Uganda: Umupolisi mukuru yishe umukuriye nyuma yo kurasanira mu kabari
Igipolisi mu Karere ka Tororo, mu burasirazuba bwa Uganda cyatangiye iperereza ku irasana ry’abapolisi babiri barasaniye mu kabari umuto akarasa umukuriye akahasiga ubuzima. Umuvugizi wa polisi muri Bukedi y’amajyepfo, IP Moses Mugwe, yavuze ko Inspector of Police (IP) Moses Okwele na Assistant Inspector of Police (AIP) William Ochom barasanye nyuma yo gutongana bapfa umuseriveri wo […]
USA: Hamuritswe umwanzuro wamagana igisa nka jenoside gikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda
Kuri uyu wa Kane, itariki 1 Gashyantare 2024, Umudepite w’Umunyamerika, AndrĂ© Carson, yamuritse umwanzuro wamagana ubugizi bwa nabi bukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo n’Abanyamulenge bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) babita Abanyarwanda. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango ikora ubuvugizi yakoze inyandiko zitandukanye zerekeye ibikorwa by’ihohoterwa ryakozwe n’abagize ingabo za DRC n’imitwe yitwara gisirikare bibasira […]
Uwamennye amabanga ya CIA abinyujije kuri Wikileaks yakatiwe imyaka 40 y’igifungo
Uwahoze ari umukozi wa CIA yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 kubera ko yamennye amabanga yari amaze kubona mu buryo bwo gu hackinga akayaha urubuga rwa interineti Wikileaks. Joshua Schulte na we yahamwe n’icyaha cyo gutunga amashusho yo guhohotera abana. Abashinjacyaha bamushinje ko yamennye amabanga ya “Vault 7” igikoresho cya CIA, abashinzwe iperereza bakoresha mu gukurikirana telefoni […]
Panama: Umukardinali amaze iminsi aburiwe irengero
Kardinali Jose Luis Lacunza yaburiwe irengero mu burengerazuba bw’igihugu kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru nkuko byatangajwe n’Ibiro by’ubushinjacyaha mu gihugu cya Panama byavuze ko byatangije iperereza ku ibura rye . Mu itangazo diyosesi y’umujyi wa David yayoboraga, yemeje ku mugaragaro ko batazi irengero rye. Uyumukambwe w’imyaka 79, yagaragaye bwa nyuma mu ruhame yinjira mu modoka […]
Abayobozi b’ibihugu bigize E.U bemeje inkunga ya miliyoni 50€ yari yitambitswe na Hongria
Abayobozi 27 b’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi bemeye kurekura inkunga ingana na miliyoni 50 z’amayero yo gufasha Ukraine nyuma yuko Hongiria yari yabanje kwitambika ayo masezerano. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yishimiye inkunga nshya, avuga ko bizashimangira ubukungu ndetse n’imari mu gihugu. Minisiteri y’ubukungu ya Ukraine yavuze ko iteganya kwakira igice cya mbere cy’amafaranga muri Werurwe […]
L’Ă©quipe mĂ©dicale chinoise a fait don de fournitures mĂ©dicales Ă l’hĂ´pital de Masaka

Une Ă©quipe mĂ©dicale chinoise a fait mardi un don de fournitures mĂ©dicales Ă l’hĂ´pital Masaka du district de Kicukiro, Ă Kigali, la capitale rwandaise. Les fournitures comprenaient des dĂ©sinfectants pour les mains, des Ă©clairages opĂ©ratoires, des tabourets d’opĂ©ration, un couteau Ă©lectrique Ă haute frĂ©quence, des packs d’appareils bucco-dentaires jetables et des blouses chirurgicales stĂ©riles jetables. […]
Amafoto: Minisitiri w’Intebe yahaye icyubahiro Intwari z’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yashyize indabyo ku Kimenyetso cy’Ubutwari mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 30, aho yunamiye Intwari z’u Rwanda zagaragaje gukunda u Rwanda bidasanzwe no kurwitangira. Ibyiciro by’ intwari Intwari z’u Rwanda zigabanywa mu byiciro bitatu by’ingenzi, hagendewe ku rugero zagaragajeho ubutwari. Icyiciro cya mbere cyitwa Imanzi, icya kabiri […]
Byinshi ku ruzinduko rw’Umushinjacyaha Brammertz uzamara mu Rwanda icyumweru kirenga
Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz, ari mu butumwa bw’akazi i Kigali, mu Rwanda kuva ku itariki ya 30 Mutarama kugeza ku ya 7 Gashyantare 2024. Intego y’ubutumwa bw’Umushinjacyaha Mukuru ni ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru na tekiniki bijyanye n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu gukomeza guha ubutabera abantu […]
FARDC na SADC byanogeje uburyo bushya bwo kurwanya M23 burimo abasirikare 100,000

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yohereje Gen. Maj. Shora Mabondani mu burasirazuba bw’igihugu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bushya bw’intambara yo kurwanya inyeshyamba za M23. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Gen. Mabondani, Umuyobozi mushya w’Akarere ka 34 ka Gisirikare, yageze mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma. […]
Ni inde uri gutera undi hagati ya M23 na FARDC ko bitana ba mwana ?
