Burundi: Hari ubwoba bw’uko imfungwa zitari nke zaba zahiriye muri Gereza ya Gitega

Ubwoba ni bwinshi bw’uko imfungwa zitari nke zari zifungiye muri gereza nkuru ya Gitega mu murwa mukuru w’u Burundi zaba zitabye Imana, nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye iyi gereza. Ibitangazamakuru by’i Burundi bivuga ko iyi gereza yatangiye gushya mu ma saa kumi y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana […]

Rayon Sports yaba yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Masudi Djuma

Amakuru aramutse avugwa kuri uyu wa Kabiri aravuga ko ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo, Masudi Djuma, kubera umusaruro mubi. Ni nyuma y’uko iyi kipe ikomeje kwitwara nabi muri shampiyona, dore ko iri ku mwanya wa kane n’amanota 11 mu gihe imaze gukina imikino irindwi ya shampiyona. Ubushobozi bw’umutoza Masudi bwatangiye […]

Ibisambo babisanze birisha nk’amatungo nyuma yo kwiba inzoga bikazimira

Ibisambo bitatu byaherukaga kwiba inzoga mu bubiko bwazo mu gace ka Kisii, babisanze birisha ubwatsi nk’amatungo nyuma y’igihe byarabuze. Ikinyamakuru Tuko cyavuze ko aba bajura bari binjiye mu bubiko bw’inzoga (depot), hanyuma bibamo imodoka eshatu zo mu bwoko bwa Pickup zuzuye inzoga z’amoko atandukanye. Zimwe mu nzoga aba bajura bahise bazigurisha, izindi bazihisha mu mazu […]

Umutoza utarirukanwa mu kazi ntabwo aba ari umutoza_Masudi Djuma

Umutoza Masudi Djuma w’ikipe ya Rayon Sports, yemeje ko bishoboka ko yakwirukanwa n’iriya kipe gusa agaragaza ko kumwirukana atari wo muri w’ikibazo cy’umusaruro muke iriya kipe ifite. Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, nyuma y’umukino Rayon Sports yari imaze gutsindwamo na Kiyovu Sports ibitego 2-0. Ni umukino wa kabiri […]

APR FC yatsinzwe na RS Berkane, inanirwa kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Umukino wo kwishyura amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade ya Municipal y’i Berkane ni wo waciye urubanza, nyuma y’uko ubanza amakipe yombi yawunganyijemo igitego 1-1. APR FC yarangije igice cya mbere […]

Rayon Sports yakosowe na Kiyovu Sports, Masudi Djuma ajya mu mazi abira

Umutoza Masudi Djuma w’ikipe ya Rayon Sports yakomeje kujya mu mazi abira, nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-0. Hari mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ibitego bya Ishimwe Kevin na Emmanuel Okwi byari bihagije kugira ngo Kiyovu Sports ikure amanota atatu kuri mukeba […]

Umutoza wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda yamaze kwegura

Ikipe ya Etincelles FC yamaze gutandukana na Habimana Sosthène ’Lumumba’ wari umutoza wayo mukuru kubera umusaruro mubi. Amakuru avuga ko uyu mutoza yamaze gusezera ku mirimo, gusa nanone hakaba hariho gahunda yo kumwirukana. Amakuru yavugaga ko Habimana Sosthène yari busezererwe ku wa Kane w’iki cyumweru, nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya Etincelles yateranye kuri uwo […]

U Burusiya bwamaganye Amerika ikomeje kubushinja kwitegura kurasa kuri Ukraine

Leta y’u Burusiya yatangaje ko abavuga ko buri gutegura ibitero karundura kuri Ukraine ari ababeshyi bakomeje kuyanduranyaho. Ni nyuma y’uko muri iki cyumweru iki gihugu cyarunze abasirikare babarirwa mu 175,000 ku mupaka wacyo na Ukraine ndetse n’ibimodoka by’intambara. Ibinyamakuru byo muri Amerika byanditse ko iki gihugu cyamaze kunoza neza umugambi wo gutera Ukraine, ku buryo […]

