Abanyamakuru 50, biganjemo abo mu bihugu bifite amahoro, barishwe muri 2020
Mu mwaka wa 2020, abanyamakuru bagera kuri 50 barishwe, kandi hafi barindwi ku icumi (7/10) biciwe mu bihugu birimo amahoro bitari no mu bice birangwamo intambara nkâuko icyegeranyo ngarukamwaka cyâumuryango uharanira uburenganzira bwâitangazamakuru, Reporters sans frontiĂšres (RSF) cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri kivuga. Kuba umubare wâabanyamakuru bishwe muri uyu mwaka udatandukanye cyane nâuwo mu […]
Perezida Magufuli yirukanye umuyobozi amuziza gukoresha ububasha bwe nabi
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli kuri uyu wa Mbere yirukanye ku kazi umuyobozi mukuru mu Karere ka Igunga, muri Tabora, Revocatus Kuuli, azira gukoresha nabi ububasha bwe. Iki cyemezo cyatangajwe mu itangazo rigenewe itangazamakuru nâushinzwe itumanaho muri perezidansi, Gerson Msigwa. Iri tangazo rivuga ko Perezida Magufuli yafashe iki cyemezo nyuma yâamakuru avuga ko Kuuli, […]
U Rwanda rwakiriye ikindi cyiciro cyâabimukira nâimpunzi bavuye muri Libya
Icyiciro cya gatanu cyâabimukira nâimpunzi bagera ku 130 biganjemo abagore, abana nâabasore nâinkumi baturutse muri Libya cyamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, itariki 29 Ukuboza 2020. Aba bakiriwe ku kibuga kâIndege Mpuzamahanga cya Kigali nâitsinda ryâabakozi ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa byâUbutabazi ndetse nâabâishami ryâUmuryango wâAbibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR). Bakihagera babanje gupimwa COVID-19 […]
Burundi: Imvubu zimaze guhitana abantu 10 no gukomeretsa abandi 13
Byibuze abantu 10 bishwe nâImvubu abandi 13 irabakomeretsa muri komini za Rumonge na Nyanza-Lac kuva uyu mwaka watangira, aho abakora mu kigo cyâigihugu gishinzwe kurinda ibidukikije bavuga ko abaturage bateye aho izi nyamanswa zituye zikaba zibica zirwanaho. Ibice byibasiwe cyane nâibyo muri Komini Rumonge na Nyanza-Lac, mu Ntara za Rumonge na Makamba, mu majyepfo yâuburengerazuba […]
Umunyemari Paul Muvunyi yarezwe n’Ikigo cyâIgihugu gishinzwe Ubutaka
Urwego rwâigihugu rwâUbugenzacyaha, RIB rwatangaje ko umunyemari Paul Muvunyi akurikiranweho icyaha cyo guhimba umukono (signature) wâumwe mu bazungura no gukoresha impapuro mpimbano kugirango abone uko yegukana ikibanza yaguze hafi yâIkiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi nkâuko bikubiye mu kirego Ikigo cyâigihugu gishinzwe ubutaka nâimikoreshereze yabwo cyatanze. Ibi byatangajwe nyuma yâamakuru yari yagiye hanze kuri […]
Uruhande rwa Tshisekedi rurashinjwa gukoresha ruswa mu kwiyegereza abadepite nâabasenateri
Kubaka ubwiganze bushya mu nteko ishinga amategeko kwâuruhande rwa Perezida Felix Tshisekedi kuri gukurikirwa nâibirego bya ruswa rushinjwa nâabanyapolitiki begereye uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, gukomeje kuvugwaho ibintu bitandukanye muri politiki ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ukuboza 2020 i Goma, Ishyaka ryâAbaturage riharanira Kwiyubaka […]
Abasirikare batatu bâu Bufaransa biciwe muri Mali
