Ibihugu 10 byibasiwe na Coronavirus kurusha ibindi ku Isi

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Isi mu mpera za 2019, kimaze guhitana abantu basaga miliyoni 4,5 mu gihe abamaze kucyandura basaga miliyoni 219 ku Isi yose. Dore ibihugu 10 bya mbere byibasiwe kurusha ibindi Leta Zunze Ubumwe za Amerika Umubare w’abanduye: 42,900,906 Abanduye kuri miliyoni: 128,691 Abapfuye bose: 691,880 Abapfuye muri miliyoni: 2,075 Abakirwaye: […]

U Burusiya: Umuntu witwaje imbunda yishe abanyeshuri muri Kaminuza

perm.jpg

Abayobozi b’u Burusiya baravuga ko kuri uyu wa Mbere umugabo witwaje imbunda yarashe akica abantu 8 abandi 6 bagakomereka muri Kaminuza iherereye mu Mujyi wa Perm. Uyu muntu warashe yahise atabwa muri yombi. Ibiro ntaramakuru bya leta, TASS, byavuze ko hari bamwe mu banyeshuri basimbutse mu igorofa banyuze mu madirishya ubwo bumvaga umurashi arimo kurasa. […]

Umusaza w’imyaka 90 akurikiranweho gufata ku ngufu abuzukuru be

Igipolisi cya Dedza mu gihugu cya Malawi cyataye muri yombi umusaza w’imyaka 90 ushinjwa gusambanya abuzukuru be babiri b’imyaka 10 na 11. Umuvugizi wungirije w’igipolisi muri Dedza, Sgt. Cassim Manda, avuga ko uyu musaza witwa Lester Dunken yasambanyije ku ngufu abuzukuru be babiri inshuro nyinshi muri aka karere. Bivugwa ko ku itariki ya 18 Nzeri […]

Le chef d’Ă©tat-major de l’armĂ©e rwandaise en visite Ă  Cabo Delgado

Le chef d’Ă©tat-major de l’armĂ©e rwandaise (ACOS), le lieutenant gĂ©nĂ©ral Mubarakh Muganga, effectue une visite de 4 jours aux forces rwandaises dĂ©ployĂ©es Ă  Cabo Delgado, au Mozambique. Ă€ son arrivĂ©e Ă  Mocimboa da Praia hier, le Lt Gen. Muganga a Ă©tĂ© accueilli par le commandant de la force conjointe, le major gĂ©nĂ©ral Innocent Kabandana, qui […]

Burundi: Igitero cya grenade mu murwa mukuru cyahitanye abantu babiri

Byibuze abantu babiri bahitanwe n’igitero cya grenade mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu murwa mukuru wa politiki w’u Burundi, Gitega, mu gihe abandi benshi bivugwa ko bakomeretse. Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko iki gitero cya grenade kibasiye akabari gakunze kuba karimo abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD. Ni akabari gaherereye ku muhanda Gitega-Ngozi-Muyinga, […]

Museveni yahonze Chameleone Range Rover nshya yitandukanya na NUP ya Bobi Wine

Umuhanzi Jose Chameleone wigeze kwiyamamariza kuba Meya wa Kampala agatsindwa, yatangaje ku mugaragaro ko ari umuyoboke wa nyawe w’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, nyuma yo kwakira imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover yahawe n’iri shyaka ngo yitandukanye n’ishyaka NUP rya Bobi Wine. Uyu muhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere yatangaje […]

Kuri uyu wa Mbere nibwo Paul Rusesabagina amenya igihano ahabwa n’urukiko

Kuri uyu wa Mbere italiki ya 20 Nzeri 2021, nibwo urubanza rwari rumaze amezi arindwi rwa Paul Rusesabagina n’abo areganwa na bo ruzasomwa nyuma y’aho isomwa ryarwo ryari riteganyijwe ku ya 20 Kanama risubitswe. Isomwa ry’uru rubanza ryari ryasubitswe kuko urukiko rwari rutararangiza kwandika urwo rubanza ruhuza abantu benshi kandi rukaba rugomba kwandikanwa ubushishozi. Uru […]