Jimmy Gatete yahaye Abanyarwanda isezerano

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete, yahaye Abanyarwanda isezerano ry’uko azagaruka mu mupira w’amaguru n’ubwo avuga ko atazi icyo azawukoramo. Gatete wakinnye umupira w’amaguru kugeza muri 2010, afatwa nk’uwa mbere mu bakinnyi bakunzwe n’ingeri zose z’Abanyarwanda kubera ibyishimo yabahaye mu gihe yamaze yambaye umwambaro w’Amavubi. Cyakora cyo kuva uyu mukinnyi yahagarika gukina ruhago […]

Uganda yemeje ko u Rwanda ruyishyigikiye mu rugamba irimo rwo gutsinsura ADF

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko ishyigikiwe n’u Rwanda mu bikorwa ingabo zayo zirimo byo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa ADF. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Henry Oryem Okello, mu kiganiro na Televiziyo ya NTV. Minisitiri Oryem yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu basabye kubashyigikira. Ati: “Twabonye […]

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yirukanwe muri Kiliziya

Padiri Wenceslas Munyeshyaka wahoze akuriye Paruwasi ya Sainte Famille mu mujyi wa Kigali, yirukanwe muri Kiliziya nyuma yo kwemera ko afite umwana w’umuhungu. Uyu mupadiri w’imyaka 63 y’amavuko yakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Saint-Martin de la Risle y’i Brionne mu Bufaransa, nyuma yo guhungira muri iki gihugu mu myaka 27 ishize. Ku wa Gatanu tariki […]

APR FC yageze muri Maroc nyuma y’urugendo rutoroshye (Amafoto)

img_20211204_050312.jpg

Ikipe ya APR FC yaraye igeze mu gihugu cya Maroc, aho yitabiriye umukino wo kwishyura wa kamarampaka wo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup uzayihuza na RS Berkane. Saa mbiri n’igice z’ijoro ry’ejo ku wa Gatanu ni bwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Oudja muri Maroc, nyuma y’urugendo rw’amasaha […]

Amerika yashyizeho Frw miliyari 5 nk’ishimwe ku wayiha amakuru y’aho Joseph Kony aherereye

Leta zunze ubumwe za Amerika, zashyizeho $ miliyoni 5 (Frw miliyari 5) nk’ishimwe ry’uwaziha amakuru y’aho Joseph Kony wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za LRA zirwanya ubutegetsi bwa Uganda. Amerika yemeje iri shimwe binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Porogaramu ya kiriya gihugu ishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara. Ni nyuma y’igihe igisirikare cya Uganda gifashe icyemezo cyo […]

Cristiano Ronaldo yandikiye amateka kuri Arsenal

Ibitego bibiri bya Cristiano Ronaldo birimo kimwe cyabaye icya 800 yatsinze mu mateka ye, byafashije Manchester United gutsindira Arsenal ibitego 3-2 i Old Trafford. Amakipe yombi yakinaga umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona warebwe n’umutoza Ralf Rangnick. Arsenal ni yo yafunguye amazamu mbere ku gitego cyo ku munota wa 13 w’umukino kitavuzweho rumwe cya Emile […]

Amb. Willy Nyamitwe yatorewe inshingano nshya

Amb. Willy Nyamitwe akuriye itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, yatorewe kuba umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru byo mu Burundi (CNC). Nyamitwe yatorewe kuyobora ruriya rwego kuri uyu wa Kane ku bwiganze bw’amajwi 13 kuri 13. Uretse Amb. Nyamitwe watorewe kuyobora ruriya rwego, Chanel Nsabimbona wahoze ayobora Radiyo na Televiziyo y’u Burundi (RTNB) […]

Umutoza Masudi Djuma yahuye n’uruva gusenya

Abafana bataramenyekana b’ikipe ya Rayon Sports batoboye amapine y’imodoka y’umutoza wa Rayon Sports, Masudi Irambona Djuma. Byabaye nyuma y’uko iyi kipe yari imaze kunganya na Espoir FC ibitego 2-2, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona. Abafana batuye imodoka ya Masudi umujinya, mu gihe Rayon Sports ikomeje kugorwa n’intangiriro za shampiyona. Mu mikino itandatu Rayon […]

