USA yasabye Macky Sall gusubizaho ingengabihe y’amatora ikomeje guteza imyigaragambyo
Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yasabye Perezida wa Senegal, Macky Sall, gusubizaho ingengabihe y’amatora n’igihe cyagenwe cyo guhererekanya ubutegetsi, nk’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yabitangaje nyuma yo kuvugana kuri telephone hagati y’abayobozi bombi. Ubwo yamuhamagaraga, Blinken yagaragaje “impungenge zikomeye” ku bijyanye […]
Muhanga: Umwana w’amezi 8 yishwe n’inkongi y’umuriro
Umwana w’amezi 8 witwa Munezero Bruno yahiriye mu nzu kugeza apfuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, nyuma y’uko ababyeyi be bamusize aryamye bagiye mu kazi. Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave, yemeje aya makuru avuga ko iyi nzu yahiriyemo uwo mwana ariko hakaba hataramenyekana icyayitwitse. […]
Alison Thorpe wagizwe ambasaderi mushya w’u Bwongereza azatangira imirimo ye muri Nzeri
Madamu Alison Thorpe yagizwe Ambasaderi mushya w’u Bwongereza mu Rwanda asimbuye Omar Daair OBE, uzimurirwa mu yindi ambasade. Thorpe azatangira imirimo ye muri Nzeri 2024 nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Bwongereza. Muri Mutarama 2021, nibwo Omar Daair yagizwe Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda na Ambasaderi udatuye mu Burundi muri Mutarama 2021, atangira imirimo muri Nyakanga […]
Izindi ntwaro ziremereye zitwikiriwe n’amahema ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda
Nyuma y’uko Abasirikare benshi b’u Burundi n’Imbonerakure (urubyiruko rwa CNDD-FDD) barunzwe ku bwinshi ku mupaka n’u Rwanda kuva hafashwe icyemezo cyo gufunga imipaka n’u Rwanda, ubu biravugwa ko muri Komini ya Busoni, mu ntara ya Kirundo, hafi n’umupaka n’u Rwanda hashyizweho amasaha ntarengwa yo gutaha (couvre-feu), aho abaturage bavuga ko batewe ubwoba n’urujya n’uruza rudasanzwe […]
Byinshi ku bakomando ba Somalia bazwi nka Gorgor bahangayikisha Al Shabaab – Amafoto
Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud asanga abakomando kabuhariwe ba Gorgor bakunze kwita “Eagles” cyangwa za “Kagoma”, baragize uruhare rukomeye mu guhashya Al Shabaab ndetse agashimangira ko adashidikanya ko ari ingirakamaro ku gihugu. Igisirikare cya Turkiya cyatangiye gutanga imyitozo y’abakomando n’ingabo zo kurwanya iterabwoba ku basirikare 150 b’ingabo z’igihugu cya Somalia mu 2020 binyuze mu […]
Uruganda rwa mbere rutunganya amata y’ifu mu Rwanda ruzatangira gukora muri Werurwe – RAB
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhnzi n’Ubworozi, (RAB), cyatangaje ko mu Rwanda hari inganda zirindwi zitunganya amata ndetse n’abandi bantu 45 batunganya amata bagakoramo ikivuguto, Fromage n’ibindi. Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, Dr Solange Uwituze yavuze ko izi nganda zigiye kwiyongeraho urundi runini ruzajya rutunganyiriza amata y’ifu i Nyagatare ruzatangira muri Werurwe, mu gihe byari biteganyijwe […]
Mu Rwanda hagiye gushingwa ikigo gitanga amasomo yo kubungabunga amahoro

Kuri uyu wa Mbere, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) bakoze inama yo gushyiraho ikigo cy’indashyikirwa cy’amasomo yo kubungabunga amahoro. Iyi nama yari iyobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen. MK Mubarakh. Mu ijambo rye, Gen MK Mubarakh yavuze ko u Rwanda ruri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuva mu 2004, ariko […]
