Abanyarwanda baba Canada banenze umunyamakuru, Stephan Bureau, wa Radio-Canada

erop2yrw4ae1sjk.jpg

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada wamaganye ibikorwa bavuga ko bigamije guhindura Radio Canada Info igikoresho kinyuzwamo ibitekerezo by’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, aho bikoma imyitwarire y’umunyamakuru, Stephan Bureau, bashinja kubogama mu bibazo yabajije mu kiganiro aherutse kugirana n’undi munyamakuru nawe ushinjwa guhakana jenoside witwa Judi Rever. Nk’uko bigaragara mu […]

Beni: Islamic State yigambye kwica abasirikare ba FARDC 15 mu gitero ku kigo cya gisirikare

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wigambye kwica abasirikare 15 ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barimo ofisiye mu gitero ku kigo cya gisirikare muri Beni, ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni mu gitero uvuga ko wagabye kuwa Kabiri, itariki 12 Mutarama 2021. Uyu mutwe w’iterabwoba wigeze guhangayikisha Isi mu myaka yashize ariko ukaba waraciwe […]

Rwamagana: RIB mu ihurizo ryo gufata umuntu utazwi wafashe umwana ku ngufu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye na Polisi ruri gushakisha umugabo wahise aburirwa irengero wafashe ku ngufu agakobwa k’imyaka 10 kuwa Mbere, itariki 11 Mutarama, mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba. Ifatwa ku ngufu ry’uyu mwana ryamenyekanye kubera musaza we. Nk’uko yabitangaje, ngo umwana w’umukobwa yari ari kuva ku ishuri ubwo […]

USA: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe igihano cy’urupfu yanyonzwe

Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe igihano cy’urupfu azira ubwicanyi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Lisa Montgomery yicishijwe urushinge. Ibi byabereye muri gereza ya Terre Haute yari afungiyemo yo muri Leta ya Indiana nyuma y’aho Urukiko Rukuru isubikiye icyemezo cyo kwegezayo umunsi w’iyicwa rye ku munota wa nyuma. Iyi nkuru dukesha BBC iravuga […]

Umuherwe wa 1 ku Isi yisanze ku mwanya 2 mu masaha 24 ahita yisubiza umwanya we mu munsi umwe

amazon-founder-jeff-bezos.jpg

Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yagize atya mu masaha 24 atakaza uyu mwanya ajya kuwa kabiri nyuma y’aho ubutunzi bwe bugabanyutseho miliyari 14 nta cyumweru yari amaze kuri uyu mwanya, ariko ahita yongera arazamuka byihuse asubira ku mwanya we. Kuwa Mbere ushize, nibwo imigabane ya sosiyete ye, Tesla, ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, imigabane […]

Centrafrica: Inyeshyamba zatangije ibitero ku murwa mukuru Bangui

capture-4.jpg

Nyuma y’amasaha 48 u Burusiya busabye ko indege zabwo zajya zigwa zikanahagurukira ku Kibuga cy’iNdege cya Bangui, inyeshyamba zo muri Centrafrica zafashe icyemezo cyo kugaba igitero ku Murwa Mukuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Mutarama 2021. Biravugwa ko ingabo z’igihugu zihanganye n’izi nyeshyamba mi bice bitandukanye by’inkengero za Bangui. Amakuru atandukanye […]

Umudepite yatsimbaraye, avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC

Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakomeje gushimangira ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwabo, mu gihe u Rwanda ndetse n’abayobozi b’igisirikare cya Congo bakomeje kunyomoza aya makuru. Umudepite wo muri Masisi witwa Romain Kahurwa mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Mutarama 2021, we yemeje ko hari umugambi w’ingabo […]

Uganda: Ibimodoka by’intambara byagaragaye byerekeza ahantu hataramenyekana

Ibimodoka by’intambara iryaguye kuri uyu wa Kabiri byagaragaye ku muhanda wa Jinja-Kampala byerekeza ahantu hataramenyekana nk’uko bigaragara kuri twitter z’ibinyamakuru byo muri Uganda nka Daily Monitor. Ibi biraba mu gihe kuri uyu wa Kane, itariki 14 Mutarama 2021 muri iki gihugu hiteguwe amatora y’umukuru w’igihugu agiye kuba mu mwuka utari mwiza bitewe n’ibikorwa bimaze iminsi […]