Umutoza ushobora kubimburira abandi kwirukanwa muri shampiyona y’u Rwanda yamenyekanye

Umutoza w’ikipe ya Etincelles FC, Habimana Sosthène ‘Lumumba’, ashobora kubimburira abandi batoza muri shampiyona y’u Rwanda mu kwirukanwa kubera umusaruro mubi. Nta gihindutse uyu mutoza ashobora gusezererwa kuri uyu wa Kane, nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya Etincelles iri buterane. Kugeza ubu iyi kipe y’i Rubavu ni yo iza ku mwanya wa nyuma ku rutonde […]

Kera kabaye Christa Kaneza yafunguwe nyuma y’umwaka ari muri gereza

Christa Kaneza wahoze ari umugore w’umuhanzi Thierry Kubwimana wamenyekanye mu muziki w’u Burundi, yafunguwe kuri uyu wa Gatatu nyuma y’umwaka afunze. Mu mwaka ushize ni bwo Kaneza yatawe muri yombi, ashinjwa gufatanya n’abandi bagabo babiri kugira uruhare mu rupfu rw’uriya wahoze ari umugabo we. Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iya 25 Ugushyingo Umwaka […]

Rayon Sports yarokokeye i Rusizi, Etoile de l’Est yisasira Gasogi United

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Espoir FC ibitego 2-2, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona. Ni umukino iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yasuyemo Espoir i Rusizi, nyuma yo gutsinda Sunrise FC igitego 1-0 ku munsi wa gatanu wa shampiyona. Nk’ibisanzwe umunya-Caméroun Essombe Willy Onana ni we wafunguriye Rayon Sports amazamu, […]

Ingabo za Ethiopia zisubije imijyi myinshi yari yarigaruriwe na TPLF

Leta ya Ethiopia kuri uyu wa Gatatu, yatangaje urutonde rw’imijyi myinshi ingabo z’iki gihugu zisubije nyuma y’igihe yarigaruriwe n’inyeshyamba za TPLF. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia kuri Twitter byavuze ko ingabo z’iki gihugu zambuye TPLF imijyi ya Kasagita, Burqa, Waiima, Chifra, Chiftu, Dire Ruqa na Alele Sulula; sisubizaho ubutegetsi bwa Leta ndetse hanahita hatangira […]

Abatumiye Koffi Olomide basubije abasabye ko igitaramo cye i Kigali cyaburizwamo

Ikigo Intore Entertainment cyatumiye umuhanzi Koffi Olomidé ngo aze gutaramira i Kigali, cyatangaje ko kitari mu mwanya mwiza wo kumucira urubanza ku byaha ashinjwa byatumye aba ‘Feminists’ basaba ko igitaramo cye cyaburizwamo. Ku wa 04 Ukuboza ni bwo Koffi uri mu bahanzi bubashywe mu muziki wa Congo Kinshasa azataramira i Kigali, mu gitaramo kizabera muri […]

Abiy Ahmed yasabye inyeshyamba za TPLF kuyamanika

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasabye intambara za TPLF kuyamanika zikemera ko zatsinzwe, ashimangira ko ingabo za Leta ye ziri gukoza imitwe y’intoki ku ntsinzi. Ni nyuma y’icyumweru kimwe uyu mutegetsi arahiriye kujya kuyobora ingabo za Ethiopia mu rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba. Minisitiri Abiy mu ijambo rye ryatambukijwe kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko “Urubyiruko […]

Nyagatare: Inka 10 z’umuturage zakubiswe n’inkuba zirapfa

Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu rwuri ruherereye mu mudugudu wa Rubira, mu kagali ka Rutungo ho mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, zirapfa. Inka zakubiswe n’inkuba ni iz’umuturage witwa Ruzindana Sam zari ziragiwe n’umuhungu we witwa Rugamba Emmy. Rugamba avuga ko ahagana saa […]

APR FC irasabwa kugenda na Jet Privé kugira ngo igere muri Maroc

Ikipe ya APR FC yamaze kumenya ko izakinira na RS Berkane mu gihugu cya Maroc, mu mukino wo kwishyura wa kamarampaka yo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Ku Cyumweru gishize ni bwo amakipe yombi yaguye miswi 0-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere y’uwo kwishyura […]