Umudogiteri yishe abana be akoresheje imiti nawe agerageza kwiyahura

Igipolisi cya Kenya mu ntara ya Nakuru kiri gukora iperereza ku mahano y’umuganga (doctor) ushinjwa kwica abana be babiri, bafite imyaka itatu n’itanu, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu yarangiza agashaka kwiyahura ntibimukundire. Umuyobozi wa polisi muri Nakuru, Beatrice Kiraguri yatangarije The Standard ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko muganga yateye abana imiti itaramenyekana, ikabaviramo […]

Abasirikare 15 ba Cameroun bishwe n’inyeshyamba zikoresha Icyongereza

Imibare y’abasirikare ba Cameroun baherutse kwicirwa kuwa Kane ushize mu gico cy’abantu bitwaje intwaro baharanira ubwigenge bw’abaturage bakoresha Icyongereza ikomeje kuzamuka, aho bavuye ku 10 bakagera kuri 15. Minisiteri y’ingabo yavuze ko imodoka z’abasirikare bari bafite inshingano zo “kurinda amashuri n’ahandi hantu h’ingenzi” mu gace ka Bamessing, yagabweho igitero cy’iterabwoba ry’amacakubiri. Imibare ivuga ko hapfuye […]

Visi perezida Ruto yaciye bugufi imbere ya Kenyatta yemera ubwiyunge

_119170928_mediaitem119170927.jpg

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto aravuga ko yiteguye kwiyunga na Perezida Uhuru Kenyatta nta mananiza ayo ari yo yose abanje gushyiraho nyuma y’uko akomeje guhura n’ibibazo bitandukanye kubera umwuka mubi umaze igihe hagati ye n’umukuru w’igihugu wagiye unamugiraho ingaruka zirimo kubuzwa gusohoka mu gihugu no kwamburwa abarinzi. Ibi yabitangaje kuwa Kane ushize, itariki 16 […]

Indege ya Air France yasubiye i Beijing igitaraganya nyuma y’iminota ihagurutse

Indege ya Air France yerekezaga i Paris mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yasubiye inyuma igitaraganya nyuma gato yo guhaguruka i Beijing nyuma y”ikibazo cya tekiniki”, ariko ibasha kugwa neza nk’uko byemezwa n’iyi kompanyi. Abapilote b’iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing-777, “bahisemo gusubira i Beijing nyuma y’iminota 14 indege ihagurutse kubera ko hagaragaye […]

Muhanga: Uko umwanditsi w’urukiko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 17 Nzeri 2021, Umwandisi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ukekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa, yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, kugira ngo Ubushinjacyaha bumusabire ibihano kuri icyo cyaha aregwa, ariko asaba ko urubanza rwe rusubikwa kuko umwunganizi we yihuje na dosiye atinze. Uyu mwanditsi w’urukiko akekwaho kuba ku […]

Gicumbi: Umugore w’imyaka 42 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 14

Kuri uyu wa Kane, itariki 16/09/2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umugore w’imyaka 42 y’amavuko, wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagari ka Kayenzi, bukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Iki cyaha cyakozwe ubwo uregwa yajyaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo age amufasha imirimo yo mu rugo avuye […]

Col. Isaac Zida wayoboye Burkina Faso yavuze ibyaba Perezida Ouattara ahiritswe

Col. Isaac Zida wigeze kuyobora Burkina Faso mu nzibacyuho iminsi 17 mu 2014, aravuga ko Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire yahinduye itegeko nshinga kugirango ayobore manda ya gatatu, kubw’ibyo akaba asanga ahiritswe ku butegetsi abaturage bakwishima. Uyu musirikare wabaye perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso nyuma y’imyivumbagatanyo y’abaturage yakuyeho Blaise Compaore ku itariki ya 31 […]

RURA igiye guhana yihanukiriye abashoferi bafata amafaranga y’abagenzi mu ntoki

Abashoferi bacyakira amafaranga y’abagenzi mu ntoki bagiye guhagurukirwa, aho ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere kivuga ko kigiye kujya gishyira abantu muri bus bazajya bagenzura abashoferi kuko iyi mikorere ihombya ibigo bitwara abagenzi. “ Kuba rero hari abashoferi babyitwaza bakaba bakwakira amafaranga mu ntoki kuko asanze abagenzi ku cyapa, ibyo bintu ntabwo byemewe. Ndabibutsa ko ubu dufite aba-staffs […]