Rwamagana: Un homme tué et sa mère gravement blessée dans les querelles familiales

Le Bureau d’enquĂŞte du Rwanda (RIB) enquĂŞte sur un incident au cours duquel un homme a Ă©tĂ© tuĂ© et sa mère gravement blessĂ©e lors d’une attaque nocturne contre une famille dans le district de Rwamagana. L’attaque a eu lieu le lundi 11 janvier dans le village Umurinzi, secteur Munyiginya. Comment l’attaque s’est produite Richard Niyomwungeri, […]

Ruhango: Hari abari gukura abana mu ishuri kubera imyemerere

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango, ho mu Ntara y’Amajyepfo banga kubahiriza gahunda za leta ku buryo bakuye n’abana babo mu mashuri kugirango batambikwa udupfukamunwa cyangwa ngo bahatirwe kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bavuga babiterwa n’ubuhanuzi bagiye babona mu bihe bitandukanye. Bamwe mu bakurikiza iyi myemerere bavuga ko […]

Centrafrica: Ingabo z’u Burundi zimaze iminsi zibasiwe n’ibitero by’inyeshyamba

bb1cetsh.jpg

Ibindi bitero bibiri by’inyeshyamba muri weekend muri Centrafrica ku mijyi iri kure y’umurwa mukuru, Bangui, byongeye gusubizwa inyuma nyuma y’imirwano ikaze yahawe inyeshyamba zikomeje kugerageza guhungabanya umutekano nyuma y’amatora yo mu Ukuboza. Nyuma y’igitero ku mujyi wa Bouar, undi mujyi witwa Grimari, uherereye mu birometero 297 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Bangui , nawo ku Cyumweru […]

Burundi: Inzara iravuza ubuhuha mu Ntara ya Kirundo

Mu Ntara ya Kirundo iherereye mu majyaruguru y’u Burundi haravugwa inzara ikomeje kwibasira amakomi atatu yo muri iyi ntara ari yo, Kirundo, Bugabira na Busoni, aho bivugwa ko iyi nzara yatewe n’izuba ry’igikatu ryavuye mu minsi ishize rikangiza imyaka yari mu mirima, ndetse abaturage bakaba batangiye guhungira mu zindi komini byegeranye nka Ruyigi, gushaka imibereho. […]

Facebook yafatiye icyemezo gikakaye Guverinoma ya Uganda

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwafunze konti ruvuga ko zikoreshwa na Guverinoma ya Uganda mu kuyobya abaturage no gutanga amakuru y’ibinyoma muri iki gihe cyegereza amatora muri iki gihugu ateganyijwe mu minsi ibiri iri imbere. Facebook yemeza ko amakonti akoreshwa na minisiteri y’itangazamakuru ya Uganda yabaye umuyoboro wo kubeshya rubanda ko ibyo leta ivuga birebana n’amatora […]

Nyarugusu: Impunzi z’Abarundi zisaga 10 zifunze zizira gusohoka mu nkambi

Impunzi z’Abarundi 11 zibarizwa mu Nkambi ya Nyarugusu muri Tanzania, abagore umunani n’abagabo batatu zifungiwe muri kasho ya polisi kuva kuwa Gatanu ushize zizira gusohoka inkambi zitabiherewe uburenganzira, aho bagenzi bazo bavuga ko ifungwa ryabo rinyuranyije n’amategeko kandi riri mu mugambi wo kubahatira gutaha iwabo ku ngufu. Igipolisi cya Tanzania cyataye muri yombi zi mpunzi […]

Beni: Habyukiye imyigaragambyo isaba iyirukanwa rya MONUSCO

Mu Mujyi wa Beni uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Mutarama 2021 habyukiye indi myigaragambyo yahagaritse ubuzima yateguwe n’imiryango nka Veranda Mutsaga na LUCHA isaba ko MONUSCO yava muri iki gihugu. Aba barashinja MONUSCO kunanirwa gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abaturage muri iki gice. […]

