Ndatwite, numva narahuzwe gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo wanjye ahubwo nkifuza abandi — Nkore iki?

Muraho bakunzi b’iki kinyamakuru? Mumbabarire ntabwo ntangaza amazina yanjye ariko ndifuza ko mungira inama kuko ubu ndatwite inda y’umwana wacu wa mbere ariko numva hari ibintu bimwe na bimwe na huzwe hari n’ibindi nararikiye. Mu by’ukuri inda mfite ifite amezi 7, kuva yagira amezi 3 nahise mpundwa umugabo wanjye, sinifuza ko yanankorakora kuko numva mbangamiwe […]

Adolphe Nshimirimana umaze imyaka 2 yishwe arifurizwa iruhuka ridashira no kwitwa intwari

Umuryango wa Gen Adolphe Nshimirimana wari umusirikare w’u Burundi, wamusabiye misa banamwifuriza kuruhukira mu mahoro nyuma y’imyaka ibiri yishwe. Misa yasomwe ku wa 2 Kanama 2017, muri Cathedrale Regina Mundi, Inshuti, abavandi n’umuryango we, bakaba bari bitabiriye bamwibuka. Isomo rigaragara muri Matayo:42, umupadiri wasomye iyo misa niryo yasomye avuga ko mu isi tuhaca ariko dufite […]

Ese koko urusengero ni ivuriro ry’abanyabyaha?

Abantu benshi bakunze kuvuga ko urusengero rw’Imana ari nk’ivuriro ry’abanyabyaha. Aba bantu bagahuza urusengero n’ivuriro ahanini bagendeye ku magambo yo muri Bibiliya avuga ko abarwayi ari bo bakenera muganga bityo n’abajya mu rusengero bakaba baba bagiye gushaka imiti y’ibibazo byababereye ingorabahizi. Gusa na none umuntu yakwibaza niba ari ngombwa kujya mu rusengero kugirango akire kimwe […]

Ibiganiro bya ‘Mvura Nkuvure’ byatumye asubira mu rugo yataye imyaka 15

Umukecuru Mukankaka EspĂ©rance wo mu Kagari ka Kanyinya ,mu Murenge wa Muhanga, yagarutse mu rugo rwe yari yaravuyemo ubwo yahukanaga akamara imyaka 15 iwabo . Ni nyuma yo guhabwa ibiganiro na gahunda ya Mvura Nkuvure. Mukankaka uvuga ko yabitewe n’uko umugabo we yamucaga inyuma, yamusaba kubireka akabona atabireka,ngo yari yararahiye kuzarugarukamo. Umugabo we yagerageje kumucyura […]

Imyiteguro ku matora ya Perezida wa Repubulika n’uburyo bwo gutora

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017, Abanyarwanda baba mu gihugu bujuje ibyangombwa byo gutora bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika abura amasaha make ngo atangire, ni amatora ari gukorwa mu mahanga kuko nkuko byari biteganyijwe. Bwiza.com yagiye ikurikirana ibikorwa by’amatora, igaragaraza imyiteguro y’abaturage mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye hirya no hino mu gihugu […]

Burundi: Major Gahomera yimwe amahirwe yo kujya muri AMISOM kubera ibyaha ashinjwa

  Major Marius Gahomera wo mu gisirikare cy’u Burundi yasimbujwe ku buyobozi bwa batayo ya 44 y’ingabo z’iki gihugu muri AMISOM, aho bivugwa ko uku gusimburwa ari ingaruka z’ibyaha bikomeye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu ashinjwa. Yasimbujwe Major Ntirampemba. Izi mpinduka zije iminsi mikeya mbere y’uko iyi batayo ya 44 yoherezwa muri Somalia mu butumwa […]

Amerika yiteguye imirwano mu gihe Koreya ya Ruguru ikomeje kugerageza za Misile

Nyuma y’ibikorwa bisa no guhangana hagati y’ibihugu 2 by’ibihangange, Koreya ya Ruguru n’Amerika mu bijyanye n’ibitwaro bya rutura, Amerika yatangaje ko ari inshuti magara ya Koreya ndetse ko nta n’ikibi iyifuriza cyahungabanya umutekano wa yo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Gusa Amerika yatangaje ko izakoresha inzira z’ibiganiro ngo hatagira ibyangirikira mu mirwano, ariko mu gihe Koreya yanze ibyo […]