Minisiteri yâingabo yâu Bufaransa mu itangazo ryayo yatangaje ko kuri uyu wa Mbere abasirikare batatu bâAbafaransa biciwe muri Mali ubwo imodoka yabo yaturitswaga nâigisasu mu karere ka Hombori. Perezida wâu Bufaransa, Emmanuel Macron, mu ijambo rye yagaragaje “amarangamutima akomeye” nyuma yo kumenya urupfu rwa Brigadier-Chief, Tanerii Mauri hamwe na ba soldats Quentin Pauchet na Dorian […]
Covid-19: Les centres de santé effectuent gratuitement les tests
Les centres de santĂ© (CS) de diffĂ©rentes rĂ©gions du pays commenceront Ă effectuer des tests Covid-19, a confirmĂ© le Centre BiomĂ©dical du Rwanda (RBC). Selon le Dr Sabin Nsanzimana, directeur gĂ©nĂ©ral du Centre BiomĂ©dical du Rwanda (RBC), depuis la semaine derniĂšre, son institution a commencĂ© Ă distribuer des tests de diagnostic rapide aux centres de […]
Goma: Inkongi yâumuriro yibasiye agace ka Birere yahitanye abantu bane
Amakuru aturuka i Goma mu murwa mukuru wa Kivu yâAmajyaruguru, aravuga ko abantu bane batakarije ubuzima mu nkongi yâumuriro hataramenyekana icyayiteye yibasiye agace ka Birere mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ukuboza. Iyi nkuru dukesha Kivutimes iravuga ko byari amarira muri aka gace nyuma yâurupfu rwâabo bantu bane bo […]
Ubuzima bwâicyamamare mu butasi cyakoreye ibihugu 2 bihanganye
George Blake yavutse ku itariki 11 ugushyingo 1922 amazina yahawe nâababyeyi ni George Behar avukira mu Mujyi wa Rotterdams mu Buholandi akorera ubutasi bw’u Bwongereza n’ubutasi bw’u Burusiya mbere yo gufatwa agakatirwa agatoroka gereza agahungira i Moscow. Nyina umubyara yari Umuporotesitanti wâUmudage, naho se akaba yari Umuyahudi ufite ubwenegihugu bwâu Bwongereza. Ise umubyara, Albert Behar, […]
Hazel Hill: Umukobwa wâimyaka 13 wahesheje intsinzi u Bwongereza mu Ntambara ya II yâIsi

Ku itariki ya 10 Nyakanga 2020, u Bwongereza bwizihije imyaka 80 yari ishize hatangiye Urugamba rwâu Bwongereza (Battle of Britain), mu Ntambara ya II yâIsi yose, rwahuje igisirikare cyo mu Kirere cyâu Bwongereza (RAF) nâIgisirikare cyo mu kirere cyâAbanazi, aho umwana wâumukobwa wâimyaka 13, Hazel Hill tugiye kugarukaho yagize uruhare mu gutegura indege zâintambara zakoreshejwe […]
Nta gahunda mfite yo kujya gushyingura Buyoya â Domitien Ndayizeye
Uwahoze ari Perezida wâu Burundi, Domitien Ndayizeye, aravuga ko adateganya kwerekeza i Bamako mu mihango yo gushyingura mugenzi we wahoze ari perezida, Pierre Buyoya, iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Ukuboza 2020 i Bamako. Avugana nâikinyamakuru Iwacu-Burundi, Domitien Ndayizeye yavuze ko nta wamusabye kujya muri Mali, kubwâibyo nta gahunda afite. Ati âMvugishije ukuri, nashakaga […]
USA: Urukiko rwahamagaje ibikomangoma 2 bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati

Urukiko rwo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamagaje Igikomangoma cyâIkamba cya Arabia Saoudite, Mohammed bin Salman (MbS)ndetse nâIgikomangoma cyâIkamba cya Abu Dhabi, Mohammed bin Zayed (MbZ) mu rubanza baregwamo ibikorwa byo kwinjira mu makuru yâabandi nta burenganzira (hacking). Umunyamakuru wa Al Jazeera muri Liban, Ghada Oueiss niwe washyize ahagaragara ifoto […]
Ese koko ibi hari aho bihuriye nâitabwa muri yombi ryâumunyemari Paul Muvunyi?