Perezida wa Somalia yambuye ububasha Minisitiri w’Intebe, Hussein Roble

Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Mohamed Hussein Roble, yambuwe ububasha bumwe n’umukuru w’igihugu, Mohamed Abdullahi Mohamed, bakunda kwita Farmajo nyuma y’aho aba bombi bamaze iminsi hari ibyo batumvikanaho. Asobanura impamvu y’iki cyemezo yafashe kuri uyu wa Kane, itariki 16 Nzeri, Perezida Farmajo yashinje Minisitiri w’Intebe gufata ibyemezo ahubutse kandi ko nta mubano mwiza afitanye na perezidansi. […]

Louise Mushikiwabo yahagaritse Guinea muri Francophonie

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) kuri uyu wa Kane mu nteko yawo idasanzwe yabereye I Paris wahagaritse igihugu cya Guinea mu muryango kubera coup d’etat iherutse gukorerwa uwari perezida w’iki gihugu, Alpha Conde. OIF yagumishijeho gahunda z’ubufatanye bw’iki gihugu n’umuryango zirimo izo gushyigikira inzira yo gusubizaho ubutegetsi bugendera ku itegeko nshinga na demokarasi. Umunyamabanga […]

Huit autres Rwandais expulsĂ©s d’Ouganda

Huit Rwandais ont Ă©tĂ©, mercredi 15 septembre, expulsĂ©s par les autoritĂ©s ougandaises par la frontière de Kagitumba fait suite Ă  plusieurs autres dĂ©portĂ©s d’Ouganda ces dernières semaines. Les derniers arrivĂ©s ont Ă©tĂ© identifiĂ©s comme Ă©tant Theogene Harerimana, 33 ans ; Gilbert Hakizimana, 36 ans, Emmanuel Manirakiza, 24 ans, Cyprien Maniriho, 28 ans, Bosco Nyandwi, 30 […]

Inkambi ya Gihembe yari icumbikiye impunzi z’Abanyekongo igiye gufungwa

U Rwanda rufatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) bigiye gufunga inkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe, iherereye mu Karere ka Gicumbi mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira. Mu itangazo rihuriweho ryashyizweho umukono na UNHCR na Minisiteri ifite ibibazo by’impunzi mu nshingano zayo (MINEMA) havuzwe ko impunzi zisigaye muri iyi nkambi zigiye kwimurirwa mu […]

Ingabo z’u Bufaransa zishe umuyobozi wa Islamic State muri Sahara

U Bufaransa buravuga ko igisirikare cyabwo kishe umuyobozi wa Islamic State muri Sahara, Adnan Abu Walid al-Sahrawi, washinjwaga gutegeka iyicwa ry’Abafaransa batandatu bakoraga mu bikorwa by’ubutabazi n’umushoferi wabo mu 2020, ndetse uyu akaba yashakishwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibitero byo mu 2017 ku ngabo zazo muri Niger. “Sahrawi yishwe n’ingabo z’u Bufaransa”, […]

CMI ihora ishakisha impamvu zo guhangana n’u Rwanda, aho gukemura ibibazo – Andrew Mwenda

Umunyamakuru Andrew Mwenda, wo muri Uganda akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru, The Independent akomeje kunenga imyitwarire ya Uganda ku mubano mubi uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda by’umwihariko ukuntu Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bakomeje gutotezwa bitwa intasi nyamara ntihagire n’umwe ugezwa mu rukiko. “Biragaragara, ukurikije umubano mubi cyane n’u Rwanda, ko Kigali igomba kuba ifite intasi […]

Abanyarwanda basaga 20 bamaze kwicirwa muri Uganda kuva muri Mata 2019

Abanyarwanda basaga 20 bamaze kwicirwa mu bice bitandukanye bya Uganda kuva muri Mata 2019 nk’uko byemezwa n’amakuru atandukanye arimo ayavuye mu bagize imiryango y’abishwe. Imirambo imwe y’Abanyarwanda bicwa yagiye ijugunywa ku mupaka mbere y’uko abayobozi ba Uganda bayishyikiriza u Rwanda. Iheruka n’iya Paul Bigirimana w’imyaka 47, wo mu Murenge wa Kaniga na Theoneste Dusabimana w’imyaka […]