Uko igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika kiri kugenda mu mahanga

Abanyarwanda batuye mu mahanga bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika, ni amatora ari kuba uyu munsi tariki ya 3 Kanama 2017, azakurikirwa n’azabera mu Rwanda ejo ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena. Ibi bikorwa birabera mu biro 98 ku Isi byikubye gatatu ugereranyije n’amatora aheruka. Abakandida bemejwe na Komisiyo y’Amatora bamaze iminsi […]

Abigaga muri kaminuza ya Gitwe yafungiwe amashami bashobora kwitabira amatora n’akanyamuneza

Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda(HEC) izahura n’ubuyobozi bwa Kaminuza yigenga ya Gitwe(University Of Gitwe- UG) baganira ku bibazo byatumye iyo kaminuza ifungirwa by’agateganyo amwe mu mashami muri uyu mwaka. Amakuru Bwiza.com yamenye ni uko abagize inama y’Ububobozi bw’iyi kaminuza ndetse n’Umuyobozi mukuru wayo aribo batumiwe muri iyo nama izaba mu gitondo cyo ku wa Kane […]

Kenya: Abakozi ba komisiyo y’amatora bijejwe uburinzi buhambaye nyuma y’iyicwa rya mugenzi wabo

Abakozi ba Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya yijeje abakozi bayo uburinzi buhambaye nyuma y’aho umwe muri bo yiciwe urupfu rw’agashinyaguro mu minsi ishize. Umukuru w’Igipolisi cya Kenya, IGP Joseph Boinnet akaba yemeje aya makuru mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa Mbere ushize nyuma yo kubisabwa n’iyi Komisiyo y’amatora yigenga yo muri Kenya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Chris Msando, […]

Rwamagana: Theo Bosebabireba arasaba abakunzi be kuzatora Paul Kagame

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene ari kumwe n’abahanzi barimo Danny Vumbi na Mico the Best bifatanyije n’abanyarwamagana mu gitaramo cyo gusoza ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu murenge wa Kigabiro Theo Bosebabireba wishimiwe n’abanyarwamagana mu ndirimbo nka bose babireba icyifuzo n’inzindi ndirimbo yafatanyaga n’abakunzi be kuririmba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nyuma yo kuva ku […]

Umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza, wafashwe nk’uw’amateka (Amafoto)

Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Habineza yakiriwe n’imbaga idasanzwe y’abaturage bo mu karere ka Nyarugenge, umuhango wabereye Nyabugogo ubwo yabagezagaho imigabo n’imigambi ye. Ni umunsi wa 19 ari na wo wa nyuma wo kwiyamamaza, ku mwanya w’umukuru w’igihugu, aho uyu mukandida yagaragarijwe amarangamutima adasanzwe n’abaturage benshi bo mu karere ka Nyarugenge yasorejemo […]

Umutuzo uri mu matora yo mu Rwanda watumye EU itoherezamo indorerezi

Umutuzo ugaragara mu matora yo mu Rwanda ngo ni imwe mu mpamvu zatumye umuryango w’ibihugu by’I Burayi (EU) uhitamo kutohereza indorerezi zawo muri aya matora, bagahitamo kuzohereza mu bihugu nka Kenya nayo iri mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu. Gusa ibi ntibivuze ko batazayakurikirana. Ku butumire bwa komisiyo y’igihugu y’amatora y’u Rwanda NEC, abadipolomate b’ibihugu bigize […]

Imirambo y’abasirikare ba UPDF baherutse kwicwa na Al Shabab yacyuwe — Amafoto

Imirambo y’abasirikare 12 ba Uganda baherutse kwicirwa mu mutego bari batezwe n’intagondwa zo mu mutwe wa Al Shabab muri Somalia kuri iki Cyumweru gishize, yagejejwe I Kampala kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita ahagana saa 2h40. Iyi mirambo yakiriwe ku kibuga cy’indege n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za UPDF, Gen. Wilson Mbadi, wari uherekejwe […]

Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa

Igihugu cya Uganda gituwe n’abanyarwanda benshi, muri bo abagera ku bihumbi birindwi bamaze kwibaruza ngo bazatore. Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ariko, ivuga ko hazaba ibiro by’itora bimwe kuri ambasade, ibi byaciye intege abatora, bituma bamwe bahitamo kuza gutorera mu Rwanda kuko Kampala basanga ari kure. Imiryango imwe n’imwe yo mu Rwanda, hatangiye kwakira […]

