Nyagatare: Abagabo batega abagore babo abandi bagabo ngo babasambanye bakabaca atubutse
Mu Karere ka Nyagatare hamenyerewe imvugo yo ” gukosha’ aho abagabo bumvikana n’abagore babo kugira ngo baryamane n’abandi bagabo babafata bakabaca amafaranga, ibibanza n’indi mitungo itandukanye. Bayisobanura bagaragaza ko umugabo wagiye gusambana mu rugo rw’undi mugabo bamufatirayo bakamutegeka gutanga amafarnga, Inzu cyangwa se ibindi bintu by’igiciro cyinshi kugira ngo batamuteza rubanda n’umuryango we, agaseba. Mu […]
Mgr. Lwanga yasabye NRM kureka kwitwara nk’ubutegetsi bwa Amin
Arikiyepisikopi wa Kampala, Cyprian Kizito Lwanga yasabye ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (National Resisitance Movement, NRM) kureka kwitwara nk’ubutegetsi bwa Idi Amin Dada wari warayogoje Uganda mu myaka ya 1970. Lwanga avuga ko kuba abo mu mutekano bashinjwa gushimuta, gukora iyicarubozo no kwica abantu, ari ibisa n’ibyakorwaga n’abo mu gihe cya Amin. Yibuka ” […]
Urutonde rw’ibihugu 10 bifite igisirikare gikomeye mu 2021
Urubuga mpuzamahanga rwitwa Fire Power rwashyize hanze ibihugu 10 bifite igisirikare gikomeye ku Isi mu mwaka wa 2021. Uru rubuga rusanzwe rutangaza uru rutonde buri mwaka. Mu mwaka wa 2021, hagaragajwe imbaraga za gisirikare z’ibihugu 138. Mu gukora uru rutonde, harebwe ibi bikurikira: umubare w’imbunda igihugu gitunze, uw’abasirikare gifite n’akayabo gashorwa mu gukora ibikorwa bya […]
Ruhango: Umukobwa yafatanwe umwana w’imyaka ine yashimuse amujyaniye abantu i Kigali
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango buvuga ko hari umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wahafatiwe agerageza gushimuta umwana yari yibye ku ishuri i Gitwe, uwafashwe yavuze ko umwana yari utwaye i Kigali hari abamumutumye. Byabaye ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare ubwo umwana witwa ARIELLA w’imyaka 4 wa BIZIMANA Emile na MUKAMUNANA Adelphine yashimuswe […]
Amata: Kigali aranywa umugabo agasiba undi, Gicumbi bakayaha ingurube
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda, ADECOR, Ndizeye Damien avuga ko mu Mujyi wa Kigali amata yabaye make nyamara aborozi mu byaro babuze isoko. BWIZA yabagejejeho inkuru ko mu Karere ka Gicumbi, amata yabuze isoko ku buryo banga kuyabogora, bakaya ingurube ku bwo kubura isoko. WASOMA: https://bwiza.com/?Ingurube-z-i-Gicumbi-zisigaye-zihabwa-amat Ibura ry’amata mu Mujyi wa Kigali […]
Umuhanda Kigali-Karongi ntukiri nyabagendwa kugeza mu cyumweru gitaha
Umuhanda uva mu Mujyi wa Kigali ugana mu Karere ka Karongi nturi nyabagendwa bitewe n’inkangu yacitse, igafunga ahitwa kuri Dawe uri mu ijuru mu Kagari ka Ngoma, Akagari ka Gishyita mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba ukaba uzongera kuba nyabagendwa kuwa 15 gashyantare 2021. RBA ivuga ko RTDA yatangaje ko uzaba nyabagendwa nibura ku […]
Rubavu: Abaturage bavuga ko gitifu yakubise umuturage nk’igitambambuga akajya mu bitaro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, Kazendebe Heritier arashinjwa gukubita umuturage witwa Twizerimana Anastase nk’igitambambuga, akajya mu bitaro amuziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa we yabihakanye, avuga ko uyu muturage ahubwo yari yasinze, agasagarira ubuyobozi n’inzego z’umutekano. Ahagana saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya […]
Abantu 15 batawe muri yombi ku buriganya mu ishyingurwa rya Mandela