Abadepite bashinjwa uruhare mu bwicanyi muri Masaka bongereweho iterabwoba

Ubushinjacyaha bwa Uganda bwashinje ibindi birego bishya by’iterabwoba abadepite babiri bo mu ishyaka NUP rya Bobi Wine, Mohammed Ssegirinya na Allan Ssewanyana, baherutse gutabwa muri yombi bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bw’abantu bitwaje imihoro bwo muri Masaka, aho bareganwa n’abandi bantu bane. Imbere y’umucamanza wo mu rukiko rwa Masaka, Grace Wakoli kuri uyu wa Gatatu, […]

Un violeur en série arrêté à Kigali

Le Bureau d’enquĂŞte du Rwanda (RIB) a arrĂŞtĂ© et dĂ©tenu un prĂ©sumĂ© violeur en sĂ©rie qui aurait trompĂ© des femmes et des filles en leur offrant des emplois dans l’intention de les violer. Le suspect identifiĂ© par RIB comme Ă©tant ThĂ©ogène Bagaragaza, 35 ans, un habitant du quartier Gasabo de la ville de Kigali a […]

Bukavu: Inyubako ikoreramo ibinyamakuru birimo radio y’igihugu yahiye

Inkongi y’umuriro idasanzwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Bukavu yibasiye inyubako nini ikoreramo ibinyamakuru bigera kuri bine birimo ishami rya radio na televiziyo by’igihugu muri uyu mujyi. Nta muntu umuriro wahitanye, ariko “ibyangiritse ni byinshi”, nk’uko byatangajwe na JĂ©rĂ©mie Basimane, umuvugizi wa guverinoma y’intara. Iyi nyubako […]

Libya: Ingabo za Gen. Haftar zakozanyijeho n’inyeshyamba zivuganye Idriss Deby

Ingabo z’Abanyalibiya ziyobowe na Gen. Khalifa Haftar kuri uyu wa Kabiri zakozanyijeho n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Tchad zahitanye Perezida Idriss Deby nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byegereye Haftar nka al-Hadath. Ingabo zo mu mutwe udasanzwe wa Tarek ben Ziyad, umwe mu mitwe ikomeye y’ingabo za Gen. Haftar bivugwa ko wakoze operation ku bacanshuro n’inyeshyamba z’Abanya-Tchad zikorera ku […]

Ni ikibazo cy’igihe gusa Museveni akisanga mu mwanda w’amateka – Bobi Wine

Kuri uyu wa kabiri, perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (NUP), Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yagize ati: ” Ni ikibazo cy’igihe gusa kandi Perezida Museveni azarangirira mu mwanda w’amateka. “ Bobi Wine, wavuganaga n’umunyamakuru Marc Perelman wa France24 ari muri Afurika y’Epfo, yavuze ko Perezida Museveni ari mu nzira yo kuzarangira nk’abantu […]

Burundi: Umuntu utambaye agapfukamunwa azajya acibwa 100,000 Fbu y’amande

Amande y’amafaranga 100,000 y’Amarundi ni o agiye kuzajya acibwa umuntu wese uzajya ufatwa atambaye agapfukamunwa ahantu hateraniyeb abantu benshi mu mujyi wa Bujumbura u rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata intera muri iki gihugu cyakunze kugikerensa. Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura, Jimmy Hatungimana mu butumwa yageneye abayobozi batandukanye yagize ati “ Mwe bayobozi mugiye […]

Hahishuwe ko Donald Trump yaba yari agiye gutera u Bushinwa mu mpera ya manda ye

Kubera gutinya guhubuka kwa Perezida Donald Trump mu gihe manda ye yari irimo kugera ku musozo, Umugaba Mukuru w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamagaye kuri telephone, ku itariki ya 30 Ukwakira n’itariki ya 8 Mutarama, mugenzi we w’u Bushinwa amwizeza ko Amerika itazatera u Bushinwa nk’uko byahishuwe mu gitabo “Peril”, ugenekereje mu Kinyarwanda […]

Minisitiri w’Intebe wa Haiti arakekwaho uruhare mu iyicwa rya Perezida Jovenel Moise

