M23 yanyomoje Leta yavuze ko bemeranyije kuvana ingabo mu duce igenzura

Umutwe wa M23 wabeshyuje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ugomba kuvana ingabo zawo mu bice byo mu burasirazuba bwa RDC ugenzura. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uriya mutwe na RDC byashyize umukono ku nyandiko y’amasezerano agena “amahame y’ibanze”, mbere y’uko impande zombi zisinyana amasezerano y’amahoro. Nyuma y’uko ariya iriya nyandiko […]

M23 na RDC byateye intambwe igana ku guhagarika intambara

Ihuriro AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu byashyize umukono ku masezerano agena “amahame y’ibanze”, mu rwego rwo gushyira iherezo ku ntambara impande zombi zimaze imyaka irenga itatu zirwanamo. Umuhango wo gushyira umukono ku nyandiko y’ariya masezerano wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed […]

RDC na AFC/M23 birasinyana imbanzirizamasezerano yo kurangiza intambara

Ihuriro AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu byitezwe ko basinyana amasezerano agena “amahame y’ibanze” mu rwego rwo gushyira iherezo ku ntambara impande zombi zimaze imyaka irenga itatu zirwanamo. Ni amasezerano aza gushyirirwaho umukono i Doha muri Qatar, aho impande zombi zimaze igihe ziganirira ku buhuza bwa buriya bwami. […]

Perezida Kagame yagize Uwase Alice Umuyobozi Mukuru wa RMB

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga,  yagize Uwase Alice Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Gaz na Peteroli (RMB). Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr. Édouard Ngirente yasohoye mu cyimbo cy’Umukuru w’Igihugu ni ryo ryemeza ko Uwase yahawe ziriya nshingano. Uwase wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMB, yasimbuye Kamanzi Francis […]

Gen. Muhoozi yise Bobi Wine Umurundi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atari umunya-Uganda, ko ahubwo ari Umurundi. Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yise Kyagulanyi uyoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa se umunyamahanga mu butumwa aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Kabobi (nk’uko […]

Igikombe cy’Amahoro cyo wenda twagitwara, ariko icya shampiyona ntitubibona: KNC

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkukiza Charles, yemeye ko ikipe ye nta bushobozi ifite ubwo kuba yatwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda. KNC yabitangarije Radio & TV10, mu kiganiro aheruka kugirana n’iki gitangazamakuru. Muri iki kiganiro ubwo uyu mugabo yari abajijwe gusobanura uko umwaka ushize w’imikino wabagendekeye, yavuze ko ari umwaka w’imikino bishimiye uko wagenze […]

RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba, yahamagaje Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa kugira ngo asobanure impamvu igihugu cye cyafunguye imipaka igihuza n’ibice bya Uganda bigenzurwa na M23. Ku wa 10 Nyakanga ni bwo Uganda yafunguye imipaka irimo uwa Bunagana n’uwa Ishasha, nyuma y’itegeko ryatanzwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. […]

Undi Jenerali wakoranaga bya hafi na Tshisekedi yatawe muri yombi

Lieutenant-Général Franck Ntumba ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu biro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko afunzwe. Amakuru avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga ari bwo uyu Jenerali yatawe muri yombi, mbere yo guhatwa ibibazo n’Inama Ishinzwe Umutekano w’Igihugu muri RDC […]

Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriwe kwa Ruto

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, kuri uyu wa Kane yakiriwe anagirana ibiganiro na Perezida William Ruto wa Kenya. Kabarebe ubwo yakirwaga muri Perezidansi ya Kenya yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Ernest Rwamucyo. Perezida Ruto abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa […]

Ndayishimiye yahawe imirimo na Perezida João Lourenço

Perezida João Lourenço wa Angola muri iki gihe uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yagize mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi intumwa ye yihariye mu karere ka Sahel. AU mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nyakanga, yavuze ko Ndayishimiye azayobora “imbaraga za dipolomasi zo mu rwego rwo hejuru ndetse n’ingufu […]

Katumbi yasabye Tshisekedi kwisubira, akareka imikoranire n’amakipe arimo FC Barcelona 

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye za miliyoni z’amadorali Leta y’iki gihugu ikomeje gushora mu makipe yo ku mugabane w’u Burayi, avuga ko ari igitutsi ku banye-Congo basanzwe babayeho mu buzima bubi. Kinshasa biciye muri Minisiteri ya Siporo ndetse n’iy’Ubukerarugendo, yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’amakipe ya AS Monaco yo […]

