RDC: Abashinwa 3 bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro baburiwe irengero

Abashinwa batatu bakora mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo baburiwe irengero kuva ku Cyumweru aho bikekwa ko bashimuswe n’inyeshyamba nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’igisirikare. Bamwe mu basirikare ba FARDC boherejwe mu gace baheruka kugaragaramo bwa nyuma ngo babashakishe nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa gisirikare muri Ituri, Lt. Jules Ngongo. […]

Amatora: Hari abayobozi b’inzego z’ibanze bari kwiyamamaza bucece

Nyuma y’isubikwa ry’amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba mu ntangiririro z’uyu mwaka wa 2021, bamwe mu bayobozi bahinduye imikorere bagamije kuramira amajwi mu gihe amatora azaba yasubukuwe. Ni amatora yagombaga kuba muri Gashyantare 2021, yasubitswe nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda isabye ko hahindurwa ingenga bihe y’ayo matora no kongerera igihe abari mu buyobozi bw’izo […]

Cameroun: Amakimbirane ashingiye ku moko yatumye abaturage 11,000 bahungira muri Tchad

Abaturage basaga 11,000 bahunze amakimbirane hagati y’abashumba n’abarobyi mu majyaruguru ya Cameroun, bageze mu gihugu cya Chad muri iyi weekend ishize nk’uko byatangajwe na Guverineri w’intara muri Tchad kuri uyu wa Mbere. Abantu byibuze 20 bishwe mu cyo abayobozi bavuga ko ari bwo bugizi bwa nabi bubi bushingiye ku bwoko bubayeho mu myaka ya vuba. […]

Gasabo: Bafashwe bavuye kwiba moto mu rugo rw’Umunyamerika undi aracika

Abapolisi bakorera mu Karere ka Gasabo bafashe Arnold Steve Girimpuhwe w’imyaka 23 ucyekwaho kwiba moto ebyiri azikuye mu rugo rw ‘umuturage wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Urwego. Girimpuhwe yafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Kanama ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Girimpuhwe yari mu […]

Uganda: Ba Local Defense bashya basaga 10,000 bagiye gutozwa na UPDF, igisirikare mu kindi

fb_img_1552669294047.jpg

Ba Local Defense bashya basaga 10,000 hirya no hino mu gihugu bagiye gutangira gutozwa n’Igisirikare cya Uganda (UPDF) mu kwezi gutaha nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Commandonepost, ibintu bisa nko gukomeza kubaka igisirikare mu kindi nubwo imyitwarire y’aba yakunze kutavugwaho rumwe. Aba ba Local Defense bazaba biyongera ku bandi 25,000 basanzwe, abenshi binjijwe mu kazi mu myaka […]

Abarobyi b’Abanyarwanda barashinjwa uburobyi butemewe muri Teritwari ya Kalehe

Sosiyete sivile yo muri teritwari ya Kalehe irashinja Abanyarwanda gukora uburobyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mazi ya Congo muri iyi teritwari cyane cyane ahitwa Ibindja, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyi sosiyete sivile yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Kanama 2021, iravuga ko abarobyi baturuka mu Rwanda bakoresha inshundura zabujijwe bakunda kwita […]

Igisirikare cya Ethiopia cyaba kivuganye abarwanyi 300 ba TPLF abandi bafatwa mpiri

maj-gen-belay-seyoum-northern-command-before-he-was-eatern-command-chief-during-the-austing-of-ille-.png

Abarwanyi basaga 300 b’umutwe wa TPLF baba biciwe mu gitero gikomeye cy’Igisirikare cya Ethiopia mu karere ka Afar, nk’uko byatangajwe na komanda w’ingabo mu majyaruguru, Maj. Gen. Belay Seyoum yabitangarije ibiro ntaramakuru nyafurika APA, mbere yo kongeraho ko abandi barwanyi ba 40 ba TPLF bafashwe mpiri. Ibi bije nyuma y’icyumweru kimwe igihe cy’agahenge cyari cyaratanzwe […]