Ubutaka budafite abo bwanditseho leta yabaye ibwisubije

Guhera ku itariki 31 Ukuboza 2020 ubutaka budafite abo bwanditseho bwabaye bwanditswe kuri leta by’agateganyo nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste. Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru, itariki 10 Mutarama 2021, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyatambutse kuri RBA, kibanze ku kwandika kuri Leta […]

Uko Abirabura b’Abanyamerika babarizwaga muri Black Panther bayobeje indege mu 1972

_115805515_m_mandj.jpg

Mu 1972, habayeho kuyobya indege kudasanzwe kwakozwe n’agatsiko k’abagabo batatu, abagore babiri, bo mu mutwe wa Black Panther, bari kumwe n’abana bakiri bato batatu, ubwo bayobyaga indege ya sosiyete ya Delta Airlines bakayikura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakayambutsa inyanja ya Atlantika bakayerekeza muri Afurika y’amajyaruguru, ariko kuva icyo gihe abakoze iki gikorwa ntibongeye […]

Ethiopia: Abayoboke ba TPLF bakomeje kwicwa ari nako abandi batabwa muri yombi

Igisirikare cya Ethiopia kuri iki Cyumweru cyatangaje ko kivuganye abantu 15 b’ishyaka TPLF ryahoze riyoboye mu Ntara ya Tigray ndetse kigafata abandi umunani nk’uko byatangajwe kuri televiziyo ya leta. Iyi televiziyo yitwa Ethiopian Broadcasting Corporation ivuga ko umusirikare mukuru w’iki gihugu w’ipeti rya Brig. General yavuze ko mu bafashwe harimo n’uwahoze ari perezida w’iyi ntara […]

Vuba aha umuntu uzajya wemera icyaha ataruhanyije agiye kujya abyungukiramo

Vuba aha muri uyu mwaka, mu manza z’inshinjabyaha mu Rwanda hagiye gutangira gukoreshwa uburyo bwa “plea bargaining” (ubwumvikane hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa, aho uregwa yemera icyaha aregwa gito kugira ngo ahabwe igihano cyoroheje cyangwa amasezerano yo guhagarika ibindi birego), mu gihe igihugu gikataje mu kurwanya ibyaha byateguwe. Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) bwamaze gukora umushinga w’amabwiriza […]

Igisirikare cya Centrafrica cyasubije inyuma igitero cy’inyeshyamba

Kuri uyu wa Gatandatu ushize Igisirikare cya Centrafrica gifatanyije na Minusca cyabashije gusubiza inyuma igitero cy’inyeshyamba ku Mujyi wa Bouar uherereye mu birometero 340 uvuye mu murwa mukuru, Bangui. Indege ebyiri z’intambara z’u Bufaransa zoherejwe byihuse na Perezida Emmanuel Macron zagaragaye hejuru y’ikirere cya Bouar zifasha ingabo za Centrafrica igice kimwe cy’ibirindiro byazo cyari kimaze […]

Ingendo z’amatungo zahagaritswe mu Karere kose ka Kayonza

erijz5ww4aifrhx.jpg

Ku mpamvu iyo ari yo yose, ingendo z’amatungo nk’inka, ihene, ingurube n’intama mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, guhera ku itariki 06 Mutarama 2021 zarahagaritswe kubera indwara y’uburenge yongeye kugaragara muri iki gice mu mudugudu wa Mucucu, mu Kagari ka Buhabwa, mu Murenge wa Murundi nk’uko itangazo rya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi rivuga. Minisitiri w’ubuhinzi […]

Bukavu: Inkongi y’umuriro ikaze yakongoye inzu zisaga 50

Inkongi y’umuriro ikaze yakongoye inzu zisaga 50 mu gace ka Nyalukemba, mu Mujyi wa Bukavu, ho muri Kivu y’Amajyepfo kuri iki Cyumweru, itariki 10 Mutarama 2021. Umuyobozi w’aka gace ka Nyalukemba, Deo Kurusa, yatangaje ko umukecuru umwe ari we muntu wahitanywe n’iyi nkongi. Yagize ati “Inkongi yabaye ahagana saa yine ariko icyayiteye ntikiramenyekana. Umuntu wapfuye […]