Mu iperereza ryacyo ryimbitse, ikinyamakuru Taarifa cyandikirwa mu Rwanda kiravuga ko umunyemari Paul Muvunyi, ufunzwe kuva ku itariki 24 Ukuboza 2020 yaba arimo kuzira ubutaka yaguze mu 2013, kiri hafi yâIkiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi, mu gihe ubugenzacyaha bwavuze ko bwamufashe bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano. Ni ubutaka bivugwa ko yaguze miliyoni […]
RDC: Minisitiri Azarias Ruberwa yajyanwe muri Afurika yâEpfo arembye
Minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi nâamavugurura yâinzego wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Azarias Ruberwa, kuri uyu wa Gatandatu yagejejwe muri Afurika yâEpfo agiye kwivuza nyuma yo gufatwa na Covid-19 nkâuko byatangajwe nâibiro bye. Azarias Ruberwa Manywa yajyanywe mu ndege yâimbangukiragutabara, igikorwa cyabashije gukorwa nyuma yâuruhushya rwâabayobozi ba Afurika yâEpfo, Guverinoma ya Congo na Perezidansi. […]
Turaje, muyamanike cyangwa murimburwe â Rwigema na Salim Saleh
Abategetsi bakomeye muri Uganda, barimo Ambasaderi wâiki gihugu muri Loni, Adonia Ayebare, ndetse nâUmugaba mukuru wâumutwe ushinzwe kurinda Perezida Museveni akaba nâumuhungu we, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, bakomeje kwibasira Umuyobozi wa Human Rights Watch nâabandi bita abakoloni bashinja gukomeza kwivanga mu bibazo bya Uganda. Kainerugaba we akaba yibukije ubutumwa Maj. Gen. (RIP) Fred Rwigema afatanyije […]
Bimwe mu bintu bidasanzwe byaranze umwaka wa 2020 mu mafoto

Umwaka wa 2020 ni umwaka utaragendekeye Isi yose nk’uko yari iwiteze, by’umwihariko ku Banyarwanda binjiraga muri Vision 2020 bari bamaze imyaka bakorera, ahanini bitewe n’Icyorezo cya Covid-19 cyakomotse mu Bushinwa kigakwirakwira Isi yose mu gihe gito, ariko usibye iki cyorezo hakaba hari n’ibindi bintu bitari byiza byabaye muri uyu mwaka twifuje kurebera hamwe ariko mu […]
Umuherwe Paul Muvunyi na Col. (Rtd ) Eugene Ruzibiza batawe muri yombi
Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, na bagenzi be barimo Col. (Rtd) Eugene Ruzibiza , bakurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano. Usibye Muvunyi na Ruzibiza, mu bafashwe harimo nâUmunyamabanga Nshingwabikorwa wâAkagari ka Gasura, mu Karere ka Karongi witwa Gerald Niyongamije. Avugana na Igihe dukesha iyi nkuru, umuvugizi wa […]
Mu 2028 u Bushinwa buzaba bumaze gusiga Amerika mu bukungu kubera Covid-19
Mu 2028, u Bushinwa buzaba bumaze gusiga Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bukungu, imyaka itanu mbere yâigihe cyari giteganyijwe kubera icyorezo cya Covid-19 nkâuko byemezwa muri raporo nshya yashyizwe ahagaragara. Ikigo cyâubushakashatsi mu bukungu na business cyo mu Bwongereza (CEBR) mu mbonerahamwe ngarukamwaka yâubukungu bwâIsi yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu kivuga ko imwe […]
Icyamamare mu kunekera impande 2 zihanganye cyakoreye u Burusiya nâu Bwongereza cyapfuye
George Blake, intasi yâUmwongereza yamenyekanyeho gukorera impande ebyiri, aba bazwi nka ba âDouble Agentsâ mu Cyongereza, yasezeye ku Isi yâaabazima ku myaka 98 nkâuko byatangajwe nâIbiro Ntaramakuru byâAbarusiya kuri uyu wa Gatandatu. âUyu munsi, icyamamare mu iperereza George Blake, ntakiriho. Yakundaga igihugu cyacu abikuye ku mutima, ashima ibyo abaturage bacu bagezeho mu Ntambara ya Kabiri […]
Gasabo: Umwanzuro ku inyerezwa ryâasaga 1/2 cya miliyari uzatangwa mu mwaka utaha
Isomwa ryâurubanza rwâabantu 15 barimo abakozi ba Banki ya Kigali bakurikiranweho kunyereza umutungo wa leta ubarirwa muri miliyoni zisaga 500 zâAmanyarwanda ruzasomwa kuwa 22 Mutarama 2021 nyuma yo gusubikwa kuri uyu wa Kane ushize. Aba bantu barimo abakozi ba BK batatu, bashinjwa nâubushinjacyaha kunyereza umutungo wa leta ubarirwa mu mafaranga miliyoni 570. Ni amafaranga yari […]
Centrafrica: Perezida Touadera yasabye abaturage kwiringira Ingabo zâu Rwanda

