Martin Ngoga yavuze intandaro yo gutinda kw’imishahara y’abadepite ba EAC
Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko y’Imuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba izwi nka EALA, Martin Ngoga yavuze ko kudatangira umusanzu ku gihe ku bihugu bigize EAC ari byo nyirabayazana w’amezi akabakaba 4 abakozi ba EAC bamaze badahembwa. Mu kiganiro umuyobozi wa EALA Martin Ngoga yagiranye na The Easter African dukesha iyi nkuru, yagarutse ku bibazo bivugwa muri uru rwego […]
Ku munsi nk’uyu mu 64: Umurwa wa Roma wafashwe n’inkongi y’umuriro yangiza 2/3 byawo
Uyu munsi ni ku wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020. Ni umunsi wa 200 mu minsi igize umwaka. Uyu mwaka usigaje iminsi 166 ngo ugere ku musozo. Ingingo y’amateka turagarukaho ni umuriro ukomeye wa Roma (Great Fire of Rome). Tariki ya 18 Nyakanga 64 nyuma y’ivuka rya Yezu/Yesu, umuriro ukomeye wadutse mu mujyi wa Roma, […]
Umuyaga ukomeje kwibasira Afurika y’i burasirazuba ushobora kwiyongera
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere baratangaza ko mu misi ibiri iri imbere, agace ka Afurika y’Iburasirazuba ishobora kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga ukomeye, ushobora kugira byinshi wangiza. Ku wa gatatu ku wa 15 Nyakanga, Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyatanze itangazo riburira Abanyarwanda ko Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo mu Rwanda kuri uyu wa kane zibasirwa n’umuyaga ukomeye. Ikigo gihuza amakuru akusanwa […]
Tariki ya 16 Nyakanga mu 1945: Intwaro ya mbere kirimbuzi yageragerejwe i Manhattan muri USA
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, ni umunsi wa 198 mu minsi igize 2020. Uyu mwaka urabura iminsi 168 ngo ugere ku musozo. Tariki ya 16 Nyakanga mu 1945 , Ni bwo igisasu gikozwe mu kinyabutabire cya Uranium cyageragerejwe mu gace ka Alamogordo muri Leta ya New Mexico iri mu zigize iza Amerika […]
Leta ya Zambia yatangajeko iri mu biganiro n’u Rwanda kubyo yise ibinyoma bya Sankara
Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Zambia yatangaje ko leta ya Zambia irimo kuganira no gukorana byahafi na Guverinoma y’u Rwanda ku byavuzwe na Nsabimana Callixte [Sankara] ubwo yari mu rukiko I Nyanza. Nsabimana yabwiye urukiko ko inyeshyamba za FLN yari abereye umuvugizi zafashijwe na Perezida Edgar Lungu mu bitero zagabye mu majyepfo y’urwanda. Sankara yavuze […]
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka 100, Afurika yo musi y’ubutayu bwa Sahara, abaturage bazikuba 3
Ubushakashatsi ku bwiyongere bw’abaturage mu myaka 100 iri imbere bwagaragaje ko hari ibihugu abaturage babyo bazagabanuka ku kigero cya 50% n’aho Afurika yo musi y’ubutayu bwa Sahara, abaturage bazikuba 3. Abashakashatsi ba Kaminuza ya Washington muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika bagaragaje ko ibihugu byinshi by’Uburayi na Aziya abaturage bayo bashobora kugabanuka ku buryo budasanzwe. Aho […]
Uganda: Umusaza w’imyaka 75 yakubiswe inkoni 100
Umusasaza w’imyaka 75 y’amavuko wo mu gace ka Bubulanga yakubiswe inkoni 100 n’abagize ubwoko bwe,nyuma yo kwiyemerera icyaha cy’uko yasambanyije umukobwa we w’16 y’amavuko. Khalidi Tawoda yakubiswe inkoni ijana n’abasore b’ibigango batoranijwe n’umukuru w’umuryango, ubwo yari amaze kwiyemerera ko yasambanije umukobwa we w’imyaka 16 y’amavuko nyuma akamuha amafaranga ngo atagira uwo abibwira. Sam Mboizi, umukuru […]
Ku musi nk’uyu 1099 Crusade: Abisilamu bigaruriye umurwa wa Yerusalemu