Les prix de l’essence et du diesel resteraient inchangĂ©s pendant 2 mois – RURA

L’AutoritĂ© rwandaise des services publics et de rĂ©glementation (RURA), a annoncĂ© , samedi 14 aoĂ»t, que les prix de l’essence et du diesel resteraient inchangĂ©s pendant 2 mois. L’augmentation mondiale des prix du pĂ©trole et la hausse des prix des produits pĂ©troliers qui en rĂ©sulte n’affecteront pas les Rwandais au cours des mois d’aoĂ»t et […]

Abasirikare ba UPDF bari muri Guinea Eq. bavuganye n’itangazamakuru bari mu mazi abira

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko abasirikare bakuru bavugwaho kuba barakwirakwije ibihuha by’uko ingabo za Uganda zirinda Perezida wa Guinea Equatorial zaba zenda kwivumbagatanya kubera ibibazo bitandukanye biri mu buyobozi bwabo. Biravugwa ko Gen. Muhoozi yategetse ko aba basirikare bacyurwa bagakorwaho iperereza ku gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no […]

Nigeria: Igitero cy’Abakirisitu ku Bayisilamu cyaguyemo 22 abandi barakomereka

Abantu 22 baguye mu gitero cyagabwe kuwa Gatandatu kuri bus eshanu zari zirimo abaturage b’Abayisilamu ahitwa Jos muri Leta ya Plateau muri Nigeria, bashyinguwe kuri iki Cyumweru, mu gihe abandi 14 bakomeretse. Abayobozi hagati aho baravuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera. Imodoka uko ari eshanu zari zitwaye abantu 90, biganjemo Abayisilamu zagabweho igitero n’abantu bitwaje […]

Ni Umudivantisti, yiswe Umu-Freemason, umukozi wa Satani, ubu ni Perezida wa Zambia

Hakainde Hichilema yavutse ku itariki 04 Kamena 1962, ni umunyemari wo muri Zambia, umunyapolitiki , Umukirisitu wo mu itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa karindwi n’ubwo hari abamwise umukozi wa Satani,ndetse akaba Perezida mushya watowe wa Zambia, nyuma yo guhatanira uyu mwanya kuva mu 2006, 2008, 2011,2015 na 2016 akaba yatsinze aya 2021. Ubuzima bwe bwite Hichilema […]

Uganda: Hubuye ibirego bishinja Abanyarwanda kuba intasi, bane batawe muri yombi

Nyuma y’igihe gito bisa nk’ibyacururutse, Leta ya Uganda yongeye gushinja u Rwanda ibirego by’ubutasi ku butaka bwayo nk’uko bigaragara mu nkuru y’ikinyamakuru Softpower bivugwa ko gikorera mu kwaha kwa Guverinoma y’iki gihugu, kivuga inzego z’umutekano zataye muri yombi Abanyarwanda bane kivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda bakoraga ibikorwa by’ubutasi mu Mujyi wa Kyzanga, mu Karere […]

Gen Kabandana uyoboye Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ni muntu ki?

31503348597_4f1b5d539c_b.jpg

Guhora maso, kutajenjeka, ikinyabupfura no kugira dipolomasi, ngo ni amwe mu magambo meza wakoresha usobanura Maj. Gen. Innocent Kabandana, uyoboye ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique kurwanya ibyihebe byari bimaze imyaka itanu byarigaruriye iyi ntara. Uyu musirikare wahoze ari umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, afatanyije na […]

Donald Trump yasabye Joe Biden guhita yegura nyuma yo gutanga Afghanistan

Kuri iki Cyumweru, uwahoze ari Perezida Donald Trump yahamagariye Perezida Joe Biden “kwegura biteye isoni” nyuma yuko abatalibani bafashe ubutegetsi muri Afuganisitani ku cyumweru. Mu magambo ye, Trump yagize ati: “Igihe kirageze ngo Joe Biden yegure mu buryo buteye isoni kubera ibyo yemeye ko biba muri Afghanistan, hamwe no kwiyongera gukabije kwa COVID, ibibazo by’umupaka, […]

Ambasaderi yasabye Abanyarwanda muri RDC kubaha amategeko y’igihugu babamo

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye Abanyarwanda baba muri iki gihugu kubahiriza amategeko yacyo nk’uko Abanyekongo baba mu Rwanda babigenza, ndetse ashima ibikorwa bya FARDC avuga ko bimaze guca intege mu buryo bugaragara inyeshyamba za FDLR. Ambasaderi Vincent Karega yatangaje ibi kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro yahaye itangazamakuru, ku biro […]