Abantu 15 bo muri Afurika y’epfo barezwe ibyaha byo gukora uburiganya bijyanye n’umuhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida Nelson Mandela, mu mwaka wa 2013. Barimo abayoboke bakomeye b’ishyaka riri ku butegetsi rya African National Congress (ANC) bo mu ntara ya Eastern Cape. Nta cyo bavuze ku byo baregwa. Abashinjacyaha babashinja ruswa n’uburiganya bifite agaciro kagera […]
Ibibazo by’amahoro n’umutekano bigomba kubonerwa umuti- Nsanzabaganwa
Umunyarwandakazi Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, aravuga ko ikibazo cy’umutekano n’amahoro kiri ku murongo wa mbere w’ibigomba kubonerwa umuti. Avuga ko ” Muri Komisiyo ya AU bifuza gukora nk’ikipe ibibazo by’umutekano bakabishakira umuti.” Aganira n’Ijwi ry’Amerika, Nsazabaganawa ubaye umutegarugoli wa mbere ku mwanya wa visi-prezida wa UA yamubwiye […]
Dr Kayumba arashyira hanze ikindi gice cy’ibaruwa yandikiye Perezida Kagame, hari abo yikomye
Umushakashatsi, umwarimu muri kaminuza, Dr Christopher Kayumba avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, aza gushyira hanze igice cya kabiri cy’ibaruwa ifunguye igenewe Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame. Kuwa 10 Gashyantare 2021, Dr Kayumba yari yashyize hanze ibaruwa ye ku ngingo zirimo ubutabera, ubukungu, politiki n’imibereho myiza y’abaturage. Harimo ibyo ashima […]
Rwamagana: Umuturage avuga ko yavunwe igufwa na DASSO, ubuyobozi ngo ” Yari yasinze”
Ntaganzwa Jean de Dieu utuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro yashinje umukozi w’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano, Dasso, kumukubita icyuma akamuvuna igufwa ry’umurundi amuziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021 mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro. […]
Ayo mafaranga muyaruke-Magufuli abwira abayobozi
Perezida wa Tanzania, Dr Joseph Pombe Magufuli avuga ko abayobozi ba Morogoro bagomba gutangira “kuruka” amafaranga bakiriye nka ruswa niba bakunda akazi kabo. Mu mbwirwaruhame yavuze ubwo yafunguraga isoko rikuru rya Morogoro, Magufuli yavuze ko Morogoro iri mu bice byica amategeko, cyane kunyuranya n’amategeko aba yatowe n’abadepite. Yavuze ko azi neza ko abayobozi muri Morogoro […]
Niba ‘His Excellency’ yarahaye umuturage ijambo wowe urinde uryaka Umunyarwanda- Uncle Austin kuri FERWAFA
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin avuga ko ibyakozwe n’umukozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yambura umunyamakuru ijambo bidakwiriye mu gihe Perezida Kagame ashyigikiye ko abaturage bamubwira ibibazo bafite. Ubwo habaga ikiganiro ku rugendo rw’Amavubi muri Cameroon, umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu yambuwe ijambo, agitanga igitekerezo. Ni ibintu bikomeje kugarukwaho cyane ariko abenshi barabinenga. Austin […]
HRW ivuga ko kuraza abantu muri za sitade hirindwa COVID-19 ari ukubahutaza
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch(HRW), watangaje raporo ivuga ko leta zigera kuri 83 ku isi zahonyoye ubwisanzure bwa muntu gusa byagera ku Rwanda ikamagana ibyo kujyana abantu muri za sitade igihe barenze ku masaha yagenwe, hirindwa COVID-19 ivuga ko binyuranye n’amategeko. HRW ivuga ko Leta z’ibihugu zabangamiye uburenganzira bw’abaturage burimo: ubwo kuvuga, […]
Abanywa urumogi bararira ayo kwarika
Bamwe mu banywa urumogi mu gihugu cya Jamaica baratabaza ngo ako gatabi karabuze bwa mbere mu mateka y’igihugu. Abarunywa babwiye ibinyamakuru birimo The Guardian, The Sun, ABC ko rwabye iyanga ku isoko bitewe n’uko ruteze neza, abarukeneye bo bakaba ari uruhuri. Indi mpamvu itungwa agatoki ni ukuba abaruhinga baragabanutse ndetse n’ubukangurambaga bwo kururwanya bukaba bukomeje […]