Kwiyamamaza Paul Kagame yabisoreje i Bumbogo, ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage- AMAFOTO

Umukandida Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi, ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho yabisoreje i Bumbogo mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali. Ibihumbi by’abaturage byari byaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu karere ka Gasabo, ku wa 2 Kanama 2017, bari bateraniye ahateguwe mu murenge wa Bumbogo aho bakiriye umukandida wabo, Paul […]

Dore stade nini 10 za mbere mu Burayi

Uko imyaka igenda ihita, u Burayi bwagiye bwubaka inzego zitajegajega mu mupira w’amaguru, kuri ubu uyu mugabane ukaba ubarizwaho amakipe y’ibihange ku Isi nka Barcelona, Real Madrid, Bayern Munich, Manchester United n’izindi. Mu bikorwaremezo bijyanye n’uyu mukino rero naho ntibasigaye, akaba ari muri urwo rwego Bwiza.com yifuje kubagezaho stade 10 za mbere nini kuri uyu […]

Bimwe mu byo abaturage batinzeho aho Dr Frank Habineza yagiye yiyamamariza

Rimwe wumvaga abantu butabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza, umukandida wa Democratic Green Party of Rwanda, batanga amashyi aruta ayandi bitewe n’ingingo yabaga akomozaho. Mu gikorwa yatangiye cyo kwiyamamaza, guhera tariki ya 14 Nyakanga 2017, amaze kugera mu turere 29 tw’igihugu, aho asigaje akarere kamwe ka Nyarugenge aza kwiyamamarizamo uyu munsi mu gace […]

Ni ryari uwatsinzwe mu rubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma yasubirishamo urubanza

Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo kubaka Igihugu kigendera ku mategeko yashyizeho inzego zinyuranye ziyifasha kugera kuri iyo ntego. Ni muri urwo rwego Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 139 ryashyizeho Urwego rw’Umuvunyi. Mu byo urwo rwego rushinzwe harimo: Gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha […]

BAD igiye gushora asaga Miliyari 24 z’Amadolari mu kuzamura Afurika

Banki nyafurika itsura amajyambere yatangaje ko igiye gushora akayabo k’asaga Miliyari 24 z’Amadolari mu kuzamura afurika mu bijyanye no kwihaza ku biribwa binyuze muri gahunda yiswe Feed Africa. Intego z’iri shoramari mu bihugu bitandukanye by’Afurika ngo ikaba ari ugukuraho burundu ikibazo cyo kutihaza mu bijyanye n’imirire, ikaba ari gahunda izakorwa mu myaka 10 hibandwa ku […]

Amafoto ya Perezida Museveni ari kwifotoza Selfie yatangaje benshi

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yatangaje abantu ku buryo yifotoye amafoto ari kumwe n’itsinda ry’abantu rigari mu buryo bumenyerewe nka Selfie, aho bakoresha kamera y’imbere ya telefone. Ibi ni ibyabereye mu muhango wo gutangiza ku nshuro ya Cyenda inama nkuru y’urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya […]

Dr Habineza natorwa, umutekano wo muri Parike y’ibirunga uzacungwa n’ibyogajuru na za Drone

Mu karere ka Burera, umurenge wa Gahunga niho umukandida w’ishyaka rya Green Party, Dr Habineza Frank yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi ubanziriza uwa nyuma ngo abakandida basoze igihe bagenewe cyo gukoramo ibikorwa byo kwiyamamaza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni umuhango witabiriwe n’abaturage benshi cyane ugereranije n’abandi bose bitabiriye ibi bikorwa kuva yabitangira, aho bari baje kumva […]

Tuzatore Umuhanzi wahanze u Rwanda — Rwanda Film Federation

“Nyakubahwa Paul Kagame si Umuhanzi w’u Rwanda n’Abanyarwanda gusa. Ni Umuhanzi wa Afurika.”, ibi ni ibitangazwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga Nyarwanda rwa Sinema (Rwanda Film federation), Harerimana Ahmed, usaba abahanzi kuzatora Umuhanzi wahanze u Rwanda, ubwo yaganiraga na Bwiza.com. Muri iki kiganiro Harerimana Ahmed yagarutse ku byo basaba Abahanzi ba sinema mu matora ya perezida wa […]