Jacob Zuma uherutse kujyanwa mu bitaro avuye muri gereza yabazwe

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo uri mu maboko y’ubutabera yakorewe ibagwa hatatangajwe iryo ari ryo akaba akomeza kuguma mu bitaro aho agomba gukorerwa izindi operations nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru n’ubuyobozi bwa gereza afungiyemo. Zuma afungiye muri Gereza ya Estcourt aho arimo gukora igihano cy’igifungo cy’amezi 15 yakatiwe azira gusuzugura urukiko. Yajyanwe ku bitaro […]

Burundi: Bombori bombori mu ishyaka UPRONA ryayoboye igihugu imyaka isaga 30

Uwahoze ari Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo, aravuga ko atemera ibyo kwirukanwa mu ishyaka rye rya UPRONA na bagenzi be babiri ryongeye kwemezwa kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ubwo hemezwaga abayobozi bashya b’iri shyaka ryayoboye u Burundi imyaka isaga 30. Bwana Gaston Sindimwo wari Visi Perezida wa mbere w’u Burundi kubwa Perezida Nkurunziza, […]

Amafaranga yinjizwa n’amabuye y’agaciro yavuye kuri miliyoni 55$ mu 2009 agera kuri miliyoni 733$ mu 2020

Uko imyaka igenda yicuma, niko n’ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bugenda butera imbere ari nako amafaranga bwinjiza mu gihugu agenda arushaho kwikuba ndetse hakaba hari ikizere ko buzakomeza gutera imbere nyuma y’aho u Rwanda rutangiye kugirana amasezerano n’ibindi bihugu muri uru rwego. Ababivuga bahera bahera ku masezerano u Rwanda ruherutse gusinyana na Centrafrica mu […]

Abatalibani bageze mu birometero 50 uvuye i Kabul nyuma yo gufata Jalalabad

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru Abarwanyi b’Abatalibani bigaruriye umujyi wa Jalalabad, bafunga inzira igana mu burasirazuba uvuye mu murwa mukuru, Kabul, mu gihe ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na NATO bikomeje kwitegura kuva muri iki gihugu byari bimaze imyaka 20 birwaniramo n’aba barwanyi. Biravugwa ko ubu Abatalibani bari mu birometero bitageze kuri […]

TPLF yihuje n’abo bafatanyije guhirika Col Mengistu Hailemariam bagamije gufata Addis Abeba

Inyeshyamba zo mu mutwe wa TPLF wo muri Tigray zamaze kwihuza n’inyeshyamba ziharanira kubohoza intara ya Oromo (Oromo Liberation Army) bagamije guhirika ubutegetsi bwa Ethiopia, bushinja iyi mitwe yombi kuba inyuma y’ubwicanyi bw’abasivili ibihumbi muri Oromo na Benishangul Gumuz. Kuri uyu wa gatatu ushize uyu mutwe uharanira kubohoza Oromo watangarije Associated Press ko wifatanyije na […]

Burundi: Haravugwa inyeshyamba zinjiye ziturutse muri Tanzania

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga umutekano wakajijwe ahitwa muri Komini Kibago nyuma y’abantu bitwaje ibirwanisho bagaragaye muri iki gice bikekwa ko binjiye baturutse mu gihugu cya Tanzania. Biravugwa ko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ari bwo hatangiye kuvugwa amakuru y’abantu bitwaje ibirwanisho binjiye muri iyi komini baturutse muri Tanzania. Abaturage babonye aba bantu […]

Abatalibani baragera amajanja Kabul nyuma yo gufata Kandahar

Abatalibani bakomeje gutera intambwe basatira umurwa mukuru wa Afghanistan Kabul, ariko aho banyuze bagenda bigarurira indi mijyi n’intara by’igihugu, ubu bakaba bamaze kwigarurira umujyi wa Kandahar na Herat, umujyi wa kabiri n’uwa gatatu munini mu gihugu nyuma ya Kabul. Hagati aho, ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bigiye kohereza ingabo ibihumbi zo […]

Ronaldo yaba agiye kongera guhanganira na Messi muri Shampiyona y’u Bufaransa?

