Gen. Muhoozi yakiriwe na Tshisekedi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Gen. Muhoozi ari i Kinshasa kuva ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena, mu ruzinduko rw’akazi ari kuhagirira. Gen. Muhoozi yahuye na Tshisekedi, nyuma y’umunsi umwe ahuye akanagirana ibiganiro na […]
Masisi: Rwongeye kwambikana hagati ya M23 n’ingabo za Kinshasa

Imirwano ikomeye yasakiranyirije inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo irwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kasopo muri Teritwari ya Masisi. Ni imirwano yaraye ibaye mu ijoro ryacyeye, hagati ya saa mbili z’umugoroba na saa saba z’ijoro. Ikinyamakuru Actualité gikunze guhengamira ku ruhande rwa Leta cyatangaje […]
Gen. Maphwanya yavuze ko SANDF yiteguye gusubira gukubita M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF), Gen. Rudzani Maphwanya, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu ziteguye kongera gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuharwanira n’umutwe wa M23, mu gihe cyose zizaba zibisabwe. Uyu Jenerali yabitangaje ubwo yaganiraga n’abasirikare ba kiriya gihugu baheruka gutaha bavuye mu mujyi wa Goma na Mubambiro, aho babaga kuva muri […]
Gen. Muhoozi yasinyiye kwa Tshisekedi amasezerano mashya y’ubufatanye hagati ya UPDF na FARDC

Igisirikare cya Uganda (UPDF) n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Gatanu byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye. Isinya ry’aya masezerano ryabereye mu ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba ari kugirira i Kinshasa. FARDC yatangaje ko uru ruzinduko rw’uriya Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, ruri mu rwego rwo gushimangira […]
U Rwanda n’u Burundi byaganiriye ku mubano wabyo

Abayobozi ba Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi, ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza. Ibiganiro by’impande zombi byahuje Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel wari wasuye u Rwanda, na mugenzi uyobora Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier. Sena y’u Burundi mu butumwa yanditse […]
Nkwiye igihembo cyitiriwe Nobel kubera ibyo nakoreye u Rwanda na Congo: Trump

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko akwiye guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, kubera ibyo avuga ko yakoreye ibihugu birimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. U Rwanda na RDC bimaze iminsi biganira ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane amaze […]
Gen. Muhoozi kwa Tshisekedi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena ni bwo Gen. Muhoozi yageze muri RDC. Amakuru avuga ko uruzinduko rwe rugamije gusuzuma imigendekere y’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka ‘Operation Shujaa’ ingabo za Uganda […]
FARDC iri guhabwa za burende zo kuyifasha guhangana na M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kiri kwakira ibimodoka bya burende birenga 100 kiri guhabwa na sosiyete ya International Golden Group (IGG) yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Africa Intelligence ivuga ko ziriya modoka z’intambara zidatoborwa n’amasasu zatangiye gushyikirizwa imitwe y’Ingabo zitandukanye za Congo, zirimo izihanganye na M23 mu burasirazuba bwa kiriya gihugu. […]
Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia agiye gushyingurwa mu mahanga

Umuryango wa Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia, kuri uyu wa Gatanu watangaje ko azashyingurwa muri Afurika y’Epfo. Lungu yayoboye Zambia hagati ya 2015 na 2021, mbere yo gusimburwa ku butegetsi na Hakainde Hichilema wamutsinze mu matora y’Umukuru w’Igihugu yashakagamo manda ya kabiri. Ku wa 5 Kamena ni bwo Lungu yapfuye aguye i Pretoria […]
Abakozi ba Leta bahawe iminsi 6 batajya mu kazi