000_9e862c.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, kuri uyu wa Kabiri yahagaritse ku mirimo ye Umushinjacyaha Mukuru wari urimo kumushinja kuba umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Jovenel Moise. Perezida Moise yishwe arashwe n’abicanyi barimo abacanshuro bamusanze mu rugo iwe ku itariki ya 7 Nyakanga 2021, mu murwa mukuru, Port-au-Prince. Minisitiri w’Intebe, Ariel […]

Kenya: Umusenateri yagejejwe mu rukiko ashinjwa ibyaha by’urukozasoni

linturi.png

Umusenateri wo muri Kenya witwa Mithika Linturi, yashinjwe ibyaha birimo gushaka gufata ku ngufu umugore w’imyaka 36 n’icyaha cy’urukozasoni. Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 14 Nzeri 2021, ubwo yari yitabye umucamanza mukuru mukuru, Martha Nanzushi mu rukiko rwa Milimani, uyu musenateri utavugwaho rumwe yanashinjwe gukora igikorwa cy’urukozasoni. Ubushinjacyaha buvuga ko ku itariki ya 30 […]

Un homme d’affaires rwandais abattu au Mozambique

Un membre Ă©minent de la communautĂ© des rĂ©fugiĂ©s rwandais au Mozambique, qui avait dit Ă  la police qu’il y avait un complot pour le tuer, a Ă©tĂ© abattu. RĂ©vocat Karemangingo avait Ă©tĂ© lieutenant dans l’armĂ©e rwandaise renversĂ©e en 1994 par le Front Patriotique Rwandais. Au Mozambique, il est devenu un homme d’affaires et n’a pas […]

Uganda: Abantu 4 mu muryango umwe batwikiwe mu nzu ari bazima

Polisi mu Karere ka Ntungamo iri gukora iperereza ku rupfu rw’abantu bane bo mu muryango umwe bahiriye mu nzu bikaba bivugwa ko inkongi yabahitanye yatewe n’umuntu. Abantu bahitanwe n’iyi nkongi ni Akampurira Obed w’imyaka 28, akaba se w’abana Ainamatsiko Innocent w’imyaka 10, Natwijuka Peterson w’imyaka 9 na Ainembabazi Patricia w’imyaka 7. Nyina w’abana witwa Birungi […]

Musanze: Umugabo akurikiranweho kwica nyina akoresheje ishoka

Umugabo wo mu Karere ka Gakenke akurikiranweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo kwica nyina amukubise ishoka mu musaya. Icyaha ashinjwa cyakozwe ku itariki 22 Kanama 2021, ahagana saa kumi n’imwe (17h00) z’ umugoroba mu Mudugudu wa Ngezi, Akagari ka Kirabo, Umurenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke aho uyu mugabo yafashe ishoka iwabo mu rugo yarangiza agasanga nyina […]

Abasaga 80 bamaze guhitanwa n’imyizure muri Sudani

Imyuzure yikurikiranya imaze guhitana abantu basaga 80 muri Sudani, mu gihe imaze gusenya ibihumbi by’inzu nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’umwe mu bayobozi b’iki gihugu. Muri rusange abantu 84 barapfuye naho 67 barakomereka muri leta 11 za Sudani kuva ibihe by’imvura byatangira,” uyu ni Abdel Jalil Abdelreheem, umuvugizi wa w’Inama y’Igihugu ishinzwe umutekano w’abaturage […]

Uvira: Abasirikare baregwaga kwica abagore 4 b’Abanyamulenge bakatiwe

Abasirikare umunani ba FARDC, bari bakurikiranweho kwica abagore bane b’Abanyamulenge no gufata ku ngufu, kuri uyu wa Mbere, itariki 14 Nzeri bakatiwe ibihano biremereye n’Urukiko rwa Gisirikare rwo muri Kivu y’Amajyepfo, rwari rwashinze icyicaro muri Minembwe, muri Teritwari ya Fizi. Amakuru agera ku rubuga LaPrunelleRDC.info, aravuga ko batandatu mu baregwa bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi no kugerageza […]

Sudani: Igisirikare cyateye utwatsi umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi

Igisirikare cya Sudani ku Cyumweru cyahakanye amakuru yavugaga ko muri iki gihugu haba harabaye kugerageza guhirika ubutegetsi nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Guinea. Amakuru atandukanye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuwa gatandatu ushize yavugaga ko igisirikare cyaba cyaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi wa bamwe mu basirikare bakuru. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, igisirikare cyavuze ko ayo makuru yakwirakwijwe […]

Madamu Jeannette Kagame, Samia Suluhu ku rutonde rw’Abanyafurikakazi 100 bavuga rikijyana

Ikigo gishinzwe kwamamaza no gutanga amanota, Avance Media, cyashyize ahagaragara urutonde rw’abagore 100, barimo Jeannette Kagame n’Abandi Banyarwandakazi, bavuga rikijyana kurusha abandi b’Abanyafurika rugaragaraho amazina manini, abakiri bato na ba rwiyemezamirimo. Mu bihugu bikoresha Igifaransa uru rutonde ruriho abagore benshi bo muri Senegal, Abanyekongo n’Abanyarwanda. Uru rutonde rwa 2021 ruriho abayobozi b’ibigo n’imiryango, abahanzi, abanyapolitiki, […]

Uko RDF yitabajwe abacanshuro bo muri Hong Kong, u Burusiya na Afurika y’Epfo bananiwe

Ku itariki ya 09 Nyakanga nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwohereje abasirikare n’abapolisi 1,000 kurwanya ibyihebe byo mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, ariko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu harabanje kugeragezwa uburyo butandukanye bwo kwirukana ibyihebe, burimo gushaka abacanshuro bo mu bigo bitandukanye by’abanyamahanga, ariko byarananiranye. Ku itariki ya 08 Kanama, Ingabo […]

Abavandimwe babiri b’impanga biyemeje kubana n’umugore umwe

img-20210908134153.jpg

Umukobwa witwa Marie Josiane amakuru tutarahamya neza atangazwa na Gossip 24 avuga ko ari uwo mu Rwanda, aravugwaho gushakana n’abasore babiri b’impanga akababera umugore. Aba bavandimwe b’impanga bategereje umwana wabo wa mbere vuba nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga. Uyu mugore avuga ko yabanje kumenyena na gakuru (impanga yavutse bwa mbere) ariko utaramubwiye ko afite impanga […]

Umuyobozi wa Al-Qaeda, Ayman al-Zawahri, byari bizwi ko yapfuye yongeye kwigaragaza

Ayman al-Zawahri, umuyobozi w’umutwe w;’iterabwoba wa Al Qaeda byari bizwi ko yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ushize, ubwo Amerika yizihizaga imyaka 20 ishize igabweho ibitero by’iterabwoba byo kuwa 11 Nzeri 2001, yagaragaye muri video yashyizwe ahagaragara nyuma y’amezi bivugwa ko atakiri ku Isi y’abazima. Ishyirahamwe SITE Intelligence ry’Abanyamerika rikurikiranira hafi amakuru atangazwa n’abakora iterabwoba biyitirira […]

Burundi: Abantu 12 bakomerekeye mu gitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho

Abantu bitwaje intwaro batamenyekanye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize bakomerekeje abantu 12 babarashe mu gico bategeye ku muhanda RN7, ku musozi wa Cogo, muri Zone Vyuya, yo muri Komini Mugamba, mu Ntara ya Bururi mu gihugu cy’u Burundi. Abakomerekeye muri iki gitero bavuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa mbiri z’ijoro, ubwo babonaga […]

RDC: Abadepite beguje uwari Guverineri w’Intara ya Lualaba

Guverineri w’Intara ya Lualaba, Richard Muyej, yegujwe ku buyobozi bw’iyi ntara n’abagize inteko ishinga amategeko yayo , ariko Perezida w’umuryango, ASADHO, (l’Association africaine des droits de l’homme,) aravuga ko iyeguzwa rye rinyuranyije n’amategeko. Abadepite 11 muri 17 bagize inteko ni bo batoye iyeguzwa rya Guverineri Richard Muyej, w’iNtara ya Lualaba iherereye mu majyepfo ya Repubulika […]