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane, imirwano irakomeje hagati ya FARDC na M23 aho impande zombi zirimo gushinjanya kugabanaho ibitero bikaba bitoroshye kugenzura uri mu kuri n’uwigiza nkana. Abanyamakuru begereye Leta ya Kinshasa baravuga ko imirwano yakomeje kuri uyu wa Kane, itariki 1 Gashyantare, hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo muri […]
Ibindi bihugu 5 byabaye abanyamuryango buzuye ba BRICS
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 31 Mutarama 2024, Afurika y’Epfo yatangaje ko Arabia Saoudite, Misiri, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ethiopia na Iran byemeje ko byinjiye mu muryango BRICS w’ibihugu bifite ubukungu bugenda buzamuka. Muri Kanama, ibi bihugu bitanu na Argentine byatumiriwe kwinjira muri uyu muryango mu nama yabereye i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo. Minisitiri w’ububanyi […]
Nyamasheke: Bahangayikishijwe n’ikiraro kimaze imyaka 6 cyubakwa kituzura
Abaturage b’Utugari twa Gisoke na Nyakavumu, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, bahangayikishijwe n’ikiraro cya Nyarubandwa kimaze imyaka itandatu cyubakwa ariko bakaba barategereje ko cyuzura bagaheba. Bavuga ko barushijeho gushoberwa ubwo muri Nyakanga 2023 hazaga rwiyemezamirimo uza kuhakora akahasiga amaze ukwezi kumwe gusa. Nyuma y’aho uwo rwiyemezamirimo ataye akazi akajyana n’abakozi be bose, abaturage barashobewe […]
U Bushinwa bwakiriye ambasaderi w’Abatalibani
Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa kuwa Kabiri yakiriye impapuro z’abambasaderi b’ibihugu binyuranye mu Bushinwa. Harimo igihugu cy’igituranyi Afuganistani, ibyagaragaye nko kuba ku nshuro ya mbere leta y’Abatalibani yemewe n’igihugu gikomeye. Xi yakiriye Bilal Karimi, woherejwe n’ubutegetsi bw’Abatalibani, n’abandi ba ambasaderi barimo uwa Cuba, Pakistani, Irani n’ibindi bihugu 38, mu birori byabereye mu nzu mberabyombi yitwa Great […]
Igipolisi cy’u Bwongereza cyafashe ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umugabo w’Umunyarwanda yafatiwe mu Bwongereza ahitwa Gateshead afashwe n’abapolisi bakora iperereza kuri jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byabaye mu myaka 30 ishize mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 69 yabajijwe kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye abantu basaga 1,000,0000. Inzobere mu itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba n’ibyaha by’intambara ryakoranye n’Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu […]
Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe izakomeza kugwa muri Gashyantare
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyaburiye abaturage kibabwira kwitega ko hazagwa imvura nyinshi mu gihugu hose muri Gashyantare, ikarenga ikigereranyo cyari gisanzwe. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 31 Mutarama, Iki kigo giteganya ko imvura izagwa izaba iri hagati ya mm 50 na 250, bikaba birenze cyane imibare isanzwe muri […]
Ishyaka CPC ryagaragarije RPF ko bifuza gushyira umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ku rundi rwego

Perezida wa Komite yo ku rwego rw’igihugu y’Inama Ngishwanama y’Abaturage b’u Bushinwa (CPPCC), Wang Huning, kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Mutarama, yakiriye intumwa ziyobowe na Wellars Gasamagera, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa RPF inkotanyi. Wang, umwe mu bagize komisiyo ihoraho ya Biro ya Politiki y’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa (CPC), yavuze ko mu myaka yashize, […]