Amakuru ataremezwa neza ava mu Bufaransa akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko nyuma y’aho igihangange muri ruhago, Lionel Messi, kigereye mu ikipe ya PSG, ubu ngo ikindi gihangange, Cristiano Ronaldo nacyo cyIbinyamakuru by’aba kiri mu nzira cyerekeza muri Shampiyona y’u Bufaransa mu ikipe ya Monaco. Ibinyamakuru by’imikino nka Le 10 Sport kivuga ko hari […]

Gicumbi: Umugabo arashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu w’umuturanyi

Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 11 Kanama 2021, rwafunze by’agateganyo iminsi 30 umugabo utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyuru, ucyekwaho gusambanya umwana w’Umuhungu w’imyaka 9 baturanye ariko we akaba abihakana. Icyo cyaha yagikoze muri Gicurasi 2021, ubwo yasangaga umwana ari mu nzu aho Nyirakuru yari […]

10 secteurs resteront sous verrouillage pendant encore deux semaines

Dix des 50 secteurs administratifs qui ont Ă©tĂ© placĂ©s sous verrouillage il y a quinze jours resteront sous ordonnance de sĂ©jour Ă  domicile jusqu’au 31 aoĂ»t au moins. Les secteurs comprennent Byimana dans le district de Ruhango, Tumba et Gishamvu dans le district de Huye, les secteurs de Rukara, Murundi, Nyamirama et Mwiri dans le […]

RDC: Abasore bivugwa ko ari Imbonerakure bavumbuwe aho bari bihishe n’imbunda zabo

Abasore bagera kuri bane bivugwa ko ari Imbonerakure za CNDD-FDD, Enock Nshimirimana, JĂ©rĂ´me Ndayirukiye, Claude Nizigama na Jacques Ntirampeba, batawe muri yombi ku wa kabiri bafatiwe mu rutoki ruri muri Gurupoma ya Sange, mu Kibaya cya Rusizi muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bafite n’imbunda. Bafatanywe Kalashnikov ebyiri kandi bemera ko bagiyeyo […]

Afghanistan: Leta yemeye gusangira ubutegetsi n’Abatalibani amahoro agahinda

interactive_aug12afghanistan-ten-capitals-fallen_9cities-01.jpg

Nyuma y’aho Abatalibani bakomeje kwigarurira intara zitandukanye za Afghanistan, na nyuma yo kwigarurira umurwa mukuru w’Intara ya Ghazni, mu birometero 130 by’amajyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru, Kabul, biravugwa ko leta y’iki gihugu yaba yiteguye gusangira nabo ubutegetsi ariko amahoro agahinda. Ifatwa ry’Umujyi wa Ghazni, umurwa mukuru w’Intara ya Ghazni ryujuje imirwa mikuru y’intara 10 imaze kwigarurirwa […]

Haribazwa ibanga rya Angela Bassett ukina Black Panther ngo akomeze kugaragara nk’inkumi ku myaka 62

90243857550da80d6d318e9d7d21ce7c.jpg

Abantu batandukanye bakomeje kwibaza ku mukinnyi wa filimi w’Umunyamerikakazi, Angela Bassett w’imyaka 62 bibaza ku ibanga akoresha kugirango akmeze kugaragara nk’inkumi ku myaka ye nk’aho ikinyamakuru Afrikbuzz cyakoze inkuru cyahaye umutwe ugira uti, Angella Bassett ku myaka 62 aragaragara nk’inkumi y’imyaka 20 n’amaguru akurura. Iki kinyamakuru kivuga ko Angela Bassett ari we kimenyetso kiza cy’indirimbo […]

Perezida Cyril Ramaphosa yahaswe ibibazo na komisiyo ishinzwe iperereza kuri ruswa

Perezida Cyril Ramaphosa kuri uyu wa Gatatu yahaswe ibibazo na Komisiyo ishinzwe iperereza kuri ruswa, aho yemeye ko ubuyobozi bwa Zuma yari arimo nka visi perezida bwari bwaramunzwe na ruswa, atanga n’impamvu atigeze abweguramo niba yarabunengaga. Imbere y’iyi komisiyo, Perezida Ramaphosa yavuze ko yari afite amahitamo atanu icyo gihe ari yo: Kwegura, kwisobanura, kwemera no […]