Uyu musi ni kuwa Gatatu tariki 15, Nyakanga 2020. Ni umusi 198 mu misi isanzwe igize umwaka. Uyu mwaka usigaje imisi 169 ngo ugere ku musozo. Kuri uyu musi mu mu Ntambara z’amadini( Crusade), Abayisilamu bigaruriye umurwa mukuru Yerusalemu. Iyi yerusalemu muri iki gihe yafatwaga nk’umurwa w’ubukilisitu mwisi. Abarwanyi bo mu dini ya Isilamu bishe […]
Abadepite basabye MIGEPROF gukemura ikibazo cy’abakobwa batanga inkwano ku bahungu
Kuri uyu wa 14 Nyakanga, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Jeannette Bayisenge mu buryo bwikoranabunga yafashe umwanya wo gusubiza ibibazo byagaragajwe n’abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu. Bimwe muri ibi bibazo birimo, ingamba zafashwe mu kurinda abangavu inda zitateganijwe, zimwe mu ngeso zigaraga mu turere twa Ngororero na Nyamasheke […]
Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
Mu gihe ubutabera bufatwa nk’inkingi ikomeye yihutisha iterambere ry’igihugu, mu Rwanda mu butabera haracyagaragara ibibazo bishingiye ku gutinda kurangizwa kw’imanza zaburanishijwe ndetse na Ruswa ivugwa muri uru rwego bishobora gutuma rutakarizwa ikizere. Urugero ni uko hari imanza zaciwe na za Gacaca , kugeza ubu zitararangizwa ngo abagomba kubona ingurane bazihabwe. Ruswa nayo iza nk’imbogamizi nyamukuru […]
Ku munsi nk’uyu 1789: Hatangiye impinduramatwara y’Ubufaransa
Uyu munsi ni kuwa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga . Ni umusi wa 195 mu misi igize umwaka.Uyu mwaka usigaje imisi 170 ngo ugere ku musozo. Mu Bufaransa, uyu musi nibwo Ibihumbi by’abafaransa byigabije ibikorwa remezo by’ubwami bw’Ubufaransa. Bimwe mu bikorwaremezo byangijwe n’iyi myigaragambyo. Ni iyangizwa rya gereza nkuru ya Bastille , ibi byafashwe nk’ikimenyetso […]
Ibihugu 2 by’Afurika mu 10 bya mbere bishyira mu bikorwa igihano cy’urupfu
Kuri uyu wa Mbere saa 11:47 z’amanwa ni bwo Daniel Lewis Lee yahawe igihano cyo gupfa yakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica ashinyaguriye umuryango w’abantu batatu, abaziza ko ari abirabura. Reka turebere hamwe ibihugu 10 bya mbere ku Isi bigikoresha iki gihano, […]
UNESCO yatangaje ko miliyoni 10 z’abana bashobora guta ishuri bitewe na Covid-19
Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco, UNESCO, ku bufatanye n’umuryango wa Save the Children, igaragaza ko miliyoni 10 z’abana ku Isi bashobora kudasubira ku mashuri igihe azaba yongeye gufungura imiryango. Iyi raporo ikomeza ivuga ko bimwe mu bizatera uyu mubare w’abana kureka ishuri , byose bifitanye isano na Covid 19. Imibare y’ubu bushakashatsi […]
Afurika y’Epfo: Umukobwa wa Nelson Mandela yapfuye
Zindzi Mandela-Hlongwane umukobwa w’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abirabura muri Afurika y’Epfo, Nelson Mandela na Winnie Mandela yapfuye. Amakuru y’urupfu rwa Zindzi Mandela yatangajwe n’umuryango Nelson Mandela Foundation, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Igitangazamakuru cya leta ya Afurika y’Epfo, SABC cyatangaje ko Zindzi yaguye mu bitaro bya Johannesburg. Kugeza ubu nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu […]
Cinema: Amitabh Bachchan n’umuhungu we Abhishek Bachan basanzwemo Covid-19
Ibyamamare muri Cinema y’u Buhinde n’Isi muri rusange, Amitabh Bachchan n’umuhungu we Abhishek Bachchan basanzwemo Covid-19. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitte , Amitabh Bachchan yavuze ko we n’umuhungu we Abhishek Bachchan banzwemo Covid-19. Ni nyuma y’igihe gito bari bamaze batangiye kugaragaza bimwe mu bimenyetso bya Covid-19 birimo umuriro n’inkorora. Nyuma yo gusangwamo […]
Burundi: Bakoreye ubukwe bw’igitangaza mu bitaro-amafoto