Ruracyageretse hagati ya Oswakim na bagenzi be barega City Radio kubambura

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzasoma urubanza rw’abanyamakuru batanu ba City Radio bayirega kubambura no kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku itariki 28 Mutarama 2021 nyuma yo kurutangira mu mizi muri iki cyumweru. Ubwo uru rubanza rwatangiraga mu mizi kuwa kane ushize, itariki 07 Mutarama, umucamanza yabwiye ababurana ko adakeneye amagambo menshi kuko impande zombi ziburana […]

Amapeti, imishahara n’inshingano z’abasirikare bakuru ba Kenya

kenyan-army-second-lieutenant-ranks.jpg

Muri iyi nkuru turarebera hamwe imishahara n’inshingano za bamwe muri ba ofisiye b’Igisirikare cya Kenya (ariko twibanze ku gisirikare cyo ku butaka) uhereye kuri S/Lt kugeza ku Mugaba mukuru w’ingabo twifashishije urubuga rwa africanmilitaryblog.com. Second Lieutenant: Iri niryo peti rya mbere ofisiye mu ngabo aheraho. Ni ipeti agumaho kugeza ku myaka itatu mu gihe ari […]

USA: Umugabo w’amahembe wigaragaje cyane mu gitero ku nteko yafashwe

5ff9ea7c2047b.image.jpg

Umugabo witwa Jacob Anthony Chansley, azwi nka Jake Angeli, uherutse kwigaragaza mu bashyigikiye Perezida Trump bagabye igitero kuwa Gatatu ushize ku nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutabwa muri yombi n’abandi bagenzi be babiri, Adam Johnson na Derrick Evans. Minisiteri y’ubutabera muri iki gihugu ivuga ko aba bagabo bashinjwe ibyaha kuri […]

Abasirikare bakuru babiri ba FLN baherutse gufatwa na FARDC boherejwe mu Rwanda

Capt Rusine Jean Marie Vianney, wahoze mu gisirikare cya RDF na mugenzi we, Col Irombe babarizwaga mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FLN bakaba boherejwe mu Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gufatirwa ku rugamba na FARDC ku itariki ya 7 Mutarama 2021. Capt. Rusine yabarizwaga muri FLN kuva mu 2018, […]

Hadutse abatekamutwe bagurisha ubutaka bw’abandi babanje guhimba ibyangombwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri mu iperereza ku bitwa Mbarushimana Jean na Iribagiza Safiyyah, bafashwe bagiye kugurisha ubutaka bw’abandi nyuma yo guhimba ibyangombwa bya banyirabwo bakabwiyitirira. Uko bakora Aba bombi bashaka amakuru ku bantu bafite imitungo, bagahimba indangamuntu n’icyangombwa cy’ubutaka bakabyiyandikaho nk’umugabo n’umugore noneho bagashaka umuguzi bamubeshya ko ari umutungo wabo bashaka kugurisha. RIB irakagurira […]

Impinja 10 zishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro

Impinja 10 zari ziherereye aho babyarira mu bitaro byo muri Leta ya Maharashtra, mu Buhinde, kuri uyu wa Gatandatu zishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ibi bitaro, mu gihe izigera muri zirindwi zatabawe n’abakozi. Ibi byabereye mu Bitaro by’Akarere ka Bhandara, aho abakozi b’ibitaro basubiye inyuma batabashije gutabara abandi bana 10 nk’uko byatangajwe n’umuganga mukuru w’ibi bitaro […]

Umusaza wari umereye nabi Ingabo za Israel akoresha itopito yatawe muri yombi

said-arma.jpg

Umugabo w’imyaka 51 wo muri Palestina wagaragaye muri video yamamaye ku mbuga nkoranyambaga arashisha itopito abasirikare ba Israel muri West Bank yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu nk’uko ibinyamakuru byo muri aka karere bivuga. Uyu mugabo, Said Arma, ugaragara nk’ushaje nubwo ku myaka ye 51 yagakwiye kuba agaragara nk’umugabo w’igikwerere, yatawe muri yombi kuwa […]