Muri mitingi ye ya nyuma mbere yâamatora ateganyijwe kuri iki Cyumweru, itariki 27 Ukuboza 2020, muri Centrafrica, Perezida Touadera yasabye abaturage bâigihugu cye kuramburira amaboko ingabo zâUmuryango wâAbibumbye nâibihugu nkâu Rwanda nâu Burusiya, abasaba kutagira ubwoba bagatora umukandida bifuza ko yabayobora. Perezida Faustin-Archange Touadera, unayobora ishyaka Mouvement Coeurs Unis (MCU) yahamagariye abaturage ba Centrafrica kwitabira […]
Ethiopia: Abaturage 207 nibo biciwe muri Metekel
Abantu 207 nibo bimaze kwemezwa ko biciwe mu gitero cyo kuwa Gatatu ushize kibasiye abaturage ba Metekel mu ntara ya Benishangul-Gumuz mu burengerazuba bwa Ethiopia, mu gihe imibare ya mbere yari yashyizwe ahagaragara yavugaga abantu 100. Ubu bwicanyi ni bumwe mu bwabaye mu bitero bimaze amezi menshi byibasira abaturage bo mu bwoko bwa Oromo, Amhara […]
Nyagatare: Batatu bakurikiranweho kwiba isima yubakishwa ishuri
Abantu batatu bakekwaho kwiba imifuka 14 ya sima yubakishwaga mu Rwunge rwâAmashuri rwa Hunga (GS Hunga), ishuri riherereye mu Mudugudu wa Rutete, Akagari ka Gatete mu Murenge wa Mukama Akarere ka Nyagatare, batawe muri yombi na Polisi ikorera muri aka karere. Abatawe muri yombi ni; Hagenimana Laurien wâimyaka 41, Kobizaba Juvens wâimyaka 28 na Mukundiyukuri […]
Uganda: Prophet Mbonye arashaka guhura nâabakandida bose akabahanurira uzavamo perezida
Umuyobozi wâItorero Zoe Ministries, Elvis Mbonye, ukunze guhanura ibintu bizaba, arifuza guhura nâabakandida 11 bifuza guhatanira umwanya wâumukuru wâigihugu muri Uganda ngo abahanurire uzavamo umukuru wâigihugu nyuma yâamatora ateganyijwe muri Mutarama 2021. âAbantu bamwe bifuza ko mpanura ku byerekeye amatora yo muri 2021, kugirango nkore ibyo, ndashaka ko abakandida bose baza imbere yanjye, bakabaza ko […]
La cour d’appel confirme la rĂ©clusion Ă perpĂ©tuitĂ© pour Uwinkindi
Jean Uwinkindi continuera de purger sa peine Ă perpĂ©tuitĂ© aprĂšs que la Cour d’appel, jeudi 24 dĂ©cembre, n’ait trouvĂ© aucun motif raisonnable pour son appel. Uwinkindi, 69 ans, a Ă©tĂ© condamnĂ© en 2015 pour gĂ©nocide et extermination en tant que crime contre l’humanitĂ© par la Haute Cour. L’homme de 69 ans qui Ă©tait pasteur dans […]
Beni: Hitezwe ibitero byâiterabwoba bishobora kwibasira insengero kuri uyu munsi wa Noheli
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye abaturage bazo zibasaba kwirinda kwerekeza mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zivuga ko kuri uyu munsi wa Noheli hashobora kugabwa igitero gikaze cyâiterabwoba. Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo, ivuga ko aya makuru yakuye ahantu hizewe, avuga ko […]
Muhanga: Mudugudu na Gitifu barashinjwa kwaka abaturage ruswa ngo babahindurire icyiciro
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 23 Ukuboza, bwashyikirijwe dosiye iregwamo umuyobozi wâUmudugudu ndetse nâUmunyamabanga Nshingwabikorwa wâUmudugudu, bakekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa kugira ngo bahindurire icyiciro cyâubudehe abaturage. Aba bayobozi bombi bakaba bakurikiranyweho kuba barakusanyaga amafaranga yâabaturage batari barishimiye icyiciro cyâubudehe bashyizwemo cya B, bakababwira ko nibatanga amafaranga […]
Burundi: Haravugwa kwibasira inzibutso zâubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge nâabanyeshuri
Amagambo yari ku rwibutso rwâimpunzi zâAbanyamurenge ziciwe i Gatumba mu 2004 biravugwa ko yahanaguwe mu minsi yashize. Kuri ibyo hiyongereyeho ubujura bwâumusaraba wari ku mva yâabanyeshuri bâAbatutsi batwitswe ari bazima i Kibimba mu 1993. Ubujura bwakozwe mu kwezi k’Ukuboza. Uruzitiro ruzengurutse imva yashyinguwemo impunzi 166 zâAbanyamurenge, zishwe ku ya 16 Kanama 2004, ruherereye muri zone […]
Beni: Abaturage bigabije ibirindiro 3 bya gisirikare barabitwika
Kuri uyu wa Kane, itariki 24 Ukuboza, abaturage bo muri Komini Lume, Teritwari ya Beni, muri Kivu yâAmajyaruguru, batwitse ibirindiro bitatu bya gisirikare mu rwego rwo kwamagana ibitero bakomeje kugabwaho nâinyeshyamba za ADF, mu Murenge wa Ruwenzori, ndetse banatwika ibiro byâubuyobozi. Hari habanje kugaragara ubwumvikane bucye hagati yâabaturage nâabasirikare nyuma yâamasasu yumvikanye arashwe nâabantu batamenyekanye. […]
Iyi beef ifata intera hagati ya Eminem na Snoop ntizarangira nkâiya Tupac na Biggie?