Kinshasa: Amabendera ya Amerika n’u Bubiligi yatwitswe n’abigaragambya bariye karungu
Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Gashyantare, Abapolisi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo barashe ibyuka biryani mu maso mu gutatanya abigaragambyaga batwitse amapine n’amabendera ya Amerika n’u Bubiligi hafi y’ahari icyicaro cya za ambasade zitandukanye z’ibihugu by’iburengerazuba n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu murwa mukuru Kinshasa. Abigaragambyaga bavuga ko barakajwe n’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa […]
Abifuza kwinjira muri RDF ku rwego rwa ofisiye batangiye kwiyandikisha
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamenyesheje Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye ko kwiyandikisha ku Turere no ku Mirenge bitangira kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 13 Gashyantare kugeza ku ya 11 Werurwe 2024 . Abahamagawe ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako […]
Somalia: Abasirikare 3 ba UAE n’uwa Bahrain biciwe mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare
Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko ku wa Gatandatu, abasirikare batatu b’iki gihugu n’umusirikare wa Bahrein baguye mu gitero cyagabwe mu kigo cya gisirikare muri Somalia ubwo bari mu butumwa bwo gutoza ingabo za Somalia. Minisiteri yanditse ku rubuga nkoranyambaga X, rwahoze ari Twitter, ko “abasirikare bagabweho igitero cy’iterabwoba bari mu nshingano […]
Le Rwanda émet une alerte à la maladie des yeux rouges

Le ministère rwandais de la SantĂ© a exhortĂ© dimanche le public Ă prendre des mesures de prĂ©caution, notamment en se lavant rĂ©gulièrement les mains, afin de prĂ©venir la propagation de la maladie des yeux rouges hautement contagieuse suite Ă une Ă©pidĂ©mie dans certains pays de la rĂ©gion. Le ministère a dĂ©clarĂ© que la maladie se […]
Israel iravuga ko yabohoje imbohe 2 mu bitero yatangije mu Mujyi wa Rafah
Israel iravuga ko abagabo babiri b’Abanya-Israel bari bafashwe bugwate batabawe muri Rafah, nyuma y’uko itangije ibitero by’indege kuri uyu mujyi wo mu majyepfo ya Gaza. Igisirikare cya Israel kivuga ko Fernando Simon Marman w’imyaka 60 na Louis Har w’imyaka 70, bameze neza ubu. Israel ivuga ko hifashishijwe igisirikare cyo mu kirere n’uruhurirane rw’ibitero mu gitero […]
Inyeshyamba z’Aba-Houthi zagabye igitero ku bwato bw’ubwikorezi mu Nyanja Itukura
Inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemen zishyigikiwe na Iran zavuze ko kuri uyu wa Mbere zagabye igitero ku bwato butwara imizigo mu Nyanja Itukura, iki kikaba ari cyo gitero giheruka kuva intambara yatangira hagati ya Israel na Hamas muri Gaza. Aba-Houthi bagaragaje ko ubwato bwitwa Star Iris. Umuvugizi w’igisirikare cy’uwo mutwe, Yahya Saree, yatangaje kuri televiziyo […]
Kinshasa: Ambasade ya Amerika yahawe uburinzi buhambaye mu gihe imyigaragambyo ikomeje

Kuri uyu wa Mbere, abapolisi benshi bashyizwe imbere ya Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kugira ngo bitambike abigaragambya imbere y’iyi ambasade. Imiryango myinshi itegamiye kuri leta yasabye ko habaho imyigaragambyo yamagana guceceka n’ubufatanyacyaha kw’ibihugu bimwe na bimwe by’iburengerazuba mu bwicanyi ivuga ko bukorerwa Abanyekongo mu burasirazuba bw’igihugu bukorwa na M23. Ku yindi nshuro, iki […]