Kwaba ari ukugambanira ukuri-Amb. Mukantabana asubiza uwavuze ko u Rwanda ruri kugana mu gitugu

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana avuga ko ibyatangajwe na Anjan Sundaram, umwanditsi akaba n’umunyamakuru uvuga ko ifatwa rya Rusesabagina ku Rwanda ari “ukugana mu gitugu” ari inkuru ibogamiy bityo ko kutayinyomoza byaba ari ukugambanira ukuri. Mu nyandiko ye yahise mu kinyamakuru Foreign Policy, Mukantabana avuga ko Sundaram yiyongereye […]
MINEMA ivuga ko kuba PAM yagabanyije ibiryo by’impunzi kuri 60% ‘nta mpungenge biteye’

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, PAM/WFP riratangaza ko ryafashe icyemezo cyo kuganya ibiribwa byahabwaga impunzi ziri mu Rwanda ku kigero cya 60%, u Rwanda rwo rukavuga ko nta mpungenge biteye. Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa PAM i Kigali ibyo biraterwa n’igabanuka ry’inkunga PAM yagenerwaga n’abaterankunga ngo ni icyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi […]
Uganda: Abitwa Abalaalo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bikomwe n’abatuye Amuru
Abaturage batuye mu Karere ka Amuru muri Uganda bikomye abazwi nk’Abalaalo, babashinja gufatanya n’igisirikare cya Uganda (UPDF) mu Karere ka Amuru, mu kubinjiramo, bakahaba bitemewe. Abalaalo biganjemo abavuga Ikinyarwanda, benshi bafite inkomoko mu Rwanda gusa hari ababa bahaheruka kera batanakivuga neza, bakoresha cyane Olunyankole. Ni aborozi bimuka uko babonye urwuri rw’inka zabo. Inkuru ya Daily […]
Nta mpamvu u Rwanda rwaba umwihariko- Ange Kagame kuri Rusesabagina
Umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda, Ange Kagame avuga ko ntaho ku Isi nzima, abayobozi n’amatsinda y’imitwe yitwaje intwaro, batashakishijwe ngo bagezwe imbere y’ubutabera, bityo ngo u Rwanda narwo si umwihariko kuri iyi ngingo. Kuri Twitter, Ange Kagame yatangaga igitekerezo ku byanditswe na Ambasaderi w’ u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana […]
UCI yemeje igihe Tour du Rwanda izabera
Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) ryemeje ko isiganwa rya Tour du Rwanda rya 2021 rizaba guhera tariki 2-9 Gicurasi 2021. Tour du Rwanda yagombaga kuba muri uku kwezi kwa Gashyantare ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19. Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 gusa nta Munyarwanda urayegukana kuva yajya […]
Ingurube z’ i Gicumbi zisigaye zihabwa amata
Aborozi n’abacunda amata bo mu Karere ka Gicumbi, bafashe umwanzuro wo guha ingurube amata kuko babuze isoko, abatazifite bakayabogora. Harerimana Jean de Dieu ni umworozi akaba n’ucunda nawe yagize ati “Ubu ikintu turi gukura mu bworozi bw’inka ni ifumbire gusa naho amata nta kigenda kuko udafite ingurube ubu ari kuyabogora (kuyamena) kuko n’umuturage uri kuyamuhera […]
Musanze: Uruhinja rw’iminsi itatu rwakuwe mu musarani ari ruzima
Amakuru yamenyekanye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021 ahitwa Karwasa mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ni ay’umwana w’umuhungu bivugwa ko yari amaze iminsi itarenze itatu avutse, yakuwe mu musarani w’ishuri aho yajugunywemo n’umuntu utahise amenyekana. Uyu mugore akimara kumva uwo mwana yagize amatsiko yegera aho aririra […]
Nairobi: Umwe yapfuye nyuma yo kujugunywa hanze y’imodoka igenda ku bwa Ksh 200

