Ihuriro LAMUKA rihuriwemo n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashinja ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kugambirira gushora igihugu mu muriro n’amaraso.
Ni ibyatangajwe na Matthieu Kalele kuri ubu uyoboye ririya huriro ribarizwamo umunyapolitiki Martin Fayulu.
Abadepite bo mu ishyaka UPDS rya Tshisekedi muri iki cyumweru batoye umushinga w’itegeko ryemera ko ibyicaro amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aya ba Guverineri b’intara, ay’abayobozi b’imijyi, ab’ama komine ndetse n’ab’inzego z’ibanze.
Ni itegeko ryamaganiwe kure na Opozisiyo, ikavuga ko rigamije gufasha ubutegetsi buriho kugundira ubuyobozi.
Iri huriro ryasabye amahanga kotsa igitutu Komisiyo y’amatora (CENI) kugira ngo amatora ateganyijwe muri RDC mu mezi atandatu ari imbere azabe mu mucyo.
Ryunzemo riti: "LAMUKA ifashe uyu mwanya ngo yibutse abanyagihugu ndetse n’amahanga ko intego ya bwana Tshisekedi ari ugukomeza guteza ibibazo mu nzego z’ubuyobozi mu rwego rwo gushora cyacu mu mvururu no kudatera imbere kuva cyabona ubwigenge."
Mu Ukuboza uyu mwaka ni bwo muri Congo Kinshasa hazaba amatora rusange, arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Tanga igitekerezo