Bobi Wine yatawe muri yombi

ewgtimswqaaoiyz.jpg

Umunyapoliki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, yafashwe ahita afungwa ubwo yari mu myigaragambyo i Kampala. Uyu munyepolitiki yari ayoboye itsinda ry’abadepite bo mu ishyaka rye, National Unity Platform, mu myigaragambyo yo kwamagana gufungwa no kunyuruza abamushyigikiye kuva mbere, mu gihe na nyuma y’amatora yo kuwa 14 Mutarama 2021. Ibinyamakuru […]

Umunyamakuru Cyuma Hassan avuga ko adateze guhindura imikorere nyuma yo gufungurwa

screen-shot-2020-03-20-at-9.53.25-pm.png

Umunyamakuru Niyonsenga DieudonnĂ© uzwi nka Cyuma Hassan avuga ko nyuma yo gufungwa amezi 11 akagirwa umwere, atazahindura uko yakoraga akazi ke. Mu kiganiro na BBC, Cyuma yavuze ko azakomeza gukorera abaturage. Ati ” Nta kintu gishobora guhinduka na gitoya” mu buryo akoramo umwuga we. Ati: “Ngomba gukora umwuga nize, atari uko [umuntu] kanaka abishaka. Nzakomeza […]

Chameleone yakubise amaso polisi akizwa n’amaguru

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaye ari ku muvuduko ahunga Polisi ya Uganda yakekaga ko yaba igiye kumuta muri yombi. Sqoop dukesha aya makuru ivuga ko Chameleone yari mu modoka ye, ageze ahitwa Kololo, ku kabari kitwa ‘DNA Lounge Kololo’ ashaka kugira icyo afata, ariko abari aho babona […]

Museveni ‘yohereje intumwa mu Rwanda yatumye i Kanombe bikanga’

4pbndzfn.jpg

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni bivugwa ko yoherereje mugenzi we w’ u Rwanda, Paul Kagame intumwa yitwa Adonia Ayebare mu cyumweru gishize, abakora ku kibuga cy’indege i Kanombe barikanga. Amakuru agera kuri Chimpreports BWIZA ikesha iyi nkuru avuga ko Ayebare usanzwe ari intumwa nkuru ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye (ONU/UN) yageze ku kibuga mpuzamahanga […]

Bolivia: Umugore wahoze ari perezida n’abandi benshi bafunzwe

Jeanine Áñez wahoze ari Perezida w’inzibacyuho wa Bolivia, yatawe muri yombi hamwe n’abandi benshi bahoze ari ba minisitiri. Abashinjacyaha bavuga ko mu mwaka wa 2019, we n’abo bari ba minisitiri bagize uruhare mu ihirikwa ku butegetsi ry’uwari Perezida Evo Morales. Morales yareguye ahunga Bolivia, nyuma y’imyigaragambyo n’ibirego by’uburiganya mu matora. Inkuru ya BBC iviga kp […]

Imyaka itatu: Uko uturere dukurikirana mu kubamo ingengabitekerezo ya jenoside

uturerepng-118e2-d865d.png

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho bwerekanye uko uturere 30 tugize u Rwanda dukurikirana kuri iki kibazo. Iki cygeranyo kigaragaza ko amadosiye y’ingengabitekerezo ya jenoside yagiye yiyongera mu myaka itatu ishize. Mu 2017-2018 hinjiye amadosiye 333, mu 2018-2019 hinjira amadosiye […]

Uganda: Abana b’Abanyarwanda baciriwe urubanza n’umucamanza wari uri kurya

Abana bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda, bavuga ko ibyo baboneye mu rukiko ari nk’ikinamico kuko umucamanza yafashe umwanzuro arimo kurya. Ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 ni bwo Abanyarwanda batanu harimo abana babiri bavukana, bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba. Kigali Today ivuga ko […]

Umunyarwandakazi Kamaliza ku rutonde rwa FORBES

capture-43.png

Umunyarwandakazi Isabelle Kamaliza ari ku rutonde rw’ikinyamakuru cyo muri Amerika, FORBES ku bw’ibikorwa bye by’indashyikirwa mu gufasha abarwayi. Ni urutonde rw’abagore 8 ba mbere muri Afrika, baranzwe n’ibikorwa bihindura ubuzima bw’abandi cyane abari mu bibazo bakeneye gufashwa. Mu kiganiro na BBC, Kamaliza ati byaradushimishije. Ati ” Byaradushimishije kandi natwe bitwongerera imbaraga. Twarishimye kuba ari twe […]