Rubavu: Umwanditsi w’urukiko afungiwe kwaka ruswa y’igitsina

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Uwamungu Theophile, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ukurikiranweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga. RIB yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa Twitter. Uru rwego rwavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi byaha Uwamungu yabikoze yizeza umugore w’imyaka 23 wari […]

Kera kabaye Kwizera Olivier yagarutse muri Rayon Sports, yongera amasezerano (Amafoto)

img_20211130_121804.jpg

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, yamaze kugaruka mu kipe ya Rayon Sports ahita anongera amasezerano yo gukomeza kuyikinira. Kwizera yari amaze igihe adakinira iyi kipe kubera kutumvikana na yo ibijyanye n’amasezerano bari baragiranye ubwo yayerekezagamo avuye muri Gasogi United. Ibi bazo by’uyu munyezamu na Rayon Sports byavutse muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yatangazaga ko […]

France Football ikwiye kuguha Ballon d’Or yawe Robert_Messi abwira Lewandowski

Umunya-Argentine Lionel Messi yageneye ubutumwa bukomeye umunya-Pologne Robert Lewandowski, nyuma y’uko yari amaze kumutwara Ballon d’Or ya 2021. Mu ijoro ryakeye ni bwo Messi yegukanye kiriya gihembo ku nshuro ye ya karindwi, mu birori byabereye i Paris mu Bufaransa. Messi yegukanye Ballon d’Or ya 2021 nyuma yo kugira amajwi 613, arusha 33 Lewandowski wamukurikiye. Uyu […]

Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya karindwi ahigitse Robert Lewandowski

Umunya-Argentine Lionel Messi ukinira Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yegukanye ku ncuro ya karindwi igihembo cya Ballon d’Or gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi mu mupira w’amaguru. Messi yegukanye iki gihembo cyatangiwe i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo, ahigitse umunya-Pologne Robert Lewandowski usanzwe akinira Bayern Munich wamuguye mu ntege. […]

Hamenyekanye igihe Neymar wagize imvune iteye ubwoba agomba kumara adakina

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yatangaje ko umunya-Brésil Neymar Jr agomba kumara hanze y’ikibuga ibyumweru biri hagati ya bitandatu n’umunani, nyuma yo kugira imvune ikomeye. Neymar yavunikiye mukino wa shampiyona ikipe ye ya PSG yatsinzemo Saint-Etienne ibitego 3-1 ejo ku Cyumweru. Ibitego bibiri bya Marquinhos na kimwe cya Angel Di Maria ni byo […]

Manchester United yahaye ikaze umutoza wayo mushya uri mu bubashywe i Burayi

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza yemeje Umudage Ralf Rangnick nk’umutoza wayo mushya. Rangnick uri mu batoza bubashywe cyane i Burayi, yagizwe umutoza wa Manchester United by’agateganyo kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye. Manchester United ku rubuga rwayo yavuze ko uyu mutoza yemeye ko nyuma azakomeza kuyikoramo imirimo y’ubujyanama mu yindi myaka ibiri. […]

Abanyeshuri batatu bagiye koga mu kiyaga cya Burera bararohama

Abanyeshuri batatu bigaga mu kigo cy’amashuri cya CEPEM (Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers) giherereye mu murenge wa Rugarama w’akarere ka Burera, bitabye Imana nyuma yo kujya koga mu kiyaga cya Burera bakarohama. Byabaye ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo, ubwo bariya banyeshuri na bagenzi babo bari bagiye gukina […]

Rwabuze gica hagati ya APR FC na RS Berkane

Ikipe ya APR FC yaguye miswi na RS Berkane yo muri Maroc 0-0, mu mukino ubanza wa kamarampaka yo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. RS Berkane y’umutoza Florent Ibengé yaranzwe no kurinda izamu ryayo mu kwirinda ko yakwinjizwa igitego, mu gihe APR FC yananiwe […]