69, abasirikare n’abasivili bamaze guhitanwa n’inkongi y’umuriro yibasiye Algeria

Abasirikare 28 n’abasivili 37 biravugwa ko bamaze guhitanwa n’inkongi z’umuriro zirenga 100 zikomeje kwibasira ibice bimwe byo muri Algeria nk’uko abayobozi babitangaje kuri uyu wa gatatu bavuga ko zimwe muri izi nkongi zaba zihishwe inyuma n’abanyabyaha. Inkongi zisaga 100 zavuzwe mu ntara 17 zo muri Algeria nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’iki gihugu, APS ku mugoroba […]

Kamembe: Urukiko rwakatiye abagore bari bakurikiranweho guhohotera umucamanza

Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Kanama, rwakatiye abagore bane bari bakurikiranweho icyaha cyo guhohotera umucamanza, igihano cy’umwaka umwe w’igifungo nyuma yo kubahamya iki cyaha bakoreye n’ubundi kuri uru rukiko ku itariki 09 Nyakanga. Harrison Mutabazi, umuvugizi w’ubucamanza, avugana na The New Times yemeje aya makuru yongeraho ko usibye igifungo, abahamijwe […]

RDC: Umusirikare yishe arashe bagenzi be bo ku rwego rwa ofisiye nawe aricwa

Umusirikare wa FARDC usa nk’uwari wataye umutwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Kanama 2021, yishe abasirikare bagenzi be babiri bo ku rwego rwa ofisiye abarashe mu Murenge wa Rwenzori, wo muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru. Aya makuru yemejwe n’abayobozi bo muri uyu murenge barimo umunyamabanga ushinzwe ubuyobozi avugana na […]

Iduka rya PSG ryagurishije imipira yose ya Messi ryari rifite mu minota 30 – Amafoto

nintchdbpict000672455441.jpg

Igihangange, Lionel Messi cyatangiye gusubiza PSG amafaranga yagitanzeho kitarayikinira n’umukino wa mbere aho amakuru arimo kuvugwa ubu avuga ko nyuma y’umunsi umwe asinyiye iyi kipe abafana bayo bakoze igisa nko kugaba igitero ku iduka ryayo bashaka kwibikaho umwambaro wa numero 30 Messi azajya yambara. Ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza kiravuga ko iduka ry’ikipe ya […]

Burundi: Col. Prime Niyongabo na mugenzi we baba bafunze binyuranyije n’amategeko

Uwahoze ari Colonel witwa Prime Niyongabo, bakunda kwita Komesha, aho akomeje gufungirwa muri Gereza ya Muramvya, mu gihe igihe icyemezo cyo kumurekura by’agateganyo cyafashwe mu Ugushyingo 2020. Ni urukiko rwisumbuye rwa Muha, mu majyepfo ya Bujumbura, aho uyu wahoze mu gisirikare atuye rwafashe icyemezo cyo kumurekura ku itariki ya 16 Ugushyingo 2020. Urukiko rukaba rwarafashe […]

Gute ingabo 1000 zahindura ibintu mu byumweru bibiri? Uko abanyamahanga babona Ingabo z’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushimagizwa hirya no hino ku Isi kubera ukuntu zikomeje kugenda zitwara mu butumwa zoherezwamo hirya no hino haba ubwo kubungabunga amahoro cyangwa uburimo ibikorwa bya gisirikare byo gufasha ibindi bihugu kurwanya umwanzi ubangamiye umudendezo wabyo, aho kuri ubu bamwe bibaza ukuntu abasirikare 1000 babasha guhindura ibintu mu kwezi kumwe muri Mozambique […]

CHADEMA irashinja Perezida Samia Suluhu kwivanga mu rubanza rw’umuyobozi wa yo

Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi buyobowe n’ishyaka Chama Cha Mapinduzi, muri Tanzania, ryikomye umukuru w’igihugu Samia Suluhu Hassan rimushinja kuvuga nabi umuyobozi waryo, Freeman Mbowe, ndetse no kwivanga mu rubanza rwe. CHADEMA (Chama cha Demokrasia na Maendeleo) yanenze ibyatangajwe na Perezida Samia Suluhu mu kiganiro yagiranye na BBC nk’uko bigaragara mu nkuru y’iki gitangazamakuru mpuzamahanga […]