Judi Rever yabeshyeye ambasaderi w’u Rwanda yihaye gusemura Ikinyarwanda

ab.jpg

Umunyamakurukazi w’umunyakanada, Judi Rever yahawe urw’amenyo nyuma yo kwiha gusemura Ikinyarwanda atazi avuga ku butumwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Francois Xaxier Ngarambe yageneye Abanyarwanda baba muri iki gihugu abasaba guhangana n’abakomeje urugamba rwo guharabika u Rwanda. Judi Rever abinyujije kuri twitter yatangaje ko ibyatangajwe na Ambasaderi Ngarambe ari ibintu biteye ubwoba, amushinja guhamagarira abantu […]

Haracyabura abarimu basaga ibihumbi 20 bazigisha mu mashuri arimo kubakwa – Mineduc

erhqsoww4aib18b.jpg

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya kigikomeje kuko hagikenewe benshi, cyane ko n’ibyumba by’amashuri byari biteganyijwe kubakwa biri hafi kurangira. Minisitiri Uwamariya avuga ko mu mashuri yatangiye muri uku kwezi harimo icyuho cyagombaga kuzibwa cy’abarimu bagera ku 7,000, ariko hakenewe n’abandi barimu bagomba kujya mu mashuri arimo kubakwa. […]

Hasohowe impapuro zo guta muri yombi Perezida Donald Trump

arton128326.jpg

Umucamanza wo mu gihugu cya Irak yasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu rwego rw’iperereza ku iyicwa ry’umusirikare mukuru wa Iran wiciwe muri iki gihugu ari kumwe n’umwe mu bayobozi b’inyeshyamba zikomeye zo muri Irak bishwe mu mwaka ushize. Izi mpapuro zasohowe kuwa kane ushize n’umucamanza […]

Umuhanzi Akon yinjiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC

1609933619_5ff5a333e4524.png

Sosiyete y’umuhanzi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Senegal, Akon, yasinyanye n’ikigo cya leta gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo, amasezerano y’ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye ya Cuivre na Cobalt, nk’uko aya masezerano yatangajwe na minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuga. Umuhanzi Akon wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Don’t Matter” na “Smack That”, amaze gushinga ibigo bitandukanye no […]

Uganda: Abayoboke ba NUP barimo umuhanzi Nubian Li barazira amasasu ane

Mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda, kuri uyu wa Gatanu, abayoboke 48 b’ishyaka National Unity Platform, rya Bobi Wine, barimo umuhanzi Nubian Li, bashinjwe gutunga amasasu ane y’imbunda. Uru rukiko rwa gisirikare rwabwiwe n’ubushinjacyaha ko ku itariki 03 Mutarama 2021, ahitwa Makerere Kavule, muri Zone ya Kigundu, abashunjwa basanganwe amasasu ane ya […]

RDC: Col. Kapend na bagenzi be bari bafunzwe bazira urupfu rwa Kabila barekuwe

Colonel Eddy Kapend, wahoze wegereye ndetse agahamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu iyicwa ry’uwahoze ari perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Laurent Desire Kabila, we na bagenzi be basaga 20 bahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu babasha gusohoka muri gereza bari bamaze imyaka hafi 20 bafungiyemo. Usibye Col. Kapend, uwahoze ari umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (ANR), […]

Sudani yigaruriye ubutaka bwari bwigaruriwe n’abahinzi bo muri Ethiopia

Igihugu cya Sudani kuri uyu wa Kane cyatangaje ko ingabo zacyo ari zo zigenzura 100% ubutaka bwose bw’igihugu mu bice byegereye umupaka byari byigaruriwe n’abahinzi bo muri Ethiopia nyuma y’ibyumweru by’imirwano ya hato na hato. Ethiopia ku ruhande rwayo, irashinja Leta ya Sudani kohereza ingabo zayo ku butaka bwayo zikahagaba ibitero. Umwuka mubi ku mupaka […]