Uwahoze ari Umuyobozi w’Igororero rya Rubavu aratangira kwiregura ku byaha by’iyicarubozo
Uwahoze yungirije Umuyobozi wa Gereza ya Rubavu, Uwayezu Augustin, kuri uyu wa Kabiri, yahakanye uruhare mu kwica abanyururu ku bushake ndetse no kubakorera iyicarubozo avuga ko ibyaha ashinjwa we na bagenzi be ari ibihimbano bikwirakwizwa n’abashaka kwanduza isura y’igihugu, mu gihe uregwa mukuru muri uru rubanza, Innocent Kayumba, atangira kwiregura. Ni mu rubanza rukomeje mu […]
Urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye rwatangiye kumvikana mu nkengero z’Umujyi wa Goma
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 31 Mutarama, imirwano yakomeje hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo, aho hakomeje gukoreshwa ibitwaro bya rutura birasa kure mu gutera amabombe ku birindiro bitandukanye bya M23 muri bice bya Karuba na Mushaki muri Teritwari ya Masisi. Ni imirwano ikomeje guhuza impande zombi muri iki gice cyo muri Kivu […]
Umushinjacyaha Mukuru wa CPI aremeza ko i Darfur hari gukorwa ibyaha by’intambara
Kuri uyu wa Mbere w’iki cyumweru, Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI), Karim Khan, yitabye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe umutekano ku Isi ayisobanurira aho iperereza ku byaha bikorerwa muri Darfur rigeze. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) rurarega Igisirikare cya Leta ya Sudani iyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan n’umutwe wa RSF, uyobowe na Gen. Mohamed Hamdan […]
Gakenke: Bamaze imyaka 7 bategereje ingurane y’imitungo yabo barahebye
Abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’umuhanda Kigali-Ruli-Gakenke bamaze imyaka irenga 7 basinyiye guhabwa amafaranga y’ingurane z’ibyabo ariko barayategereje baraheba mu gihe Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwizeza ko mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa baraba bamaze kwishyurwa. Ni mu mirenge ya Coko na Ruli yo mu Karere ka Gakenke abaturage bavuga ko hashize imyaka 7 imitungo yabo irimo amashyamba […]
Inyeshyamba z’Aba-Houthi zatangaje ko zakiriye ubutumwa bwa Amerika kandi ntacyo buzageraho
Inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemeni zatangaje ku wa Kabiri ko zakiriye ubutumwa bwa Amerika zagejejweho binyuze kuri Amman bubatera ubwoba bwo kuzitangizaho intambara yeruye mu rwego rwo gusubiza ibikorwa byazo byo kurwanya Israel. Mu magambo ye, Muhammad Ali Al-Houthi, umwe mu bagize akanama ka politiki k’uyu mutwe, yagize ati “Ubutumwa bw’iterabwoba bw’Abanyamerika ni igisubizo ku […]
Muhanga: Bafatanwe hafi toni y’inyama bacuruzaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Polisi y’u Rwanda yaburiye abishora mu bikorwa byo gucuruza inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ishimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubu bucuruzi mu rwego rwo gukumira ingaruka ziterwa n’inyama zitujuje ubuziranenge. Ni nyuma y’uko biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mutarama, Polisi yafashe imodoka […]
RDC: Perezida w’Inteko na we yahamagariye Abanyekongo kwitegura guhangana n’u Rwanda
Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Mutarama i Kinshasa, Christophe Mboso, ubwo yarahiriraga imirimo ye nka Perezida w’agateganyo w’Inteko ishinga Amategeko nshya, yahamagariye abaturage b’Abanyekongo n’urubyiruko by’umwihariko, gutegura intwaro zabo kugira ngo bahangane n’abavogera ubusugire bw’igihugu atunga urutoki u Rwanda. Mbere yo gutangaza ko hamwe na “FĂ©lix Tshisekedi, hari haje ibihe bishya by’amizero, amahoro, […]