Dr Habineza Natorwa azongerera imbaraga abakora imirimo iciriritse irimo n’ubuzunguzayi

Umukandida w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza avuga ko umuryango nyarwanda utatera imbere mu gihe hari abaturage batemerewe gukora cyangwa koroherezwa mu gukora imirimo iciriritse, ndetse no korora amatungo magufi ababashisha kwihaza ku biribwa n’ibindi by’ibanze bikenerwa muri sosiyete. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017 ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ku […]

2017-2024: Ibyo FPR ihishiye Abanyarwanda mu Miyoborere Myiza, Imibanire n’Amahanga n’Ubutabera

Umuryango FPR-INKOTANYI ufata Imiyoborere myiza n’Ubutabera nk’ishingiro ry’Igihugu gikomeye kandi gitekanye kandi bikaba ari ingobyi y’iterambere ry’umuturage n’iry’Igihugu muri rusange. Ni yo mpamvu, uhora uharanira kwimakaza imiyoborere myiza n’ubutabera bibereye Abanyarwanda kandi bigera kuri bose. Uyu muryango ugaragaza ko imiyoborere myiza n’ubutabera bizakomeza kwitabwaho mu 2017-2024, binyuze mu gushimangira ingingo zitandukanye nkuko byakozwe mu myaka […]

Goma: Gereza ya Munzenze yafashwe n’inkongi y’umuriro

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 01 Kanama, Gereza Nkuru ya Munzenze iherereye mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Congo, yafashwe n’inkongi y’umuriro nyuma y’aho hari habayeho igikorwa cyo kugerageza kuyitoroka. Ibibatsi by’umuriro byaturukaga imbere muri gereza imyotsi ari myinshi nk’uko bigaragara ku mashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko byatangajwe na minisitiri […]

Sudani y’Epfo: HRW irashinja abayobozi 9 barimo Salva Kiir na Machar gukora ibyaha ndengakamere

Icyegeranyo gishya cy’ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch cyo kuri uyu wa Kabiri kirashinja abayobozi 9 muri Sudani y’Epfo ku mpande zombi zipfa ubutegetsi, kuba barakoze ibyahabikomeye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu kandi bishobora kwitwa ibyaha by’intambara mu 2016 na 2017. Icyo cyegeranyo kandi kirasabira ibihano abo bantu uko ari 9, barimo […]

Iteka rya Minisitiri w’intebe ryabaye intandaro yo kutubahiriza amategeko

Mu mategeko ashyirwaho mu Rwanda, hari amwe afite ingingo zivuga ko ibigenga ishyirwamubikorwa ryayo, bizagenwa n’iteka rya Minisitiri w’intebe. Iyo iryo teka ridasohokeye ku gihe cyangwa ntirinasohoke ni kimwe mu bibangamira ishyirwamubikorwa ry’itegeko n’intandaro yo kuryica, ibi rero bikagira ingaruka zikomeye ku bantu iryo tegeko ryari ryashyiriweho kurengera. Niko byagenze ku itegeko No 32/2015 Ryo […]

Rubavu: Ifungurwa rya mayor wa Rubavu ryemejwe n’umwunganira mu mategeko gusa

Kuri uyu wa kabiri saa tatu za mu gitondo, nibwo byari biteganyijwe ko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie yitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, kugirango aburanishwe ifungwa n’ifungurwa rye nyuma y’iminsi isaga umunani afunzwe akekwaho icyaha cyo kubangamira uburenganzira bw’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki 04 Kanama 2017 Ubwo abo mu muryango we, ndetse […]

Amerika yafatiye ibihano Perezida wa Venezuela kubera guhindura itegeko nshinga

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Prezida Nicolas Maduro wa Venezuela, nyuma uko hateguwe amatora atubahirije amategeko y’abadepite hagamijwe guhindura itegeko Nshinga. Ibihano iki gihugu cy’igihanganye cyafatiye uyu muyobozi birimo gufatira imitungo ye yose iri muri Amerika ndetse no kutongera kugira igikorwa na kimwe iki gihugu gikorana na we. Ni nyuma y’amatora yabaye muri […]

