Le Rwanda rejette 49 recommandations de l’EPU

Le Rwanda n’appuiera pas 49 des 160 recommandations formulĂ©es par le Conseil des droits de l’homme des Nations Unies qui seront mises en Ĺ“uvre au cours des cinq prochaines annĂ©es, a dĂ©clarĂ© Providence Umurungi, chef du DĂ©partement de la justice internationale et de la coopĂ©ration judiciaire du ministère de la Justice. C’est la troisième fois […]

Bamwe mu bagabo bakize Covid-19 barataka kubura ubushake bwo gutera akabariro

Icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhangayikisha Isi n’abantu mu buryo butandukanye, aho kuri ubu nyuma yo kugikira, bamwe mu bagabo bakirwaye bavuga ko nyuma yo gukira basigaranye ikibazo cyo kubura ubushake bwo gutera akabariro. Dr Frank Serebour, visi perezida w’ishyirahamwe ry’abaganga bo muri Ghana (GMA) avuga ko abagabo bamwe bagiye bagaragaza ibibazo byo kubura ubushake bwo […]

Umusirikare wa Amerika akomeje kubica kuri instagram kubera imiterere ye – Amafoto

88273820_154769329358338_3247159938818146811_n.jpg

Umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’umukobwa ufite inkomoko muri Guinea witwa Cire Traore akomeje kubica ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane nka Instagram kubera imiterere ye ikurura igitsinagabo n’amafoto yifotoza ashyiraho, aho akenshi aba yambaye utwenda two kogana. Ihere amaso amafoto ye Ni umwe mu bari barinze umutekano kuri Capitol ubwo Joe Biden yarahiraga

Umukwe wa Donald Trump, Jared Kushner, mu bahatanira Igihembo cy’Amahoro cya Nobel

_114389996_gettyimages-1228529873.jpg

Jared Kushner, umukwe wa Donald Trump, wari n’umujyanama we, ndetse n’uwari umwungirije kuri iki Cyumweru bashyizwe ku rutonde rw’abantu bahatanira igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel kubera ingufu bashyize mu gutuma Israel yubura umubano wari warakonje hagati yayo n’ibihugu by’Abarabu mu karere birimo nka UAE n’ibindi. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Kushner na Avi Berkowitz, wari […]

Ndi Umwirabura kandi nterwa ishema n’uko ndiwe – Marcus Rashford nyuma yo kwibasirwa

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United, Marcus Rashford aravuga ko yishimira kuba ari umwirabura kandi nta muntu wagira icyo akora ngo bitume yumva atandukanye, nyuma yo kwibasirwa yohererezwa ubutumwa bw’ivangurahu kuri uyu wa gatandatu ushize. Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yakiriye ubutumwa butandukanye kuri instagram bumwibasira kubera ko ari umwirabura kuwa gatandatu nyuma y’umukino wahuje Man. U […]

Covid-19: Abaturage nta jambo, sosiyete sivile ku ruhande mu byemezo bifatwa – Video

Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, ari nako hagenda hafatwa ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira ryacyo, hari abasanga muri uko gufata ingamba rimwe na rimwe umuturage adahabwa ijambo, Sosiyete sivile nayo yarashyizwe ku ruhande nk’uko abasesenguzi babigaragaza mu kiganiro Isanzure cya Bwiza TV cyo kuri uyu wa 31 […]

RDC: Amabandi yitwaje imbunda ayogoje Umujyi wa Bukavu yishe abantu bane

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ushize, itariki 30 Mutarama, abantu bane, barimo umugore n’umwana we, bishwe n’ibisambo byitwaje intwaro mu Mujyi wa Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo. Abantu batatu biciwe mu gace ka Camp RĂ©gie muri Komini ya Ibanda, naho undi yicirwa mu gace ka Kasali, muri Komini ya Kadutu. Umuyobozi w’aka gace ka Camp RĂ©gie, […]