Ubushinjacyaha bukomeje gushyira mu mazi abira abahoze bayobora Igororero rya Rubavu
Ephraim Gahungu wahoze akuriye Gereza ya Rubavu, kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama, yahakanye ibyaha byo kwica no gukorera iyicarubozo bamwe mu mfungwa ndetse no guhishira ibi byaha mu rubanza rubera mu Rukiko rwa Rubavu. Ephraim Gahungu na Innocent Kayumba wamubanjirije gutegeka iyi gereza, barashinjwa uruhare mu kwica abantu barindwi bari bafunze barimo uwitwa […]
RDC: Ihuriro rya AFC ryahaye ubutumwa abaturage ba Sake, Mugunga na Goma
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rihuriyemo imitwe ya politiki na gisirikare irwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryahumurije abaturage ba Sake, Mugunga na Goma ribizeza ko ryiteguye guhagarika ubutegetsi bw’ikibi no kugarura umutekano mu gihugu hose. Ibi AFC yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yagarutse […]
Le Rwanda et Rio Tinto Minerals Development Limited signent un protocole d’accord

Le gouvernement du Rwanda et Rio Tinto Minerals Development Limited ont signĂ© un protocole d’accord pour l’exploration et l’exploitation minière du lithium dans la province occidentale du Rwanda. Yamina Karitanyi, PDG du Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, a dĂ©clarĂ© : « L’entrĂ©e de Rio Tinto marque la dĂ©termination du Rwanda Ă Â libĂ©rer davantage le […]
U Rwanda rwazamutseho imyanya 5 ku Isi mu kurwanya ruswa
U Rwanda rwazamutseho imyanya 5 muri raporo igaragaza uko abaturage babona ruswa mu nzego zinyuranye, aho rwaje ku mwanya wa 49, mu gihe mu karere igihugu cyegereye u Rwanda ari Tanzania yaje ku mwanya wa 87. Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International), igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku […]
Sosiyete y’umuherwe Elon Musk yashyize mudasobwa mu bwonko bw’umuntu bwa mbere
Umuherwe, Elon Musk, aravuga ko isosiyete ye ya Neuralink yinjije neza kamwe mu twuma twayo twa “wireless brain chips” mu bwonko bw’umuntu ku nshuro ya mbere. Yavuze ko ibisubizo bya mbere bitanga icyizere kandi uwatewemo aka kuma wagereranya na mudasobwa arimo kumererwa neza. Intego y’iyi sosiyete ni uguhuza ubwonko bw’abantu na mudasobwa kandi ivuga ko […]
Amafoto: Abacungagereza b’Abanyarwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama 2024, muri Leta ya Malakal Upper Nile, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo bwambitse imidari abacungagereza 18 bo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Bambitswe umudari wa “UN Service Medal of Honor” kubera ubwitange bwabo mu gutuma amategeko yubahirizwa, aho muri aba 18 bawambitswe batatu ari Abanyarwanda. Ibirori byayobowe […]
Jacob Zuma yahagaritswe mu ishyaka ANC nyuma yo kwiyemeza kuzashyigikira irindi mu matora
Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama, ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, African National Congress (ANC) ryahagaritse uwahoze ari Perezida, Jacob Zuma, nyuma y’uko nawe yari aherutse guhagarika kurishyigikira nk’uko ibitangazamakuru byaho byabitangaje. Ubu Zuma afite amasaha 48 yo gusubiza icyemezo cyo guhagarikwa cya komite nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’igihugu (NEC), nk’uko byatangajwe […]
Nyanza: Yafatanywe ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi za magendu
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyanza, yafashe umusore w’imyaka 18, wari ufite ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge yacuruzaga mu buryo bwa magendu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko izi nsinga z’amashanyarazi zafatiwe mu mudugudu wa Nyanza, akagari ka Nyanza mu murenge wa […]
