Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yageze muri Ethiopia kuri uyu wa 14 Werurwe mu rwego rwo kongera umubano w’igihugu cye na Afurika ndetse no gushyigikira amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’umutwe witwaje intwaro wa TPLF na Leta ya Ethiopia.
Urugendo rwa Antony Blinken ruje ari urwa kabiri rw’abayobozi bakuru muri guverinoma y’Amerika kuva intambara yo muri Tigray yakwaduka mu mwaka w’2020.
Uwaherukagayo na we yari Umunyabanga wa Leta icyo gihe, Micheal Pompeo, aho yasuye iki gihugu tariki ya 17-19 Gashyantare 2020.
Ingendo z’abayobozi ba Amerika ziri kuba kandi mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’uko Amerika yakomeje gushinja Ethiopia kwica abasivili mu ntambara yabahanganishije n’umutwe wa TPLF.
Kuri uyu wa 15 Werurwe biteganyijwe ko Antony Blinken aza kugirana ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, mu murwa mukuru Addis Ababa.
Byatangajwe ko mu byo bagomba kuganiraho harimo gushimangira amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya Leta ya Ethiopia na TPLF mu Gushyingo 2022 i Pretoria muri Afurika y’Epfo bigezwemo uruhare n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse na USA.
Antony Blinken, Umunyabanga wa USA ari mu ruzinduko muri Ethiopia
Bamwe bemeza ko Leta y’Amerika yashyize igitutu ku mpande zombi kugira ngo zisinye amasezerano, dore ko bivugwa ko Amerika yari ishyigikiye impamvu yatumye TPLF ifata intwaro.
Molly Phee uhagarariye USA muri Afurika ubwo yavugaga ku rugendo rwa Blinken yagize ati Urugendo rwa Blinken rugamije gushimangira amaserano y’amahoro yasinywe kandi umubano wa Ethiopia na Amerika ntidushaka ko wongera gusubira inyuma."
Molly Phee akaba yongeye ati"Ethiopia igomba gufata ingamba zifasha guca ukubiri n’ihohoterwa rya politiki ishingiye ku moko, niba ishaka gusubiza umubano w’Amerika mu nzira igana imbere".
Urugendo rwa Blinken muri Afurika rurajyana n’urwa Visi Perezida, Kamala Harris uteganya kugera mu bihugu birimo Tanzania.
Tanga igitekerezo