Umuraperi 50 Cent aravuga ko yiteguye guha isomo Umuteramakofe Mayweather muri ring

gettyimages-74076719.jpg

Umuraperi 50 Cent wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyemeje kugaragaza ko atari umuhanga mu kurapa gusa asezeranya ko ashaka no kwerekana ubuhanga bwe gutera amakofe kandi akabugaragariza ku gihangange Floyd Mayweather bigeze kuba inshuti magara ariko hakaba hashize iminsi badacana uwaka. Ibi Curtis Jackson nk’uko amazina ye nyakuri ari, yabitangaje mu kiganiro The […]

Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu – Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Intwari wizihizwa bidasanzwe

nyangeheroes.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 01 Gashyantare 2021, Abanyarwanda barizihiza Umunsi w’Intwari, igikorwa ngarukamwaka gitegurwa hagamijwe guha icyubahiro abantu babaye intangarugero baranzwe n’indangagaciro zo ku rwego rwo hejuru zo gukunda igihugu kugeza n’aho bakitangira ku nyungu z’ababo n’abazakivukiramo bose. Kuri iyi nshuro ariko uyu munsi ukaba wizihizwa kuri internet bitewe n’ibihe bidasanzwe igihugu kirimo […]

Jane Mugo, umugore wa mbere utinyitse muri Kenya ufatwa nk’Umwamikazi w’Ubutasi

p094v086.png

Umugore witwa Jane Mugo wo mu gihugu cya Kenya ukora akazi k’iperereza wigenga (Private Detective) amaze kubaka izina muri iki gihugu kubera ibirego bitandukanye akemura biba byarananiye n’inzego z’umutekano zabigize umwuga ariko uburyo akoramo butuma bamwe bamwita umunyabyaha abandi bakamufata nk’intwari, mu gihe hari abemeza ko ari we mugore wa mbere utinyitse mu gihugu ku […]

Suede: Yatekeye umutwe igisirikare arinda agera ku ipeti rya major ntawurarabukwa

Umugabo wo mu gihugu cya Suede yazamutse mu ntera mu gisirikare mu gihe cy’imyaka hafi 20 nta muntu n’umwe wigeze amenya ko yakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano. Uyu mugabo, umwirondoro we utaramenyekana, mu 1999 yiyandikishije mu shuri rya gisirikare rizwi nka Enköping Officer College, hafi ya Stockholm. Abigisha be bamenye ko yabeshye amanota ye arirukanwa. Ntiyacitse intege […]

Diamond aravuga ko atiteguye kubabarira Harmonize

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania no mu karere, Naseeb Juma, uzwi nka Diamond Platnumz yatangaje ko atiteguye kubabarira no kwibagirwa ubwumvikane bucye hagati ye na mugenzi we yazamuye, Harmonize. Ibi Diamond yabitangaje ubwo yakomozaga ku mbabazi Harmonize aherutse kumusaba, we avuga ko yashakaga gukomeza kwiyamamaza atasabye imbabazi abikuye ku mutima. Diamond yongeyeho ko yabashije kumva icyo […]

Amateka, ibikorwa, n’intego za Special Forces ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

us-sof-1.jpg

Bitewe n’igihugu, ingabo zidasanzwe (Special Forces)zishobora gukora imirimo irimo ibikorwa byo mu kirere, kurwanya inyeshyamba, kurwanya iterabwoba, kurinda umutekano w’imbere mu gihugu, ibikorwa by’ibanga, kubohoza imbohe, n’ibindi bikorwa bidasanzwe bifitanye isano n’intambara. Ingabo zidasanzwe (Special Forces) za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziba zishinzwe cyangwa zifite ubutumwa butanu bw’ingenzi burimo: Gushyigikira abigometse kuri leta y’ikindi […]

USA: Itsinda ry’abanyamategeko batanu bunganira Donald Trump ryeguye

Abanyamategeko batanu bagombaga kunganira Donald Trump ku rubanza rumutegereje rw’imyitwarire yagaragaje ubwo yari umuyobozi w’igihugu (impeachment), bose beguye nk’uko amakuru agera kuri ABC News avuga. Iri tsinda ry’abanyamategeko riyobowe n’umunyamategeko wo muri Carolina y’Amajyepfo, Butch Bowers, beguye ahanini bitewe no kutumvikana ku kuntu bazategura uko bazarengera umukiriya wabo. Aba banyamategeko bari bateguye kugaragaza ishingiro ryo […]

