Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Paul Kagame uyoboye Repubulika y’u Rwanda, General James Kabarebe, yasobanuye uko Umukuru w’Igihugu yigeze guhabwa izina rya Afande PC n’impamvu yatumye arihindura.
Muri Nyakanga 2017 ubwo u Rwanda rwizihaga imyaka 23 rumaze rubohowe n’ingabo za RPA zari zishamikiye ku ishyaka RPF Inkotanyi, Gen. Kabarebe yasobanuriye abanyeshuri yagezagaho ikiganiro ko iri zina ryari iryo ku rugamba, mu buryo burambuye rigasobanura ‘Afande Papa Charlie’.
Nyuma yo kubazwa n’umunyeshuri inkomoko y’iri zina, Gen. Kabarebe yagize ati: “Buriya mu gisirikare n’ubu, no ku rugamba, abantu ntabwo bitana amazina. Igisirikare iyo dukora akazi dukoresha itumanaho. Noneho iyo uhamagaye umuntu cyangwa ushaka kuvugana na kanaka, ntabwo uvuga ngo ndi James, ndashaka kubwira Tito ibi n’ibi. Dukoresha ibyitwa ‘call signs’. Umuntu bamuhimbira call sign, akaba ari yo yitwa.”
Gen. Kabarebe muri videwo ya Kigali Today, yakomeje asobanura ati: “Kuva rero muri ’90 kugeza ngira muri ’91 hagati nko mu kwa 9, His Excellency yakoreshaga call sign yitwaga Papa Charlie, bakayishyira mu ngufi bakayita PC.”
Byabaye ngombwa ko ahindurirwa ‘call sign’ ku bw’umutekano we
Uyu musirikare yavuze ko ubwo ingabo za Leta zari zamaze kumenya ko Afande PC ari Paul Kagame wari uyoboye ingabo za RPA, zikanatangira kurasa aho yari ayoboreye urugamba, byageze muri Nzeri 1991 ku bw’umutekano we ahindurirwa call sign, ahabwa indi mu rwego rwo kujijisha umwanzi.
Yasobanuye ko mu Mutara ahitwa Gikoba haje kubera urugamba rukomeye hagati y’ingabo za Leta na RPA, aho Habyarimana Juvénal yari yohereje zose, hakaba ari ho Paul Kagame yari ayoboreye urugamba ari kumwe n’abandi basirikare, bari mu ndake.
Ati: “Habyarimana azana ingabo zose zishoboka n’ibikoresho byose bishoboka, ahera mu kwa 9, barasaga guhera mu gitondo, bagakubita mu rutoki twarimo rugashira [bo bari mu ndake]. Iyo ntambara ni yo bari bazi ko iri buturangije. Aho rero kubera ko His Excellence yabaga avuga cyane, avugana na Kamanda bose, urabona urugamba iyo rwakomeye, Kamanda afata responsibility.”
Yakomeje ati: “Ni we uvuga ngo wowe jya aha […], barabyumvise baravuga bati ‘Aaah! Papa Charlie burya ni we? Reka tumushakishe’. Aho twari turi mu rutoki, imbunda zose akaba ari ho bazereka, za artillery. Noneho icyo gihe turahindura, call sign ye iva kuri Papa Charlie, bya bindi wavugaga ngo Afande PC, twaje kurangiza urugamba gukomeza akoresha call sign ya ‘Zero Bravo’ (0 Bravo).”
Urugamba rwa RPA rwo kubohora igihugu rwarangiye tariki ya 4 Nyakanga 1994. Uyu munsi wizihizwa buri mwaka, hagatangwa ibiganiro bijyanye n’amateka yarwo.
Gen. Kabarebe wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda yifashishwa kenshi mu gusobanurira Abanyarwanda amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu
Tanga igitekerezo