Minisitiri Gatabazi yamaganye imisifurire yaranze umukino wa Kiyovu Sports na Musanze FC

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yanenze imisifurire yaranze umukino wa shampiyona wahuje Kiyovu Sports na Musanze FC, ashimangira ko iyi kipe yo mu majyaruguru itabaniwe n’abasifuzi. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Kiyovu Sports yari yakiriye Musanze FC kuri Stade Amahoro i Remera, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona. Igitego cyo ku […]

Cabo Delgado: Abasirikare ba RDF batangije igikorwa cy’umuganda muri Palma (Amafoto)

csm_1_e9e3220a00.jpg

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique, batangije igikorwa cy’umuganda mu mujyi wa Palma ho mu karere ka Palma kari mu tugize iriya ntara. Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo. Iki gikorwa cyari kigamije gukubura imihanda yo […]

Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari muri Tanzania (Amafoto)

img_20211127_160126.jpg

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yamaze kugera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania, aho yitabiriye inama yiga ku mushinga w’ibitoro Uganda na Tanzania bifitanye. Museveni watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri iki gihugu, yakiriwe na Perezida Samia Suluhu Hassan wamutumiye. Inama Perezida Museveni yitabiriye igamije gushishikariza abikorera bo mu bihugu bya Uganda na […]

Niyonsenga Dieudonné yamaganye umunyamategeko wamwiyitiriye, amwita umutekamutwe

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné uzwi nka ‘Cyuma Hassan’, yamaganye umunyamategeko witwa Bangamwabo Octave avuga ko yamwiyitiriye, ashimangira ko ari ‘umutekamutwe’ ugamije gushaka indonke. Kuva ku wa 11 Ugushyingo Niyonsenga usanzwe ari nyiri ISHEMA TV afungiye muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, nyuma yo gukatirwa imyaka irindwi y’igifungo n’Urukiko Rukuru. Ni nyuma yo guhamywa ibyaha birimo […]

Ingabo za Ethiopia zagabye ibitero bya drones i Mekelle

Ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere, zagabye ibitero cy’utudege tutagira abapilote (drones) ahantu habiri ho mu murwa mukuru Mekelle w’intara ya Tigray. Ni ibitero Ethiopia yagabye muri kariya gace, mu gihe ingabo zayo zimaze umwaka urenga mu ntambara n’inyeshyamba za TPLF. Igitero cya mbere cya drone cyabaye ejo ku wa gatanu saa tatu z’igitondo cyo […]

Ngoma: Umugabo n’umugore we batawe muri yombi bazira gukwirakwiza amafaranga y’ibicupuri

Polisi ikorera mu karere ka Ngoma ku bufatanye n’abayobozi mu nzengo z’ibanze, bafashe abantu babiri bakwirakwizaga amafaranga y’amiganano. Abafashwe ni Uwimana Vedaste w’imyaka 25 y’amavuko n’umugore we Tuyishimire Jeannette w’imyaka 18, ku wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo. Bombi bafatiwe mu kagari ka Nyamugari ho mu murenge wa Mugesera, bafite Frw y’amiganano 65,000 bari bamaze […]

Seif wahagaritswe mu Mavubi yasabye imbabazi Abanyarwanda

img_20211126_220958.jpg

Niyonzima Olivier bita Seif uheruka guhagarikwa mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’ yamaze gusaba imbabazi Abanyarwanda, nyuma yo guta bagenzi bo mu kipe y’igihugu bari kumwe i Nairobi akajya mu kabari. Ku wa 16 Ugushyingo ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje ko Seif yahagaritswe igihe kitazwi mu kipe y’Igihugu ’Amavubi’ kubera imyitwatire mibi. FERWAFA […]

Museveni aracyanyobora nk’uko yabikoraga mu myaka 47 ishize_Gen Muhoozi Kainerugaba

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yanyomoje amakuru avuga ko yaba atacyumvikana na se ashimangira ko akimuyoboye nk’uko byahoze mu myaka 47 ishize. Muri Kamena uyu mwaka ni bwo Gen Muhoozi wari ukuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda se (SFC) akanaba umujyanama we wihariye, […]