Guverinoma y’u Rwanda yatanze iminsi ine y’ikiruhuko yiyongeraho ibiri ya ‘weekend’ ku bakozi bose ba Leta, kubera iminsi irimo uw’Ubwigenge ndetse n’uwo kwibohora. Ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga ni bwo hazaba umunsi w’Ubwigenge, mu gihe uwo kwibohora uzaba ku wa Gatanu tariki ya 4. Usibye kuba iyi minsi yombi haba hateganyijwe ikiruhuko ku […]
Ingabire Victoire Umuhoza yafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, nyuma yo gusabwa n’ubushinjacyaha kumukoraho iperereza. RIB yemeje ko Ingabire ukuriye ishyaka Dalfa-Umurinzi ritemewe mu Rwanda ari mu maboko yayo, mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X. Yagize iti: “RIB ibisabwe n’Ubushinjacyaha, tariki ya 19 Kamena 2025, yatangije iperereza kuri Ingabire Umuhoza Victoire, […]
RDF yibarutse amagana y’abasirikare bashya

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyungutse abasirikare babarirwa mu magana, nyuma yo gusoza amahugurwa (imyitozo) akaze bari bamazemo amezi atandatu. Ni amahugurwa aba basore n’inkumi bakoreraga mu kigo cy’imyitozo cya Nasho mu karere ka Kirehe. Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga ni we wayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa ya bariya basirikare. Ni umuhango kandi […]
Urukiko rwasabye ubushinjacyaha gukora iperereza kuri Ingabire Victoire

Urukiko Rukuru kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena, rwasabye ubushinjacyaha ku munyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, nyuma yo gusanga ashobora kuba afite aho ahuriye n’umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ingabire yari yitabye uru rukiko kugira ngo rugire ibyo rumubaza ku byaha abarwanashyaka b’ishyaka rye rya Dalfa-Umurinzi baregwa, birimo kuba baritabiriye amahugurwa yo gukuraho […]
Ingabire yitandukanyije n’amahugurwa yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda abayoboke b’ishyaka rye bashinjwa

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukuriye ishyaka Dalfa-Umurinzi, yitandukanyije n’abayoboke b’iri shyaka baregwa ibyaha birimo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Urukiko Rukuru rwari rwahamagaje Ingabire, kugira ngo atange ibisobanuro muri ruriya rubanza ruregwamo abantu icyenda. Mu maburanisha yabanje, ubushinjacyaha bwagiye bugaruka kuri Ingabire, buvuga ko yagize uruhare runini mu gutegura amahugurwa yo gukuraho ubutegetsi […]
Musanze: Baravuga ko ruswa ivuza ubuhuha mu Rukiko Rukuru, ngo utayitanze nta butabera ahabwa

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, barinubira ibyemezo by’inkiko zo muri aka karerere zirimo urw’Ibanze rwa Muhoza n’Ukuru rwa Musanze; bavuga ko abazikoramo by’umwihariko abacamanza n’abanditsi bazo bafata imyanzuro irimo kubogama kweruye. Ibi babihuza n’ibyo bahamya ko ari ruswa buri wese yabonesha amaso, bagasaba inzego bireba ndetse gukurikirana iki kibazo kugira ngo abantu […]
Abatekinisiye b’u Rwanda na RDC bemeranyije ku mushinga w’amasezerano y’amahoro agiye gusinywa

Intumwa zishinzwe ibya tekiniki z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zamaze kwemeranya ku mushinga w’amasezerano y’amahoro ibihugu byombi bizasinyana mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena. Aba batekinisiye bateguriye uyu mushinga i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bari bamaze iminsi itatu baganirira imbonankubone. Ibiganiro byabo byibanze ku nyungu Kigali na […]
Mutamba yabwiye Tshisekedi ko umugambi wo kumushyikiriza ubutabera wacuriwe i Kigali

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje u Rwanda kuba ari rwo rwacuze umugambi watumye agiye gushyikirizwa ubutabera. Mutamba yabitangarije mu ibaruwa y’ubwegure bwe aheruka gushyikiriza Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Uyu mugabo yeguye ku wa Kabiri tariki ya 17 Kamena, mbere yo kugezwa imbere y’ubutabera ngo akurikiranweho icyaha cyo […]
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yasubije Trump wamusabye kuyamanika