Ibintu bikomeje kuba bibi hagati yâAbaraperi 2 bari mu ba mbere bâibihangange babayeho ku Isi kandi bari basanzwe bakorana bya hafi ari bo; Eminem na Snoop Dogg, aho bakomeje guterana amagambo basebanya ku mbuga nkoranyambaga kugeza no mu ndirimbo ziri gusohoka. Duhereye kuri Eminem, wiyita âimana ya Rapâ (Rap god), aherutse gusohora version nshya ya […]
Abapfiriye mu mpanuka yâubwato mu Kiyaga cya Albert bamaze kuba 33
Abantu bagera kuri 33 bapfiriye mu mpanuka yâubwato yabereye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu mu Kiyaga cya Albert, muri Teritwari ya Mahagi, mu Ntara ya Ituri, mu gihe abagera kuri barindwi ari bo bamaze kubarurwa barokotse. Adubangu Vital, Perezida wa Sosiyete Sivile yo muri Sheferi ya Wangongo, aravuga ko ubu bwato bwakoreshejwe impanuka […]
Ethiopia: Igisirikare kishe abitwaje intwaro 42 nyuma y’iyicwa ryâabasivili basaga 100
Igisirikare cya Ethiopia kishe abantu 42 bitwaje intwaro gishinja kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye abaturage basaga 100 mu karere ko mu burengerazuba ka Benishangul-Gumuz nkâuko bitangazwa na Televiziyo ya leta, FANA, kuri uyu wa Kane. Kuwa Gatatu, komisiyo yâigihugu yâuburenganzira bwa muntu yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bishe abantu basaga 100 mu gitero cyagabwe mu […]
Ronald Reagan wabaye umunyamakuru, umukinnyi wa filimi, niwe Perezida wasenye Abasoviyete
Ronald Reagan, wabaye umunyamakuru, umukinnyi wa filimi, nyuma akaba Perezida wa 40 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika afatwa nkâumuntu wagize uruhare runini mu isenyuka rya Repubulika Zunze Ubumwe zâAbasoviyete ndetse no kurangiza Intambara yâUbutita mu mahoro. Reagan yavutse ku itariki 6 Gashyantare 1911, avukira i Tampico, muri Leta ya Illinois. Yabanje gukora mu itangazamakuru […]
Nyanza: Uruganda rukora insinga zâamashanyarazi ruri kubakwa rwitezweho byinshi
Uruganda rukora insinga zâamashanyarazi rurimo kubakwa mu Karere ka Nyanza, mu Ntara yâAmajyepfo rwitezweho kuzateza imbere aka karere binyuze mu gutanga akazi ku bantu benshi bakikura mu bukene nkâuko byemezwa nâubuyobozi bwâakarere. Imirimo yo kubaka uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Busasamana ruri ku buso bwa Hegitari 2,5 kuri ubu igeze kuri 50%, rukazuzura rutwaye […]
Col Kapend wahamijwe uruhare mu iyicwa rya LD Kabila arasabirwa imbabazi za perezida

Perezida wâIshyirahamwe Nyafurika riharanira Kurinda Uburenganzira bwa Muntu (ASADHO), Jean Claude Katende, arasabira imbabazi za perezida Tshisekedi, Col. Eddy Kapend na bagenzi be bamaze imyaka hafi 20 bafunze bazira kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Laurent Desire Kabila. Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Jean Claude Katende yasabye imbabazi zâumukuru wâigihugu kuri Eddy Kapend na bagenzi […]
Goma: Umukinnyi wâikipe ya FC Kunafazi yapfiriye mu kibuga
Abakunzi ba ruhago muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari mu gahinda nyuma yâurupfu rwâumukinnyi wâikipe ya FC Kunafazi, Paulin Kalonda, wapfiriye mu kibuga kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita mu mukino waberaga kuri stade de lâunitĂ© i Goma. Ibi byabaye ku munota wa 75 wâumukino, ubwo ikipe uyu mukinnyi wakinaga inyuma ku […]
Un jeune de 19 ans risque la réclusion à perpétuité pour avoir profané 17 jeunes garçons