Abantu benshi bafata ibitaro nk’ahantu akenshi haba abantu bababaye bikomeye. Gusa kuri ubu iyi mvugo ntiyakumvikana neza hagati ya Charlotte Mukantwari na Gabin Ndayizigiye bo mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi bakoreye ubukwe bwabo mu bitaro. Charlotte Mukantwari na Gabin Ndayizigiye bakoreye ubukwe mu bitaro bya Kirundo, nyuma y’uko Gabin akoze impanuka y’imodoka […]
Ishusho y’ubukerarugendo mu Rwanda n’ingamba zafashwe mu guhangana n’ingaruka za Covid-19
Ubukerarugendo mu Rwanda ni rumwe mu nzego zinjiriza igihugu amafaranga menshi. Gusa kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye, ubukerarugendo bwazahajwe bikomeye n’ingaruka za Korona Virusi. Ku wa 29 Gicurasi, Misiniteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda yatangaje ko yageneye uru rwego miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda, agamije kuzahura uru rwego rwazahajwe bikomeye n’ifunga ry’ibikorwa rusange hagamijwe gukumira icyorezo cya […]
Mali: Imyigaragambyo yatumye Radiyo na Televiziyo by’igihugu bifunga
Imbaga y’abigaragambya basaba ko Perezida Boubakar Keita yegura yatumye Radio na Televiziyo by’igihugu bihagarika gukora. Iyi myigaragambyo yabaye ku munsi w’ejo tariki ya 10 Nyakanga 2020, yitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi biganjemo urubyiruko mu murwa mukuru, Bamako. Amwe mu magambo abagiragambya bakoreshaga harimo intero nyinshi zumvikanye zisaba perezida Boubakar Keita kwegura ku mirimo ye. Polisi […]
Ku munsi nk’uyu mu 1924: Amerika yatoye itegeko ribuza amashuri kwigisha amahame y’umwanditsi Darwin akubiye mu gitabo The Origin of Spaces
Uyu munsi ni ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020. Ni umunsi w’192 mu minsi igize umwaka 2020. Uyu mwaka urabura imisi 174 ngo ugere ku musozo. Tariki ya 10 Nyakanga 1924, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatoye itegeko rihagarika inyigisho z’umwanditsi w’Umwongereza Charles Darwin zari zikubiye mu gitabo yise the Origin of Species. Iki […]
Afurika y’Iburasirazuba yasabwe kwigira ku Rwanda mu guhangana na Covid-19
Ikigo cy’Abadage gikora ubushakashatsi kuri Korona Virusi, Germany’s Robert Koch Institute cyasabye ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba kwigira ku Rwanda uburyo bahangana na COVID-19. Hagendewe ku bushakashatsi iki kigo cyakoze mu bihugu by’Afurika y’Ibirasirazuba, Germany’s Robert Koch isanga u Rwanda ari igihugu gitanga urugero rwiza mu gukumira no kurwanya Korona Virusi. Mu byo iki kigo kigaragaza byatumye […]
Sudan: Abaminisitiri 6 beguye ku mirimo yabo, umwe arirukanwa
Abaminisitri 6 bo muri guverinoma ya Sudan beguye, umwe akurwa ku mirimo, biturutse ku myigaragambyo imaze iminsi isaba ko haba amavugurura muri guverinoma y’iki gihugu. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Sudan, kuri uyu wa kane yatangaje ko abaminisitiri 6 bagejeje ubwegure bwabo kuri Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok. Mu itangazo bashyize ahagaragara bavuze ko mu beguye […]
Kenya: Leta yasabye abayobozi b’amashuri gusubiza ababyeyi amafaranga y’ishuri bishyuye
Guverinoma ya Kenya yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n‘ayisumbuye gusubiza ababyeyi amafaranga y’ishuri ku bihembwe batize. Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburezi muri Kenya ,Prof.George Magoha yatangaje ko abayobozi b’ibigo basabwe gusubiza ababyeyi amafaranga batanze ku gihembwe cya kabiri n’icya gatatu by’uyu mwaka batize. George Magoha akomeza avuga ko ku bishyuye igihembwe cya mbere gusa aya […]
Malawi: 70% by’abagize Guverinoma nshya bakomoka mu gace Perezida Chakwera avukamo
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Malawi banenze guverinoma nshya ya Perezida Lazarus Chakwera, kuba yiganjemo benshi bafitanye isano n’abavuka mu gace avukamo. Tariki ya 6 Nyakanga 2020, ni bwo Perezida mushya wa Malawi Lazarus Chakwera yashyizeho guverinoma nshya izamufasha kuyobora iki gihugu. Iyi guverinoma ye ikomeje kunengwa n’abatavugarumwe n’ubutegetsi ko yiganjyemo abantu bafitanye isano ya hafi […]