Rwanda and Rio Tinto Minerals signed an agreement of exploration and mining of lithium
Rwanda and Rio Tinto Minerals Development, a global leader in the exploration, mining, and processing of minerals, on Monday, January 29, signed an agreement of exploration and mining of lithium in Western Province. The development comes after President Paul Kagame and Jakob Stausholm, CEO of the mining giant Rio Tinto discussed partnerships and investment opportunities […]
Uganda: Umupadiri yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana wiga mu mashuri abanza
Igipolisi cya Uganda gikorera mu Karere ka Busia cyataye muri yombi umupadiri ushinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 urimo kurangiza amashuri abanza. Abapolisi bakuye uyu mupadiri ku cyicaro cya Paruwasi ya Dabani, aho yakoreraga, bamufungira gato kuri station ya police ya Dabani, mbere yo kumwohereza kuri Station ya polisi muri Busia. Abapolisi bo kuri station […]
M23 iremeza ko Ingabo za SADC zinjiye mu ntambara ku mugaragaro
Umutwe wa M23 wemeje uruhare rw’Ingabo za SADC, iruhande rwa FARDC, FDLR, Abacanshuro, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu bwicanyi bukorerwa abasivili mu bice bituwe cyane muri Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho. Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, abinyujije kuri X yavuze ko izi ngabo zose zikoresha drone ya CH-4 ndetse n’imbunda zirasa amabombe muri ibyo […]
Papa Francis yatangaje impamvu guha imigisha abatinganyi muri Afurika bigoye
Papa Francis yavuze mu kiganiro cyasohotse kuri uyu wa Mbere ko yizeye ko abanenga icyemezo cye cyo kwemerera imigisha ababana bahuje igitsina amaherezo bazabyumva, usibye Abanyafurika “kuko ikibazo cyabo cyihariye”. Kwemerera imigisha abaryamana bahuje igitsina byatangajwe mu kwezi gushize mu nyandiko yiswe Fiducia Supplicans (Supplicating Trust), yateje impaka nyinshi muri Kiliziya Gatolika, by’umwihariko abasenyeri bo […]
Les Jeux de l’EAC prĂ©vus au Rwanda reportĂ©s

Les Jeux de la CommunautĂ© d’Afrique de l’Est (EACoG) 2023, qui devaient avoir lieu au Rwanda du 1er au 10 fĂ©vrier, ont Ă©tĂ© reportĂ©s. Le Rwanda a obtenu le droit d’accueillir les Jeux, mais Clementine Mukeka, secrĂ©taire permanente du ministère des Affaires Ă©trangères, a informĂ© le secrĂ©taire gĂ©nĂ©ral de l’EAC, le Dr Peter Mathuki, que […]
Twirwaneho iremeza ko Igisirikare cy’u Burundi kiri gutegura ibitero byo kumara Abanyamulenge
Umutwe wa Twirwaneho washinzwe mu buryo bwo kwirwanaho n’Abanyekongo b’Abanyamulenge uremeza ko hari ibitero simusiga birimo gutegurwa n’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) ku Banyamulenge bo mu misozi n’ibibaya byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Uyu mutwe mu itangazo ryawo ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama 2024, […]
Dr Habineza yahishuye ko yagiye yimwa ijambo mu Nama y’Umushyikirano kandi yatumiwe
Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, aremeza ko bataranyurwa n’uburyo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano itegurwa nko mu bijyanye n’uburyo ibitekerezo bitangwa ndetse n’umusaruro uvamo, akaba yanahishuye ko yagiye yimwa ijambo muri iyi nama kandi yatumiwe. Ibi Dr Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 19 […]
Igitero cya drone ku birindiro bya Amerika cyahitanye abasirikare 3