Uganda: Umugabo w’Umunyarwandakazi Fille ari mu rukundo n’undi mukobwa

Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, wari umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni ari mu rukundo n’undi mukobwa witwa Marcah Caroline. Marcah asanzwe ari umunyamakuru wa Spark TV , byamenyekanye ko ari mu rukundo na Katamba ubwo yagiraga isabukuru y’amabuko, uyu mugabo akayishoramo atari make. Muri ibi birori, Marcah we yavuze ko ” […]

Rusesabagina yavuze ko atazongera kwitabira urubanza rwe

Paul Rusesabagina yavuze ko nta butabera ategereje mu rukiko ruri kumuburanisha bityo atazongera kwitabira uru rubanza. Urukiko rwari rumaze kwanga ubusabe bwe bwo gusubika uru rubanza igihe cy’amezi atandatu, rutegeka ko rukomeza we akaziregura nyuma. Rusesabagina n’umwunganizi we Me Felix Rudakemwa bavuze ko basaba igihe gikwiriye kingana n’amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye. Ubushinjacyaha bwavuze ko […]

Kimisagara: Umusore yafashwe ku ngufu na nyirabuja abanje kumunywesha inzoga

Umusore w’imyaka 22 wakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Kimisagara akaza gufatwa ku ngufu na nyirabuja abanje kumunywesha inzoga, yavuze ko byamugizeho ingaruka kuko byatumye umukunzi we bari kuzabana amubenga. Mu Ukwakira 2019 nibwo uyu musore wari ufite imyaka 20 yavuze ko nyirabuja yamusambanyije kandi akaba afite ubwoba bw’uko yamwanduje Agakoko gatera SIDA […]

Ukwezi kurirenze umusizi Bahati aburiye i Nyanza

Ukwezi kurenzeho iminsi mike, umusizi w’umunyarwanda Innocent Bahati aburiwe irengero ubwo yajyaga guhura n’umuntu utaramenyekana i Nyanza kuwa 7 Gashyantare 2021. Umusizi mugenzi we, Junior Rumaga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kuva Bahati yabura atahwemye kubaza inzego zibishinzwe ariko ko nta gisubizo kirambye arabona. Rumaga avuga ko ku itariki yavuzwe haruguru, Bahati yahamagawe n’umuntu utaramenyekanye amusaba […]

Impamvu kubyara impanga byiyongereye ku Isi kurusha ibindi bihe byabanje

Impanga ziri kuvuka ari nyinshi kurusha ikindi gihe cyose mbere bitewe no gutinda kubyara n’ubuhanga bw’ubuvuzi nka IVF nk’uko abashakashatsi babivuga. Abahanga bavuga ko Isi ishobora kuba iri ku gasongero ko kubyara impanga, kuva mu myaka ya 1980. Impanga zigera kuri miliyoni 1.6 zivuga ku isi buri mwaka, buri mbyaro 42 imwe iba ari iy’impanga. […]

Umunyamakuru Nkusi avuga ko azarega umucamanza mu rubanza rwa Idamange

Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo, Nkusi Uwimana Agnes avuga ko agiye kwitabaza inkiko, akarega umucamanza mu rubanza rwa Idamange, kubera ibyakorewe telefone ye. Uyu yari aherutse gufungwa ku bwo gufata amajwi mu isoma ry’urubanza rwa Idamange ku bwo gufata amajwi kandi byabujijwe. Icyo gihe, umucamanaza muri uru rubanza yategetse ko umunyamakuru Nkusi atabwa muri yombi. Ibyo […]

Abanya-Mexique bemerewe gukoresha urumogi bihugenza banishimisha

Umutwe w’abadepite w’inteko ishingamategekoe ya Mexique watoye wemeza umushinga w’itegeko ryo gukoresha urumogi mu kwishimisha no kwihungenza. Uwo mushinga w’itegeko ubu urajya gutorwa muri sena, mu gihe ishyaka rya Perezida AndrĂ©s Manuel LĂłpez Obrador ryizeye ko naho uzemezwa. Ibi byahita bihindura Mexique rimwe mu masoko manini y’urumogi ku isi kuko rubanda irwemerewe. Iki gihugu cyashegeshwe […]