Nyagatare: Abantu 49 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage
Polisi y’Urwanda ikorera mu kare ka Nyagatare yataye muri yombi abantu 49, basengera mu ngo z’abaturage mu murenge wa Rwimiyaga biturutse ku makuru atangwa n’abaturage bo mu Kagari ka Rwimiyaga mu Mudugudu wa Gakoma Polisi. Muri abo bafashwe 45 ni Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bari bateraniye mu rugo rw’uwitwa Mutoni Frola w’imyaka 40, naho abandi […]
Ku munsi nk’uyu: U Budage bwemeye guhara Afurika y’Epfo ku Bongereza
Tariki ya 9 Nyakanga 1915, mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi, u Budage bwamanitse amaboko bwemera guha Abongereza ubutaka bwose bwagenzuraga mu majyepho y’Afurika. Ingabo zo ku ruhande rw’Abongereza zitwaga The Union of South Africa, zari zarashinzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Abongereza mu 1910. Ubwo Intambara ya Mbere y’Isi yatangiraga mu Burayi, mu mwaka 1914. Uwari […]
Uganda: Abamotari bajyanye leta mu rukiko kubera kubabuza gukora muri Covid-19
Abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto muri Uganda bajyanye leta mu rukiko bayiziza kubabuza gukora mu gihe abandi bemerewe gukomeza ibikorwa byabo muri iki gihe cya Covid-19. Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abatwara agagenzi kuri moto muri Uganda, kuri uyu wa Gatatu ryajyane ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Kampala, barega Leta ya Uganda kutabaha ubufasha mu gihe […]
U Bushinwa na OMS, amaturufu akomeye mu kwiyamamaza kwa Donald Trump
U Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bikomeje intambara y’amagambo, ahanini ishingiye ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS. Leta zunze ubumwe z’amerika zishinja OMS kubogamira u Bushinwa ku myanzuro yose ifata ku cyorezo cya Covid-19. Perezida Donald Trump yakomeje gusaba OMS kwiga ku kibazo cy’u Bushinwa, kugeza ubwo Amerika yahagaritse inkunga zose yageneraga […]
Brazil: Perezida Bolsonaro urwaye Covid-19 yongeye kugaragara yarenze ku mabwiriza
Perezida wa Brazil, Jair Bolsonaro nyuma y’aho atangarije ko yanduye Koronavirusi, akomeje kugaragara mu ruhame atubahirije ingamba zo kwirinda kwanduza abandi iki cyorezo. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu cya Brazil, Perezida yakomeje kugaragara atambaye agapfuka munwa. Ibi binahurirana n’ibyo yagiye atangaza kuri iki cyorezo. Aho yasabaga abanya-Brazil kwihatira gukora siporo, cyane ko yasangaga ari […]
Kenya: Abasenateri baherutse kurwanira mu Nteko basabiwe ibihano
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yasabiye abasenateri 2, Beatrice Kwamboka wo mu ishyaka (ODM) rya Raila Odinga na Mary Seneta wo mu ishyaka (Jubilee)r iri ku butegetsi ibihano by’imyitwarire bagaragaje idahwitse. Ukutumvikana kw’izi ntumwa za rubanda kwabaye mu cyumweru gishize ubwo abasenateri bari mu matora y’umuyobozi wa Komisiyo y’ubuzima muri Sena ya Kenya. Seneta […]
Burundi: Ingamba nshya zo guhangana na Covid-19 zatangiye gushyirwa mu bikorwa

Kuri uyu wa 6 Nyakanga 2020, mu Burundi hatangijwe ubukangurambaga ku bantu bose mu guhangana na Covid-19, bwa mbere abayobozi bakuru bagaragara bambaye udupfukamunwa. Kuva Covid-19 yagera mu Burundi tariki 31 Werurwe ni bwo bwa mbere hafashwe ibipimo byinshi ku munsi umwe, bigera kuri 640. Ni ubukangurambaga bushya bwo gupima abantu benshi bwatangijwe ejo ku […]
Byinshi ku gikorwa cyo ‘Gusomana’ n’umunsi mpuzamahanga cyahariwe