Abanyarwanda bagiriwe inama yo kwirinda indwara y’amaso yandura cyane

Kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda yasabye abaturage gufata ingamba zo kwirinda, harimo no gukaraba intoki buri gihe, indwara y’amaso atukura yandura cyane nyuma yo kwaduka mu bihugu bimwe na bimwe byo mu karere. Minisiteri yavuze ko iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora mu maso y’abantu banduye cyangwa ahantu handuye. Mu nama zigirwa ku baturage […]
Minisitiri w’ingabo wa Amerika, Lloyd Austin, yasubiye mu bitaro
Minisitiri w’ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, yahaye inshingano umwungirije mu gihe yasubiye mu bitaro kubera “ikibazo cy’uruhago”, nk’uko Pentagon yabitangaje. Austin, ufite imyaka 70, ari mu gice cyita ku barwayi barembye mu kigo cy’ubuvuzi cya gisirikare cya Walter Reed muri Virginie. Abayobozi bavuze ko kugeza ubu bitaramenyekana igihe azamara mu bitaro […]
Umunyakenya wari numero ya 1 ku Isi muri Marathon yapfanye n’umutoza we w’umunyarwanda
Umunyakenya wari numero ya mbere muri marathon mu bagabo ku Isi, Kelvin Kiptum w’imyaka 24, yapfuye azize impanuka yo mu muhanda yakoreye mu gihugu cye, apfana n’umutoza we, Umunyarwanda Gervais Hakizimana. Iyi mpanuka y’imodoka yabaye kuri iki Cyumweru, itariki 11 Gashyantare, ubwo Kiptum n’umutoza we, Hakizima, berekezaga mu burengerazuba bwa Kenya. Hari Ku Cyumweru, impanuka […]
Senegal: Batatu bamaze guhitanwa n’imvururu zishingiye ku matora
Abantu batatu bamaze kugwa mu myigaragambyo yatewe no kwigiza inyuma igihe cy’amatora kuzageza mu kwa cumi n’abiri mu gihugu cya Senegal. Hakomeje kandi impungenge muri iki gihugu kiri mu byari bisigaranye demokarasi muri Afurika y’uburengerazuba isigaye yarokamwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi. Gusubika amatora hasigaye ibyumweru bitatu ngo amatora yari ategerejwe kuwa 25 Gashyantare abe kwatumye havuka imvururu […]
Tanzania: Abari bahanganye na Magufuli mu matora ya 2015 bakomeje gupfa umwe ku wundi

Mu 2015, muri Tanzania habaye amatora rusange yabanjirijwe n’ibikorwa byo kwiyamamaza kuwa 22 Kanama, byarangiye umunsi umwe mbere y’amatora yo kuwa 25 Ukwakira, ariko abahatanye muri ayo matora baragenda bapfa umwe ku wundi, aho uheruka ari Edward Lowassa wapfuye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Gashyantare 2024. Aya matora yo mu 2015 muri Tanzania ni […]
U Rwanda rwejeje toni ibihumbi 600 z’ibigori mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi , Dr Musafiri Ildephonse yatangaje ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, u Rwanda rwejeje ibigori bigera kuri toni ibihumbi 600 kandi iyo imvura itagwa zari kurenga. Dr Musafiri yagize ati “Ibi bigori twari twejeje bigera kuri toni ibihumbi 600, ubwo kandi byegereye ibyo turya mu mwaka wose, iyo tutagira ikibazo […]
M23 yafashe Katsiru mu gihe Aba-Wazalendo bigamba gufata Ruhunda
Mu gihe imirwano ikomeje i Kibumba, muri Teritwari ya Nyiragongo, inyeshyamba za M23 zigaruriye agace gashya kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 10 Gashyantare, bityo amakimbirane arakomeza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka i Rutshuru abitangaza, nyuma y’imirwano ikaze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, agace ka Katsiru gatuwe n’abaturage bagera ku […]
Kubera iki Louise Mushikiwabo yemeye kugumisha Gabon mu nzego za OIF ?