Les procureurs rĂ©clament une peine d’emprisonnement Ă perpĂ©tuitĂ© pour une femme de 19 ans soupçonnĂ©e d’avoir souillĂ© 17 jeunes garçons Ă diffĂ©rents moments dans le district de Gasabo. La peine a Ă©tĂ© suggĂ©rĂ©e par l’accusation le 18 dĂ©cembre 2020. Le suspect aurait attirĂ© les garçons avec des jouets. Les victimes auraient entre 7 et 12 […]
Centrafrica: Minusca yisubije Umujyi wa Bambari wari wigaruriwe nâinyeshyamba
Umujyi wa Bambari wa kane mu bunini muri Centrafrica wari wigaruriwe nâinyeshyamba kuri uyu wa Kabiri, ubu uragenzurwa nâingabo zâUmuryango wâAbibumbye nâiza Leta nyuma yo kwirukanamo izi nyeshyamba. âIbintu muri Bambari byasubiye mu buryo,â uyu ni Abdoulaziz Fall, umuvugizi wa MINUSCA, mu kiganiro nâitangazamakuru i Bangui kuri uyu wa Gatatu nk’uko tubikesha Al Jazeera. Yakomeje […]
Indege 19 z’igisirikare cyâu Burusiya nâu Bushinwa zavogereye ikirere cya Koreya yâEpfo
Indege zigera kuri 19 zâu Bushinwa nâu Burusiya kuri uyu wa Kabiri zinjiye mu buryo butemewe mu kirere cya Koreya yâEpfo mu cyasaga nkâimyitozo ihuriweho, ariko bituma igisirikare cyo mu Kirere cyâiki gihugu (Koreya yâEpfo) cyohereza indege zâindwanyi muri iki gice nkâuko byemejwe nabagaba bâingabo . Indege enye zâAbashinwa zo mu bwoko bwa bombardiers H-6, […]
Umubiligikazi ukunda kwifotoreza ahafatwa nk’ahera yambaye ubusa ashobora gufungwa

Umunyamideri wâUmubiligikazi witwa Marisa Papen, ashobora gukatirwa imyaka 7 yâigifungo nyuma yo kwifotoreza, yambaye ubusa buri buri, ku musigiti uzwi nka Hagia Sophia wo mu Mujyi wa Istanbul muri Turkiya. Uyu munyamideri wâimyaka 28 ukomoka mu Mujyi wa Limbourg mu Ntara ya LiĂšge, bivugwa ko yifotoreje ku musigiti wa Hagia Sophia mu 2018 yambaye uko […]
Centrafrica: Umujyi wa Bambari wigaruriwe nâinyeshyamba za UPC
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo amatora yo mu gihugu cya Centrafrica abe, inyeshyamba zo mu mutwe wa UPC (UnitĂ© pour la paix) zamaze kwigarurira Umujyi wa kane muri iki gihugu witwa Bambari. Guverinoma ikaba yamagana ibikorwa bigamije guhirika ubutegetsi mu gihe inyeshyamba zigenzura 2/3 byâigihugu zarushijeho guhagurukira ubutegetsi buriho. Iyi nkuru dukesha […]
Uwari umujyanama wa Joseph Kabila aravuga ko Abanyaburayi bashaka umutwe we
Uwahoze ari umujyanama wa Perezida Joseph Kabira, Kikaya Bin Karubi, aravuga ko ibihugu byo mu burengerazuba bishaka kwikiza uyu wahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nkâuko yabitangaje ku rubuga rwe rwa twitter, bwana Kikaya (uri kumwe na Kabira ku ifoto) aravuga ko ibihugu bikomeye mu burengerazuba bwâIsi bishaka umutwe wa Kabira kubera […]
Umukobwa wâimyaka 16 yiyahuye nyuma y’ifungwa ry’umusore akunda
Abaturage bo mu mudugudu wa Kyakatagwa muri Paruwasi ya Ndolo, mu Karere ka Kyotera baguye mu kantu nyuma yâaho ku mugoroba wo kuwa Mbere ushize, umwangavu wâimyaka 16 afashe icyemezo cyo kwiyahura kubera itabwa muri yombi ryâumusore bakundanaga wâimyaka 25. Uyu mwana wâumukobwa wari utaruzuza imyaka yâubukure bivugwa ko yari amaze amezi asaga ane akundanaga […]
Niba tuvuga umuturage ku isonga ntidukwiye kumusonga â Ingabire M. Immaculee
Mu gihe leta yâu Rwanda yongereye abaturage igihe cyâamezi atatu yo kuba barangije gutanga imisoro yâubutaka, bamwe mu baturage bo baracyavuga ko iyi misoro ibaremereye na cyane ko muri iki gihe bugarijwe nâubukene bukabije ndetse bamwe mu bavuga rikijyana bo bakaba basanga leta ikwiye kongera kubitekerezaho neza ikumva impungenge zâabaturage byaba ngombwa nâiyi misoro igakurwaho. […]
Burundi: Babuze umuyobozi ushinjwa kwiba ibizamini bafata umugore we