Abanyarwanda bari mu Burundi barye bari menge muri iyi minsi y’amatora

Amakuru yizewe agera kuri Bwiza.com aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko bamwe mu bagize urubyiruko rw’ishyaka CNDD bafatanyije n’inzego z’umutekano nk’igipolisi n’urwego rw’ubutasi, bamaze gufata icyemezo cyo kohereza ba maneko hafi ya ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu bashinzwe kuzagenza Abanyarwanda bazitabira igikorwa cy’amatora, aho bivugwa ko bashobora no kugirirwa nabi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aya […]

Rwamagana: Imirambo y'abantu babiri baherutse kurohoma mu cyuzi yabonetse

Imiryango y’abasore babiri Kabandana Emmanuel na Bayavuge Maritini yari imaze iminsi itakamba isaba ubuyobozi kubafasha gushakisha imirambo y’abana babo baherutse kurohoma mu Cyuzi cya Kimpima. muri iki gitondo cyo kuwa kabiri, nibwo abaturage bahazindukiye basanga umurambo wa kabiri ureremba hejuru y’amazi. Ni nyuma y’aho hitabajwe Umunyagisakakazi wateyemo imiti ikazamuka. Kuri uyu wa mbere Bwiza.com igeze […]

Umugabo washinjwaga gusambanya akana k’imyaka 3 akakica yiciwe mu ruhame – Amafoto

Umugabo wo mu gihugu cya Yemen wahamijwe icyaha cyo gusambanya ku ngufu akana k’imyaka 3 akakica, kuri uyu wa Mbere yiciwe ku karubanda n’igipolisi mu murwa mukuru, Sanaa. Umupolisi wamwishe yamurashe amasasu atanu, ubwo uyu witwa Muhammad al-Maghrabi w’imyaka 41 yari yaryamishijwe hasi yahambirijwe amabok inyuma ipingu mu gikorwa cyabereye ku Rubuga rwa Tahrir nyuma […]

Umwana wa Bebe Cool w’imyaka 13 arakataje mu mikino

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Bebe Cool, abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, yishimiye uburyo umwana we ari gutera imbere mu gukina umupira w’amaguru. Ssali Alpha Thierry niwe mwana wa BebeCool. We n’abandi bana bari bamaze iminsi mu mikino y’abatarengeje imyaka 15, yabereye mu Bwongereza, aho yafashije ikipe ye kwitwara neza ayitsindira ibitego 8 . […]

Uko umuhango wose wagenze Paul Kagame yiyamamaza muri Gicumbi-REBA AMAFOTO

Umukandida Paul Kagame ibikorwa byo kwiyamamaza ubwo yari abisoje mu murenge wa Cyumba yahise akomereza mu wa Rutare, yose ibarizwa mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru . Kuva mu rukerera rwo ku wa 1 Kanama 2017, abaturage bagiye baturuka mu midugudu n’utugari two muri aka karere ko mu misozi miremire y’icyahoze cyitwa Byumba, bateraniye muri […]

Masoudi Djuma watozaga Rayon Sport yaba agiye kwerekeza muri Vitalo FC

Amakuru aturuka i Burundi mu ikipe ya Vitalo, aravuga ko uwahoze atoza ikipe ya Rayon Sport, Masoudi Djuma ari mu biganiro n’iyi kipe ngo abe yayibera umutoza. Masoudi yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sport aho yayihesheje ibikombe 2, birimo icy’amahoro 2015/2016 ndetse n’icya shampiyona 2016/2017. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kwitwara neza kw’uyu mutoza byatumye yifuzwa […]

Umumotari watoye miliyoni 5,2frw y’umugenzi akayasubiza yahembwe moto

Umumotari uherutse gutora amafaranga miliyoni 5,2 akayasubiza umugenzi wari uyataye yahawe ishimwe rya moto ifite agaciro ka miliyoni 1.5RWf, yashyikirijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017. Nyuma yo gushyikirizwa moto, uyu mumotari witwa Ndayiramuje yishimiye icyo gihembo agira n’inama abamotari bagenzi […]