Nyuma y’amezi atari make yo gusuzuma umwuka wa politiki muri Gabon nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo, Umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) watangaje ko wanzuye kugumisha igihugu mu nzego zawo. Ibi ni ibyavuye mu nama ya 126 idasanzwe y’Akanama gahoraho k’umuryango, yabaye ku itariki ya 8 Gashyantare 2024, iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru, Louise Mushikiwabo. […]
Umuryango w’Abibumbye wamaganye ibitero ku bakozi n’ibikorwa bya yo i Kinshasa
MONUSCO yasabye inzego z’ubucamanza za Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukora iperereza mu rwego rwo gukurikirana abagize uruhare mu bikorwa by’urugomo byibasiye ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye i Kinshasa. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MONUSCO kuri uyu wa gatandatu ushize, itariki 10 Gashyantare, havugwamo ko Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo ndetse n’umuyobozi wa MONUSCO, […]
Somalia: Abataramenyekana bapfuye abandi barakomereka mu kurasana mu kigo cya gisirikare
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Gashyantare, biravugwa ko hapfuye abantu barashwe mu kurasana kwabereye mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu. Umwe mu bashinzwe umutekano utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency ati “Kurasa kwakozwe n’umusirikare w’umurikiri (recruit) warashe warashe mu kigo cya gisirikare cya […]
Madamu Jeannette Kagame muri Namibia kwifatanya na Monica Geingos mu kababaro

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 10 Gashyantare 2024, umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yageze mu gihugu cya Namibia agiye kwifatanya n’umufasha wa nyakwigendera Perezida Hage G. Geingob, Monica Geingos n’igihugu cya Namibia muri iki gihe cy’akababaro . Madamu Jeannette Kagame yageze muri Namibia ku mugoroba aho amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yamugaragaje […]
Aba Wazalendo barashinja MONUSCO/ Operation Springbok guta ibirindiro byabo bigafatwa na M23
Abarwanyi ba Wazalendo barashinja Ingabo za MONUSCO zo muri Operation Springbok guta ibirindiro byazo zari zashinze ku misozi ya Murambi mu rwego rwo gukumira inyeshyamba za M23 kuva ku wa Gatatu. “Twamaganye kuva kuwa Gatatu ko MONUSCO yasigiye ibirindiro byayo bya gisirikare ingabo z’u Rwanda nta muntu n’umwe wigeze atwizera, uyu munsi ku wa Gatanu, […]
Rusizi: Ushinjwa kwica umugore we agahungira i Burundi yatawe muri yombi
Uwitwa Nizeyimana Cyprien w’imyaka 48 ukekwaho kwica umugore we akoresheje ishoka agahita ahungira i Burundi yambutse umugezi wa Ruhwa, yatawe muri yombi akigera muri icyo gihugu, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mabayi i Nyamirambi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemeje amakuru buvuga ko yafashwe mu gitondo cyo ku munsi yambukiyeho akigera ahitwa ku […]
Abayobozi b’ibihugu bo muri Afurika 11 bapfuye bakiri mu kazi mu myaka ya vuba

Mu mateka atandukanye ya Afurika kandi agoye, abayobozi benshi bapfuye bakiri ku butegetsi, basize umurage uturuka ku buyobozi bwahinduye ibintu n’imiyoborere itavugwaho rumwe. Aba bayobozi, buri wese wasize ikimenyetso kitazibagirana mu bihugu byabo, bahuye n’ibibazo byihariye kandi bagira ibyo bageraho kuva ku guharanira amahoro na demokarasi kugeza bahanganye n’amakimbirane n’ibibazo by’imiyoborere, aho manda zabo ziragaragaza […]
FARDC irigamba gufata General Ngendo washinze umutwe wa MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Banabateseke
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kiratangaza ko cyabashije gufata uwihaye ipeti rya general ukuriye inyeshyamba z’Umutwe wa MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Banabateseke , wafatiwe i Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi w’Ibikorwa bya Sokola 1, Capt. Antony Mualushayi yagize ati: “Iyi mirwano yabaye ku wa Gatatu, itariki ya 7 Gashyantare 2024, ubwo inyeshyamba zageragezaga gufata intwaro […]
Umuvugizi w’ishyaka CNL mu Burayi aravuga ko akomeje kugendwaho n’ubutegetsi bw’u Burundi
AimĂ© Magera, umuvugizi wa CNL, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, mu Burayi, aravuga ko yavumbuye ibikorwa by’iterabwoba n’inyandiko ku modoka ye mu ijoro ryo ku wa Gatatu. Aravuga ko arimo kuzira aho ahagaze muri politiki. Nk’uko AimĂ© Magera abitangaza, ngo abanyamahanga baje iwe mu mujyi uri mu nkengero za Bruxelles adahari, maze basiga […]
Uruzinduko rwa Perezida Duda i Kibeho mu mafoto

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda na Madamu we, Agata Duda, kuri uyu wa Kane, itariki ya 8 Gashyantare 2024, basuye Ingoro ya Bikiramariya iri ku butaka butagatifu bwa Kibeho ndetse n’Ishuri ry’Abana bafite Ubumuga bwo Kutabona riherereye mu Karere ka Nyaruguru . Mu ijambo yavugiye aha, Perezida Andrzej Duda yemeje ko igihugu cye kizakomeza gutera […]
Salomon Kalonda ushinjwa gukorana n’u Rwanda aremererwa kujya kwivuriza mu mahanga?
Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 9 Gashyantare, mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwimukira muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, umunyapolitiki w’Umunyekongo, Salomon Kalonda, ushinjwa gukorana n’u Rwanda kandi ubuzima bwe bukaba bwifashe nabi mu mezi ashize, ategereje kwemererwa kujya kwivuriza mu mahanga. Kuba, ku ikubitiro, abamwunganira bari basabye mu bihe byashize “gusubika urubanza”, kuri […]
Ibihugu byavuye muri CEDEAO ntibizategereza igihe giteganywa kugirango bivemo burundu
Kuri uyu wa Kane, itariki 8 Gashyantare, mu Mujyi wa Abuja muri Nigeria, hateraniye inama y’abaminisitiri ba CEDEAO yo kwiga ku bibazo bya politike n’umutekano muri ako karere nyuma y’iminsi 10 ibihugu bya Burkina Faso, Mali na Niger bitangaje ko bivuye mu muryango w’ibihugu wa CEDEAO, kandi bitazategereza igihe cy’umwaka uwo muryango uteganya kugirango biwuvemo […]
MALAKAL: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa batanze inkunga y’ibikoresho by’ishuri
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU I-8) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), batanze inkunga y’ibikoresho by’ishuri mu bigo by’amashuri bibiri byo mu Mujyi wa Malakal. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare, kirangwa no gushyikiriza abayobozi b’ibigo bibiri by’amashuri abanza; Intersos n’icya Salama II, ibikoresho bigenewe […]
U Rwanda na Pologne byiyemeje gukomeza ubufatanye mu iterambere ry’abaturage babyo
U Rwanda ruzakomeza gukorana n’abashoramari bo muri Pologne hagamijwe guteza imbere inzego zitandukanye zifasha mu iterambere ry’abaturage nkuko byatangajwe na Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu mu nama yahuje abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Pologne. Iyi nama y’ihuriro ry’abahagarariye ibigo by’abikorera 80 byo mu Rwanda ndetse n’ibigo 18 byo muri Pologne yitabiriwe na Perezida […]
MINIJUST yisobanuye ku bibazo by’imanza zitinda gufatwaho umwanzuro

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside iri kuganira na Ministiri w’Ubutabera Ugirashebuja Emmanuel ku bibazo birebana n’ubutabera byabajijwe kuri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023. Kugabanya umubare w’imanza zitinda gufatwaho umwanzuro, ubucucike mu magororero ni bimwe mu bibazo byaganiriweho muri iki gikorwa cyo kuri uyu wa Kane, […]
MONUSCO irateganya guhuza ibikorwa na SADC mu gufasha FARDC kurwanya M23
Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri RDC, Jean-Pierre La Croix yahamagariye M23 guhagarika imirwano byihuse mu burasirazuba bwa Repubulika ya Ddemokarasi ya Congo no kubaha imyanzuro y’ibiganiro bya Luanda. Uyu yatangaje ko baniteguye gufatanya n’Ingabo za SADC (SAMIDRC) mu kurwanya inyeshyamba. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MONUSCO kuri uyu wa gatatu, itariki 7 […]
MK Movement ya Gen. Muhoozi Kainerugaba yahinduriwe izina
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 7 Gashyantare, abadepite benshi, abaminisitiri, abanyamabanga ba leta bari mu kazi n’abafana ba Gen. Muhoozi Kainerugaba babarirwa mu magana, bitabiriye igikorwa cyo guha izina rishya ihuriro MK Movement ubu ryiswe Patriotic League of Uganda. Ibirori byabereye i Naguru, mu nkengero za Kampala nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports […]
Huye: Imibiri irenga 390 y’abishwe muri jenoside imaze kuvumburwa mu isambu y’umuturage