Centrafrica: Icyoba ni cyose mu gihe inyeshyamba zikomeje kugota umurwa mukuru

Icyoba ni cyose muri Centrafrica mu gihe inyeshyamba zikomeje kugota umurwa mukuru, Bangui, nk’uko byatangajwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Martin ZiguĂ©lĂ©. Martin ZiguĂ©lĂ© aravuga ko umunsi ku wundi humvikana imirwano hirya no hino mu gihugu kandi adashobora kwibeshya ngo asohoke mu murwa mukuru, Bangui adafite abarinzi bafite imbunda. Umuryango w’Abibumbye uravuga ko abaturage […]

Perezida w’u Burundi aremeza ko udupfukamunwa twarushijeho kongera Covid-19

capture-5.jpg

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko kwambara udupfukamunwa ari kimwe mu bintu byarushijeho kuzamura ubwandu bwa Covid-19 mu Burundi. Umukuru w’igihugu cy’u Burundi avuga ko mu kurwana n’umwanzi abantu bakwiye kugendera ku itegeko rimwe kuko buri wese iyo agendeye kubye ntacyo bageraho. Avuga ko abantu bagomba kubanza kumenya umwanzi bahanganye, kuberako yavugaga ibijyanye na […]

Gasabo: Uwatemaguye umukecuru akamucamo uduce yasabiwe icya burundu

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Mutarama 2021 bwasabiye igifungo cya burundu uwitwa Nsengimana Damien ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umukecuru witwaga Uwimana Pelagie amutemaguye. Uregwa ari we Nsengimana Damien atuye mu Mudugudu wa Nyakirehe, Akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Icyaha uregwa […]

RDC: Lt Col. Djimmy wa FARDC yishwe n’inyeshyamba

Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt. Colonel witwa Djimmy kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Mutarama yishwe arashwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO/ALC (ArmĂ©e de libĂ©ration du Congo) mu Ntara ya Ituri. Uyu musirikare mukuru mu Gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yiciwe mu gico cyari cyatezwe n’inyeshyamba hafi ya Landa ahitwa […]

Uganda: Urukiko rwanze ikirego cya Bobi Wine kivuguruza ibyavuye mu matora

Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu rwanze kwakira ubusabe bw’abanyamategeko bunganira Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine wari umukandida w’ishyaka NUP , bwo gutanga ikirego ku byavuye mu matora aheruka. Abunganira Bobi Wine baturuka muri Wameli and Company Advocates bari bandikiye umwanditsi w’Urukiko rw’Ikirenga bamusaba kubemerera gutanga ikirego kuri uyu wa Gatandatu, itariki 30 […]

Indonesia: Abagabo babiri bahaswe ibiboko bazira gusambana bahuje ibitsina

Abagabo babiri bo mu Ntara ya Aceh muri Indonesia kuri uyu wa kane ushize bakubitiwe mu ruhame ibiboko 77 buri umwe nyuma y’aho abaturanyi babaregeye ku gipolisi cy’Idini ya Islam gukorana imibonano mpuzabitsina babihuje. Abantu bahuruye muri pariki iherereye mu mujyi wa Tamansari bihera ijisho uko abo bagabo bahawe igihano. Ni ku nshuro ya gatatu […]

Umuraperi Martell DeRouen, mubyara wa Beyonce, yishwe arashwe

3cbf771deb4a716632d7550620270273.jpg

Umuraperi Martell DeRouen wo mu Mujyi wa Houston muri Texas, akaba mubyara w’umuhanzikazi Beyonce, yasanzwe mu ntangiriro z’iki cyumweru mu nzu ye yishwe arashwe. Ikinyamakuru San Antonio Express-News, cyashyize ku mugaragaro aya makuru, kivuga ko kuwa Kabiri ushize ari bwo abayobozi babonye umurambo wa Martell DeRouen bari gusuzuma uko imibereho y’abaturage yifashe muri iki gihe. […]