Buri wa 6 Nyakanga, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana. Abantu benshi bagaragaza gusomana nk’igikorwa kigaragaza urukundo umuntu aba afitiye uwo basomana. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka 2006. Ababyeyi benshi nabo bakunze gusoma abana babo nk’ikimenyetso cy’ubwuzu n’urukundo babafitiye. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibyiza byo gusomana, uburwayi bwandurira mu gusomana. Ubushakashatsi bwakorewe […]
Abagera kuri 20 bakurukiranweho kunyereza miliyari 10 RWF zagenewe ifumbire
Abantu bagera kuri 20 bakurikiranweho kunyereza miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo kwinjiza ifumbire mvaruganda mu gihugu yo kongera umusaruro w’ubuhinzi. Ahagana mu 2008 kugeza 2013 leta y’u Rwanda yashoye imari mu mushinga wo kuzana ifumbire no kuyigurisha ku bahinzi mu gihugu hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi. Mu mwaka 2014, Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya […]
The Rock ni we winjiza amadorari menshi kuri ‘Post’ imwe ya Instagram
Umukinnyi wa filimi akaba icyamamare mu gukirana, Dwayne Johnson wamenyekanye nka The Rock, ni we waciye agahigo ko kwinjiza amadorai menshi ku butumwa ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram. The Rock kugeza ubu yinjiza nibura miliyoni imwe kuri buri butumwa bwamamaza, abucishije ku rubuga rwe rwa Instagram. The Rock yamenyekanye cyane nk’umukinnyi ukina imikino njyarugamba […]
Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya EAC bavuga ko badaheruka umushahara
Abakozi b’Inteko Ishingamategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bababajwe cyane n’uko badaheruka umushahara, nyamara ibihugu bigize uyu muryango byaratangiye undi mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021. Mu mafaranga EALA itaraha abakozi bayo harimo imishahara yo kuva mu kwezi kwa Werurwe nk’uko Daily monitor ibitangaza. Abdikadir Aden, umudepite uhagarariye Kenya muri EALA, avuga ko Leta z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika […]
Ethiopia ishinja Misiri gutera inkunga imyigaragambyo imaze kugwamo abarenga 80
Leta ya Ethiopia yongeye kwikoma igihugu cya Misiri ivuga ko ari cyo kiri inyuma y’imyigaragambyo imaze igihe iyogoza iki gihugu. Inkuru ya Daily nation ivuga ko Misiri iri yafashije abigaragambya guteza akavuyo mu migi itandukanye ya Ethiopia, ibintu byatumbye ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bifunga imiryango. Ethiopia ubusanzwe imaze igihe kinini idacana uwaka n’igihugu cya Misiri. Aya […]
Byinshi ku rugamba rwo kubohora igihugu n’icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwafashe
U Rwanda rwahuye n’ingaruka zikomeye zikomoka ku bukoloni. Zimwe muri zo ni nk’aho abakoloni bumvishije Abanyarwanda ko batandukanye hashingiwe ku moko. Abakoloni bagabanije Abanyarwanda mo amakoko atatu, ashingiye ku byo batunze indeshyo n’ibindi. Ayo moko twavuga, nk’Abatutsi , Abahutu n’Abatwa. Ibi byakomeye mu gihe Ababiligi bakolonije u Rwanda kuva mu mwaka1918 kugeza mu 1958. Aha […]
Turkey: Urukiko rwatangiye kuburanisha 20 bakekwaho kwica umunyamakuru Khashoggi
Urukiko rwa Istanbul rwatangiye kuburanisha abanya-Saudi Arabia 20 bakekwaho kwica umunyamakuru, Jamal Khashoggi. Jamal Khashoggi yiciwe muri Ambasade ya Saudi Arabia iri mu murwa mukuru wa Turkey, Istanbul mu Kwakira umwaka 2018. Muri makumyabiri barimo kuburanishwa harimo 2 bivugwa ko ari abakoranira hafi n’igikomangoma Mohammed bin Salman uzaragwa ubwami bwa Saudi Arabia. Muri bo harimo […]
Ku munsi nk’uyu mu 1990: Abayisilamu 1,400 bitabiye Imana mu mutambagiro i Macca