Burundi: Habaye imirwano ikomeye ku Kiyaga cya Rusizi

Mu Ntara ya Bubanza mu burengerazuba bw’u Burundi, abaturage bo muri Komini ya Gihanga mu nkengero z’ikiyaga cya Rusizi kiri mu ishyamba rya Rukoko, bazindukanye ubwoba bwinshi bitewe n’urusaku rw’imbunda rwumvikanaga ruturuka ku Kiyaga cya Rusizi ku mupaka w’u Burundi na Congo ndetse abakorera muri icyo gice bakaba batashoboye no gusohoka mu nzu. Iyi nkuru […]

Murenzi wakiniye Amavubi U-17 muri Mexique yakatiwe imyaka isaga 2 y’igifungo mu Bwongereza

Umunyarwanda witwa Seff Murenzi wajyanye n’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi mu Gikombe cy’isi cy’Abatarengeje imyaka 17 muri Mexique, kuri ubu akaba yabarizwaga mu Bwongereza mu ikipe ya Coventry City, yahanishijwe imyaka 2 n’amezi 9 y’igifungo azira gucuruza ibiyobyabwenge. Seff Murenzi akaba yakatiwe n’urukiko mu Bwongereza iyo myaka y’igifungo nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza cocaine […]

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko KNC yatsinzwe n’umunyamigabane wa Radio1

Nyuma y’imyaka itanu hatangiye urubanza Kakoza Nkuriza Charles (KNC) nyiri Radio 1 na TV1 yaregwagamo na Nyagatare Jean Luc, Umunyamigabane muri Radio One, urubanza rwageze ku musozo rurangijwe n’Urukiko rw’ikirenga. Inyandiko Ikinyamakuru Bwiza.com gifitiye kopi ku myanzuro yatangajwe n’Urukiko rw’Ikirenga yo kuwa 23/06/2017 , rumaze gusuzuma ibyatanzwe n’impande zombi, ruhereye ku mikirize y’imanza za mbere, […]

Umwana w’imyaka 14 yivuganye umugabo we w’imyaka 40 bamushyingiye ku ngufu

Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wo mu gihugu cya Nigeria, wahatiwe kurongorwa n’umugabo w’imyaka 40, afunzwe ashinjwa icyaha cyo kwica umugabo we nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Nigeria. Iki gipolisi kiravuga ko cyataye muri yombi umwana w’umukobwa witwa Aisha Isah w’imyaka 14 nyuma yo gushinjwa gukubitisha umugabo we, Isiaka Usman w’imyaka 40 inkoni bakinisha umukino wa baseball […]

Karongi: Urubyiruko rufite impano mu mupira w’amaguru rwariyakiriye

Ibijyanye n’umupira w’amaguru mu Karere ka Karongi ni kimwe mu byo urubyiruko rugaragaza ko rutabonamo amahirwe yo kwigaragaza no guteza imbere impano za bo. Bishingiye ku buba nta bikorwaremezo abakunda uwo mukino bakwifashisha mu mirenge batuyemo, birimo ibibuga n’imipira yo gukina. Urwo rubyiruko rubarizwa mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Karongi ruvuga ko rusa n’aho […]

“Nda ndambara yandera ubwoba ndi kumwe nawe”, indirimbo igezweho muri Kampala

Amatora yo mu Rwanda arashyushye kugeza no mu bihugu by’ibituranyi. Abatuye Old Kampala ahategerwa zimwe mu modoka ziza mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu ushize baraye bumva amajwi n’umudiho, baririmba ngo “nda ndambara yandera ubwoba ndi kumwe nawe”. Iyi ni indirimbo yaririmbwe n’abagoyi batuye imirenge ya Nyundo, Kanama na Rugerero ubwo bakiraga umukandida wa FPR […]

Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwanze ko Tony Blair akurikiranwa mu nkiko

Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwitambitse ubusabe bw’uwigeze kuba umugaba w’ingabo za Irak bwo kujyana Tony Blair mu rukiko agakurikiranwa ku ruhare rwe mu ntambara yo muri Irak. Gen. Abdul Wahed Shannan Al Rabbat, ashinjwa Tony Blair ibyaha by’ubushotoranyi ubwo yateraga Irak mu 2003 agiye gukuraho Saddam Hussein. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Lord Thomas of Cwmgiedd, Umuyobozi w’urukiko […]

U Bushinwa bwagaragaje ububasha bw’igisirikare cyabwo mu kwizihiza imyaka 90 kimaze — Amafoto