Akazi gategereje Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré

e8bijrjwqbcuwok.jpg

Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine AnfrĂ© yatangaje ko umubano mushya w’ibihugu byombi uzongera uruhare rw’abikorera ku mpande zombi ndetse akomoza ku ruhare u Bufaransa bugiye kugira mu kugaragaza ko mu Rwanda ari ahantu habereye gukorera business. Ibi Ambasaderi AnfrĂ© umaze igihe kitageze ku kwezi ageze mu Rwanda yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma […]

Le Rwanda prend la tête des organes stratégiques du Corridor Nord

Le mandat de deux ans du Kenya Ă  la tĂŞte des organes stratĂ©giques du Corridor Nord a pris fin et le pays a cĂ©dĂ© le flambeau au Rwanda. Lors de la 33e rĂ©union du Conseil des ministres du Corridor Nord qui s’est tenue le 6 aoĂ»t, le secrĂ©taire de cabinet kenyan au ministère de la […]

Abatalibani bigaruriye umurwa mukuru wa karindwi w’intara mu minsi itanu

Abarwanyi b’Abatalibani bigaruriye umurwa mukuru w’intara ya Farah, mu majyepfo ashyira iburengerazuba bwa Afghanistan, uba umurwa mukuru wa karindwi w’intara aba barwanyi bigaruriye mu gihe cy’iminsi itanu uhereye kuwa Gatanu ushize. “Kuri iki gicamunsi Abatalibani binjiye mu mujyi wa Farah nyuma yo kurwana gato n’inzego zishinzwe umutekano. Bafashe ibiro bya guverineri n’icyicaro gikuru cya polisi,” […]

U Bushinwa: Umunyakanada wakatiwe gufungwa imyaka 15 akajurira yakatiwe icy’urupfu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubutabera bwo mu Bushinwa bwakatiye igihano cy’urupfu Umunyakanada, Robert Lloyd Schellenberg bwari bukurikiranyeho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Iyi akaba ari indi dosiye y’ubutabera yiyongera ku zindi zikomeje kuzana igitotsi mu mibanire hagati y’u Bushinwa na Canada. Urukiko rw’ubutabera rwa Dalian, mu burasirazuba bw’u Bushinwa nirwo rwemeje bidasubirwaho igihano […]

Dore igihombo gikabije Barca ishobora guterwa no kugenda kwa Lionel Messi

Gusohoka kwa Messi muri Barcelona gushobora kuyihombya akayabo ka miliyoni 137 z’Amayero ku isoko ry’imigabane bingana n’agaciro ka miliyari 1,266 ifite nk’uko bitangazwa na Brand Finance. Iki kinyamakuru kivuga ko igihombo kizaturuka mu mafaranga yavaga mu bucuruzi bwa Barcelona, biteganyijwe ko buzagabanyukaho miliyoni 77 z’Amayero, ndetse no kugurisha imyenda y’abakinnyi n’ibindi bicuruzwa ku isoko bingana […]

Gukarishya imirwanire ya RDF muri zimwe mu nyungu u Rwanda rushobora gukura muri Mozambique

Nubwo bitigeze bishyirwa ku mugaragaro, nyuma y’aho u Rwanda rwohereje ingabo zarwo muri Mozambique ndetse zikaba zari kugira uruhare mu kugarura umtekano mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka hafi ine mu maboko y’intagondwa za Al Shabab zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, hari inyungu zitandukanye rushobora kubona muri iki gihugu haba mu ishoramari, […]

Madagascar: Perezida Rajoelina ati abashatse kunyica banziza ko niyemeje kurinda igihugu cyanjye

Ku nshuro ya mbere, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina kuri iki Cyumweru gishize yagize icyo avuga kuri coup d’etat yasimbutse yatangajwe kuwa 22 Nyakanga, aho yavuze ko impamvu hari abashatse kumwica ari uko yiyemeje kurinda igihugu cye . Kuva icyo gihe abantu batandukanye benshi bamaze gutabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza barimo abafaransa babiri bakekwaho […]

Mozambique: SADC yatangije ubutumwa bwayo bwa gisirikare urugamba rukomeye rurangiye