Polisi ya Kenya irashakisha abagabo babiri; umushoferi na konvuwayeri (convoyeur) bajugunye abantu babiri hanze y’imodoka igenda ahitwa Juja muri Nairobi kuko bari banze kwishyura Ksh 200 (1,800Rwf) umwe akaza gupfa. Umukobwa w’imyaka 26, Judy Wanjiku Nyaga ukomoka ahitwa Kiharu, yapfuye ku cyumweru ubwo yari ajyanwe ku Bitaro bya Thika ataka umutwe nyuma yo kujugunywa hanze […]
Burya si buno- Bamporiki ku bahakana jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minsiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edoaurd Bamporiki avuga ko abahakana, bagapfobya jenoside yakorewe Abatutsi bakwiriye kumenya ko ibihe byahindutse kuko ubu ntawabashyigikira, avuga ko bakwiriye kwamaganwa. Yifashishije Twitter, Bamporiki avuga ko abarurwanira ishyaka bakwiriye kugira icyo bakora. Ati ” U Rwanda nirweme, abarurwanira ishyaka, turahe akamo abamamaza urwango, burya si buno!” Kuri ubu […]
Karongi: Umubyeyi yakuye abana be mu ishuri kuko Imana yamubwiye ko agapfukamunwa itakemera

Umuturage witwa Nyirarukundo Marie Rose utuye mu Kagari ka Ruragwe Umurenge wa Rubengera akarere ka Karongi,yabujije abana be gusubira mu ishuri kubera ko imyemerere ye itamwemerera ko abana be bambara agapfukamunwa. Uyu muturage Nyirarukundo Marie Rose ari mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko avuga ko bitewe n’imyemerere ishingiye ku idini abana be babiri batambara agapfukamunwa kubera […]
Yagize nyina w’imyaka 88 intere amubaza Se umubyara
Umugabo w’imyaka 55, John Kainuthia utuye i Nairobi muri Kenya, yakubise nyina, Naomie Kamuyu w’imyaka 88 amugira intere ubwo yamubazaga aho se umubyara ari n’uwo ari we. Kainuthia yakubise nyina aramuvunagura, yagiza igikapu cye na telefone ubwo yamukubitaga nyina utuye ahitwa Riruta nk’uko Nairobinews ibitangaza. Uyu mugabo yakubise nyina ingumi mu mbavu, atabarwa n’abaturanyi kuko […]
Amakuru y’ibanga ku rupfu rwa Radio yashyizwe hanze, Washington ashinjwa kumwica
Amakuru yashyizwe hanze n’inshuti ya Moses Nakitinje Ssekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio yitwa John Miles na we w’umuhanzi, avuga ko Radio atazize kurwana n’ushinzwe umutekano mu kabari, ko ahubwo yarozwe n’umugabo utunganya umuziki, David Ebangit uzwi nka Washington. Miles kuri shene ya Youtube yitwa Kasuku, yavuze ko yari yavuganye na Radio saa moya, nyuma […]
Umunyamakuru Ndayizera yavuze akamuri ku mutima mbere yo gukatirwa
Umunyamakuru Phocas Ndayizera uregwa ibyaha by’iterabwoba kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gashyantare 2021, yahawe ijambo n’urukingo ngo agire icyo avuga ku gihano cyo gufungwa burundu basabiwe n’ubushinjacyaha. Muri uru rubanza rumaze imyaka ibiri, aba bagabo 13 na Cassien Ntamuhanga watorotse gereza ubu uburanishwa adahari, baregwa gucura umugambi wo gukora iterabwoba mu mujyi wa Kigali. […]
Impuguke ivuga ko Dr Nsanzabaganwa agiye muri komisiyo ya UA mu bihe bitoroshye
Impuguke muri politiki, akaba n’Umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira imiyoborere myiza na demukarasi, (Governance for Afrika), Nkusi Cyrus avuga ko Dr Monique Nsanzabaganwa ategerejwe n’akazi katoroshye mu nshingano afite kuri ubu haba mu bijyanye n’imiyoborere n’ubukungu bw’ibihugu n’imiryango y’uturere ibihugu bya Afrika bibarizwamo. Kuri iki cyumweru nibwo Dr Monique Nsanzabaganwa yarahiriye kuba Visi Perezida wa Komisoyo […]
Indwara y’amayobera yadutse muri Tanzania