Abasirikare batatu ba Amerika bapfuye abandi benshi barakomereka mu gitero cy’indege zitagira abapilote ku birindiro by’Ingabo za Amerika hafi y’umupaka wa Yorodaniya na Syria. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ “imitwe yitwara gisirikare ishyigikiwe na Irani”. Yongeyeho ati: “Tuzasubiza.” Irani yatangaje ko nta ruhare yagize muri […]
Umunyamakuru Umuhoza Honoré arashinjwa gutanga sheki itazigamiye
Umunyamakuru Umuhoza HonorĂ© wa Radio/ TV Flash yatawe muri yombi kubera ibyaha ari gukurikiranwaho nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma yo muri yombi ku wa Gatanu, afatiwe mu Karere ka Gakenke . Bivugwa ko hari umuntu uwo munyamakuru ukurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye yarimo amafaranga ibihumbi 400 Frw ariko agatinda kuyamwishyura. Nyuma yo kubona ko […]
Abamaze kugwa mu ntambara ya Israel na Hamas muri Gaza barasaga ibihumbi 26
Ministeri y’ubuzima mu karere ka Gaza kuri uyu wa Gatandatu ushize yatangaje ko Abanyepaliestina 174 bishwe abandi 310 bagakomereka mu masaha 24 ashize. Kuva mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, umubare w’abamaze kugwa mu ntambara Isirayeli n’umutwe wa Hamasi barwanira muri aka karere, umaze kugera ku 26,257 mu gihe abakomeretse babarirwa kuri 64,797 nkuko bitangazwa […]
Uganda yitandukanije n’umucamanza Sebutinde warwanyije imyanzuro ICJ yafatiye Israel
Uganda yitandukanije na Julia Sebutinde, umucamanza watoye arwanya ingamba zose z’agateganyo Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwategetse Israel gufata ku wa Gatanu, mu rubanza rwazanywe na Afurika y’Epfo ku byerekeye intambara yo muri Gaza. Uhagarariye Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yanditse kuri X ati “Icyemezo cy’Umucamanza Sebutinde muri ICJ (Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera) ntabwo kigaragaza aho Guverinoma ya […]
Nairobi: U Rwanda rwasimbuye Kenya ku buyobozi bw’ingabo z’akarere zihora ziteguye gutabara

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Mutarama 2024, ba Minisitiri b’ingabo b’ibihugu bigize Ingabo z’akarere zihora ziteguye gutabara aho bibaye ngombwa EASF) bahuriye mu nama i Nairobi, muri Kenya yanabereyemo umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Kenya n’u Rwanda rugiye kuyobora EASF. Ibihugu bigize uyu muryango byitabiriye inama harimo u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, […]
Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi ku nkombe y’iburasirazuba
Igisirikare cya Koreya y’Epfo kivuga ko Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi mu mazi yo ku nkombe y’iburasirazuba . Mu mezi ashize, iki gihugu cy’abakomunisiti gitunze intwaro za kirimbuzi cyagerageje misile inshuro nyinshi, bituma umwuka w’amakimbirane wiyongera mu karere. Ibisasu byarashwe kuri iki Cyumweru byarasiwe hafi y’icyambu cya Sinpo. Ntabwo umubare cyangwa ubwoko bwa misile […]
Arusha: Ingabo za EACRF zasubije ibendera rya EAC zishimira ibyo zagezeho
Ingabo zari zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zasubije uyu muryango ibendera, zinavuga ko zasohoje ubutumwa bwazo. Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatanu, itariki 26 Mutarama 2024 ku cyicaro gikuru cya EAC; i Arusha muri Tanzania, kiyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango, Dr Peter Mathuki. Maj Gen […]
Afurika y’Epfo yanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rwa LONU ku rubanza yarezemo Israel
Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yashimagije icyemezo cy’Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera (ICJ)rwa ONU cy’ejobundi ku wa Gatanu cyo gutegeka Israel gukora ibishoboka byose ngo ikumire jenoside mu ntara ya Gaza, guhana abahembera ibikorwa by’urugomo no gufata ingamba zo gutabara abahutazwa n’intambara hagati y’umutwe wa Hamasi na Israel. Gusa urukiko ntirwategetse ko habaho ihagarikwa ry’intambara hagati y’impande […]
Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe kuvugurura imikorere no kubahiriza amategeko

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 26 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru habereye inama yahuje Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye ibigo byigenga bicunga umutekano hagamijwe kwigira hamwe uko havugururwa imikorere hubahirizwa amategeko agenga umurimo. Iyi nama yagarutse ku cyegeranyo cy’ibyavuye mu igenzura ryakorewe ibigo by’abikorera bicunga umutekano […]
ICJ yategetse Israel gukumira jenoside muri Gaza ariko ntiyayisaba guhagarika intambara
Urukiko rukuru rwa Loni rwanzuye ko Israel igomba gufata ingamba zose zo gukumira ibikorwa bya jenoside muri Gaza, ariko ntirwayisabye guhagarika ibikorwa byayo bya gisirikare muri uyu mujyi. Abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) batangaga imyanzuro y’agateganyo mu rubanza ku byaha bya jenoside ishinjwa Israel rwatangijwe na Afurika y’Epfo. Umwanzuro ku birego bya jenoside […]
Gasabo: Ishyaka rya Green Party ryatoye abazarihagararira mu matora y’abadepite

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Mutarama 2024, Abayobozi bakuru n’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bateraniye mu Karere ka Gasabo muri Congress yigiwemo ingingo zitandukanye zigomba kongerwa muri manifesto izakoreshwa mu matora ateganyijwe uyu mwaka. Ibitekerezo byatanzwe n’abarwanashyaka bizanozwa n’itsinda rishinzwe gutegura manifesto, kugirango bijye muri manifesto izemezwa burundu muri congress yo […]
Kenya: Urukiko rwateye utwatsi icyemezo cyo kohereza abapolisi muri Haiti
Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwo muri Kenya rwemeje ko gahunda yo kohereza abapolisi muri Haiti kugira ngo bayobore ubutumwa bwemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika inyuranyije n’Itegeko Nshinga, bitera gushidikanya ku hazaza h’umugambi ugamije guhangana n’ubugizi bwa nabi bw’udutsiko tw’amabandi muri iki gihugu cyo muri Karayibe. Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Kwakira ryamaganye […]
Ngoma: Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri abanyeshuri bahawe ibindi bikoresho
Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rya Gahima AGAPE, rishamikiye ku Itorero rya EAR, ibikoresho by’abanyeshuri byiganjemo ibiryamirwa bigashya, kuri ubu bahawe ibindi bishya birimo matela, amashuka n’ibindi bikoresho nk’amakaye byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA). Ni inkongi y’umuriro yibasiye iri shuri ku wa Kabiri, itariki ya 23 Mutarama 2024, […]
ICJ irafata umwanzuro ku guhamagarira Israeli guhagarika ibikorwa bya gisirikare muri Gaza
Urukiko rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye ruraza gufata umwanzuro ku kutegeka Israel guhagarika ibikorwa bya gisirikare byayo muri Gaza. Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ruraba rutanga umwanzuro mu rubanza rwatangijwe na Afurika y’Epfo ishinja Israel jenoside muri Gaza. Ibihugu byombi byatanze ubuhamya igihe urubanza rwafungurwaga mu byumweru bibiri bishize. Israel yamaganye yivuye inyuma iki […]
Hagaragajwe ibisabwa ngo wemererwe gukoresha drones mu Rwanda