Isezerano rya Gatabazi kuri Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yahaye Perezida Paul Kagame isezerano ry’uko azakorana ubunyangamugayo n’ubwitange inshingano nshya yongeye kumuha. Ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga ni bwo Gatabazi wari umaze imyaka ibiri ntacyo ashinzwe mu mirimo ya Leta yongeye kugirirwa icyizere, agirwa umwe muri ba Komiseri ba Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera […]

Inama y’Abaminisitiri yahaye umugisha amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC

Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo ku wa Gatatatu tariki ya 16 Nyakanga iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro u Rwanda ruheruka gusinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa 27 Kamena ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Wagner Kayikwamba wa RDC, bashyize […]

Gatabazi na Maj. Gen (Rtd) Nziza mu bongeye guhabwa imirimo mishya

Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Maj. Gen (Rtd) Jack Nziza wahoze mu ngabo z’u Rwanda, bahawe imirimo mishya. Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga ni yo yabahaye imirimo. Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Édouard Ngirente, ryerekana ko […]

Gen. Muhoozi yaciye amarenga y’uko UPDF ishobora kwinjira mu ntambara ya Uvira

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko UPDF yiteguye kwagura uduce ikoreramo ibikorwa byayo mu gihe intamabara yaba igeze mu mujyi wa Uvira. Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabitangarije mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Imirwano niramuka yadutse mu bice bikikije Uvira muri […]

Thomas Lubanga yemeje ko ashyigikiye kuba AFC/M23 yahirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Umunye-Congo Thomas Lubanga wigeze gufungirwa muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) rw’i La Haye mu Buholandi, yatangaje ko we n’umutwe we witwaje intwaro bashyigikiye ko ihuriro AFC/M23 rihirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa RDC. Lubanga yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Kampala muri Uganda. Ni ikiganiro […]

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Maréchal Mahamat Idriss Déby

Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda ari i Nd’jamena mu murwa mukuru wa Tchad kuva ku wa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga. Ubwo yakirwaga na Perezida […]

Ishyaka rya Tshisekedi ryemeje ko Gén. Tshiwewe yari yateguye kumwica

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Kabuya, yashinje Gén. Christian Tshiwewe Songesa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu gutegura umugambi wo gushaka kwica Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Kabuya yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa. Kuva mu Cyumweru […]

Château Le Marara yasubije abayishinje kubaha Serivisi mbi

Ubuyobozi bwa Hoteli Château Le Marara bwahakanye ibyo gutanga serivisi mbi bwashinjwe, buvuga ko ababushyize mu majwi babikoze nk’uburyo bwo kugira ngo batishyura arenga Frw miliyoni 5 basigayemo iriya hoteli.  Iyi hoteli iherereye mu karere ka Karongi imaze iminsi ibiri yarahindutse igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko abatashye ubukwe bwa Hajji Musemakweli na Uwera Bonnette […]

FARDC irashinja M23 kuyigabaho uruhererekane rw’ibitero by’uruhurirane

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Kabiri cyamaganye cyivuye inyuma ibyo cyise uruhererekane rw’ibitero by’uruhurirane kivuga ko inyeshyamba za M23 zagabye ku birindiro by’ingabo zacyo. Umuvugizi wa Zone ya gatatu y’Ingabo za RDC, Major Nestor Mavudisa, mu itangazo yasohoye yavuze ko M23 yagabye ibitero bikurikiranye ku birindiro by’ingabo za Leta […]

M23 irashinja FARDC kwica abaturage bayo 4

Umutwe wa AFC/M23 washinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwica abantu bane bo mu bawugize, ibyo wagaragaje nko kugambirira intambara nyamara impande zombi ziri mu biganiro. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko bariya bantu ingabo za Leta ya RDC zabiciye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ati: “Ku wa 12 Nyakanga 2025, izi […]

Hoteli Château le Marara yabaye iciro ry’imigani nyuma yo guha abageni serivisi mbi