Imibiri irenga 390 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze kuvumburwa mu isambu y’umuturage mu Karere ka Huye mu gihe abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi barimo nyiri isambu. Ahari gushakishwa iyi mibiri imaze kurenga 392 ni hafi y’ihuriro ry’imihanda itatu, ujya i Ngoma ku Kiliziya, ujya mu mujyi wa Huye n’ujya i Kibeho […]
USA: Urukiko rw’Ikirenga rurasuzuma niba Trump akwiye kubuzwa guhatanira kuba perezida
Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Amerika rurasuzuma niba Donald Trump akwiye kubuzwa kwiyamamariza kuba perezida. Abacamanza barareba niba Colorado ishobora kwirukana Trump mu bazahatorerwa nyuma yo gusanga yaragize uruhare mu myigaragambyo yabereye ku Nteko Ishinga Amategeko, nyuma yo gutsindwa amatora. Icyemezo cyabo kizagaragaza kandi niba gukura Trump ku rutonde rw’abakandida bazahatorerwa mu […]
Sena yiyemeje gucukumbura ibibazo bishingiye ku byangombwa by’ubutaka bikomeje kugaragara
Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Gatatu yagejejweho inafata umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku isuzumwa rya raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2022/2023 na gahunda y’ibikorwa bya 2023/2024. Sena yiyemeje gucukumbura ibibazo bishingiye ku byangombwa by’ubutaka bikomeza kugaragazwa n’abaturage mu rwego rwo gutanga inama zo gukumira amakimbirane abikomokaho. Iki gikorwa […]
Guverinoma iri gukora iperereza ku bufatanye bwa M23 na UPDF — Muyaya
Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse gutangwa n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya n’ umuvugizi wa FARDC, Sylvain Ekenge, n’ingabo za Congo, hagarutswe no ku kibazo cyo kuba Kampala yaba ifasha inyeshyamba za M23, bemeza ko bari gukora iperereza. Ni nyuma y’uko abantu batandukanye, cyane cyane inzego z’imiryango itegamiye kuri leta, bakomeje kugaragaza ko bamagana uruhare rw’Abagande mu […]
Umucanshuro ukomoka muri Roumania yiciwe mu mirwano i Sake
Umucanshuro ukomoka muri Roumania kuri uyu wa Gatatu yiciwe mu mirwano hagati y’ingabo za Congo (FARDC) na M23 mu nkengero z’umujyi wa Sake mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muburasirazuba bw’igihugu. Amakuru aturuka mu gisirikare abisobanura agira ati: “Intwaro mu ntoki mu mwanya we mu majyaruguru ya Sake, umwarimu wa gisirikare wo muri Roumania yapfuye ari […]
Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu irushanwa Mpuzamahanga rihuza abapolisi kabuhariwe
Polisi y’u Rwanda, yitabiriye irushanwa rihuza abapolisi bo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, abera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe muri iri rushanwa ry’iminsi itanu, n’amakipe abiri y’abapolisi kabuhariwe mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki (SWAT), ari zo; RNP SWAT-1 na RNP SWAT-2, ryatangiye […]
Hagaragajwe imyanzuro y’Inama y’Umushyikirano ya 19

Kuri uyu wa gatatu, itariki 7 Gashyantare 2024, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro 13 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yateranye kuva kuwa 23 kugeza kuwa 24 Mutarama iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Burundi: Uwahoze ari visi perezida arashinja CNDD-FDD gukenesha Abarundi ku bwende
Uwahoze ari Visi Perezida w’u Burundi, Frederick Bamvuginyumvira arashinja ubutegetsi bwa CNDD-FDD gushaka gukenesha Abarundi ku bwende binyuze mu kwigarurira imitungo yabo. Uyu munyapolitiki ubarizwa mu ishyaka CNDD-FDD yatangaje ibi yisunze ibyavuye mu mwiherero wahuje Abarundi baturuka mu nzego zitandukanye wabereye mu gihugu cy’u Bubiligi mu kwezi gushize. Avuga ko batahuye ko mu gushaka gushyingura […]