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayotallah Ali Khamenei, yateye utwatsi ubusabe bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wasabye igihugu cye kuyamanika mu ntambara gihanganyemo na Israel. Ku wa Kabiri tariki ya 17 Kamena ni bwo Trump yasabye Iran “kuyamanika nta mananiza”, nyuma yo kuyibwira ko ukwihangana kwa Amerika kuri kugenda kurangira. Khamenei […]
Trump yasabye Iran ‘kuyamanika nta mamaniza’

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kabiri yasabye Iran kuyamanika nta mananiza, anayiburira ko ukwihangana kw’igihugu cye kuri kugenda kurangira. Trump yahaye Iran uyu muburo, mu gihe kuva mu mpera z’icyumweru gishize iki gihugu gikomeje kurasana na Israel. Kuva iyi ntambara yatangira Israel imaze kwica abayobozi benshi b’igisirikare cya Iran, […]
Umuhanda Kigali-Gakenke si nyabagendwa

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kamena, yatangaje ko umuhanda uva mu mujyi wa Kigali werekeza mu Gakenke utari nyabagendwa, kubera impanuka yabereye ahitwa muri Buranga. Polisi yemeje aya makuru biciye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Yagize iti: “Muraho! Turabamenyesha ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye ahitwa Buranga, mu kagari […]
Buhimba: M23 yarasanye amasaha 4 na Wazalendo

Imirwano ikomeye ku wa Kabiri tariki ya 17 Kamena yongeye gusakiranya M23 n’abarwanyi ba Wazalendo, mu gace ka Buhimba gaherereye muri Groupement ya Kisimba ho Teritwari ya Walikale. Mu minsi ishize M23 yari yigaruriye kariya gace, ariko iza kukavamo ku wa 15 Kamena. Wazalendo zari zakirukanwemo nyuma yo kumenya ko ingabo za M23 zitagihari, ku […]
RDC: Minisitiri Constant Mutamba yeguye

Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye kuri uwo mwanya mbere y’uko agezwa imbere y’ubutabera. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kamena ni bwo Mutamba yashyikirije ubwegure bwe Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Minisitiri Constant Mutamba yeguye, nyuma y’iminsi ibiri Inteko Ishinga Amategeko ya RDC itanze uburenganzira bw’uko agezwa imbere […]
Col. Kaina yasabye Tshisekedi ‘kwegura by’aka kanya’

Colonel Innocent Kaina wahoze mu buyobozi bw’umutwe wa M23, yasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwegura by’aka kanya, kuko yananiwe gukemura ibibazo byugarije abanye-Congo. Ni ubusabe Kaina yatanze biciye mu nyandiko ndende umutwe we wa Coalition Nationale Pour la Libération du Congo (CNLC) wasohoye. Col. Kaina usanzwe ari Umugaba Mukuru […]
Dr. Habineza wa Green Party yikomye abayobozi bo mu nzego z’ibanze

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, avuga ko inzego z’ibanze zikiri imbogamizi mu gutuma Abaturarwanda bajya mu mitwe ya Politiki bifuza. Habineza ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yaganiriraga n’itangazamakuru mu karere ka Gicumbi ahabereye inama ikomatanyije n’amahugurwa y’abarwanashyaka ba Green Party, yagaragaje ko abayobozi benshi b’inzego mu guhugu […]
Museveni yemeje ko abasivile bongera kujya baburanishwa n’inkiko za gisirikare

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasinye itegeko ryongera kwemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abaturage b’abasivile, mu gihe bibaye ngombwa. Muri Uganda itegeko nk’iri ryari risanzweyo, gusa riza kuvanwaho nyuma y’uko muri Mutarama Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko rinyuranyije n’Itegekonshinga rya kiriya gihugu. Mbere y’uko rivaho, abasivile bo muri Uganda bashoboraga kuburanishwa n’inkiko za gisirikare mu […]
Israel yivuganye Umugaba Mukuru mushya w’ingabo za Iran