Norah wari ufite ubumuga bwo mu mutwe yasambanyijwe, aricwa

Umugore witwa Norah wari ufite ubumuga bwo mutwe, yasambanyijwe nyuma aricwa n’abantu bataramenyekana, bamusanze aho yararaga ku mu Mujyi wa Kabale ahitwa Kigongi. Uyu wakomokaga muri Nyakabungo umurambo we wabonetse kuwa Gatatu mu buriri bwe yimukanaga gusa byari byagaragaye ko atabyutse nk’ibisanzwe. Umwe mu bamotari wagize amakenga, Willy Byomuhangi yabwiye Chimpreports ko ” Ahagana mu […]

Serengeti: Abagore bashyingiranwa n’abagabo bapfuye

Bamwe mu bagore batuye mu Karere ka Serengeti mu Ntara ya Mara muri Tanzania baravuga ko babangamiwe n’umuco wo kubashyingira abagabo bapfuye, bizwi nka ” Ndoa ya makaburi.” Mu Ntara ya Mara, iyo umugabo ageze igihe cyo kurongora, agapfa, umuryango umushakira umugore, yabyarana abana n’undi mugabo wo muri uwo muryango abana bakitwa mu mazina ya […]

Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina yazanywe mu Rwanda ashutswe

Urukiko rukuru mu Rwanda rwatangaje ko rwasanze paul Rusesabagina uregwa ibyaha birimo iterabwoba. yarazanywe mu Rwanda ashutswe kuko yinjiye mu ndege yamuvanye i Dubai ku bushake bwe ariko akisanga ageze aho atateganyaga kujya. Ni mu isomwa ryo kuwa 10 Werurwe 2021 ku myanzuro ku nzitizi zari zatanzwe na Rusesabagina n’abunganizi be, avuga ko yashimuswe akajyanwa […]

Gitifu w’Umurenge wa Kigali yakubitiwe i Karama

15d67e697902609baf1f1a7d792fbae40niyibizi_jean_claude_umunyamabanga_nshingwabikorwa_w_umurenge_wa_nyagihanga.jpg

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Niyibizi Jean Claude yakubiswe n’insoresore ubwo yari mu kazi mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama (IDP Model Village Karama). Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Gitifu Niyibizi yari mu kazi yasabye umwe mu bakobwa kwambara agapfukamunwa, aramusuzugura ndetse aranamutuka nk’uko ababibonye babivuga. Uyu muyobozi yagerageje gushyira uyu mukobwa […]

Umunyamakuru wari wafungiwe mu rubanza rwa Idamange yarekuwe

Mu ijoro ryacyeye, uyu munyamakuru ukuriye ikinyamakuru kigenga, Umurabyo, Nkusi Uwimana Agne ni bwo yarekuwe, nk’uko umwe mu nshuti ze yabibwiye BBC. Ku wa kabiri, umucamanza warimo asoma umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Idamange, yategetse ko Uwimana AgnĂšs afatwa agafungwa. Umucamanza yamushinje gufata amajwi mu rukiko kandi babibujije, Uwimana we yavugaga ko ayo mabwiriza yatanzwe […]

Abo mu muryango wa Nsabigaba bavuga ko ‘yazize umugore yishakiye’

Amakuru mashya akomeje kujya hanze ku rupfu rw’uwitwa Jean Paul Nsabigaba uzwi nka Danny avuga ko uyu wasanzwe yimanitse, yaba yarazize umugore we, bivugwa ko yitwa Kercie Akariza ngo uba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika wamuciye inyuma, agaterwa inda n’undi mugabo utaramenyakana. Abantu baguye mu kantu mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ubwo […]