Umukandida Norbert Mao yabujijwe kwegera umupaka w’u Rwanda na Uganda

ki.jpg

Umukandida w’ishyaka Democratic Party mu matora ateganyijwe muri uku kwezi muri uyu Uganda, Norbert Mao, kuri uyu wa Kane yabujijwe n’igipolisi kugera ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, aho yateganyaga kwiyamamariza. Norbert Mao wiyamamarizaga mu Karere ka Kisoro kuwa Gatatu ushize, yari afite gahunda yo gukomereza ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda ariko yitambikwa na […]

U Bwongereza bwasohotse ku mugaragaro mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi

Gusohoka k’u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit) kwabaye impamo kuri uyu wa Kane, itariki 31 Ukuboza 2020 saa sita z’ijoro zuzuye, aho iki gihugu cyasohotse ku mugaragaro mu ihuriro rya gasutamo n’isoko rusange ry’u Burayi nyuma y’imyaka hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana ya gatebe gatoki hagati yacyo n’ibihugu by’ibituranyi. Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, […]

Amateka ya Rusuka ukomokwaho n’Abasuka n’uko yageze mu Rwanda

Rusuka ni we ukomokwaho n’abitwa Abasuka, yageze mu Rwanda aturutse mu Gisaka ari kumwe na se Temahagali ndetse na mushiki we Sasamyaliro. Aha hari ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo, wabaye Umwami w’u Rwanda kuva muri Kamena 1741 kugera muri Gashyantare 1746. Nyuma gato, se yaje gusubira mu Gisaka, maze Rusuka na Sasamyaliro basigara mu […]

Beni: Inyeshyamba za ADF ziravugwaho kwica abasivili 16

Kuri uyu wa Kane, itariki 31 Ukuboza 2020, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hongeye kuba ubwicanyi bukabije bwakorewe abasivili mu birometero nk’icumi uvuye Eringeti, muri Groupement ya Bambuba-Kisiki, muri Teritwari ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Umutwe w’inyeshyamba z’Abagande, bivugwa ko unakorana n’imitwe y’iterabwoba nka Islamic State niwo ushinjwa kuba inyuma y’iki gitero cyahaitanye […]

Mumbabarire rwose abashinzwe umutekano bishe Zebra Ssenyange – Museveni

Perezida Museveni yasabye imbabazi kubwo kwica uwari umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’iteramakofe, Zebra Ssenyange, wiciwe hafi y’iwe mu gace ka Bwaise, mu nkengero za Kampala, yishwe n’abashinzwe umutekano. Museveni yavuze ko Ssenyange yishwe arashwe n’abashinzwe umutekano kubw’impanuka kuwa Gatatu ushize ninjoro. Ati “Nafashe icyemezo cyo gufata ikibazo cye kandi maze kumenya ko ko yishwe n’ushinzwe […]

RDC: Bahati Lukwebo niwe wahawe kuyobora ishingwa ry’ihuriro rishya muri guverinoma

Umunyapolitiki Bahati Lukwebo niwe wagizwe “Informateur” na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yashinzwe gukurikirana uko hashingwa ihuriro rishya rya guverinoma nyuma y’iseswa ry’ihuriro ryari ririho riherutse guseswa. Ni iteka rya perezida ryo kuri uyu wa Kane, itariki 31 Ukuboza 2020 ryatambukijwe kuri Radio na televiziyo by’igihugu (RTNC) ryagennye Bahati ngo […]

Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge wa Kibeho yatawe muri yombi, nabo bakorana baranugwanugwa

Karegeya Vianney , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, ho mu Ntara y’Amajyepfo, yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, itariki 31 Ukuboza, nyuma yo gufatirwa mu Matyazo. Bikaba bihwihwiswa kandi ko nabo bakorana harimo abashobora gutabwa muri yombi. Amakuru agera kuri Bwiza kugeza ubu ntabwo avuga icyaba cyateye […]

Butembo: Komanda wa polisi yahagaritswe azira kurenga ku mabwiriza yo gukumira Covid-19