Perezida Felipe Nyusi wa Mozambique, na mugenzi we wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, kuri uyu wa Mbere, itariki 09 Kanama 2021, batangije ku mugaragaro ubutumwa bw’ingabo za SADC muri Mozambique bwiswe SANIM, mu gihe RDF yamaze gutsinsura inyeshyamba zari zimaze imyaka ine zizengeraza intara ya Cabo Delgado mu birindiro byazo byari bikomeye. Mu mpera z’ukwezi gushize […]

Burundi: Haravugwa impinduka mu gisirikare guhera mu bashinzwe kurinda Perezida

capture-13.jpg

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye akomeje gukora impinduka mu gisirikare ahereye mu bashinzwe umutekano we, aho bivugwa ko nyuma yo guhindura umuyobozi w’ikigo cy’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu (BSPI), Gen. de Brigade Dominique Nyamuguruka agasimbuzwa uwahoze akuriye akarere ka mbere ka gisirikare, Gen. de Brigade Richard Banyankimbona, ubu n’abakuriye […]

Ibimodoka by’intambara by’imitamenwa biteye ubwoba ku rugamba

t-14_armata_-_russia.jpg

Hano hari ibimodoka byinshi by’intambara by’imitamenwa bizwi nk’ibifaru biri mu kazi muri iki gihe, ariko bigomba guhora bivugururwa kugirango bijyane n’igihe. T-14 Armata – U Burusiya T-14 Armata ni ubwoko bw’ibifaru bigezweho by’igisekuru cya kane, akaba ari ubwoko bikekwa ko bushobora kuba ari nabwo bwa mbere kabuhariwe ku ntambara kugeza ubu. Igifaru cya T-14 Armata […]

FARDC ishobora kuzana amahoro mu burasirazuba ariko ubuyobozi bwayo bwaracengewe – Umudepite

Depite Gratien de Saint Nicolas Iracan, watorewe mu Mujyi wa Bunia, mu Ntara ya Ituri, aremeza ko FARDC ifite abasirikare bafite ubushobozi bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu, ariko ko ubuyobozi bwayo bwacengewe n’abacuruzi. Kuwa Kabiri ushize, Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatoye umushinga w’itegeko ritanga uburenganzira bwo kugumishaho ubuyobozi bwa […]

Les troupes rwandaises et mozambicaines ont repris le dernier bastion des militants islamistes

Les troupes rwandaises et mozambicaines ont repris une ville portuaire clĂ© aux militants islamistes dans le nord du Mozambique, selon l’armĂ©e rwandaise. MocĂ­mboa da Praia Ă©tait le dernier bastion des rebelles. Il est situĂ© dans la province de Cabo Delgado, qui abrite l’un des plus grands gisements de gaz d’Afrique. Les insurgĂ©s n’ont pas encore […]

Bukavu: Umupolisi yishe mugenzi we bapfuye amande bari bamaze guca umuturage

Umupolisi wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ijoro ryo kuwa gatandatu yarashe mugenzi we aramwica bapfuye amafaranga muri Komini Bagira, mu Mujyi wa Bukavu. Burugumesitiri wa Komini Bagira, Patience Bengheya, niwe wemeje ko aba bapolisi bapfaga amafaranga. Yagize ati “ Abapolisi babiri barwaniraga amafaranga. Mu kanya gato, umupolisi yarashe isasu mu mutwe wa […]

Uganda: Gen Kayihura yerekanye ko akiri umusirikare w’intarumikwa kandi agikomeye

uj.jpg

Uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura, kuri iki Cyumweru yongeye kwerekana ko akiri umusirikare kandi atarasaza ubwo yirukankaga ibirometero 16 mu rwego rwo guha icyubahiro ikipe y’imikino ngororamubiri ya Uganda n’Umugande uherutse kwegukana umudari wa zahabu i Tokyo mu Buyapani mu mikino Olimpike nk’uko tubikesha Chimpreports. Gen. Kayihura ati “Muri iki gitondo, […]

Rutshuru: Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo by’Igihugu yishwe

Abantu bitwaje intwaro batamenyekanye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, itariki 08 Kanama, bishe umunyamakuru wa Radio na televiziyo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RTNC) wakoreraga muri Rutshuru, mu Ntara y’Amajyaruguru. Aya makuru yemejwe kuri iki Cyumweru n’Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, Col. Nyengele Bakole, wavuze ko uyu munyamakuru yiciwe iwe hakoreshejwe […]