Twihanaguzaga ibitaka iyo twajyaga mu mihango-Uwashimuswe na Boko Haram mu 2014

images-2020-04-06t225041.657.jpg

Umwe mu bakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram mu 2014, Naomi Adamu avuga ko aho bari mu bwihisho byasabye ko bihanaguza ibitaka nk’uburyo bwo kwisukura mu gihe bagiye mu mihango kuko aho bari bari nta mpapuro z’isuku babonagaga cyangwa amazi. Naomi mu gitabo cyashyizwe hanze cyiswe ‘ Chibok Girls’ avuga ko we na bagenzi be […]

Nyabihu-Rugera: Ibendera ry’igihugu ryibwe riboneka mu rugo rw’umuyobozi

Ibendera ry’igihugu mu Kagari ka Nyarutembe, Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu mu cyumweru gishize ryibwe n’umuntu utaramenyekana, nyuma riboneka ku muturage ushinzwe umutekano mu mudugudu ahitwa mu Ikoni muri ako kagari. Bamwe mu baturage bavuganye na BWIZA bavuga ko iri bendera ryamanuwe (ryururukijwe) ku biro by’akagari, gusa nyuma rikaboneka k’ushinzwe umutekano, ibintu bavuga […]

Gatsibo-Gitoki: Umwana w’imyaka 13 yishe umukobwa w’imyaka 12 amuteye igisongo

Umwana w’imyaka 13 wo mu Karere ka Gatsibo yateye igisongo mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 12 bari kumwe bagiye kwahira. Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye IGIHE dukesha aya […]

USA: Abakingiwe Coronavirus bemerewe guhura nta dupfukamunwa, mu Rwanda bite?

Ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC) cyatangaje ko Abanyamerika bakingiwe byuzuye bashobora gusubira mu gisa n’ubuzima busanzwe. Abatewe inkingo zisabwa bashobora kujya gusura bagenzi babo na bo bakingiwe ndetse na bamwe batakingiwe, nkuko amabwiriza mashya y’iki kigo abivuga. Ikigo CDC cyavuze ko bifatwa ko abantu bafite ubwirinzi bwa ngombwa iyo hashize ibyumweru bibiri […]

Umugore yabwiye bagenzi be impamvu bagomba gukomeza kubana n’abagabo babaca inyuma

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana wo muri Kenya, Loise Kim yagiriye inama abagore bagenze be gudatandukana n’abagabo babo kuko babaca inyuma ngo n’ubundi abagabo bose ni kimwe, nta mwiza kurusha undi. Uyu mugore w’abana babiri, yatandukanye n’umugabo we ariko avuga ko iki cyemezo atari shyashya kuko ngo ” N’ubundi usanga noneho uwo ushatse ari mubi kurusha uwo […]

Umunsi mpuzamahanga w’abagore 2021: Ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango birakosha

Isuku y’imihango ni ikibazo ku bakobwa n’abagore benshi mu Rwanda badashobora kwigurira ibikoresho bizwi cyane nka kotegisi ( cotex) byifashishwa muri ibyo bihe bikaba byarahenze. Mu Rwanda, ibi bikoresho bikorerwa mu nganda, agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 900Frw na 1,000Frw. Buri kamwe gakoreshwa inshuro imwe gusa. Leta y’u Rwanda yigeze gutangaza […]

Guinea Equatoriale: Abantu 15 bapfuye, 500 barakomereka mu iturika ryo mu Mujyi wa Bata

Abantu bagera kuri 15 bapfuye abandi babarirwa muri 500 barakomereka mu guturika gukurikiranye kwabereye mu Mujyi wa Bata muri Equatorial Guinea, nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima. Abagera kuri 500 bakomeretse kubera ibyo bintu byaturikiye hafi y’ikigo cya gisirikare mu mujyi munini w’iki gihugu Bata ku cyumweru. BBC ivuga ko uko guturika byatewe “n’uburangare” buvuye ku […]

Kayonza: Umugabo yatemye ukuguru n’ukuboko undi ngo yamwahiriye ubwatsi

Umugabo watemye mugenzi we ukuguru n’ukuboko mu buryo bukomeye nyuma yo kumushinja kumwahirira ubwatsi bugaburirwa inka. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Mudugudu w’Akamuyenzi mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatemye […]