Komanda wa Polisi mu Mujyi wa Butembo, Col. Richard Mbambi Kingana Kitabakulu, yahagaritswe ku mirimo ye azira agasuzuguro no kurenga ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 zashyizweho kuva ku itariki 10 Werurwe 2020 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Itangazo ry’ihagarikwa rye ryasomwe mu ibaruwa yaturutse mu buyobozi bukuru bw’igipolisi mu Ntara ya Kivu […]

Uko virus (ya Corona) ikomeza gukwirakwira niko irushaho kumenyera kwanduza abantu – Impuguke

Umunya-Brazil Tulio de Oliveira, wavumbuye ubwoko bushya bwo Covid-19 avuga ko Abantu nibakomeza kwemerera iki cyorezo gukomeza gukwirakwira ari nako kizagenda kirushaho kumenyera kwanduza abantu. Oliveira ni umuyobozi wa laboratwari ya Krisp yo mu Ishuri ry’ubuvuzi ryitiriwe Mandela ryo muri Kaminuza ya KwaZulu-Natal muri Durban, ho muri Afurika y’Epfo, aho aba kuva mu 1997. Niwe […]

Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka

Umunyarwandakazi w’imyaka 30 watwaraga imodoka za rukururana, Ladouce Munyakazi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 30 Ukuboza azize impanuka yabereye mu Karere ka Kirehe, akaba asize umugabo n’abana batatu. Munyakazi wari umwe mu bagore mbarwa batwara amakamyo atwara imizigo mu gihugu, yari mu muhanda aturuka muri Tanzania, ubwo ikamyo yari atwaye yarengaga umuhanda […]

USA: Umukoloneli wo muri Special Forces arashinjwa gushaka kwica umugore we n’abana

Umusirikare mukuru ubarizwa muri Special Forces y’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubarizwa mu birindiro bya Lewis-McChord, I Washington, yatawe muri yombi arekurwa by’agateganyo atanze miliyoni y’Amadolari ashinjwa gutunga imbunda umugore we n’abana be nyuma y’umujinya yari yatewe no gusinda mu gitondo cyo ku Cyumweru gishize, bikarangira amaze amasaha abiri ahanganye n’igipolisi. Uyu musirikare […]

Uganda: Bobi Wine aravuga ko ubuzima bwe buri mu kaga

Umukandida w’ishyaka NUP (National Unity Platform), Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine noneho yeruye agaragaza ko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma y’aho benshi mu bamwegereye bakomeje kugabwaho ibitero n’inzego z’umutekano. Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru kuwa Kabiri ushize ku biro bya NUP muri Kamwokya, muri Kampala, Kyagulanyi yakoze urutonde rw’inshuti ze nka Nubian Lee, Dan Magic […]

Uganda: Imfungwa y’umugore yishe mugenzi wayo

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko imfungwa y’umugore yishwe na mugenzi wayo bari bafunganye muri Gereza ya Masindi, aho bivugwa ko uwishwe ari uwitwa Betty Nyesigire wishwe na Joan Bainomugisa, wakatiwe imyaka 19 y’igifungo n’ubundi azira icyaha cy’ubwicanyi. Nyesigire nawe yari afunze ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi. Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza muri Uganda, Frank Baine, yatangarije […]

Bukavu: Umunyarwanda yafashwe agerageza kwinjiza magendu muri Congo

Umuyobozi w’agace ka Nyalukemba, mu Mujyi wa Bukavu arahamagarira abayobozi ku nzego zose gukora ibishoboka bagahagarika ibikorwa byose byo kwambuka umupaka kunyuranyije n’amategeko kw’abanyamahanga banyuze mu mugezi wa Rusizi nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda wari wambukanye magendu. Uyu muyobozi witwa Deo Kurasa Bahati yabitangarije Kivutimes kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Ukuboza 2020, nyuma yo […]

Umuforomo wo muri Amerika yanduye Covid-19 nyuma y’icyumweru ahawe urukingo

Umuforomo w’Umunyamerika wo muri San Diego, muri California, witwa Matthew W., yanduye Covid-19 nyuma y’icyumweru kimwe ahawe urukingo rwa Pfizer-BioNTech nk’uko bitangazwa na ABC News. Ku itariki 18 Ukuboza, nibwo uyu muforomo w’imyaka 45 yatanze ubuhamya kuri facebook avuga ko amaze guhabwa urukingo rwe rwa mbere rwa Covid-19. Avugana na KGTV, iri akaba ari ishami […]