Burundi: Ingabo ziryamiye amajanja ku mupaka nyuma yo kwikanga igitero

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 11 Nzeri, mu masaha ya nyuma ya saa sita ku mupaka wa Rugombo uhuza u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagaragaye urujya n’uruza rudasanzwe rw’abasirikare, abapolisi ndetse n’Imbonerakure bivugwa ko bari bikwije ibirwanisho kuva hasi kugeza hejuru, nyuma yo guhabwa amakuru ko inyeshyamba z’Abarundi ziri muri Congo zaba […]

OIF irashinjwa kuba igikoresho cy’ubutasi bwo hanze bw’u Bufaransa

unnamed-12.jpg

Umwanditsi n’umunyamakuru wo muri Tunisia, Ahmed Safi SaĂŻd, ndetse wigeze guhatanira kuyobora iki gihugu mu 2014 no mu 2019, arashinja Umuryango w’ibihugu bikoresha ururirimi rw’Igifaransa kuba igikoresho cy’ubutasi bwo hanze y’u Bufaransa, ndetse by’umwihariko akemeza ko ibiro bya OIF i Tunis ari ibiro by’Urwego rw’ubutasi bwo hanze y’u Bufaransa ruzwi nka DGSE. Ubwo yari kuri […]

Abarundi 13 n’Umunyamalawi wabafashije kwinjira mu gihugu batawe muri yombi

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka na serivisi z’ubwenegihugu muri Malawi, kuri uyu wa gatanu rwataye muri yombi Abarundi 13 bashinjwa kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’umuturage wa Malawi umwe ushinjwa gufasha abanyamahanga kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe. Itsinda riyobowe n’umuyobozi w’ibiro by’abinjira n’abasohoka muri Chitipa, Spt. Mterekesya, ryabashije guta muri yombi aba Barundi […]

L’AutoritĂ© de l’aviation civile du Rwanda engagera l’industrie des systèmes d’aĂ©ronefs sans pilote

L’AutoritĂ© de l’aviation civile du Rwanda (RCAA) engagera l’industrie des systèmes d’aĂ©ronefs sans pilote (UAS) lors d’une retraite du 15 au 17 septembre 2021. Les systèmes d’aĂ©ronefs sans pilote (UAS) communĂ©ment appelĂ©s drones, au Rwanda ont continuĂ© Ă  ĂŞtre intĂ©grĂ©s dans les tendances sociales et Ă©conomiques et changent positivement la façon dont les choses sont […]

FBI yasohoye amakuru mashya ku bitero by’iterabwoba byo kuwa 11 Nzeri 2001

Ubwo hibukwaga imyaka 20 ishize habaye ibitero by’iterabwoba bya Al Qaeda byibasiye New York na Washington, kuri uyu wa Gatandatu FBI yashyize ahagaragara inyandiko nshya zahishuwe ku iperereza ryerekeranye n’ibitero byo ku ya 11 Nzeri zigaragaza n’uruhare rushoboka rwa Arabiya Sawudite. Raporo yo ku ya 4 Mata 2016 yasubiwemo cyane nubwo yasobanuye uburyo abashimuse indege […]

RDC: Umugore wa Kabila yagize icyo avuga ku guhatanira kuba perezida utaha

Olive Lembe, umugore wa Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aratangaza ko nta gahunda afite yo kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2023, ariko ashobora gushyigikira umugabo we aramutse yongeye guhatanira gusubira mu ngoro yahozemo. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 11 Nzeri 2021, na Naason Kubuya Ndoole, […]

Museveni yitakanye abasirikare bakora iyicarubozo avuga ko atari we wabatoje

Perezida Yoweri Museveni yitakanye ingabo z’igihugu zivugwaho gukorera ibikorwa by’iyicarubozo abaturage ba Uganda ashimangira ko abakora ibi atari abo yitoreje ahubwo ari abatorejwe mu bihugu by’amahanga. Perezida Museveni yavuze ko abasirikare bijandika mu bikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi, ari abasirikare bashya mu ngabo z’igihugu kandi baherewe imyitozo hanze y’igihugu. “Bamwe mu bantu bakiri bato bashya […]