Abanyarwanda batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakomeje kunenga hoteli Château le Marara iherereye mu karere ka Karongi, nyuma y’uko hari abayikoreyemo ubukwe bagahabwa serivisi mbi. Hagati y’itariki ya 3 n’iya 5 Nyakanga ni bwo iriya Hoteli yakiriye ibirori by’ubukwe bwa Hajj. Musemakweri usanzwe ari umunyemari akanaba umuhungu w’umuherwe Hadji Mudaheranwa na Uwera Bonnette [Bonnette Queen]. Ku […]

AFC/M23 yababajwe na Minisitiri wa RDC wise abayigize ‘abarwayi bo mu mutwe’

Umutwe wa M23 wagaragaje ko wababajwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wise abawugize ‘abarwayi bo mu mutwe’. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga ni bwo Minisitiri Dr. Samuel Roger Kamba yumvikanye yita AFC/M23 “abarwayi bo mu mutwe bagenzura ibice [bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo]”, ubwo yari […]

Ingabire ushinzwe ubwubatsi muri Kigali arafunzwe 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Ingabire Clement usanzwe umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu Mujyi wa Kigali. Uru rwego mu butumwa rwanyujije ku rubuga rwarwo rwa X, rwavuze ko Ingabire akurikiranweho “ibyaha bifitanye isano na ruswa, birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke hashingiwe ku iperereza yari amaze iminsi akorwaho.” Ukekwaho ubu […]

Nyamasheke: Babiri barasiwe muri Nyungwe

Abantu babiri barasiwe mu gice cy’ishyamba cya Nyungwe giherereye mu kagari ka Ntendezi, umurenge wa Ruharambuga ho mu karere ka Nyamasheke, umwe muri bo arapfa undi arakomereka. Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko bariya babiri barashwe bari mu babarirwa muri 15 bari bagiye muri Nyungwe bitwaje imbwa n’intwaro gakondo, bigakekwa ko bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro […]

Uganda: Abafite imitima yoroshye basabwe kudapimisha DNA

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Uganda yagiriye inama abaturage b’iki gihugu yo kudakoresha ibizamini bya DNA, ngo kuko bisaba umutima ikomeye. Umuvugizi w’iyi Minisiteri Simon Mundeyi, yabwiye itangazamakuru ko muri Uganda hari ubwiyongere bukabije bw’abakoresha biriya bizamini mu rwego rwo kumenya isano iri hagati y’abana n’ababyeyi. Yavuze ko nko mu minsi itatu ishize Ikigo gikorerwamo ibizamini […]

Amerika yateguje RDC n’u Rwanda ibihano

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn, yatangaje ko urugendo rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye rwamaze gutangira. Aya masezerano agamije gushyira iherezo ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, yasinywe mu mpera z’ukwezi gushize ku buhuza bwa […]

Trump yavuze umukinnyi wa ruhago afata nk’uwibihe byose

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko umunya-Brésil Pelé ari we afata nk’umukinnyi w’ibihe byose w’umupira w’amaguru. Trump yabitangaje nyuma y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’ama-Clubs Chelsea yo mu Bwongereza yaraye yegukanye, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ibitego 3-0. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe […]

Perezida ushaje kurusha abandi ku Isi agiye kwiyamamariza manda ya 8

Perezida Paul Biya wa Cameroun, yatangaje ko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu cye muri manda ya munani. Biya w’imyaka 92 y’amavuko, ni we Perezida ushaje kurusha abandi ku Isi. Uyu mukambwe umaze imyaka 43 ayobora Cameroun, yemeje ko azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukwakira […]

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria yapfuye

Muhammadu Buhari wahoze ari Perezida wa Nigeria, yapfuye kuri iki Cyumweru ku myaka 82 y’amavuko. Buhari wayoboye Nigeria hagati ya 2015 na 2023, yaguye mu ivuriro ry’i Londres mu Bwongereza aho yarimo kuvurirwa. Muri 2015 ubwo yatorerwaga kuyobora Nigeria yatsinze mu matora Good luck Jonathan wari Perezida wa kiriya gihugu, gusa icyo nyuma yo gutora […]

Minisitiri Lavrov w’u Burusiya yakiriwe na Kim Jong-un 

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jon-un, kuri uyu wa Gatandatu yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov uri kugirira uruzinduko rw’akazi mu gihugu cye. Kim na Lavrov bahuriye mu mujyi wa Wonsan, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yabitangaje. Ifoto iyi Minisiteri yashyize ku rubuga rwayo rwa X yerekana bariya bagabo bombi barimo […]