Yasanzwe yarahishe umurambo wa nyina muri firigo imyaka 10

Igipolisi cyo mu Buyapani cyataye muri yombi umugore nyuma yo gusanga umurambo wa nyina muri firigo mu nzu yabagamo. Uyu witwa Yumi Yoshino, w’imyaka 48, yavuze ko yasanze nyina yapfuye agahisha umurambo we mu myaka 10 ishize kuko atashakaga kuva mu rugo rwabo I Tokyo babanagamo. Aya makuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu biyakesha […]

U Bwongereza bwakumiriye abaturuka mu Rwanda mu gihe EU yabafunguriye amarembo

Mu gihe u Bwongereza kuri uyu wa Gatanu ushize bwafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturutse mu Rwanda ku butaka bwabwo, Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ko kuwa Kane kari kabafunguriye imiryango mu bihugu bigize uyu muryango. Mu bigenderwaho mu kwemerera abagenzi bavuye mu bindi bihugu kwinjira mu Burayi, harimo uko byitwara mu guhangana n’icyorezo […]

U Rwanda mu bihugu 14 byasuzumwe ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri Loni

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 14 byasuzumwe n’Urwego rw’akanama k’Umuryango w’Abibumbye k’Uburenganzira bwa muntu ku Isi yose ruzwi nka UPR (Universal Periodic Review). Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakorewe isuzuma mu 2011 rwongera gusuzumwa mu 2015. UPR ubusanzwe ni uburyo bw’Umuryango w’Abibumbye bwo gusuzuma ibihugu 193 biwugize ku bijyanye n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu […]

Uvira: Impunzi z’Abarundi zigaragambije zisaba gucyurwa nta yandi mananiza

Impunzi z’Abarundi zibarirwa muri magana kuri uyu wa Kane, itariki 28 Mutarama 2021 zakoreye imyigaragambyo ku mupaka wa Kavimvira hagati y’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zisaba gucyurwa mu gihugu cyazo nta yandi mananiza. Impunzi zibarizwa mu nkambi za Lusenda na Mulongwe zavuganye n’ikinyamakuru Kivutimes dukesha iyi nkuru, zavuze ko zirambiwe imibereho mibi […]

Plus de 10 millions de titres fonciers pourraient passer sans papier

Les titres fonciers devraient ĂŞtre «dĂ©matĂ©rialisĂ©s» alors que le gouvernement se prĂ©pare Ă  numĂ©riser le processus d’enregistrement des propriĂ©tĂ©s. Cette dĂ©cision signifie que les propriĂ©taires fonciers et immobiliers seront bientĂ´t propriĂ©taires et utiliseront des titres fonciers Ă©lectroniques pour accĂ©der Ă  diffĂ©rents services tels que les prĂŞts bancaires. EspĂ©rance Mukamana, la directrice gĂ©nĂ©rale de l’AutoritĂ© rwandaise […]

Nigeria: Abakomando b’abagore 300 nibo bahawe inshingano zo guhashya amabandi

_116707318_sojojimata.jpg

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje kuri uyu wa Gatatu ushize ko hateguwe abasirikare 300 b’abagore bahawe inshingano zo kuzajya bahangana na ba rushimusi ku mihanda. Aba bagore b’abasirikare batoranyijwe muri division ya 1 y’Igisirikare cya Nigeria muri Leta ya Kaduna. Guverineri w’iyi leta, Nasir El-Rufai, yakiriye itsinda rya mbere ry’aba basirikare rizaba ribarizwa ahitwa Kakau, ku […]

OIF: Uwari Umuyobozi w’Ibiro bya Louise Mushikiwabo yeguye ku mirimo ye

Uwari Umuyobozi w’Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yeguye ku mirimo ye yari amazeho umwaka urengaho gato. Umuryango wa Francophonie wemeje ubwegure bwa Jean-Marc Berthon, ku itariki 26 Mutarama 2021, akaba yarahise asimburwa na Herve? Barraquand wari umuyobozi w’ibiro by’uwungirije Umunyamabanga Mukuru wa OIF bita “Administrateur”. Umufaransa Berthon wabaye umujyanama wa […]