Uyu mugore ufunzwe ni umugore wa Roger Nduwimana, umuyobozi wâishuri ryâibanze i Karinzi, muri Komini n’Intara ya Bubanza mu burengerazuba bwâU Burundi. Uyu mugabo arashakishwa cyane n’ubushinjacyaha. Yatanzwe nâumukozi wa komini uvuga ko yamuhaye ibizamini. Abanyamategeko nâabaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko aka ari akarengane nkâuko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga. Nkâuko amakuru […]
Covid-19: Le couvre-feu commence Ă 20 heures Ă partir de ce mardi
Ă compter du mardi 22 dĂ©cembre, les mouvements sont interdits entre 20 h et 4 h du matin, comme cela avait Ă©tĂ© rĂ©solu par une rĂ©union du cabinet tenue le 14 dĂ©cembre. La directive qui sera en vigueur jusqu’au 14 janvier, comme expliquĂ© par le gouvernement, vise Ă assurer la sĂ©curitĂ© pendant la prochaine saison […]
Ibyaha Paul Rusesabagina yaregwaga byagabanyijwe bigera ku 9
Ubushinjacyaha bwâu Rwanda bwagabanyije ibirego byaregwaga Paul Rusesabagina biva kuri 13 bigera ku 9 mbere yâurubanza rwe ruteganyijwe mu mpera zâiki cyumweru. Minisitiri wâubutabera wâu Rwanda, Johnston Busingye, yavuze ko Rusesabagina azaburanishirizwa hamwe nâabandi bantu 18 bakekwa, ku byaha byo gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta, kwibisha intwaro, gutwika, kugerageza kwica, gukubita no gukomeretsa. Ikinyamakuru The […]
Ubwumvikane bucye ku ishyingurwa ryâuwahoze ari perezida wa Ghana
Hakomeje kuvugwa ubwumvikane bucye ku ishyingurwa ryâuwahoze ari Perezida wa Ghana, Jerry Rawlings, aho umuryango we nâabayobozi gakondo batarabasha kumvikana aho azashyingurwa nyuma yâukwezi gusaga apfuye. Umuyobozi wâikirenga wa nyuma wâakarere ka Volta, Togbe Nakakpo Dugbaza VIII, avuga ko uwahoze ari perezida agomba gushyingurwa muri imwe mu masambu ye. Impamvu ye? Togbe Nakakpo Dugbaza VIII […]
U Burusiya burahakana kohereza ingabo muri Centrafrica
Minisitiri wâububanyi nâamahanga wungirije wâu Burusiya, Mikhail Bogdanov, kuri uyu wa Mbere yateye utwatsi amakuru avuga ko u Burusiya bwohereje ingabo muri Repubulika ya Centrafrica, nyuma yâigeragezwa ryo guhirika ubutegetsi muri iki gihugu. âNtabwo turi kohereza ingabo, turi kubahiriza imyanzuro ya Loni,â ibi ni ibyo Bogdanov yatangaje nkâuko bivugwa nâIbiro Ntaramakuru Interfax . Ibi yabitangaje […]
Jenda: Abantu 50 bafatiwe mu tubari banywa Umufwe bagerageza no kurwanya polisi
Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda ifatanyije nâabayobozi mu nzego zâibanze, iherutse gufatira mu tubari tubiri abantu 50 barimo kunywa inzoga ndetse bamwe muri bo bagerageza kuyirwanya. Ibi byabereye mu mpera zâicyumweru gishize, ku itariki ya 19 na 20 Ukuboza, mu Murenge wa Jenda mu tugari twa Nyirakigugu nâAkagari ka Kabatezi. […]
Virus nshya ya covid-19 yagaragaye mu Bwongereza yaba iri gukwirakwira mu Bufaransa
Minisitiri wâubuzima wâu Bufaransa,Olivier VĂ©ran, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko ubwoko bushya bwa virus itera icyorezo cya Covid-19 yagaragaye mu Bwongereza yaba irimo irakwirakwira mu Bufaransa, nubwo nta bipimo byayo birafatwa kugeza ubu. âBirashoboka cyane ko virus irimo irazenguruka mu Bufaransa,â uyu ni minisitiri VĂ©ran avugana na Europe 1 Radio, mbere yo kongeraho ko […]
RDC: FARDC yafashe abasaga 150 barimo abashakaga kugaba igitero ku Mujyi wa Beni
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kiratangaza ko cyataye muri yombi abantu 154, barimo abana 15 nâabarwanyi 16 bâumutwe wâinyeshyamba wa CODECO, mu mukwabu cyakoreye mu mudugudu wa Kotoni, uherereye mu birometero 15 uvuye Bunia, muri Teritwari ya Djugu. Muri uyu mukwabu wakozwe nâabasirikare ba FARDC ku bufatanye nâabapolisi, mu ijoro ryo kuwa […]