Gen. Kagame yifatanyije na PLA kwizihiza imyaka 98 imaze ibayeho

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025, ku cyicaro cya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda habereye umuhango wo kwizihiza imyaka 98 Igisirikare cy’u Bushinwa (PLA) kimaze gishinzwe. Ni umuhango wayobowe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, GAO Wenqi wari kumwe n’umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Bushinwa i Kigali, Senior Captain (Navy) LI […]

Sobanukirwa byinshi ku kuba ‘Mukagatare’ n’uko wabyigobotora

Kumagatana mu gitsina abenshi bakunze kwita ‘kuba Mukagatare’, ni ikibazo gikunze kuba ku bagore n’abakobwa mu buzima bwabo, ku buryo abenshi kinabatera ipfunwe. Icyakora n’ubwo hari abibeshyko ibi bidakira, iki ni ikibazo gishobora gukira iyo ubikurikiranye ndetse ugakoresha neza inama n’imiti uhawe. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiranga kuba mukagatare, ikibitera ndetse n’uko bivurwa. […]

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku cyemezo cya Museveni

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gusaba Uganda kuyiha ibisobanuro, nyuma yo gufata icyemezo cyo gufungura imipaka ihuza iki gihugu n’uduce tugenzurwa n’umutwe wa M23. Muri iki cyumweru ni bwo Uganda yafunguye imipaka irimo uwa Bunagana n’uwa Ishasha, nyuma y’itegeko ryatanzwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ni icyemezo Kampala yafashe mu […]

RDC yemeje ko M23 iri kugera Uvira amajanja

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze impuruza y’uko umutwe wa M23 ukomeje kwegereza ingabo nyinshi Umujyi wa Uvira, kugira ngo inyeshyamba zawo ziwigarurire. Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya Katembwe, ni we watangaje aya makuru. Yabwiye inama y’abaminisitiri ati: “Muri Kivu y’Amajyepfo, twamenye ko M23 iri kongera ingabo […]

Perezida Kagame na Uhuru Kenyatta baganiriye ku makimbirane yo muri RDC

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye anagirana ibiganiro na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya. Kenyatta wayoboye Kenya hagati ya 2013 na 2022, ni umwe mu bahuza bashyizweho n’imiryango irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) kugira ngo bafashe Abanye-Congo gukemura amakimbirane yatumye bamwe muri bo […]

Perezida Kagame yirukanye ACP Ruterana n’abandi 218 muri RCS

Perezida Paul Kagame yirukanye mu rwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS), Assistant Commissioner of Prisons (ACP) George Ruterana na bagenzi be 218. ACP Dr. Ruterana yari asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’Ubuzima muri RCS. Uru rwego ni rwo rwemeje ko we na bariya bagenzi be birukanwe n’Umukuru w’Igihugu, n’ubwo impamvu yatumye birukanwa itigeze itangazwa. Itangazo […]

Cardinal Ambongo yanenze amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyanye

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cardinal Flidorin Ambongo, yagaragaje ko nta cyizere afite cy’uko amasezerano y’amahoro RDC iheruka gusinyana n’u Rwanda azubahirizwa. Cardinal Ambongo yabitangarije i Roma mu Butaliyani, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru. Ku wa 27 Kamena ni bwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro, mu […]

Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abantu barenga 10 bwatewe utwatsi

Urukiko Rukuru rwa Kigali kuri uyu wa Gatanu rwatesheje agaciro ubujurire bwa Denis Kazungu wari warusabye kumugabanyiriza cyo gufungwa burundu yahawe. Yahawe kiriya gihano kiruta ibindi mu Rwanda nyuma yo guhamywa ibyaha 10 bifitanye isano no kwica abantu 13. Ku wa 12 Kamena ubwo yaburanaga urubanza rwe mu bujurire, yongeye kwemera ibyaha byose aregwa ariko […]

AFC/M23 ngo iri gusaba kugenzura Kivu zombi imyaka 8

Mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23, uru ruhande rwa kabiri biravugwa ko mu byo rwasabye harimo kwemererwa kuyobora intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo mu myaka umunani iri imbere. Ku wa Kane tariki ya 10 Nyakanga ni bwo Kinshasa na AFC/M23 basubukuye ibiganiro […]