Mushikiwabo ahangayikishijwe na coups d’etat za hato na hato muri Francophonie

Nyuma y’aho mu nama yayo kuwa 8 Nzeri, CEDEAO ifatiye icyemezo cyo guhagarika igihugu cya Guinea mu muryango, kubera abasirikare bo muri iki gihugu bahiritse ku butegetsi Perezida Alpha Conde, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, ahangayikishijwe n’ihirika ry’ubutegetsi rya hato na hato mu bihugu bigize uyu muryango. Mu itangazo Afurika Yunze […]

Karongi: Urubanza ruregwamo Umushinwa iyicarubozo rwasubitswe kubera ururimi

Urubanza ruregwamo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake; rwasubitswe kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 08 Nzeri 2021 kugirango habanze hashakwe umusemuzi. Urukiko Rwibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza rwagombaga kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Umushinwa na bagenzi be batanu bakurikiranwe […]

Cinq officiers RDF promus au grade de colonel

Le prĂ©sident Paul Kagame, en sa qualitĂ© de commandant en chef des Forces de dĂ©fense rwandaises, a promu cinq officiers militaires du grade de lieutenant-colonel Ă  celui de colonel. Selon un communiquĂ© publiĂ© par les Forces de dĂ©fense rwandaises le jeudi 9 septembre, ces promotions prennent effet immĂ©diatement. Parmi les officiers promus figurait François-RĂ©gis Gatarayiha […]

Ibimenyetso by’uko “Umushinga wa Muhoozi” wo gusimbura Museveni waba ari ukuri

e-15ubfweakw8lz.jpg

Perezida Museveni yongeye guhakana yivuye inyuma ibyo kuba yaba arimo gutegurira umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, kuzamusimbura ku butegetsi igihe azaba amaherezo yemeye kuburekura, mu gihe ariko hari abatangiye ubukangurambaga bwo gukwirakwiza ko miliyoni z’Abagande zifuza Muhoozi nka perezida wabo utaha. “Kuki nategura umuhungu wanjye? Abaturage ba Uganda barahari. Bazahitamo uwo bashaka,” ibi Perezida […]

Amafoto: Perezida Kagame yayoboye inama y’Akanama k’Ubuyobozi Bukuru bw’ingabo

e-174-vxoamsliw.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kane, itariki ya 9 Nzeri 2021 yagiranye ibiganiro n’Abayobozi bakuru b’ingabo. Ni inama ngarukamwaka ihuza Akanama k’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF (RDF High Command Council). Inama nk’iyi iheruka yabaye ku itariki 1 Ukuboza 2020, ubwo umukuru w’igihugu nabwo yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru […]

Paris: Se wabo wa Perezida Bashar al-Assad yakatiwe imyaka ine y’igifungo

Kuri uyu wa Kane, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje icyemezo cyahamije icyaha se wabo wa Perezida wa Siria, Bashar al-Assad, kubera kunyereza umutungo wa Leta muri Siriya, kunyereza iminyago no kubaka inyubako nyinshi mu Bufaransa akoresheje amafaranga yabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko rwemeje igifungo cy’imyaka ine Rifaat al-Assad w’imyaka 84, yakatiwe mu mwaka ushize, […]

Burundi: Bahangayikishijwe n’imiborogo ituruka ahakorera urwego rw’ubutasi

Abaturage batuye mu gace ka Kibogoye mu Ntara ya Muyinga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi bahangayikishijwe n’imiborogo ituruka mu biro by’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (SNR) muri iyi ntara, aho batekereza ko abantu bahafungirwa bakorerwa iyicarubozo, ndetse abana babasaba ibisobanuro kuri ibyo bintu bakabura icyo babasubiza. Ibyo biro bya SNR bivugwa biri mu nyubako z’ibiro by’intara […]

U Burundi bwavuye ku izima buhindura umuvuno mu kurwanya Covid-19

Abategetsi b’u Burundi bahinduye umuvuno mu bijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bakomeje gukerensa igihe kirekire, aho kuri ubu bavuye ku izima bagafata icyemezo cyo gufunga ahantu hose hahurira abantu benshi nk’ibibuga by’umupira w’amaguru, ibitaramo, utubari, n’ahandi nyuma y’aho mu byumweru bibiri bivugwa ko hamaze kuboneka abantu basaga 1100 banduye Covid-19 mu Ntara ya […]