Uri mu kaga nukoresha ‘Flash Disk’ utoraguye kuri mudasobwa yawe

Muri iyi Si aho ikoranabuhanga rikataje, rimwe na rimwe rigakoreshwa amabi, abashinzwe kubigenzura nabo bakaba bakanuye amaso, hari umwaku ko gukoresha Flash Disk yajugunywe, ukayiraruza ukjya kuyicomeka kuri mudasobwa yawe, uzaba urigushije. Abinjirira abantu (hackers), inzego z’amaperereza hari igihe zikoresha izo za fulashi , bakazijugunya mu mihanda, mu mayira aho ziri bubonwe n’abantu, ubundi bakabasha […]

Igikorwa ku kindi ku buryo Pasiteri Niyomwungere yareheje Rusesabagina akamugeza i Kigali

_117404346_niyomwungereconstantin.jpg

Umunyedini Constantin Niyomwungere yabwiye urukiko ko ari we wagize igitekerezo akanabeshya Paul Rusesabagina akamugeza mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi. BBC yakurikiranye iyi ngingo, iyiva imuzingo mu iburanisha ku wa Gatanu, yatangaje ko Rusesabagina yavuze ko ari umuntu washimuswe agafatwa bugwate, yanze ko Niyomwungere atanga ubuhamya kuko avuga ko yamureze […]

Nemera Yezu bifatika n’ubwo ntajya gusenga kenshi- Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko ari umwe mu bakiristu bakomeye bemera Yezu gusa ngo nta kunda kujya mu nzu zo gusengeramo. Ibi ni bimwe yagarutseho mu biganiro byamuhuje n’abatavuga rumwe na we i Kampala kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021. Ku ngingo y’ukwemera, Museveni ati ” Nemera Yezu mu […]

Inka ihaka yasanzwemo ibiro 71 by’imyanda irimo pulasitiki n’imisumari

Inka ihaka yo mu gace ka Faridabad mu Buhinde yasanzwemo ibiro 71 by’imyanda yiganjemo pulasitiki n’imisumari, ihita ihagwa n’iyayo birajyana. Abaveterineri babaze iyi nka bavuga ko ibi bigaragaza igipimo cy’umwanda mu bidukikije. nk’uko AFP dukesha iyi nkuru ibitangaza. Ibi biva ku kuba inka zigera kuri miliyoni eshanu mu Buhinde zirirwa zirisha aharunzwe imyanda. Iyi nka […]

Gatsibo: Gitifu w’Akagari wasinze yasanzwe mu kabari ‘akubita uw’umurenge inshyi n’ibipfunsi’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Bibare gaherereye mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo yafatiwe mu kabari yasinze yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 atangira gukubita abari baje kumubuza barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yakubise inshyi n’ibipfunsi. Ibi byabaye Saa Mbili zo mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 bibera mu Kagari […]

Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyazamutse

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kigiye gihinduka. Igiciro cya Lisansi i Kigali ntikigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,088 kuri litiro, mu gihe igiciro cya Mazutu i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,054 kuri litiro. Ugereranyije n’ibiciro RURA iheruka gutangaza muri Mutarama uyu […]

Idamange avuga ko hari abamubangamiye ubwo yajyaga mu mihango afunzwe

Umugore ukurikiranweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, Idamange Iryamugwiza Yvonne avuga ko yabangamiwe ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, agafungwa kuko yagiye mu mihango akabura uko yiyitaho kubera amapingu yari ku maboko ye. Mu rukiko kuri uyu wa Kane tariki 4 Werurwe 2021, yavuze ko ko igihe yari mu maboko y’inzego z’umutekano yabangamiwe cyane […]

Idamange yavuze ko Bamporiki yari ‘yarashyize ibiro iwe’ ngo Perezida Kagame yamutumye

Umugore witwa Idamange Yvonne Iryamugwiza yabwiye urukiko ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yahoraga iwe bisa nk’aho ahafite ibiro yitwaje ko ngo aje kumugezaho ubutumwa yahawe na Perezida Kagame ku bitekerezo yari amaze iminsi atanga. Mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Idamange yari yitabye urukiko kuri uyu wa 4 Werurwe 2021 […]

Ni Imana yahabaye kuko imbwa zanjye zari ziziritse naho ubundi zari kubarya- Idamange mu rukiko

