafaranga mu gihe ibikorwa by’ubuhinzi bakesha ubuzima bwabo byahagaze.
Abaturage begereye ishyamba rya Gabiro bamaze igihe kinini baritahirizamo. Batangiye babonera inkwi hafi y’aho batuye, gusa ubu ngo basigaye bajya gutahiriza mu ntera igera ku bilometero 7 mu ishyamba hagati. Hari ubwo abasirikare bajya babafata, bakabihanangiriza bababwira ko bashobora gukandagira ibisasu bajugunya ahantu bitoreza cyangwa bakaba babarasa mu buryo bw’impanuka mu gihe bari muri Gabiro. Ibi babibwiwe kenshi ariko ngo ‘kuko ari ho bakura ubuzima, nta cyababuza kujyamo’ gusa umuntu akibaza aho bazaturiza niba bagenda binjiramo, ibilometero byiyongera.
Hari ibindi bikorwa byakorerwaga muri Gabiro gusa byo bisa n’aho biri gucika. Ibyo birimo kuragiriramo inka nyuma y’aho hari izafashwe mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare, zigatezwa na cyamunara. Ikindi ni ugucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa ‘Colta’, aho abasirikare bigeze no kurasa abakoraga iki gikorwa; bamwe bagapfa, abandi bagacika. Hari abarahiye kudasubira muri Gabiro bajya gucukura ‘colta’, abandi bacika ku byo kuragiramo, gusa hari abakomeje kunangira.
Gucukura amabuye ya Colta birasa n’ibiri gucika, gucana amakara muri Gabiro na byo ni uko, kuragiramo inka na byo bigiye kuba amateka ariko ikizere cy’uko gutashyamo kuzacika kiracyari hasi cyane. Abatashya babwirwa ko ‘bajya batekereza ko 50% bataha, akandi 50% bahera mu ishyamba’ bitewe n’ibikorwa bikorerwamo hiyongeyemo inyamaswa zibamo harimo n’imbogo, imvubu ndetse n’amasatura. Hari amakuru avuga ko ‘bagiye kujya batangirirwa mu nzira banyuramo bajya kugurisha inkwi, bagafatwa’.
Guca abaturage mu ishyamba rya Gabiro ni byiza kuko birinda umutekano n’ubuzima bwabo nk’uko bigaragara mu bika biri hejuru. Gusa nk’ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano harimo RDF bafite mu nshingano iri shyamba, hiyongereho abaturage cyane cyane abaturiye iri shyamba, bakwiriye gushakira umuti ikibazo cy’ibura ry’ibicanwa, byaba ngombwa bagahabwa ibikoresho bigezweho byo gucanisha. Ikibazo cy’ubutaka ndetse n’izuba rimaze igihe rihavugwa kigashakirwa umuti cyane ko biri mu ntandaro y’inzara.
Akarere ka Gatsibo gafite ubuso bungana na na kilometero kare 1,585.3 (1,585.3 Km2). Gafite imirenge 14, Utugari 69, n’imidugudu 603. Ibarura ryakozwe mu 2012 ryagaragaje ko aka karere kari gatuwe n’abaturage barenga 433,000. Ishyamba rya Gabiro rikora ku gice cy’uburasirazuba bw’aka karere kimwe na Nyagatare ndetse na Kayonza. Gabiro kandi ihura na Pariki y’Akagera, imwe muri Pariki zicumbikiye inyamaswa z’inkazi zirimo intare, amasatura, inkura, imvubu n’ingona.
Tanga igitekerezo