Indwara itaramenyekana iyo ari yo iri kuvugwa mu burengerazuba bushyira amajyepfo ya Tanzania aho abayirwaye barangwa no kuruka amaraso, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Ibi binyamakuru bivuga ko amakuru yatanzwe n’abashinzwe ubuzima mu karere ka Chunya ari uko hari bamwe mu bayirwaye bapfuye mu gihe cy’amasaha. Minisiteri y’ubuzima yo yatangaje ko yohereje ikipe y’inzobere gukora iperereza […]
Ebola yongeye kugaragara muri DR Congo
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari umuntu urwaye Ebola wongeye kuboneka muri iki gihugu, yica umugore w’ahitwa Biena hafi y’umujyi wa Butembo. Itangazo rya OMS/WHO rivuga ko uwo mugore yaje kwivuza ku kigo cy’ubuzima kiri hafi ye afite ibimenyetso bya Ebola, ivuga kandi ko umugabo we yari mu bantu bakize […]
Musanze: Abo mu muryango wa Barangirana bamaganye ibivugwa ku mubyeyi wabo
Umuryango w’umusaza w’umukire, Barangirana, utuye mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze uvuga ko utishimiye kandi wamaganye amakuru yatangajwe na bamwe mu baturage avuga ko uyu mubyeyi yajyaga kwituma ku karere ka Musanze mu gihe amaze igihe arwaye. Abo muri uyu muryango babwiye BWIZA ko umusaza Barangira ubu arwaye bityo ko abavuga […]
Abarwanya NRM ni indiririzi- Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko nta muntu ukwiriye kuba arwanya ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) uretse indiririzi (parasites), bakwiriye kuba bashyirwa ku ruhande kuko iri shyaka ryakoze byinshi. Ibi biri mu ijambo rya Museveni ku munsi wa Tarehe Sita, umunsi hizihizwa intangiro y’urugamba rwamaze imyaka itanu, rukageza Museveni ku butegetsi. […]
Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha

Umuryango w’umugabo witwa Merchades Buberwa, wiyita pasiteri utuye ahitwa Kasarani, mu Karere ka Bukoba mu Ntara ya Kagera muri Tanzania ntutunga telefon cyangwa televiziyo, wanze kujyana abana ku ishuri kuko Imana yawo itabyemera. Umuryango wa Buberwa, ntureba televiziyo nta na telefoni utunze kandi nta n’zindi gahunda zireba abaturage ujyamo kuko ngo ibyo bihabanye n’ugushaka kw’Imana. […]
Menya impamvu kubona icyangombwa cy’uko umuntu atafunzwe biri gusaba gutegereza amaso agahera mu kirere

Muri iyi minsi, abatari bake cyane abasaba akazi barijujutira gutinda kubona icyemezo cy’uko batafunzwe, gitangwa n’ubushinjacyaha bukuru gusa ngo ibi bifite imvano. Hari na bamwe bavuga ko icyo bashakairaga ibi byangombwa byamaze no kurangira bitewe no gutinda. Itangazo ry’urwego rw’ Irembo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha ruvuga ko byatewe n’ikoranabuhanga.
Gasabo: Umuturage yarwanye n’umukozi w’umurenge bapfa umugore
Umusore w’imyaka 25 wakoraga ibiraka byo gufasha umukozi w’Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yarwanye n’umuturage bivugwa ko bari barimo gusangira ariko uyu we akavuga ko yamufashe amusambanyiriza umugore. Mu nzu byabereyemo hari harimo intebe za pulasitiki ijagaraye, televiziyo yo muri urwo rugo yashwanyaguritse, bigaragara ko hasa nk’abahereye imirwano ikomeye cyane. Amakuru IGIHE yamenye […]
Rayon Sports isenyutse mwafana njye cyangwa Gasogi?- Shaddy Boo
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo kuri ubu aribaza uwasigara afite abafana benshi mu Rwanda hagati ye na Gasogi mu gihe ikipe ya Rayon Sports yaba isenyutse. Kuri Twitter (https://twitter.com/shaddyboo__92), Shaddy Boo yavuze ibi ku bw’amakur ko Rayon Sports bizwi ko ifite abafana benshi mu gihugu, yamaze kwirukanwa mu nzu yakoreragamo. […]
Pasiteri yasambanyije abana bo mu kigo cy’imfubyi yashinze, mama pasiteri abashyiramo udupira ngo batabyara