Abantu basaga 1,000 bishwe na Covid-19 mu munsi umwe mu Budage

Mu gihugu cy’u Budage hapfuye abantu basaga 1,000 mu munsi umwe bazize icyorezo cya Covid-19, akaba ari inshuro ya mbere ibi bibaye kuva iki cyorezo cyaduka nk’uko imibare y’ikigo Robert Koch (RKI) yatangajwe kuri uyu wa Gatatu ivuga. Iyi nkuru dukesha La Libre Belgique ivuga ko abantu 1,129 bapfuye mu munsi umwe, abagera ku 22,459 […]

Gakenke: Barashinja abayobozi kubateza abatekamutwe babambuye babizeza inguzanyo

Umushinga wa “Evangelical Development Fund” waje wiyita ikigo cy’imari, abaturage bo mu Karere ka Gakenke wakoreragamo, badatinya kwita uw’abatekamutwe, umaze imyaka igera kuri ine ubambuye amafaranga batanze babwirwa ko yari imigabane izabahesha inguzanyo zizatuma biteza imbere, aho abaturage bashinja abayobozi b’ibanze kuba ari bo bawubashishikarije none bakaba bari mu ngaruka z’igihombo batewe. Uyu mushinga wahawe […]

Havumbuwe uburyo abanyamahanga bashaka gukoresha mu gukuraho Museveni

Mu gihe habura igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo amatora rusange ya 2021 muri Uganda abe, guverinoma z’amahanga n’abashoramari b’abanyamahanga bakomeje gushinjwa kwivanga mu bibazo bya politiki by’imbere by’iki gihugu batera inkunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bahungabanye Guverinoma iyobowe n’ishyaka NRM rya Perezida Museveni. Kuri ubu haravugwa ubutumwa bwoherejwe kuri email bugaragaza ukuntu umushoramari w’Umunyakanada […]

Umunyemari Paul Muvunyi yagejejwe mu bushinjacyaha

Kuri uyu wa Kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita, umunyemari Paul Muvunyi uri mu maboko y’ubugenzacyaha kuva ku itariki 24 Ukuboza, yitabye Ubushinjacyaha, ngo ngo yisobanure ku kirego cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’umukono ashinjwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka. Me Christopher Niyomugabo, umwe mu bunganira Muvunyi, yabwiye Taarifa ko umukiriya we yisobanuye imbere y’ubushinjacyaha […]

Koloneri John Unenga wa FARDC yishwe

Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Colonel witwa John Unega, yishwe n’abantu batamenyekanye bitwaje imbunda ku muhanda wa Bunia-Mungwalu, muri Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri. Umuyobozi wa Sheferi ya Mambisa witwa Henry Krilo, aho ubu bwicanyi bwabereye, yatangarije 7SUR7.CD, ko Col Unega yavuye i Bunia mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yerekeje […]

Umukobwa wa Trump aritegura gushyira ku karubanda imibanire ye na mukase

Mu gihe manda ya nyuma ya se irimo kugera ku musozo, umukobwa wa Perezida Trump witwa Ivanka Trump (iburyo ku ifoto) yaba arimo gutegura igitabo azashyiriramo ku karubanda byose ku mubano we na mukase, Melanie Trump. Byose bizajya ku mugaragaro. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Page Six, Ivanka Trump arimo gukora ku gitabo gishya, aho itangazamakuru ryo […]

Gisagara: Un dirigeant local arrêté pour agression qui aurait conduit à la mort

Le bureau d’enquĂŞte du Rwanda (RIB) a confirmĂ© mardi 29 dĂ©cembre l’arrestation du secrĂ©taire exĂ©cutif du secteur de Mukindo dans le district de Gisagara pour agression intentionnelle et coups et blessures qui auraient pu entraĂ®ner la mort de la victime. S’adressant au New Times, Thierry Murangira, le porte-parole de RIB a rappelĂ© que les informations […]