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 4 Werurwe 2021, Idamange Yvonne Iryamugwiza yahakanye ibyaha bitandatu byose aregwa birimo ibyo gutanga sheki (cheque) itazigamiye avuga ko icyo gukomeretsa umwe mu bapolisi bari baje kumufata, cyabaye ikintu cyoroshye kubera Imana bitewe n’uko imbwa ze zari ziziritse, naho byari kuba ibindi bindi. Umwanditsi w’urukiko yasomye umwirondoro wa Idamange […]

Amafoto: Umuhungu w’Umunyarwanda yahindutse umukobwa w’ikimero

lionel1.jpg

Umusore w’Umunyarwanda wahoze witwa Lionel ubusanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahisemo kwihindura umukobwa ndetse ahindura n’amazina yiyita ‘Lilly Tronn’. Uretse ibyo kandi akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amashusho atandukanye n’amafoto byo gushotora abagabo cyane ko utamenya ko yahoze ari umuhungu kubera imiterere ye. Afite ikibuno giteye nk’icy’abakobwa, afite amabere ndetse yishyizeho […]

Harikangwa ibitero ku nteko ishinga amategeko ya Amerika

Umutekano wakajijwe ku nyubako izwi nka Capitol ikoreramo inteko ishinga amategeko y’Amerika kubera “umugambi ushobora kubaho wo kuyivogera” kuri uyu wa kane, nkuko polisi iharinda ibivuga. Mu itangazo, polisi irinda inyubako ya Capitol yagize iti: “Urwego rwacu rurimo gukorana n’abo dukorana ku rwego rwa hano, urwa leta n’izindi nzego za leta mu guhagarika ibyago ibyo […]

Museveni agiye gukora impinduka mu gisirikare ku bajenerali barimo Kayihura

Hari amakuru ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda (CIC/UPDF), Gen Museveni Yoweli Kaguta, agiye gukora impinduka mu gisirikare, ashyira mu kiruhuko abarimo Gen Kale Kayihura Muhwezi wahoze ayobora polisi y’iki gihugu ndetse na Gen David Sejusa (Tinyefuza) wahoze ari umuhuzabikorwa w’inzego z’ubutasi. Ikinyamakuru kiri hafi ya Leta ya Uganda, The New Vision gitangaza ko hari […]

Kenya: Uwari kuba padiri yishe umugore n’umwana we, ariyahura

unnamed_-_copy.jpg

Umugabo wari hafi kuba padiri, Kevin Kipkoech yishe umugore witwa Charity Cheboi ndetse n’umuhungu we, Allan Kipngetich na we ahita yiyica nk’uko polisi mu Mujyi wa Nairobi, ku muhanda Jogoo nk’uko polisi ya Kenya ibitangaza. Iperereza ryakozwe na polisi rigaragaza ko uyu mudiyakoni yishe aba bombi abanize na we ariyica kuwa 27 Gashyantare 2021. Uyu […]

U Rwanda rwakiriye inkingo za mbere za Coronavirus

evipyz1xmaew0_x.jpg

U Rwanda rwakiriye inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021. Indege ya Qatar Airways itwaye icyiciro cya mbere cy’inkingo z’icyorezo cya COVID-19 ziri muri gahunda ya Covax, yazigejeje i Kigali zakirwa n’abayobozi banyuranye. RBA itangaza ko byitezweko izindi nkingo 102,960 zo mu bwoko bwa […]

Ubushakashatsi bwakorewe muri DRC butanga ‘ icyizere ku muti wa HIV’

Ibyagezweho n’ubushakashatsi bwakorewe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuri HIV ‘bitanga icyizere cy’umuti’ nk’uko abahanga muri siyansi babivuga. Aba bahanga bavuga ko bavumbuye itsinda rinini ry’abantu bafite imibiri ihangana mu buryo bwa kamere na virusi itera SIDA bitabaye ngombwa ko bafata imiti, riri kwerekeza ku cyizere ko hari igihe kizagera ikabonerwa umuti, nkuko abahanga […]