RDF yungutse abasirikare bashya barwanira ku butaka bakabakaba 1,000 (Amafoto)

ffdcy-exmawf83i-3a17c.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya barwanira ku butaka bagera ku 1,000 barimo na ba Ofisiye bato, nyuma yo gusoza imyitozo ikaze bari bamazemo amezi atandatu. Ni imyitozo yaberaga mu Kigo cya Gisirikare kiri i Nasho mu Karere ka Kirehe. Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwatangaje ko aba basirikare basoje imyitozo mu bijyanye […]

Kinshasa: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Félix Tshisekedi (Amafoto)

img_20211125_151829.jpg

Perezida Paul Kagame uri i Kinshasa muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe na mugenzi we Félix Tshisekedi mbere yo kwitabira inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo idahohotera abagore n’abakobwa. Ni inama yateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bigendanye n’amahame yawo yo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore. Insanganyamatsiko y’iyi nama igomba kuyoborwa na Tshisekedi unayoboye umuryango […]

Ingabo z’u Burundi zirwanira ku butaka zifite umugaba mushya

img_20211125_111419.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akanaba Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu (FDNB), yagize Général de Brigade Vénuste Nduwayo Umugaba w’ingabo zacyo zirwanira ku butaka. Gen de Bde Nduwayo yasimbuye kuri uyu mwanya Général Major Jean Paul Habimana wari uwumaranye imyaka itandatu. Gen Habimana kuri ubu ni Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Burundi nk’uko igisirikare cy’iki […]

Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC

Ku itariki nk’iyi ya 25 Ugushyingo mu 1997, Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Kinshasa. Kuri uyu wa Kane imyaka 24 irashize Gen Kabarebe ahawe izi nshingano yafatanyaga no kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Ni inshingano Gen Kabarebe yahawe n’uwari Perezida wa RDC, […]

UEFA Champions League: PSG yatsinzwe irushwa na Manchester City

img_20211125_025015.jpg.png

Ikipe ya Manchester City yiyongereye mu makipe azakina 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gutsinda PSG iyirusha ibitego 2-1. Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola yari yakiriye PSG ku kibuga cya Stade ya El Etihad, mu mukino ubanziriza uwa nyuma wo mu tsinda A. Ni nyuma y’ubanza amakipe yombi yari yarahuriyemo i Parc des […]

Abiy Ahmed wagiye ku rugamba yasigiye inshingano zo kuyobora Ethiopia umwungiriza we

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasigiye inshingano zo kuyobora igihugu Demeke Mekonnen Hassen umwungirije mbere y’uko yerekeza ku rugamba. Kuri uyu wa Gatatu ibitangazamakuru bigenzurwa na Leta ya Ethiopia byatangaje ko Abiy Ahmed yerekeje ku rugamba, mu rwego rwo kubera umugaba ingabo za kiriya gihugu zimaze umwaka zihanganye n’inyeshyamba za TPLF. Amakuru y’uko […]

Rubavu: Mudugudu umaze ibyumweru 3 atowe yakubise umuturage amugira intere

Umuturage witwa Binyavanga JMV wo mu kagari ka Busigari ho mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, aravuga ko yakorewe urugomo n’abarimo umukuru w’umudugudu w’Amajyambere bikamusigira ubumuga. Binyavanga avuga ko urugomo yarukorewe na mudugudu witwa Niyonzima wahise atoroka, gusa kuri ubu akaba yidegembya nyuma yo kugaruka iwe. Uyu muturage ahohoterwa byari ku wa Gatanu […]

Papa Francis yakiriye i Vatican Louise Mushikiwabo

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yakiriye i Vatican Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, bagirana ibiganiro. Madamu Mushikiwabo na Papa Francis bahuye ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo. Umuryango wa La Francophonie ubinyujije kuri Twitter wavuze ko bombi “baganiriye uko bahuza imbaraga mu gushyigikira abaturage b’igihugu cya Liban […]