Barack Obama yatewe ubwoba nâukuntu uwenda kuzaba umukwe we arya

Ubwo yaganiraga nâumunyamakuru wâimikino, Bill Simmons, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yagarutse ku bihe bya âGuma mu rugoâ yanyuzemo nâumuryango we, ariko byâumwihariko umusore ukundana nâumukobwa we wâimfura, Malia, aho yatangajwe nâuburyo uyu wenda kuzaba umukwe we arya cyane bya gisore. Kimwe nâabandi baturage ba Amerika, Barack Obama, nawe […]
U Rwanda rwijeje Tanzania gukomeza gukoresha Icyambu cya Dar es Salaam
Guverinoma yâu Rwanda yasezeranyije Tanzania ko izakomeza gukoresha Icyambu cya Dar es Salaam kuko ishima serivisi zitangirwa kuri iki cyambu kinyuzwaho 80% byâibyo igihugu gitumiza mu mahanga. Ibi Ambasaderi wâu Rwanda muri Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba, yabitangarije Dodoma kuri uyu wa Gatanu ushize nyuma yo guhura no kugirana ibiganiro na minisitiri wâububanyi nâamahanga wa […]
Imirimo yo kubaka Ibitaro bya Nyabikenke bemerewe na perezida igeze ku musozo
Abaturage ba Ndiza, mu Karere ka Muhanga, barishimira ko batazongera gukora ibirometero bajya gushaka serivisi zo kwa muganga, nyuma yâaho Ibitaro bya Nyabikenke bemerewe na Perezida wa Repubulika bizatwara agera kuri miliyari 7 bigiye kuzura. Aba baturage bakoraga urugendo rurerure bakajya i Kabgayi no mu Karere ka Gakenke bagiye gushaka serivisi zo kwa muganga nko […]
Sudani yarunze ingabo nyinshi ku mupaka na Ethiopia nyuma yo kwicirwa abasirikare
Ibiro ntaramakuru bya Sudani, Suna, kuri uyu wa Gatandatu byatangaje ko iki gihugu cyohereje “ingabo nyinshi” ku mupaka wacyo na Ethiopia nyuma yâigitero cyagabwe nâingabo za Ethiopia nâimitwe yitwara gisirikare ku basirikare ba Sudani. Ibiro bya Sudani byavuze ko “ingabo za Sudani zakomeje gutera imbere zinjira muri Al Fashaqa” muri Sudani, byongeraho ko igisirikare cyohereje […]
Centrafrica: Francois Bozize yamaganye abamushinja gushaka guhirika ubutegetsi
Umuvugizi wa Francois Bozize wahoze ari Perezida wa Centrafrica yateye utwatsi amakuru akomeje kuvuga ko ari we uri inyuma yâabantu bitwaje intwaro bashaka guhirika ubutegetsi nkâuko byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, mu itangazo ryashyizwe ahagaragra na minisitiri wâitumanaho, Ange-Maxime Kazagui. âOya, Francois Bozize ntabwo ari mu bihuru ahubwo ari iwe i Bossangoaâ, nkâuko byemejwe na […]
Abize muri Kaminuza ya Cavendish muri Uganda bitabaje perezida ngo abarenganure
Abanyeshuri bâAbanyarwanda bize mu ishami ryâuburezi muri kaminuza ya Cavendish muri Uganda bandikiye Perezida wa Repubulika yâu Rwanda Paul Kagame, bamusaba ko yabakurikiranira ikibazo babona ari akarengane, kuko kuri ubu bibagoye kubona akazi nâabakabonye bakaba badatekanye. Bamwe muri bo babonye akazi bahemberwa ku mpamyabumenyi yâikiciro cya kabiri cyâamashuri yisumbuye, mu gihe abandi baherutse gukora ibizamini […]
Akanama kâumutekano ka Loni kemeje icyifuzo cyo kongerera umwaka MONUSCO
Akanama kâumutekano kâUmuryango wâAbibumbye kemeye kongerera igihe cyâumwaka ubutumwa bwâIngabo zâUmuryangowâAbibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, mu mwanzuro watowe kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Ukuboza nâamajwi 14 (ibihugu 14 muri 15 bigize akanama) yabyemeye mu gihe u Burusiya bwifashe. Ibihugu bigize Akanama kâUmutekano kâUmuryango wâAbibumbye kemeje icyifuzo cyari cyatanzwe nâUmunyamabanga Mukuru , […]