Umugabo w’umunyamerika yakatiwe gufungwa imyaka irenga 15 kubera ihohotera rishingiye ku gitsinda ku bakobwa batarageza imyaka y’ubukure mu kigo cy’impfubyi muri Kenya. Gregory Dow umuvugabutumwa w’umukiristu mu 2008 we n’umugore we nibwo bashinze icyo kigo cy’impfubyi. Umukozi wa FBI witwa Michael Driscoll yavuze ko “Gregory Dow yari ikurura cyambaye uruhu rw’intamba”. Umwaka ushize mu rukiko […]
Nyuma yo gutora uba wabaye umucakara ntacyo uba uricyo- Gen. Kulayigye
Umudepite mu nteko uhagarariye Ingabo za Uganda (UPDF), Brig. Gen. Felix Kulayigye avuga ko abatora bahinduka abacakara babo bahisemo ngo babahagararire kandi ko icyitwa ukwishyira ukizana baba bagomba kuba bacyibagiwe kuva ku munsi batoreyeho. Ni mu kiganiro yagiranye na NBS mu gitondo cyo kuwa 4 Gashyantare 2021, aho yagarukaga ku ngingo zinyuranye. Uyu mujenerali w’imyaka […]
Umunyarwanda wafungiwe muri Uganda avuga ko hari impamvu imwe ituma ufashwe ahita yicwa
Umunyarwandakazi witwa Nzamukosha Diane wamaze imyaka 6 akorerwa iyicarubozo mu gihugu cya Uganda avuga ko hari igihe inzego z’umutekano zifashe Umunyarwanda zigahita zikwica iyo ntawazibonye zikujyana. yu ni umugore w’imyaka 36 y’amavuko. Yagiye gucururiza imyenda mu gihugu Uganda kuva mu 2014. Amaze umwaka 1 nibwo yashimuswe n’inzego z’ubutasi za Uganda zimusanze aho yacururizaga nijoro, zimutwarana […]
Hari ibihugu bya Afurika bitari mu bizabona inkingo
Ibihugu bimwe bya Africa nk’u Burundi, Eritrea, Gabon, Lesotho, Madagascar na Tanzania ntibiri ku rutonde rw’agateganyo rw’ibizahabwa inkingo muri gahunda ya Covax. Ibihugu byinshi bya Africa bizabona inkingo muri gahunda mpuzamahanga ya Covax, itandukanye n’iyi ya AU, gusa hari n’ibiteganya kwivuganira n’inganda zikora inkingo. OMS ivuga ko ibihugu bitari kuri urwo rutonde rwatangajwe kuwa gatatu […]
Bazeye wa FDLR yasabye kubabarirwa nk’uko byagenze ku bamukuriye
Ignace Nkaka uzwi nka Laforge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR yasabye urukiko kubabarirwa akajya mu buzima busanzwe nk’uko leta yabikoze kuri bamwe mu bahoze ari abarwanyi bakomeye muri uwo mutwe. Me Milton Nkuba wunganira Nkaka yabwiye urukiko ko umukiriya we uruhare rwe mu bikorwa bya FDLR “rwari rutoya cyane” ngo kuko we […]
Rusizi: Umuturage aravuga ko gitifu yamwambuye inyama
Umuturage witwa Hategekimana Joseph wo mu Mudugudu wa Rugaragara,Akagari ka Kinyaga ku tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo yari arimo kugabana n’abandi baturage inyama bagombaga kurya ku bunani, avuga ko yatunguwe no kubona umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari Ndagijimana Japhet aje agaterura ibiro umunani by’inyama zari zimugenewe. Hategekimana yabwiye TV1 ko yamubajije mpamvu azifashe, gitifu amubwira […]
Reba inyogosho yatumye umusore w’umukirisitu afungwa ngo ” yatutse Islam”

Umusore w’Umunya-Nigeria, Elijah Ode ukomoka muri Leta ya Benue biravugwa ko yatawe muri yombi, agafungirwa muri Kano akurikiranweho ko yogoshe abakiliya be inyogosho ituka Idini ya Islam. Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Benue, Smith Akoko avuga ko Ode usanzwe ari umukirirsitu w’umunyeshuri yafashwe kuwa Gatatu nyuma y’aho abantu babiri yari yogoshe bafashwe baryozwa inyogosho ituka […]
Ibibazo by’ u Rwanda na Uganda byari bimaze igihe-Kagame
Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame avuga ko abantu badakwiriye kugira ngo ibibazo by’imibanire hagati y’ u Rwanda na Uganda ni ibya vuba aha, ku ngo byari bimaze igihe ahubwo bidashyirwa hanze ngo abantu bamenye ko biriho. Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyitwa Battlegrounds cyabaye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari […]