Tunisia: Perezida Kais Saied yohererejwe ibaruwa irimo uburozi

Mu gihugu cya Tunisia hatangijwe iperereza nyuma y’ibaruwa yari igenewe Perezida Kais Saied nk’uko byatangajwe kuwa Gatatu ushize, aho perezidansi ya Algeria yo ivuga ko haba habayeho kugerageza kumuroga babinyujije mu ibaruwa. Iyi baruwa yakiriwe kuwa Kabiri ushize n’umuyobozi w’ibiro bya Perezida Saied, bivugwa ko yari irimo ibintu biteye amakenga bikaba byatumye hatangizwa iperereza ngo […]

Rutshuru: Inzovu yatorotse pariki yivuganye abantu babiri

Kuri uyu wa Gatatu ushize Inzovu yiciye abantu babiri hafi y’agace ka Nyamilima hafi ya Pariki ya Virunga, muri teritwari ya Rutshuru, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki 27 rishyira kuri uyu wa Kane ushize, itariki 28 Mutarama 2021 ubwo abo bantu […]

RCS iri guhiga bukware imfungwa yatorotse Gereza ya Muhanga

Uwitwa Mfitumukiza Jovin wari ufungiye muri Gereza ya Muhanga ari gushakushwa uruhindu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza nyuma yo gutoroka, aho uru rwego rusaba umuntu waba ufite amakuru yageza ku ifatwa rye yayatanga. Iyi mfungwa yatorotse yari ikurikiranweho kugira uruhare mu iyicwa ry’umumotari, Samson Ndirabika, wishwe muri Nyakanga 2020, mu Murenge wa Shyogwe, ho mu Karere […]

Uganda: Umupolisi wari urinze ibiro bya komisiyo y’amatora yasanzwe yishwe

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kabale cyabyukiye mu gahinda ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umwe mu bapolisi bacyo yasanzwe yiciwe ku Biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imbunda ye yo mu bwoko bwa AK-47 nayo yatwawe. Uyu mupolisi wishwe ni uwitwa Garatius Baryabakabu w’imyaka 58 wabarizwaga kuri Station ya polisi ya Kabale. […]

ICC: Umuyobozi w’inyeshyamba zo muri Centrafrica uherutse gufatwa yitabye urukiko

Mahamat Said Abdel Kani, umuyobozi w’inyeshyamba za Seleka muri Centrafrica uherutse gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC kuri uyu wa Kane yagejejwe mu rukiko ngo asubize ibirego ashinjwa by’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Ku Cyumweru, itariki 24 Mutarama 2021 nibwo uyu yashyikirijwe ICC bikozwe n’abayobozi ba Centrafrica nyuma yo kumuta muri yombi afatiwe ahitwa Bria. BBC […]

Amafoto: Gen Austin, umwirabura wa mbere uyoboye Pentagon wanyuze mu ishuri Perezida Kagame yizemo

382894-m-xmk56-780.jpg

Gen. Lloyd James Austin III, wavutse tariki ya 08 Kanama 1953, ni Umusirikare w’inyenyeri enye wavuye ku rugerero w’Umwirabura w’Umunyamerika uherutse kwemezwa nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku itariki 22 Mutarama 2021, wabanje kuba umuyobozi wa 12 w’ubuyobozi bukuru bw’ingabo (United States Central Command (CENTCOM), ndetse akaba yarabaye […]

Biden yahagaritse amasezerano ya Trump yo kugurisha intwaro Arabia Saoudite na UAE

2021-01-27t144323z_252097272_rc2egl9ebvd4_rtrmadp_3_usa-biden-blinken.jpg

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gusubiramo ibyo kugurisha intwaro ibihugu bya Arabia Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kwari kwemejwe na Perezida Donald Trump, icyemezo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, avuga ko kigamije kureba niba ari icy’ubuyobozi bushya . Mu kiganiro cye cya mbere n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Blinken […]

USA: Hikanzwe ibitero by’iterabwoba riturutse imbere mu gihugu nk’icyabaye kuri Capitol

Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka Homeland Security, kuri uyu wa Gatatu cyaburiye Abanyamerika kivuga ko igihugu gishobora kwibasirwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’abahezanguni (bagereranya n’iterabwoba riturutse imbere)nyuma y’ibyabereye ahakorera inteko ishinga amategeko, Capitol. Ni ku nshuro ya mbere Homeland Security itangaje ko Leta Zunze Ubumwe […]

Centrafrica: Inyeshyamba zikuye aho zari zafashe zicyumva ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu nzira

Nyuma y’ibyumweru bibiri ziwigaruriye, inyeshyamba zo muri Centrafrica zimaze iminsi zigaba ibitero ku ngabo za leta ya zavanwe mu mujyi wa Bangassou, uherereye mu birometero 750 ugana mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Bangui nyuma yo guhabwa igihe ntarengwa n’Umuryango w’Abibumbye. Inyeshyamba zavuye mu birindiro byari birimo kuva ku itariki 03 Mutarama, zihunga uyu mujyi mu ijoro […]

Impungenge mu gihe bucya amashuri y’incuke n’atatu abanza yongera gufungura

Abanyeshuri bo mu mashuli y’incuke kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza kuri uyu wa mbere, itariki 18 Mutarama 2021 baratangira kwiga, ikintu gishimishije ababyeyi b’abo bana gusa banafite n’impungenge. Impungenge bafite nuko abo bana bagiye kwiga mu gihe umubare w’abandura n’abapfa bazize icyorezo cya Covid-19 ukomeje kwiyongera nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga. […]

Imyaka 60 irashize Lumumba yishwe, abantu badashidikanywaho babigizemo uruhare

lumumbabrussel1960.jpg

Ninde wishe Patrice Lumumba? Iyicwa ry’umunyekongo wakundaga igihugu cye cya Congo kurusha uko yikundaga ku ya 17 Mutarama 1961 hafi ya Lubumbashi, ni igikorwa rusange cy’ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi, nk’uko ihuriro ry’Ababiligi baharanira kwibuka ibyaranze ubukoloni babivuga. Ni icyaha cyakozwe ku bufatanye bw’impande enye zigizwe n’abantu uyu munsi bazwi neza nta gushidikanya nk’uko RFI dukesha […]

Burundi: Imbonerakure 2 zakomerekejwe n’abazamu zigiye kwiba imyembe

Abasore babiri b’Imbonerakure bakomerekejwe n’abari barinze umurima w’imyembe mu mudugudu wa Gabiro-Ruvyagira, muri Komini Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi. Aba basore bakaba bari mu gatsiko k’abantu baguwe gitumo bari kwiba mu ijoro. Amakuru agera ku rubuga rwa SOS Medias Burundi, aravuga ko ba nyiri imirima y’imyembe bafashe icyemezo cyo gushaka […]

Abarwaye Covid-19 bagiye kujya bavurirwa ku bwishingizi bafite harimo na mituweli

Mu rwego rwo kugabanya imfu z’abantu bakomeje guhitanwa na Covid-19 muri iki gihe, bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abantu bari kuyandura muri iki gihe, Minisiteri y’Ubuzima, kuri uyu wa Gatandatu, yasabye amavuriro yose ya Leta kuvura abarwayi ba COVID19 bakoresheje ubwishingizi basanzwe bafite ubwo ari bwo bwose. Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa 16 Mutarama, minisiteri […]

Burundi: Dore abantu bashobora kuzavamo Umunyamabanga Mukuru mushya wa CNDD-FDD

Mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2021, mu gihugu cy’u Burundi hategerejwe amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, umwanya uzaba uhatanirwa n’abakandida batatu. Abo bakandida ni; Emmanuel Sinzohagera, uyoboye Inteko inshinga amategeko, Zenon Ndaruvukanye, usanzwe ari umudepite, na Depite Reverien Ndikuriyo, wahoze ayoboye inteko ishinga amategeko, kuri ubu ukuriye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu […]

Kenya: Umusirikare yateye grenade mu rugo rw’uwahoze ari umugore we irapfuba

Umusirikare wa Kenya yagabye igitero ku rugo rw’uwahoze ari umugore we ahitwa Marachi, muri Busia, akoresha grenade yamupfubanye nyuma y’intonganya zikomeye. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Mutarama, ubwo uyu musirikare yateraga uwahoze ari umugore we bagatongana cyane bapfa uburenganzira bwo kurera abana. Ubuyobozi bw’ubugenzacyaha (DCI) buvuga ko uyu musirikare, Sgt. Denis Ochieng, […]