Igisirikare cya Israel (IDF), kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko cyishe Ali Shadmani wari Umugaba Mukuru mushya w’ingabo za Iran. IDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yasobanuye Ali Shadmani nk’uwari “umusirikare mukuru kurusha abandi muri Iran n’umujyanama wa hafi wa [Ali] Khamenei (Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran)”. Yunzemo ko yamwiciye mu bitero ingabo zayo zirwanira […]
Busu Bwa Ngwi Nshombo yarahiriye kuyobora Kivu y’Amajyepfo (Amafoto)

Busu Bwa Ngwi Nshombo Patrick ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 riheruka guha inshingano zo kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kamena yatangiye imirimo. Busu Bwa Ngwi yarahiriye inshingano zo kuba Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo ari kumwe na Guverineri wungirije w’iyi ntara ushinzwe Ubukungu, Imari ndetse […]
Minisitiri Mutamba uri mu mazi abira yabujijwe kurenga i Kinshasa

Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rusesa Imanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakumiriye Minisitiri w’Ubutabera muri iki gihugu, Constant Mutamba kudasohoka mu mujyi wa Kinshasa. Firmin Mvonde yemeje ko yafashe kiriya cyemezo, mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka. Minisitiri Constant Mutamba yabujijwe kudasohoka mu mujyi wa Kinshasa, nyuma y’amasaha make Inteko Ishinga […]
Israel yatwitse indege z’intambara za Iran

Igisirikare cya Israel ku Cyumweru cyatangaje ko cyatwitse indege z’intambara za Iran nyuma yo kugaba igitero ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Mashhad zariho. IDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko ziriya ndege yazitwitse ubwo zarimo zinywa amavuta. Ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Mashhad giherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Iran, hafi y’umupaka […]
Abaturage b’ibihugu byose bituranye n’u Rwanda bashobora gukumirwa kwa Trump

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya kongera ibihugu 25 bya Afurika ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage babujijwe gukandagira ku butaka bwazo. Ibi bihugu bya Afurika biri muri 36 Washington iteganya gushyira ku rutonde rushya, nk’uko inyandiko y’imbere muri leta ya Amerika yabonwe n’ibitangazamakuru bya Washington Post na Reuters ibivuga. Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa […]
RDC: Umukuru w’umutwe witwara gisirikare yishe abantu 318

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena rishyira ku Cyumweru tariki ya 15 Kamena, abantu 318 biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’igitero bagabweho n’umwe mu mitwe y’inyeshyamba ikorera muri iki gihugu. Amakuru y’ubu bwicanyi yatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, ubwo ejo ku Cyumweru yasabaga […]
APR FC yatandukanye n’abakinnyi 6

Ikipe ya APR FC yemeje ko yatandukanye n’abakinnyi batandatu, barimo abanyamahanga bane. Iyi kipe yatandukanye na bo, nyuma yo gusoza amasezerano yari ifitanye na bo. Abakinnyi iyi kipe yemeje ko bamaze gutandukana na yo, barimo Umugande Taddeo Lwanga, umunya-Nigeria Victor Mbaoma, umunye-Congo Pavelh Ndzila, Umurundi Nshimirimana Ismaël ndetse n’Abanyarwa Kwitonda Alain na Ndayishimiye Dieudonné. Iyi […]
Kabila yohereje kwa Trump intumwa yo gusobanura impamvu Tshisekedi akwiye kuvanwa ku butegetsi

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yohereje i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika intumwa yo gusobanurira ubutegetsi bw’iki gihugu gahunda afite, zirimo gushyira iherezo ku butegetsi bw’igitugu bwa Perezida Félix Tshisekedi. Kikaya Bin Karubi usanzwe ari umuntu wa hafi ya Kabila akanaba umujyanama we, amaze iminsi itari […]
Israel yivuganye ba Jenerali hafi 20 ba Iran

Abayobozi mu gisirikare cya Iran bakabakaba 20, ni bo amakuru avuga ko Israel yiciye mu bitero yagabye kuri kiriya gihugu ku wa Gatanu. Ni ibitero Israel yagabye ikoresheje indege z’intambara zibarirwa muri 200, zirimo izigezweho zo mu bwoko bwa F-35. Kuri ubu Iran yemeza ko byibura batatu ba mbere mu bari bakuriye igisirikare cyayo biciwe […]
RDC yananiwe kwitambika u Rwanda ngo rutayobora RECSA

U Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena, rwashyikirijwe inshingano zo kuyobora Umuryango Ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ritemewe ry’Intwaro nto muri Afurika (RECSA). Ni inshingano u Rwanda rwafatiye mu nama ya 11 y’abaminisitiri b’ibihugu bigize uriya muryango yabereye i Nairobi muri Kenya. Zakiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta washyikirijwe ibendera ry’uriya […]
Byasabye imbaraga za Perezida Samia ngo Yanga yemere gukina na Simba

Ikipe ya Young Africans na Simba Sports Club kera kabaye zemeye gukina umukino wa shampiyona ya Tanzania zifitanye, nyuma y’uko Perezida Samia Suluhu Hassan yinjiye mu kibazo cyazo. Amakipe yombi yakabaye yarakinnye uriya mukino ku itariki ya 8 Werurwe, gusa birangira udakinwe kuko Simba yanze kuwitabira nyuma yo kubuzwa gukorera imyitozo kuri Stade ya Benjamin […]
Iran yarashe kuri Israel imvura ya za missile zirasa kure

Iran mu ijoro ryacyeye yarashe za missiles nyinshi kuri Israel, mu rwego rwo kwihimura ku bitero karahabutaka iki gihugu cyayigabyeho mu rucyerera rw’ejo ku wa Gatanu. Ibitero bya Israel byashegeshe cyane Iran, kuko usibye gusenya ibikorwa remezo byayo yifashishaga mu gutunganya intwaro kirimbuzi; byaniciwemo abenshi mu bari abayobozi b’igisirikare cyayo ndetse n’abahanga benshi muri siyansi. […]
Musanze: Umugabo afunzwe azira gusambanya umwana we

Umugabo witwa Karekezi Olivier wo mu murenge wa Kimonyi w’akarere ka Musanze, afunzwe akekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko. Umugore wa Karekezi ni we uhamya ko yaguye gitumo umugabo we, ari hejuru y’uriya mwana we w’umukobwa; ndetse ko atari ubwa mbere yari abikoze. Uyu agira ati: “Nabifatiye neza kuko ninjiye mu nzu mbura […]
Iran yasimbuje abagaba b’igisirikare cyayo bivuganwe na Israel

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Hosseini Khamenei, kuri uyu wa Gatanu yashyizeho abagaba b’ingabo bashya basimbura abiciwe mu bitero Israel yagabye kuri kiriya gihugu. Icyicaro Gikuru cy’Ingabo za Iran giherereye i Tehran, kiri mu hantu hibasiwe na biriya bitero byagabwe mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu. Ababiguyemo barimo Maj. Gen Hossein Salami wari Umugaba […]
Bintou Keita wa MONUSCO yakiriwe na AFC/M23

Umuyobozi w’Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Bintou Keita, kuri uyu wa Gatanu yahuye anagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23. Bintou Keita ari mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23 kuva ku wa Kane tariki 12 Kamena. Kuri uyu wa Gatanu we n’abamuherekeje […]
Iran yohereje muri Israel drones zirenga 100

Igisirikare cya Iran cyatangiye kurasa kuri Israel gikoresheje za drones, mu rwego rwo kwihimura ku gitero Israel yabagabyeho mu masaha make yatambutse. Ni ibitero Israel yemeje ko yiciyemo Umugaba w’Ingabo za Iran zirwanira ku butaka, Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu uzwi nka IRGC ndetse n’uwayoboraga ingabo zishinzwe gutabara byihuse. Amakuru avuga ko mu rwego […]
Israel yishe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran n’uw’izirwanira ku butaka

Kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena, Israel iri kugaba ibitero karahabutaka kuri Iran yise ‘Operation Rising Lion’. Amakuru avuga ko muri ibi bitero, Israel yarashe ahantu hatandukanye i Tehran mu murwa mukuru wa Iran, ndetse no ku bigo by’iki gihugu bitunganya ingufu za kirimbuzi. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin […]
Rulindo: Rurageretse hagati y’umugabo na mushiki we umushinja kumusambanya akamukomeretsa

Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Mbogo, akagali ka Mushali mu mudugudu wa Nyakabuye, haravugwa inkuru y’umugore witwa Mukantagwera Janvière uri kurega atabaza ubuyobozi ngo bumurenganure, nyuma yo gusambanywa ku ngufu na musaza we. Nyirubwite avuga ko musaza we Ntaganda Evariste yamusambanyije ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko […]
Uko umugenzi umwe rukumbi yarokotse impanuka y’indege yahitanye abarenga 240 mu Buhinde

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Buhinde aravuga ko umuntu umwe wenyine ari we washoboye kurokoka impanuka y’indege yahitanye abarenga 240. Kuri uyu wa Kane ni bwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 787 Dreamliner ya sosiyete ya Air India yakoze impanuka, nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Ahmedabad yerekeza i Londres mu […]
Abasirikare barenga 700 ba SADC banyuze mu Rwanda bataha

Icyiciro cya mbere cy’abasirikare barenga 700 Umuryango wa SADC wari warohereje kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane cyanyuze mu Rwanda gitaha. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo imodoka zitwaye bariya basirikare zinjiye mu Rwanda ziturutse mu mujyi wa Goma babagamo, mbere yo gutangira urugendo ruberekeza iwabo. Bisi […]
N’ijwi rimwe nari nihaye ryaribwe: Umurundi wari wiyamamarije kuba umudepite

Niyongabo Jules uri mu bari biyamamarije kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yamaganye uko amatora yo muri iki gihugu yabaye muri uku kwezi yagenze, ashimangira ko yabayemo ubujura bw’amajwi. Niyongabo yabitangaje nyuma y’uko ibyavuye muri ariya matora yabaye ku wa 5 Kamena byatangajwe ejo hashize, byerekana ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryatsinze amatora […]
SANDF igiye kwakira abasirikare ba mbere M23 yakubitiye i Goma

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), cyatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena kizakira icyiciro cya mbere cy’abasirikare bari baroherejwe kurwanya umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. SANDF yemeje ayo makuru biciye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena. Muri iri tangazo, Igisirikare cya Afurika […]
Burundi: CNDD-FDD yikubiye imyanya yose mu Nteko Ishinga Amategeko

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ryikubiye imyanya yose mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko bitangajwe ko ryatsinze amatora y’abadepite ku kigero cya 100%. Ku wa 5 Kamena ni bwo mu Burundi habaye amatora arimo ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ay’abayobozi b’amakomine. Ni amatora abayakurikiranye bemeza ko atigeze abera mu muyo, kuko abaturage baherekezwaga mu […]
AFC/M23 yashyizeho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena ryatangaje Busu Bwa Ngwi Nshombo Patrick nka Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. AFC/M23 yemeje ko yamuhaye ziriya nshingano biciye mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa wayo, Corneille Nangaa Yobeluo. Busu Bwa Ngwi Nshombo Patrick wagizwe na M23 Guverineri […]
Perezida Mirziyoyev yahembye abakinnyi b’ikipe y’igihugu cye imodoka nshya

Perezida Shavkat Mirziyoyev wa Uzbekistan, yahembye abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu cye imodoka nshya, nyuma yo gukora amateka yo kubona bwa mbere itike y’Igikombe cy’Isi. Izi modoka abakinnyi bazishyikirijwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Kamena, nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 Uzbekistan yanyagiyemo Qatar ibitego 3-0. Iyi kipe yabonye itike yo […]
Urugomero rwa Rusizi III mu mutima w’ibiganiro Amerika iri guhurizamo u Rwanda na RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kwinjiza umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, mu biganiro u Rwanda ruri kugirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo guhosha amakimbirane yo mu burasirazuba bwa kiriya gihugu. Umushinga wo kubaka ruriya rugomero u Rwanda ruwuhuriyeho n’ibihugu bya RDC n’u Burundi. Africa Intelligence ivuga ko […]
Umubare w’abarwanyi ba FDLR basigaye baba no mu Burundi mu mboni za RDF