Burera: Guhinga amasaka biri kubaviramo gufungwa cyangwa gicibwa amande
Mu Karere ka Burera abahinzi barinubira kuba urimo guhinga amasaka ari gucibwa amafaranga abandi bagafungwa n’inzego z’ibanze zibegereye nyamara aricyo gihingwa cyera iwabo kikabateza imbere nk’uko bitangazwa n’abahinzi. Mu bice bitandukanye by’akarere ka Burera mu mirenge ya Cyanika na Kagogo muri aka karere, abahinzi baravuga ko bahangayikishijwe nuko muri iki gihe cyo kubiba abari guhinga […]
M23 yafashe Nturo 1, Nturo 2 n’ibirindiro byamamaye by’ingenzi bakunda kwita Kwa Madimba
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry’ingabo bafatanyije kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu, itariki 7 Gashyantare, zakomeje gutera ibice bya Mushaki no mu nkengero zaho mu bitero bya bombe bishyira mu kaga ubuzima bw’abasivili b’inzirakerengane muri ibyo bice nk’uko bitangazwa na M23, mu gihe bivugwa ko mu gace ka […]
Impaka nyinshi hagati ya USA n’u Burusiya ku ikoreshwa rya misile za Korea na patriot muri Ukraine
Kuri uyu wa Kabiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Burusiya kuba bwararashe nibura misile icyenda bwahawe na Koreya ya Ruguru muri Ukraine, mu gihe Moscou yavuze ko Washington ari “icyitso kiziguye” mu ihanurwa ry’indege y’ubwikorezi y’igisirikare cy’u Burusiya mu kwezi gushize. Ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Vassily Nebenzia na Ambasaderi wungirije wa […]
Sebastian Pinera wabaye Perezida wa Chili yishwe n’impanuka
Sebastian Pinera, wabaye Perezida wa Chili yapfuye kuri uyu wa Kabiri aguye mu mpanuka ya kajugujugu. Ibi byemejwe n’ibiro bye byagize biti “Tubabajwe no kubagezaho inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwahoze ari prezida w’igihugu. Ibi biro mu itangazo ryabyo rivuga ko kajugujugu yari itwaye Pinera w’imyaka 74 yagiriye impanuka mu gace ka Lago Ranco gasurwa cyane n’abamukerugendo […]
Abakozi ba leta basaga 120 barangaranye ibibazo by’abaturage bafatiwe ibihano
Abakozi basaga 120 bamaze guhanwa, abandi barirukanwa bitewe no kuguragarwaho n’amakosa arimo ashingiye ku kugenda biguru ntege mu gukemura ibibazo bagejejweho n’abaturage. Iyi mibare yagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare 2024, asobanurira Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibibazo byagaragaye muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB. Ni […]
½ cy’abantu barwaye Kanseri mu Rwanda ntibaba bazi ko bayirwaye – MINISANTE
Ubushakashatsi bugaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abanduye indwara za kanseri zo mu bwoko butandukanye baba batabizi, bikabakurira ibyago birimo n’urupfu, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ikaba ikangurira Abanyarwanda kwisuzumisha kanseri hakiri kare. Ibi byatangajwe ku wa Gatandatu, itariki ya 3 Gashyantare 2024 na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin ubwo yatangizaga ibikorwa ngarukamwa byo kuzirikana ububi bwa Kanseri, […]
M23 yerekanye abandi basirikare b’u Burundi yafashe basaba leta yabo kumvikana na yo ikabarekura
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu weretse itangazamakuru abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba ivuga ko nubwo izi ko bitemewe yabikoze mu rwego rwo gutabara ubuzima bwabo . Aba barimo Adjudant chef Ndikumasabo Therence uvuka i Mwaro wo muri Brigade ya 410 muri Division ya 4 akaba ari umugabo wubatse n’abana batatu. Undi ni […]