Rwamagana: Abaturage baravuga ko ibimasa byo muri Girinka byashiriye mu gifu cya gitifu
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Binunga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bavuga ko gitifu wabo yamaze inka z’ibimasa zivuka muri gahunda ya Girinka, aho abigurisha amafaranga yose akayashyira ” mu gifu cye.” Aba baturage bavuga ko ibi byabaye ahantu henshi mu Kagari kabo. Umwe muri bo ati ” Ibimasa bijya […]
Rusizi: Abaturage bakoze umukwabu bata muri yombi bagenzi babo
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gacamehembe,Umurenge wa Gihundwe Akarere ka Rusizi, ni bo bakoze umukwabu, bata muri yombi bagenzi babo barimo abakoresha ibiyobyabwenge. Uyu wa 2/2/2021 abaturage batuye muri ako gace babwiye itangazamakuru ko bikoreye umukwabu wo guhiga abajura nyuma yaho bari bamaze igihe babazengereje. Ati:”Twari tumaze igihe tuzengerezwa n’insoresore z’abajura ,bari bamaze kwiyongera ,twishyize […]
Polisi ya Tanzania yasanze umuturage afite uruganda rw’imbunda iwe mu rugo
Polisi mu Ntara ya Pwani muri Tanzania yataye muri yombi umuturage witwa Shaban Athumani w’imyaka 61, utuye ahitwa Kwamakocho mu gace ka Chalinze, akekwaho gukorera imbunda mu rugo rwe. Umuyobozi wa Polisi muri Pwani, Wankyo Nyigesa, yabwiye abanyamakuru ko aya makuru bayahawe n’umuturage, nabo baragenzura bsanga Athumani afite urwo ruganda iwe mu rugo. Polisi yasanze […]
Rutsiro: Isoko rimaze imyaka irenga itanu ritashywe ntirirarema na rimwe
Bamwe mu batuye mu murenge wa Nyabirasi wo mu karere ka Rutsiro baribaza impamvu ahari haragenewe kuzajya haremera isoko ry’inka muri uwo Murenge ritigeze riharemera na rimwe mu myaka irenga itanu ishize kuva hatahwa. Hashize imyaka irenga itanu mu kagari ka Terimbere ko mu murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro hubatswe iryo soko ryagombaga […]
Muhanga: Uwahawe imbabazi za perezida yongeye gutabwa muri yombi
Umuturage witwa Jovin Mfitumukiza wari wararekuwe ku bw’imbabazi za perezida yongeye gutabwa muri yombi nk’uko amakuru y’ U Rwego rw’igihugu rushinzwe amagereza (RCS) rubitangaza. Mfitumukiza yari yarafunguwe nyuma aza kongera gufungwa akekwaho kwica umumotari mu Murenge wa Shyogwe, ariko mu mpera za Mutarama 2021, yari yatorotse Gereza ya Muhanga. Umuvugizi wa RCS, Uwera Gakwaya yabwiye […]
Bwengye yishe atemaguye umuhungu we wateye inda atarashinga urugo
Umubyeyi witwa Steven Bwengye wo mu gace ka Bushenyi mu Karere ka Sheema muri Uganda yatemaguye umuhungu we, Daniel Turyahabwe aramwica kuko yateye inda umukobwa kandi atarubaka urugo. Bwengye yari yaraciye umuhungu we mu rugo ku bwo kumushinja kwanga ishuri mu gihe minerivari itabuze cyangwa ibikoresho nkenerwa. Turyahabwe nk’uko Chimpreports BWIZA ikesha aya makuru ibitangaza, […]
Alexandria: Abantu bashyinguwe basanzwe bafite indimi za Zahabu
Itsinda ry’abashakashatsi bo mu Misiri na Dominica babonye abantu bashyinguwe mu myaka 2,000 ishize bafite indimi za Zahabu mu majyaruguru ya Misiri. Minisiteri ishinzwe ibya kera mu Misiri ivuga ko abo bantu babonywe mu Mujyi wa Alexandria mu isinagogi yitwa Tiposiris Magna gusa ngo ntabwo ibisagazwa by’abo bantu byari byarabitswe neza. Inkuru ya BBC na […]