Nigeria: Amabandi yasabye urukundo abakobwa aherutse gushimuta

Abakobwa basaga 279 baherutse gushimutwa n’amabandi muri Leta ya Zamfra muri Nigeria abaravuga ko amwe muri ayo mabandi yabasabye ko bakundana, bakanabana, iby’amasomo bakabireka. Abakobwa bashimuswe biga mu ishuri rya Jangebe babwiye Daily Trust ko ayo mabandi yabahaye nimero za telefoni mbere yo kubarekura, ngo bajye bavugana bemeza niba bemeye gukundana nayo. Umwe muri aba […]

Uwahoze ari Min. w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda yareze Alain Gauthier wa CPCR

Uwabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda mu 1994, Jean Marie Vianney Ndagijimana avuga ko yatanze ikirego mu nkiko zo mu Bufaransa arega Alain Gauthier ukuriye Collectif des Parties Civiles pours le Rwanda (CPCR) kumusebya mu ruhame. Ndagijimana wabaye ambasaderi w’u Rwanda i Paris (1990 – 1994) na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda igihe gito mu […]

Yakubise umugore we w’abana 7 aramwica ku bwo kuboneza urubyaro atamubwiye

Umugabo w’imyaka 40 witwa Ojok wo mu Karere ka Amuru muri Uganda, yishe umugore we, Beatrice Amito babyaranye abana barindwi kuko yatangiye gufata ibinini byo kuboneza urubyaro nta ruhushya amuhaye. Uyu mugabo yakubise umugore we w’imyaka 37 aramwica, ubwo yari yamenye ko umugore we ajya kuhagura ibinini bituma adasama. Umuyobozi w’aho uyu muryango utuye mu […]

Ubuyapani buvuga ko gupima abaturage COVID-19 binyuze mu kibuno bibahungabanya

Ubuyapani bwasabye Ubushinwa kutongera gupima abaturage babwo Covid-19 bafatiye ibipimo mu kibuno kuko ngo byabahungabanyije. Bamwe mu Bayapani binubiye ko ubu buryo bwo gupima bwabateye “guhungabana”, nk’uko abategetsi babivuga. Ubushinwa, busa n’ubwabashije guhashya iki cyorezo, mu kwezi kwa mbere ni bwo bwatangiye gufata ibipimo bya Covid-19 mu kibuno. Mu cyumweru gishize, bwahakanye ko bwasabye abadipolomate […]

Karongi: Umuhungu yishe Se, atoroka ibitaro ariyahura

Umugabo w’imyaka 47 wo mu Murenge wa Mutuntu yaguye mu Bitaro bya Kigali CHUK mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Werurwe 2021 nyuma yo gushyamirana n’umuhungu we akamukomeretsa bikomeye, umuhungu we na we bamusanze yiyahuye nyuma yo gutoroka aho yari arwariye. Ba nyakwigendera ni Nzaramba Felicien w’imyaka 47 y’amavuko, n’umuhungu we Sindikubwabo Thomas w’imyaka […]

Uganda: Umugabo yibye imiteja bamukata igitsina

Umugabo witwa Ronald Mayanja ahitwa Kyakoonda muri Kasali mu Karere ka Kyotera muri Uganda, yakaswe igitsina ubwo yari amaze kwiba imiteja mu isambu y’umukoresha we, Katamba Joseph. Chimpreports itangaza ko Katamba yakase igitsina Mayanja abifashijwemo na bamwe mu bakozi be. Ubuyobozi bw’icyaro bwatabaje polisi ngo igoboke Mayanja wavaga amaraso menshi, yamaze no guta ubwenge. Ubu […]

Umuturage w’ i Hoima yarashe misile yakoze mu kirere

eu0tf6vxiai3-w7.jpg

Umuturage wo mu Karere ka Hoima muri Uganda, Anatoli Kiiza yarashe mu kirere misile we ubwe yikoreye, igenda miles 50 (80km). Uyu yari yatanze iminsi itatu ku barobyi bo mu Kiyaga cya Albert kugira ngo akore igerageza ry’iyi misile atari yita izina. Yateganyaga ko iyi misile iza kugera mu birometero 240 gusa ntibyakunze. Iyi misile […]