Nigeria: Abapolisi bane bishwe n’ibyihebe muri Leta ya Borno
Kuri uyu wa Gatandatu, umuvugizi wa polisi yavuze ko byibuze abapolisi bane biciwe mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Borno muri Nigeria . Borno yabaye izingiro ry’ubwigomeke bwa Boko Haram hamwe n’umutwe wa Leta ya kisilamu mu Ntara ya Afurika y’iburengerazuba (ISWAP) mu myaka irenga icumi mu majyaruguru y’uburasirazuba, aho bakomeje kugaba ibitero byica ku […]
M23 ubu iragenzura umuhanda Goma-Minova uhuza Kivu zombi nyuma gufata Shasha
Indi midugudu myinshi yigaruriwe na M23 muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa Gatandatu ushize nyuma y’imirwano ikaze n’ihuriro rifatanyije na FARDC aho uyu mutwe ubu ugenzura umuhanda wa Goma-Minova nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza. “Bamanutse ku misozi ahagana mu ma saa mbiri n’igice za mu gitondo kugeza saa yine na mirongo ine […]
Loni iremeza ko inzara yatangiye kwica abantu muri Sudani
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita nku biribwa (PAM) ryatangaje ko ririmo kubona amakuru ko hari abantu barimo kwicwa n’inzara muri Sudani mu gihe umubare w’abarembejwe n’ikibazo cy’inzara wikubye kabiri mu mwaka umwe ushize bitewe n’intambara yahagaritse imfashanyo zigoboka abasivili. PAM yasabye ingabo za leta n’iza Rapid Support Forces (RSF) zayigometseho gutanga agahenge imfashanyo z’ibiribwa zikabasha kugera […]
Ntidukwiye gupfusha ubusa amasomo twakuye mu byago byagwiriye igihugu – Kagame
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye Abanyarwanda ibihumbi bari bateraniye i Washington DC muri Rwanda Day, ko umurabyo wakubise u Rwanda utazigera wongera ku rukubita kandi badakwiye gupfusha ubusa amasomo bakuye mu byago byagwiriye igihugu. Aha yavugaga ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma y’imyaka 30 mu gihugu habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje ko […]
Uburengerazuba: Umuyobozi Mukuru wa Polisi yibukije abapolisi inshingano bafite

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye kuri uyu wa Kane, itariki 1 Gashyantare, yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rusizi, aho yaganirije abapolisi bakorera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi bari bahuriye hamwe ku biro bya Polisi muri ako Karere. IGP Namuhoranye yakiriwe n’umuyobozi wa […]
Nairobi: Iturika rihambaye rya gaz ryahitanye nibura batatu abagera kuri 300 barakomereka
Iturika rihambaye rya gaz mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, ryahitanye nibura abantu batatu rikomeretsa abagera kuri 300. Umuvugizi wa guverinoma yavuze ko ikamyo yari itwaye gaz yaturikiye mu karere ka Embakasi ahagana mu ma saa 23h30 (20h30 GMT), “iteza ikibatsi gikomeye cy’umuriro”. Amazu, ubucuruzi n’imodoka hafi aho byangiritse, aho amashusho yashyizwe ahagaragara yerekana umuriro […]
Uganda: Umupolisi mukuru yishe umukuriye nyuma yo kurasanira mu kabari
Igipolisi mu Karere ka Tororo, mu burasirazuba bwa Uganda cyatangiye iperereza ku irasana ry’abapolisi babiri barasaniye mu kabari umuto akarasa umukuriye akahasiga ubuzima. Umuvugizi wa polisi muri Bukedi y’amajyepfo, IP Moses Mugwe, yavuze ko Inspector of Police (IP) Moses Okwele na Assistant Inspector of Police (AIP) William Ochom barasanye nyuma yo gutongana bapfa umuseriveri wo […]