Minisitiri Dr. Biruta mu mishyikirano ya AFC/M23 na RDC

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, ari i Doha muri Qatar aho yitabiriye ibiganiro biri guhuza ihuriro rya AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ejo ku wa Kane ni bwo ziriya mpande zombi zasubukuye icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro bigamije gushyira iherezo ku makimbirane yatumye mu burasirazuba bwa RDC haduka intambara. […]

M23 yashimiye Perezida Museveni 

Umutwe wa M23 washimiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, nyuma yo kongera gufungura imipaka yose ihuza ibice bya RDC ugenzura na Uganda. Ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga ni bwo Uganda yafashe icyemezo cyo kongera gufungura iriya mipaka. Icyemezo cy’uko yongeye gufungurwa cyatangajwe n’umuvugizi w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida […]

Trump yemeje ko agiye kwakira Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere azakira mu biro bye ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abakuru b’ibihugu bombi bazakirwa muri Maison Blanche, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye u Rwanda na RDC byasinyanye ku wa 27 Kamena. […]

I Kinshasa haba haburijwemo coup d’état ya Gén. Tshiwewe

Amakuru akomeje gucicikana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko muri iki gihugu haba haburijwemo coup d’état yari yateguwe na Général Christian Tshiwewe Songesa. Tshiwewe asanzwe ari umujyanana mukuru mu bya gisirikare wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Ni inshingano yahawe nyuma yo gukora izindi zirimo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC ndetse no kuyobora […]

Colonel Kaina yavuze icyo inyeshyamba ze za FNLC zisangiye na M23 yahozemo

Umugaba Mukuru w’inyeshyamba za Forces Nationale pour la Libération du Congo (FNLC), Colonel Innocent Kiana, yatangaje ko nta tandukaniro riri hagati y’umutwe ayoboye n’uwa M23 urwanira n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu zombi. Yabwiye BWIZA ati: “Nta tandukaniro ryacu n’irya bagenzi bacu barwanira muri Nord Kivu na Sud Kivu, twese […]

Abaguye mu myigaragambyo ya Sabasaba bakomeje kwiyongera

Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya (KNCHR), yatangaje ko abantu bamaze kugwa mu myigaragambyo izwi nka Sabasaba iheruka kuba muri kiriya gihugu bamaze kugera kuri 31. Ni imibare yikubye kabiri iyaherukaga gutangazwa na Polisi ya Kenya. KNCHR mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri, yavuze ko usibye abapfuye hari abandi 107 bakomeretse, mu gihe ababarirwa […]

Colonel Kaina yatanze umucyo ku makuru yavugaga ko afunzwe

Colonel Innocent Kiana washinze ihuriro Coalition Nationale Pour la Libération du Congo (CNLC) akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo zaryo zizwi nka Forces Nationale pour la Libération du Congo (FNLC), yanyomoje amakuru yavuga amaze iminsi afungiwe muri Uganda, nyuma yo gusa n’uburirwa irengero. Byavugwaga ko mbere yo gufungwa yabanje guhamagazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu […]

Guverineri mu mazi abira azira kwita Kabila na Nangaa abanye-Congo 

Guverineri Jacques Kyabula w’Intara ya Haut-Katanga, yahamagajwe i Kinshasa kugira ngo atange ibisobanuro ku byo aheruka gutangaza kuri Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa RDC na Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemin Shabani, ni we wamuhamagaje, gusa amakuru avuga ko itegeko ryaba ryatanzwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Kyabula […]

FARDC, FDLR n’Ingabo z’Abarundi bari gutegura ibitero simusiga ku Banyamulenge

Umutwe wa Twirwaneho ugamije kurengera Abanya-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, watanze impuruza ku bitero simusiga ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri gutegura kugaba kuri bariya baturage. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye, washinje ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi kuba rimaze igihe ryaragose abaturage bo mu Minembwe, nyuma […]

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu rukiko rw’i Bruxelles

Abantu icyenda bo mu muryango wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barezwe mu rukiko rw’i Bruxelles mu Bubiligi bashinjwa gusahura amabuye y’agaciro yo mu ntara za Haut-Katanga na Lualaba. Ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi cyanditse ko icyenda bajyanwe mu butabera barimo baramukazi ba Perezida Tshisekedi, babyara be, abahungu be, […]