Abasitari 5 bo mu Rwanda n’imodoka bagendamo (Amafoto)

dsc_8297-copy-copy-e1516830302218.jpg

Mu gihe abitwa abasitari mu Rwanda baba banakekwaho kugira ifaranga, imodoka ni kimwe mu bikoresho batunze ariko ntibyorohera buri umwe kumenya ngo kanaka agenda muri iriya. BWIZA yifashishije KT Press ibahitiramo abasitari 5 bo mu ngeri zitandukanye (imikino, umuziki…) ndetse n’imodoka bagendamo. 1.Tom Close Muganga akaba n’umuhanzi muri R&B, Tom Close atwara Mercedes Benz C200. […]

Akazi twatangiranye mu myaka ine ishize ntikararangira-Trump

Donald Trump yatangaje ko agifite umugambi wo kuba yakongera kwiyamamaza gusa ngo nta migambi afite yo gushinga ishyaka ryishya nk’uko byagiye bihwihwiswa. Mu ijambo rye rya mbere imbere ya rubanda nyuma y’uko Perezida Joe Biden agiye ku butegetsi i Florida, Trump yakomoje ku kwiyamamaza kuri uwo mwanya mu 2024. BBC ivuga ko abantu benshi bamuhaye […]

Ab’imbere mu myigaragambyo y’ i Gakoni bazagezwa mu butabera

Minisiteri y’ Uburezi ivuga ko ishuri ry’Abadivantisiti rya Gakoni riherutse gufungwa bitewe n’imyigaragambyo y’abanyeshuri, rizafungurwa mu cyumweru gitaha ariko hari bamwe bazaba badahari kuko bafashwe na polisi, bakaba bazagezwa mu butabera kubera ibyo bakoze. Dr. Valentine Uwamariya, mu kiganiro kuri KT Radio cyitwa Ubyumva Ute yavuze ko iri shuri riri mu Karere ka Gatsibo rizongera […]

Hafashwe urwandiko rw’umugambi wo gutoroka kwa Rusesabagina

Mu mashusho Al Jazeera yatambukije kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje Minisitiri w’Ubutabera w’ u Rwanda, Johnston Busingye aganira n’abajyanama be mu buryo bw’ikoranabuhanga, avuga ko hari uburyo bukoreshwa mu kumenya ibirimo kubera muri gereza, haba mu nyandiko ziteganywa n’amategeko. Kuri iyi ngingo, yatanze urugero ku nyandiko yafatanywe Paul Rusesabagina, yavugaga uburyo ngo yashoboraga gutoroka gereza. […]

Amerika yashinje igikomangoma Salman uruhare mu rupfu rwa Khashoggi

Raporo y’ubutasi bw’Amerika yasanze igikomangoma Mohammed bin Salman wa Saudi Arabia (Arabie saoudite) ari we watanze uruhushya rwo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wabaga mu buhungiro wishwe mu mwaka wa 2018. Iyi raporo yasohowe n’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden ivuga ko igikomangoma Salman yemeje umugambi wo “gufata cyangwa kwica” Khashoggi. Iti ” “Dusanga igikomangoma Muhammad bin […]

Umunyamakuru wavuze ko ‘ mu gihe cya jenoside Abanyarwanda bose bari amasarigoma arwana akicana’ mu rukiko

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Gashyantare 2021, ni bwo Urukiko Nshinjabyaha rwa Paris rwahamagaye bwa mbere Umunyamakuru Natacha Polony ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yavuze ko ” mu gihe cya jenoside Abanyarwanda bose bari amasarigoma arwana akicana’. Uyu mugore uyobora ikinyamakuru Marianne yarezwe nyuma y’amagambo yavugiye kuri Radio […]

Inama ya EAC igiye guterana ngo isuzume ubusabe bwa DRC

evj8q1sxmai5anf.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, hazaba inama isanzwe ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba hasuzumwa niba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yakwemererwa kuba umunyamuryango. Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi muri Kamena 2019 yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari na wari […]

Incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ntibasazoreza umwaka w’amashuri rimwe n’abandi

evjkznbxmaeitih.jpg

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye, igaragaza ko abiga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, bazasoza umwaka w’amasomo muri Nzeri 2021 mu gihe abandi basigaye bazayasoza muri Nyakanga 2021. Iyi ngengabihe yerekana ko biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza n’abiga mu mashuri yisumbuye bose bazasoza umwaka w’amashuri muri […]