Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2023 ni bwo umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Thomas Sankara, watangaje ko utazitabira umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro.
Tariki ya 3 Gashyantare 2023 ni bwo guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko umubiri w’umuyobozi w’impinduramatwara muri iki gihugu Thomas Sankara uhabwa icyubahiro.
Itangazo ryakomezaga rivuga ko ari yo mpamvu umubiri we ugomba gushyingurwa hamwe na bagenzi be cumi na babiri aho bicishwe mu mwaka w’1987.
Umuryango wa Sankara kuri iki cyumweru wagaragaje ko wifuza kubona ibisigazwa by’umubiri w’umuntu wabo byashyinguwe ahandi hantu mbere, atari ikimenyetso cy’urwibutso gusa, kuko ibyo biteza amakimbirane n’urujijo.
Umubiri wa Sankara na bagenzi be cumi na babiri bashyinguwe bwa mbere mu irimbi riri mu nkengero z’umurwa mukuru Ouagadougou, bongera kwimurwa ku wa 25 Gicurasi 2015.
Muri uwo mwaka bari bacukuwe kugira imibiri yabo ikorerwe isuzumwa ryari kwifashishwa mu rukiko.
Magingo aya, nta bimenyetso bifatika byerekana ibice by’umubiri wa Sankara, ari na byo bikomeje guteza urujijo.
Thamas Sankara, umurwayi w’impinduramatwara, yaje ku butegetsi muri coup d’Etat yakoze muri Kanama 1983, yivuganwa n’inshuti ye magara Blaise Compaoré ku ya 15 Ukwakira 1897.
Uyu Compaoré, tariki ya 6 Mata 2022, urukiko rwa gisirikare, muri Ouagadougou rwamuhanishije igifungo cya burundu kubera uruhare yagize mu iyicwa rya Thomas Sankara na bagenzi be, mu rubanza rwamaze amezi atandatu ruburanishwa.
Blaise Compaoré yaburanishinjwe nyuma y’uko avanywe ku butegetsi n’imyigaragambyo ya rubanda mu mwaka w’2014. Yari yarageze ku butegetsi umunsi Sankara apfa.
Tanga igitekerezo