Abadepite ntibumva uko MINISPORTS imara iminsi 589  itaratanga raporo y’asaga Frw miliyari 7 yahawe za federasiyo

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’lgihugu (PAC), ku wa 7 Nyakanga 2025 ubwo bakiraga Minisiteri ya Siporo, mu bibazo byagarutsweho harimo kuba idatanga raporo ndetse nizo itanze ugasanga zituzuye. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo yakoze yagaragaje ko raporo zitandukanye zigaragaza ko Minisiteri ya siporo yandikiye amashyirahamwe y’imikino iyasaba gutanga raporo […]

Minisitiri yiyahuye nyuma y’amasaha make yirukanwe na Putin

Roman Starovoit wari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya yasanzwe mu modoka ye yapfuye, nyuma y’amasaha make yirukanwe na Perezida Vladimir Putin. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga ni bwo Perezida Putin yasohoye iteka ryirukana Starovoit, gusa impamvu yo kwirukanwa kwe ntiyahise itangazwa. Nyuma y’amasaha make yirukanwe yasanzwe mu modoka ye hafi […]

Imitwe 2 RDF yabujije guhirika ubutegetsi bwa Touadéra yemeye kumuyoboka 

Imitwe ibiri yitwaje intwaro iri mu yahoze igize ihuriro ryashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yemeye gushyira intwaro hasi ihitamo kumuyoboka. Imitwe ya Unité pour la paix en Centrafrique (UPC) na Retour, Réclamation et Réhabilitation (3Rs), ni yo yari ifite imbaraga kurusha indi mu ihuriro ry’imitwe ya CPC (Coalition des […]

Tshisekedi yateguye abasirikare 60,000 bo kwisubiza Goma na Bukavu

Amakuru aturuka mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Leta y’iki gihugu yamaze gutegura abasirikare babarirwa mu 60,000; ngo bayifashe kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu imaze amezi hafi atandatu igenzurwa na M23. Kinshasa ikomeje gutegura izi ngabo zirimo iz’u Burundi ku bwinshi ndetse n’imbunda ziremereye, nyuma y’iminsi mbarwa isinyanye amasezerano y’amahoro […]

U Rwanda rwemeje ko RDC yakiriye abacanshuro ba Blackwater 

U Rwanda rwashinje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubangamira inzira z’amahoro zigamije kugarura amahoro mu karere, nyuma yo kwitabaza abacanshuro bo mu mutwe witwara gisirikare wo muri Amerika wa Blackwater. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe ni we wemeje ko Kinshasa yakiriye bariya bacanshuro, ubwo yari i Dallas muri leta ya Texas muri Amerika, ahaberaga […]

U Rwanda rwigiye imbere mu bihugu bifite amahoro ku Isi

Raporo y’Ikigo Institute for Economics and Peace (IEP), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 91 ku Isi mu bihugu bifite amahoro. Iki kigo buri mwaka gisohora raporo izwi nka Global Peace Index yerekana uko ibihugu byo hirya no hino ku Isi biba bihagaze mu bijyanye no kwimakaza amahoro. U Rwanda muri uyu mwaka wa 2025 […]

Gen. Muhoozi yandagaje KDF, avuga ko irutwa ubugira 10 na FARDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yibasiye Igisirikare cya Kenya (KDF), avuga ko icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeye inshuro zirenga 10 kukiruta. Gen. Muhoozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ngomba kuvuga ko Igisirikare cya Congo (FARDC)…n’ubwo bafite ibibazo bimwe…ni beza kurusha Igisirikare cya Kenya (KDF) […]

Perezida Kagame yaburiye Tshisekedi wavuze ko azarasa i Kigali na drone

Perezida Paul Kagame yaburiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigeze gukangisha u Rwanda ko azarurasa akoresheje drones na za missile zirasirwa kure, amuteguza ko nabikora u Rwanda ruzamusanga aho azaba ari kurasira. Muri 2023 ubwo Tshisekedi yarimo yiyamamariza kuyobora u Congo, ni bwo yatangaje ko ateganya kurasa u Rwanda ashinja […]

Iyo ingabo za SADC zibeshya zikarasa u Rwanda zari kuhatikirira: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zifite gahunda yo kurasa u Rwanda, gusa ashimangira ko iyo zibeshya zikabikora zari kuhatikirira. Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye igitaramo kijyanye no kwizihiza ku nshuro […]