Precious Uwera ukorera Ikigo Gishinzwe Indege za Gisivili mu Rwanda, RCAA, yavuze ibintu by’ingenzi bisabwa umuntu ushaka gukoresha drones mu gihugu. Ati “Ntibigoye, ni ibintu bitatu bisabwa. Kwandikisha drones, kuba ufite icyemezo cyo kugurutsa drones, ni nka perimi. Icya gatatu ni uruhushya rwo gukorera ahantu runaka.” Mu kiganiro na RBA yavuze ko impamvu yabyo ari […]
The Bukavu-Bujumbura journey becomes very long after the closure of the border with Rwanda
The closure of the Ruhwa border in the northwest of Burundi with Rwanda by the Burundian government has generated problems with the movement of goods and people, impacting not only travel time but also the security of convoys. Traders and drivers are calling for the reopening of this border for the benefit of the population […]
Huye: Hatangiye iperereza nyuma yo kuvumbura imibiri isaga 100 y’abishwe muri jenoside mu rugo
Iperereza ryatangiye nyuma y’uko imibiri y’abantu 119 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ivumbuwe munsi y’inzu iri mu Karere ka Huye. Imibiri itandatu ya mbere yavumbuwe mu Kwakira 2023, ubwo abakozi bubakaga uruzitiro ku kigo cy’uwitwa Jean Baptiste Hishamunda mu Murenge wa Ngoma. Nyuma yo gutaburura imibiri y’abantu 87 hirya no hino mu rugo, no […]
Uganda: Colonel Muserebende yagizwe umuyobozi wa 1SFG mu mpinduka mu barinzi ba Museveni
Perezida Museveni wa Uganda yahinduye abayobozi batanu mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe (SFC) zishinzwe kumurinda we ninzego z’ingenzi z’igihugu. Mu mpinduka zashyizwe ahagaragara mu itangazamakuru, kuri uyu wa Kane, itariki 25 Mutarama 2024 na Col. Deo Akiiki, umuvugizi wungirije wa UPDF, Col. Allan Matsiko wabaye umuyobozi w’ubutasi muri SFC yahawe inshingano zo kuyobora Brigade 303. Col […]
USA: Bwa mbere hatanzwe igihano cy’urupfu hakoreshejwe gaz ya nitrogen
Muri Leta ya Alabama hishwe umwicanyi Kenneth Eugene Smith wahamwe n’icyaha hakoreshejwe gaz ya nitrogen, ku nshuro ya mbere hakoreshejwe ubu buryo mu gutanga igihano cy’urupfu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Smith, ufite imyaka 58, yatsinzwe ubujurire bwa nyuma mu Rukiko rw’Ikirenga no muri rumwe mu rukiko rw’ubujurire rw’iyi leta, aho yavugaga ko kwicwa […]
U Rwanda rwaguze imashini igezweho ipima kanseri zose
Guverinoma y’u Rwanda yaguze imashini igezweho izwi nka “Dx Flex” ipima kanseri zose ziganjemo n’iyo mu maraso byasabaga ko ibizamini byayo byoherezwa muri Afurika y’Epfo buri kwezi. Abafite abarwayi bamaranye igihe kinini indwara ya kanseri harimo n’iyo mu maraso babwiye RBA ko bishimira ko boroherejwe kubona serivisi zo gupima kanseri ku bwishingizi nyamara ubusanzwe basabwaga […]
Imiterere y’amapeti yo mu Gisirikare cya Uganda (UPDF)

Amapeti ya gisirikare muri Uganda, kimwe n’ahandi, ni ibimenyetso bigaragaza urwego umusirikare agezeho. Uganda ni igihugu kidakora ku nyanja, kubw’ibyo nta gisirikare cyo mu mazi igira ariko ifite icyo ku butaka no mu kirere. Kubera ko Uganda yahoze ikolononijwe n’Abongereza, isangiye imiterere y’amapeti n’Igisirikare cy’u Bwongereza cyangwa ibindi bihugu bwakolonije. Dore imiterere y’amapeti y’Igisirikare cya […]
Kenya iravuga ko yavumbuye amabuye y’agaciro ya coltan menshi mu gihugu
Kenya yatangaje ko muri iki gihugu habonetse amabuye y’agaciro ya coltan, akoreshwa mu gukora telefone ngendanwa, mudasobwa zigendanwa n’ibindi bikoresho by’itumanaho. Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umunyamabanga w’inama ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubyaza ubukungu ibikomoka mu nyanja, Salim Mvurya, yavuze ko mu ntara esheshatu habonetse ibirombe bihagije bya coltan. Aya mabuye y’agaciro adasanzwe, ubusanzwe […]