Igisirikare cy’u Rwanda kiravuga ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7,000 na 10,000; kikanashimangira ko uyu mutwe ukiri ikibazo ku mutekano w’igihugu. Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Fiston Mahamba w’umunye-Congo. Brig. Gen Rwivanga ubwo yabazwaga ku mubare w’abarwanyi uriya mutwe ufite, yavuze […]
Congo yatse u Rwanda ubutaka yari yararuhaye

Guverinoma ya Congo-Brazzaville yemeje ko yamaze gusesa amasezerano yerekeye ubutaka yari yaratije u Rwanda, nyuma y’uko abashoramari bagombaga kububyaza umusaruro bananiwe kubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano. Ku wa 12 Mata 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yarimo agirira uruzinduko rw’akazi muri Congo, ni bwo amasezerano yerekeye buriya butaka yari yasinywe. Ni amasezerano icyo gihe Leta ya […]
Minisitiri Mutamba mu muryango winjira imbere y’ubutabera, azabanza kwegura

Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rusesa Imanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu uburenganzira bwo gutangira kuburanisha Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba. Minisitiri Mutamba ashinjwa kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka gereza ya Kisangani ndetse n’ay’impozamarira yari agenewe abagizweho ingaruka n’intambara y’iminsi itandatu. Urwandiko rw’umushinjacyaha Firmin Mvonde rwasomewe imbere y’abagize Inteko Ishinga […]
Igisubizo cy’u Rwanda ku kuba rwazasubira muri CEEAC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudateganya gusubira mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), kuko utubahiriza amategeko. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yabitangaje, nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwivana muri uriya muryango ruwushinja “kugirwa igikoresho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]
Uwahoze ari Minisitiri wungirije wa Amerika yashyigikiye icyemezo cy’u Rwanda cyo kuva muri CEEAC

Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, yashyigikiye icyemezo cy’u Rwanda cyo kwivana mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), avuga ko kuwuvamo ntacyo bizigera biruhombya. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo u Rwanda rwatangaje ko rwafashe icyemezo cyo kuva muri uriya muryango, nyuma yo […]
COVID-19 yongeye kugaragara mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri iyi minsi mu gihugu hari ubwiyongere bw’indwara zifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere, zirimo na COVID-19. Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Muraho! Muri iyi minsi tuva mu itumba tugana mu cyi; hari ubwiyongere bw’ indwara zifitanye isano n’ ihinduka ry’ […]
Walikale: M23 yakubise Wazalendo, itwika ibirindiro byazo

Umutwe wa M23 wirukanye abarwanyi b’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo mu mudugudu wa Mulema, Groupement ya Kisimba ho muri Teritwari ya Walikale, nyuma yo kubakubitira mu mirwano. Imirwano ikomeye yasakiranyirije impande zombi ku Cyumweru tariki ya 8 Kamena. Amakuru avuga ko ingabo za M23 zari ziturutse ahitwa Kalonge zateye ibirindiro bya Wazalendo byari biri muri […]
AS Kigali ishobora gutakaza abakinnyi 15

Ikipe ya As Kigali yugarijwe n’ibibazo birimo icy’amikoro, ishobora gutakaza abakinnyi 15 bose bamaze gusoza amasezerano muri 27 isananwe. Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali mu mwaka ushize w’imikino yarangije shampiyona ari iya gatatu, inyuma y’amakipe ya APR FC na Rayon Sports. Usibye kuba iyi kipe yugarijwe n’ubukene bwatumye irangiza shampiyona ibereyemo abakinnyi bayo ibirarane by’amezi […]
Gen. Sejusa ntiyemeranya n’u Rwanda ku cyemezo cyo kwivana muri CEEAC

Gen (Rtd) David Sejusa Tinyefuza wahoze mu ngabo za Uganda, yagaragaje ko u Rwanda rutakabaye rwarafashe icyemezo cyo kuva mu muryango w’ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC). Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuva muri uriya muryango, nyuma yo kuwushinja “gukoreshwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]