Huye: Habonetse Ikiyoni kidasanzwe bise Fifi kibana n’abantu bakanasangira – Video

Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Rusatira mu Kagari ka Karama, haravugwa Ikiyoni kidasanzwe bivugwa ko kibana n’abantu kurusha uko kibana n’ibyiyoni bigenzi byacyo ndetse ugasanga gisangira n’abantu kitabishisha, ahubwo cyabona bigenzi byacyo kikabihunga. Reba video y’iki kiyoni hano Bivugwa ko iki Kiyoni cyatowe n’umu sheikh wayoboraga umusigiti w’aha hantu, cya nyina kimaze kugita […]

AU yakiriye inkingo miliyoni 270 za Covid-19 igomba gusaranganya ibihugu

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakiriye inkingo miliyoni 270 za Covid-19 ugomba gusaranganya mu bihugu bigize umugabane. Izindi nkingo miliyoni 50 zizaboneka hagati ya Mata na Kamena. UA yaguze izi nkingo kuri laboratwari z’inganda za Pfizer, AstraZeneca na Johnson&Johnson. Iyi nkuru dukesha Radio RFI iravuga ko izi komande atari zo zonyine Afurika itegerejeho inkingo za […]

Guinea: Minisitiri w’Intebe, Ibrahima Kassory Fofana, na guverinoma ye yose beguye

Minisitiri w’Intebe wa Guinea, Ibrahima Kassory Fofana, na Guverinoma ye yose, yatanze ubwegure bwabo kuri Perezida Alpha Conde, uherutse kongera gutorerwa kuyobora manda ya gatatu nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu. Perezida Alpha Conde yemeye ubu bwegure bwa Guverinoma ya Ibrahima Kassory wari Minisitiri w’Intebe wa Guinea kuva muri Gicurasi 2018 nk’uko byatangajwe mu itangazo […]

Imyaka 20 irihiritse Laurent Desire Kabila arashwe akicwa n’uwari umurinzi we

Laurent Desire Kabila, wavukiye i Bauduinville muri Congo-Mbiligi mu 1939, agapfa yishwe ku itariki nk’iyi ya 16 Mutarama mu 2001, ni umuyobozi w’inyeshyamba wahiritse ku butegetsi Perezida Mobutu Sese Seko wa Zaire muri Gicurasi 1997, ahita aba perezida yongera kwita igihugu izina cyahoranye kiba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Kabila yavukiye mu bwoko bw’Aba-Luba mu […]

Amafoto: Hafashwe abasore n’inkumi bakoreye ikirori mu rugo birengagije Covid-19

er1zipixeagc-tv.jpg

Inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu zafashe abasore n’inkumi bari mu kigero cy’imyaka 22 na 25 bari bakoreye ikirori mu rugo barenze ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Aba basore n’inkumi bari biteretse ibyo kunywa nk’inzoga ndetse n’itabi rya Shisha, ryanaciwe mu Rwanda, aho usanga abantu barinywa baba […]

U Rwanda rwashimiwe uruhare rwagize kugirango Isoko Rusange rya Afurika ribeho

U Rwanda rwashimiwe uruhare rwagize mu guharanira ko Isoko Rusange rya Afurika ryari inzozi z’igihe kinini rishyirwa mu bikorwa mu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zo mu Rwanda no ku mugabane w’Afurika, zirimo na Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika (UNECA), wo gufungura ku mugaragaro iri soko. Kuri uyu wa Gatanu itariki ya 15 Mutarama 2021, […]

RDC: Mu mezi 8 abaturage basaga 600 bishwe n’inyeshyamba mu 2020 – OHCHR

Monusco n’Ubuyobozi Bukuru bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu (OHCHR) baratangaza ko imitwe itatu y’inyeshyamba yongereye ibitero byayo ku basivili muri Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Gicurasi 2020 kugeza mu Ukuboza abaturage basaga 600 bakaba barishwe. Iyo mitwe nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa […]