UEFA CL: Cristiano Ronaldo yagejeje Man United muri 1/8, FC Barcelona ijya mu mazi abira

photocollage_1637731784786.jpg

Ikipe ya Manchester United yaraye igeze muri 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo kujya gutsindira Villarreal muri Espagne ibitego 2-0. Igitego cyo ku munota wa 78 w’umukino cya Cristiano Ronaldo n’icyo ku munota wa 90 w’umukino cya Jadon Sancho, byari bihagije kugira ngo Manchester United ikatishe itike ya 1/8 mbere yo guhura na […]

Noel Tshiani yamaganye imishinga RDC ifitanye n’u Rwanda, Uganda n’u Burundi

Umunyapolitiki Noël Tshiani uri mu bari bahatanye na Perezida Félix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’igihugu yo muri 2018, yamaganiye kure imishinga Congo Kinshasa ifitanye n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda n’u Burundi. Mu mishinga u Rwanda rufitanye na RDC harimo uwerekeye amasezerano yasinywe muri Kamena uyu mwaka hagati ya Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima […]

APR FC yasubiriye Rayon Sports ubugira gatatu, yuzuza umukino wa 40 idatsindwa

Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ku nshuro ya gatatu yikurikiranya muri shampiyona, yuzuza umukino wa 40 wikurikiranya idatsindwa. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu iheruka gutsindwa mu myaka irenga ibiri ishize, yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Kigali mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona warangiye itsinze ibitego 2-1. APR FC yari yaratsinze Rayon […]

José Mourinho yaguriye umukinnyi wamutsindiye Genoa inkweto za Frw 800,000 nk’impano

Umutoza w’ikipe ya AS Roma, José Mourinho, yaguriye umunya-Ghana Felix Afena-Gyan umuguru w’inkweto zifite agaciro k’ama-Euro 800 (arenga Frw 800,000) nk’impano yo kuba yaramufashije gutsinda Genoa. Ku Cyumweru gishize ni bwo ikipe ya AS Roma yari yasuye Genoa, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’Abataliyani. Ni umukino AS Roma yari yakoze ibishoboka byose ngo […]

Captain muri UPDF arafunzwe nyuma yo gusinda akita abasirikare bagenzi be ‘imbwa n’imihobobo’

Umusirikare wa Uganda ufite ipeti rya Captain, yatawe muri yombi na military Police nyuma y’amashusho yakwirakwiye amugaragaza yasinze yumvikanamo yita bagenzi be ‘imbwa n’imihobobo’. Amashusho y’uyu mwofisiye witwa Eric yasinze yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mpera z’icyumweru gishize. Muri aya mashusho uyu musirikare wari wambaye impuzankano ya UPDF yumvikana avugana n’umukuriye kuri terefoni yita […]

Abiy Ahmed yiyemeje gusanga ingabo za Ethiopia ku rugamba zihanganyemo na TPLF

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri asanga ingabo za Ethiopia ku rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba za TPLF akaziyobora. Abiy yemeje aya makuru mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ejo ku wa Mbere. Ati: “Guhera ejo [kuri uyu wa Kabiri] nzajya ku rugamba kuyobora ingabo. Abifuza […]

Ndoli J. Claude yigaramye iby’amarozi yashinjwe gukoresha Police FC ikina na Gorilla

Umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude, yasobanuye iby’amarozi yashinjwe gukoresha ikipe ye ikina na Police FC, avuga ko ibyo yakoze bitari ukuroga ahubwo ko byari ukwica mu mutwe (Mind game) abakinnyi b’ikipe bari bahanganye. Ku munsi w’ejo ni bwo Police FC yaguye miswi na Gorilla FC 0-0, mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona […]

Nyaruguru: Umukecuru yafushye, akubita umugabo ishoka mu mutwe

Umugore witwa Mukabucyana Mariya w’imyaka 58, utuye mu mudugudu wa Rwabujari, akagari ka Gikunzi, umurenge wa Rusenge, yakomerekeje bikomeye umugabo we witwa Biziyaremye Alexis, w’imyaka 58, amukubise igifunga cy’ishoka mu mutwe, nyuma yo kumva amakuru ko yiriwe asangira inzoga n’undi mugore utagira umugabo, bakanagera ku “ngingo”. Umugabo yageze mu rugo atashye nimugoroba, umugore amusanganiza ishoka. […]