N’andi mayeri muzakoresha tuzayamenya-CP Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda (RNP), CP Kabera John Bosco avuga ko hari abantu basa nk’aho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 babereyeho kunyuranya nayo baba mu migambi yo kubeshya, bahimba amyeri y’uburyo bayarengaho. Aganira na RBA, CP Kabera yavuze ko amayeri akoreshwa cyane n’abo mu Mujyi wa Kigali bayatahuye kandi ko n’andi ahimbwa bazayamenya. Ati […]
Ubushinwa bwitambitse LONI ku kibazo cya Myanmar
Ubushimwa bwatambamiye umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano ku isi k’Umuryango w’Abibumbye (UN) wo kwamagana coup d’Ă©tat muri Myanmar (La Birmanie). Abasirikare bafashe ubutegetsi kuwa mbere nyuma yo gufata bagafunga umutegetsi Aung San Suu Kyi, amagana y’abadepite n’abandi bo hafi ye. Abasirikare bayoboye iyi coup bashyizeho urwego rw’ikirenga ruri hejuru ya guverinoma. Gusa mu mujyi munini wa […]
Menya indirimbo iri gukora ku mutima wa Ange Kagame muri ibi bihe

Umukobwa w’umukuru w’igihugu, Ange Ingabire Kagame yashyize hanze ko indirimbo y’umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay yitwa ” Godly” ari yo arimo yiyumvira muri ibi bihe. Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa kuri Twitter (https://twitter.com/AngeKagame) yavuze ko iyi ndirimbo ari nk’umugenzo wa mugitondo aho bigeze. Ingingo yumvikanisha ko ayumva kenshi. Yagize ati ” Ndimo kumva ‘Godly’ […]
Umukobwa yaburiye abakobwa bafite abakunzi batabakubita
Umukobwa wo muri Nigeria yumvikanye mu mashusho ku mbuga nkoranyamabaga avuga ko abakobwa bafite abasore bakundana ariko bakaba batabakubita cyangwa ngo bagire ikindi gikorwa kibi babakorera, bafite ikibazo. Uyu mukobwa avuga ko umukobwa ufite umukunzi utamuhohotera, aba amwihishemo, ko ” aba atamukunda bya nyabyo. Aba ari uburyarya. Aba agomba kukwereka uwo ari we.” Avuga ko […]
Abakire 10 ba mbere muri Afurika mu 2021
Urubuga Forbes rwashyize hanze urutonde rw’abakire 10 ba mbere muri Afurika mu 2021. Imyaka ikomeje kwikurikiranya ko umuntu wa mbere ukize muri Afurika ari Umunya-Nigeria, Aliko Dangote ufite miliyari 12 na miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika. Dangote araza imbere kuko kompanyi ye Simi yungutse agera kuri miliyari ebyiri z’amadolari ugereranyije n’umwaka ushize. Dore uko bakurikirana: […]
Nafashije RPF ngo idatsindwa-Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ubwo ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, Rwanda Patriotic Front (RPF) ryizihizaga isabukuru y’imyaka 15 rimaze rishinzwe, yavuze ko yatanze ubufasha ngo urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 ngo iryo shyaka ritarutsindwa. Mu ijambo rye mu 2002, Museveni yavuze ko byamusabye gukora ibintu bibiri ku kibazo cy’u Rwanda; gufasha […]
Kigoma: Umugabo yakatiwe kumara umwaka atanywa inzoga
Urukiko rukuru muri Kigoma rwahanishije umugabo witwa Boniphace Kachila kumara amezi 12 atanywa inzoga nyuma yo guhamwa no kuba yarishe sebukwe, Ndolele Donansiano atabigambiriye. Kachila atuye ahitwa Kiyungwe muri Kasulu mu ntara ya Kigoma. Yishe sebukwe bari bahoze basangira inzoga kuwa 13 Kamena 2019 nyuma yo kurwana bitewe n’intonganya zabaye ubwo bari bamaze gusohoka mu […]
Rema yakongeje ikibazo kiri hagati ye na Fille ‘ku bwa The Ben’
Umuhanzikazi Rema Namakula yashyize umuriro mu mubano utari mwiza uri hagati ye na Fille Mutoni, avuga ko azashyiraho miliyoni imwe ku bantu bagenda baririmba indirimbo yafatanyije na The Ben yitwa ” This is love”. Iyi ndirimbo kuri ubu muri Uganda iri kwitwa ‘Love Anthem’ ari byo kuvuga ngo indirimbo yubahiriza urukundo. Irakunzwe ku buryo ibivugwa […]