RDC: Uwahoze akuriye Ikigo cy’Igihugu cy’ubutasi (ANR) yarezwe mu bushinjacyaha

ngoyi_christopher_19_001_jpg_640_350_1.jpg

Perezida wa Sosiyete Sivile ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Ngoyi, yatanze ikirego mu rukiko arega, Kalev Mutond, wahoze ari Umukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutasi (ANR) ibyaha byo gushimuta n’iyicarubozo. Ikirego cye yagitanze kuri uyu wa Kane, itariki 14 Mutarama 2021, mu Bushinjacyaha Bukuru bukorera ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa. Uyu mugabo uvuga ko […]

Amafoto: Ingabo ziryamiye amajanja kuri Capitol mu gihe habura iminsi ngo Biden arahire

ee.jpg

Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Joe Biden, arahire, na nyuma y’igitero giherutse kugabwa ku inteko ishinga amategeko n’intagondwa zishyigikiye Perezida Donald Trump, ubu ingabo za Amerika ziryamiye amajanja kuri Capitol ziteguye kuburizamo ibikorwa nk’ibyo bishobora kongera kugaragara ubwo Biden azaba arahira ku itariki 20 Mutarama 2021. […]

Ntungamo: Agasanduku k’itora n’impapuro zose zari zirimo byaburiwe irengero

Agasanduku k’itora n’ibikarimo byose byabuze mu karere ka Ntungamo mu gihe Abagande berekezaga ku matora, aho bivugwa ko abantu batatu baba bafite aho bahuriye n’iryo bura batawe muri yombi. Agasanduku k’itora kagombaga gukoreshwa muri Rubare, mu Murenge wa Rushenyi mu Karere ka Ntugamo, kaburiwe irengero nyuma yuko ikamyo yahawe akazi ko gutwara ibikoresho mu biro […]

Uganda: Kumenya imigendekere y’amatora biragoye kubera gufunga internet

screenshot_20210113-202154_1610562152474-e1610563263170.jpg

Amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko muri Uganda yatangiye kuri uyu wa Kane, itariki 14 Mutarama 2021, ariko atangira atinze ho gato kuko yagombaga gutangira saa moya ariko ibiro by’itora bigafungura bikererewe mu murwa mukuru Kampala. Abagande miliyoni 18 ni bo bagomba gutora umukuru w’igihugu n’abadepite. Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 76 arahatanira manda ya […]

L’armĂ©e rwandaise pleure un soldat de la paix tuĂ© en RCA

Les Forces de dĂ©fense rwandaises (RDF) ont exprimĂ© mercredi leurs condolĂ©ances dans une dĂ©claration concernant la mort d’un soldat de la paix rwandais tuĂ© en RĂ©publique centrafricaine (RCA) lors d’une attaque rebelle plus tĂ´t dans la journĂ©e. Parallèlement, RDF reste attachĂ©e Ă  la protection des civils dans le cadre du mandat de la Mission multidimensionnelle […]

Umugore wa mbere wabaye Perezida wa Koreya y’Epfo yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Urukiko rw’Ikirenga muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kane rwakatiye uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Park Geun-Hye imyaka 20 y’igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha bya ruswa byanatumye yirukanwa ku butegetsi mu 2017. Iki cyemezo cy’urukiko kikaba gishyize akadomo ku rubanza rwari rumaze igihe rwakurikiye iyirukanwa ry’uwahoze ari umukuru w’igihugu wirukanwe n’imyigaragambyo ikaze y’abaturage. Park Geun-hye, […]

Abasirikare 3 ba Cote d’Ivoire babarizwa muri Minusma biciwe muri Mali

21216100lpw-21216177-article-jpg_7632425_660x281.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Mutarama 2021, ahagana saa sita z’amanywa, abasirikare ba Cote d’ivoire bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Mali (Minusma) bagabweho igitero cy’iterabwoba bari mu butumwa bw’ubutasi mu birometero 95 ugana mu majyepfo ya Tombouctou abagera kuri batatu bahasiga ubuzima nk’uko byatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Cote d’Ivoire, […]