Uyu munsi ni kuwa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020. Ni umunsi wa 185 mu minsi igize umwaka w’2020, harabura imisi 181 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Tariki ya 3 Nyankanga 1990, abantu igihumbi n’amagana ane (1400) baguye mu mubyigano wabererye mu murwa mukuru w’idini ya Islam Mecca. Uko umwaka utashye , abayoboke b’idni ya […]
Imihanda n’insisiro by’ubufaransa bigiye guhabwa amazina y’abasirikare bakomoka muri Afurika
Leta y’u Bufaransa ibisabwe na Minisiteri y’ingabo z’icyo gihugu, yemeje ko imihanda n’insisiro bigera ku ijana mu Bufaransa bigiye guhabwa amazina y’abasirikare bakomoka muri Afurika, barwanye ku ruhande rwabwo mu ntambara ya Kabiri y’Isi. Hagendewe ku busabe bw’abamaze iminsi bigaragambya mu cyiswe Black Lives Matter, bagiye bavuga ko Leta y’u Bufaransa ntacyo yakoreye Abanyafurika barwanye […]
Ishusho ya Covid 19 mu karere k’Afurika y’Ibirasirazuba
Kuva muri Gashyantare 2020 bwa mbere coronavirus igaragaye muri Afurika y’Iburasirazuba, kugeza uyu munsi, abantu bashobora kwibaza umuvuduko imaze gufata ndetse n’aho ingamba zo kuyirwanya zigeze zishyirwa mu bikorwa. Kenya Kenya ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba cyagaragayemo coronavirus. Kugeza ubu abamaze kwandura muri iki gihugu bagera ku 6,673, abamaze guhitanwa nacyo bagera […]
Uganda yiteguye kwakira impunzi 3000 z’Abanyekongo
Leta ya Uganda igiye gufungurira umupaka impunzi zigera ku 3000 z’abanyekongo zimaze igihe kirenga gato ukwezi zikambitse ku mupaka wa Bunagana uhuza ibihugu byombi. Ni nyuma y’aho hadutse ubushyamire hagati y’ingabo za kongo n’imitwe irwanira mu burasirazuba bwayo. BBC ivuga ko impamvu nyamukuru yateye Uganda kubuza abo Banyekongo kwinjira muri Uganda ahanini zishingiye ku kuba […]
Sudani: Bongeye kubura imyigaragambyo bashaka gutegekwa n’abasivili
Kuri uyu wa Kabiri, imyigarambyo yongeye kubura muri Sudani , aho abigaragambya basaba ingabo z’afashe ubutegetsi gushyiraho vuba guverinoma yiganjemo abasivili. Umuvugizi wa Guverinoma ya Sudani akomeza avuga ko ibihumbi by’abigaragambya byari mu murwa mukuru Khartoum n’indi mijyi nka Omdurman. Mu magambo yagarukwagaho n’abigaragambya, yiganjemo abasaba akanama ka gisirikare kayoboye kwihutisha amatora no gushyiraho guverinoma […]
Rwanda: Urugendo rw’ubwigenge bw’ingoma nkoloni y’Abadage n’Ababiligi
Amateka y’ubukoloni muri Afurika ahanini atangirira mu nama yiswe iya Berlin, yabaye hagati y’1884 n’1885 itumijwe n’uwari Shanseriyeli w’u Budage, Otton Von Bismark. Zimwe mu ngingo nyamukuru iyi nama yibanzeho harimo kugabana umugabane wirabura wari uzwiho kugira ubukungu bwinshi munsi y’ubutaka. Hagendewe kuko ibihugu byarushanwaga ijambo, hagabanwe ibihugu by’Afurika, imbibi zari zisanzwe zitandukanya ibihugu zirahinduka, […]
Abashakashatsi bagaragaje ko mu isanzure hari umubumbe ugiye guturika
Abashakashatsi b’ikigo JCMT gikora ubushakashatsi ku isanzure, batangaje ko umubumbe witwa Betelgeuse wagaragaje ibimenyetso ko ushobora kuburirwa irengero mu gihe gito kiri imbere. Umubumbe wa Betelgeuse ubusanzwe uri kure cyane y’Isi nk’uko byemezwa n’impuguke zakoze ubushakashatsi, ku buryo bemeza ko urumuri rwawo birutwara imyaka 500 ngo rugere ku Isi. Bimwe mu byashingiweho muri ubu bushakashatsi […]
USA: Abigaragambya bongeye kuraswa
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu mujyi wa St. Louis hagaragajwe amashusho y’umugore n’umugabo batunze imbunda abari mu myigaragambyo isaba ko havaho burundu ihohoterwa rikorera abirabura muri Amerika. Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bivuga ko ubwo abigaragambya bari mu muhanda berekeza ku biro by’umuyobozi w’umujyi wa St Louis , batunguwe no kubona umugore n’umugabo b’abazungu babatunga […]