Sudani yahamagaje ambasaderi wayo muri Ethiopia

Igihugu cya Sudani cyahamagaje ambasaderi wacyo muri Ethiopia kuri iki Cyumweru, nyuma yo kurakazwa n’uko Ethiopia yanze ubusabe bwa Sudani bwo kuba umuhuza mu makimbirane yo muri Tigray. Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok kuwa gatatu ushize yavuganye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken ku makimbirane akomeje kuvugwa mu […]

Ngororero: Bamaze imyaka hafi ine bategereje ingurane ariko barahebye

Abaturage basaga 40 bo mu Murenge wa Ngororero bafite imitungo ahanyujijwe imiyoboro y’umuriro wa mashanyarazi baravuga ko bamaze imyaka ine bategereje ingurane ariko amaso yaheze mu kirere. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buravuga ko bwatangiye ibiganiro n’ikigo k’igihugu gishinzwe ingufu REG kugirango aba baturage bose bishyurwe dore ko hari n’abatangiye kuyabona. Uyu muyoboro waturutse mu kagali […]

Afghanistan: Abatalibani bigaruriye umujyi wa 3 mu minsi itatu

Abatalibani bigaruriye umujyi wa Kunduz, ukaba ubaye umurwa mukuru wa gatatu mu ntara eshatu aba barwanyi bigaruriye mu gihe cy’iminsi itatu ishize. Itangazo Abatalibani bashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru rivuga ko bigaruriye ibiro bya polisi, inyubako ya guverineri na gereza yo muri uyu mujyi. Amakuru aturuka muri Kunduz ndetse abanyamakuru bahakorera batangarije Al Jazeera aravuga […]

Sudani y’Epfo: Abajenerali baguye mu mirwano ya Riek Machar n’abashatse kumuhirika

Amakuru aturuka muri Sudani y’Epfo aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu habaye imirwano ikaze hagati y’ibice bibiri by’ishyaka rya Visi Perezida Riek Machar, SPLM-IO, nyuma y’aho uyu ahiritswe ku buyobozi bw’iri shyaka agasimbuzwa Gen. Simon Gatwech Dual. Ni imirwano bivugwa ko yaguyemo abantu 29 barimo abajenerali 2. Aya makuru aravuga ko kuwa Gatanu, igice cyagumye […]

Tchad: Abaturage batangiye kwamagana ubuyobozi buyobowe n’umuhungu wa Idriss Deby

1024x538_cmsv2_5189afd0-b2c6-5dfc-8aa9-93a6986cc36a-5941320.jpg

Amagana n’amagana y’abaturage bo muri Tchad kuri uyu wa Gatandatu bakoze imyigaragambyo mu murwa Mukuru N’Djamena bamagana ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye igihugu kuva Perezida Idriss Deby Itno yatabaruka. Imiryango ya sosiyete sivile niyo yahamagariye abaturage gukora imyigaragambyo yo kwamagana Akanama ka gisirikare kayoboye igihugu by’agateganyo (CMT), kafashe igihugu muri Mata kayobowe n’umuhungu wa Nyakwigendera Idriss […]

Gicumbi: Abayobozi barashinjwa kurya utw’abaturage babizeza kubashyira mu byiciro bashaka

Abayobozi babiri bo mu midugudu ya Buyaga na Rusayu mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo bakurikiranweho kwaka amafaranga abatururage ngo babashyire mu byiciro by’ubudehe bashaka, bihakanye umugore bivugwa ko bifashishije muri ubwo butekamutwe. Muri iki cyumweru turi gusoza, aba bayobozi basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Byumba. […]

Mpabwanamaguru nommĂ© vice-maire de la ville pour l’urbanisation

MĂ©rard Mpabwanamaguru a Ă©tĂ© Ă©lu vice-maire en charge de l’urbanisation et des infrastructures de la ville de Kigali. Il remplace Ernest Nsabimana qui a Ă©tĂ© nommĂ© Ă  la fin de l’annĂ©e dernière au poste de directeur gĂ©nĂ©ral de RURA en dĂ©cembre de l’annĂ©e dernière. Mpabwanamaguru a travaillĂ© comme confĂ©rencier en planification et conception urbaines, SIG […]