Ibihugu by’ibihangange ku Isi bikomeje kurata imbaraga zabyo mu bya gisirikare zigaragaza ibitwaro bitunze, igihugu cy’u Bushinwa nacyo ubwo kizihizaga isabukuru y’imyaka 90 igisirikare cyacyo (PLA) kibayeho, kikaba cyagaragaje mu karasisi kari kitabiriwe na perezida Xi Jinping ubushobozi bw’iki gisirikare. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Hagaragajwe imitwe y’ingabo itandukanye, ibibunda birasa ibisasu bya missiles birimo ubumara n’indege z’intambara […]

Uganda igiye gukurikiranira hafi amatora yo mu Rwanda na Kenya kubera ingaruka yayigiraho

Abayobozi b’igihugu cya Uganda baravuga ko bari gukurikiranira hafi ibijyanye n’amatora yenda kuba mu bihugu by’ibituranyi, Kenya n’u Rwanda, aho ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko inama yo mu cyumweru gishize yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Ruhakana Rugunda, amatora yo muri ibi bihugu yari mu bintu by’ingenzi byizweho bitewe n’ingaruka amatora yo muri Kenya ashobora kugira […]

Nyarugenge: Gusoza ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR byitabiriwe n’ibihumbi by’abaturage

Kuri iki cyumweru, itariki ya 30 Nyakanga, ku Gitikinyoni mu Murenge wa Kigali habereye igikorwa cyo gusoza gahunda zo kwamamaza umukandida w’ Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge. Ibi bikorwa byitabiriwe n’ abaturage bagera ku bihumbi 55,000 b’ Akarere ka Nyarugenge ndetse n’ abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’ Umuryango mu Mujyi wa Kigali bwana […]

Burera na Gakenke bijeje Paul Kagame kuzamutora kubera ibyiza yabagejejeho- AMAFOTO

Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul kagame ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho abikomereje mu Ntara y’amajyaruguru. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, umukandida Paul Kagame abihereye muri Burere, umuhango ukaba urimo kubera kuri sitade ya Birambo muri Burera, iherereye mu murenge wa Rusarabuye. 10:30: Abahanzi barimo […]

Umuryango wa COMESA wanze gukorera inama zawo mu Burundi

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba n’amajyepfo, COMESA, wanze gukorera inama zawo mu gihugu cy’u Burundi zari ziteganyijwe kuhabera muri uyu mwaka kubera impamvu zitandukanye zirimo ibibazo bya internet, imodoka zo gutwara abantu n’ibindi. Mu ibaruwa Umunyamabanga Mukuru wa COMESA, Sindiso Ngwenya yandikiye minisitiri w’u Burundi w’ubucuruzi n’inganda, Pelate Niyonkuru, yamubwiye ko u Burundi butiteguye […]

Rwamagana: Abasore babiri barohamye mu cyuzi cya Kimpima

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017 abantu 2 barohamye mu cyuzi cya Kimpima giherereye hagati y’ Umurenge wa Munyaga n’Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ubwo twandikaga iyi nkuru imirambo yari itaraboneka. Mu masaha ya saa munani abasore babiri Kabandana Emmanuel ufite imyaka 20 na Barayavuga Martin ufite imyaka 24 bombi […]

Afrika y’Epfo: Abantu 2 bapfiriye kuri stade umukino urakomeza

Umuyobozi w’umujyi wa Johannesburg yavuze ko abantu babiri bapfuye abandi 19 bakomerekera mu mpanuka yabereye kuri sitade nini kurusha izindi muri Afurika y’Epfo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyo mpanuka yatewe n’imodoka yahiye amakipe abiri yo mu nkengero za Soweto, Kaizer Chiefs na Orlando pirates zahuriraga mu mujyi wa Johannesburg. Orlando Pirates yavuze ko abantu bagerageje kubyigana binjira […]

Ifoto y’umugore ari gukora ku gitsina cy’umukinnyi wavunitse yavugishije benshi

Ifoto y’umugore w’umuganga wagaragaye ari kwita ku mukinnyi mu kibuga ikomeje kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga. Iyi foto yafatiwe mu kibuga cyo muri Zambia mu mukino uheruka ubwo bari mu irushanwa rya Super Division League risanzwe ribera muri kiriya gihugu, uyu mugore akaba yibazwaho impamvu yari yitabiriye umukino w’abantu b’igitsina gabo nk’umwe mu bagombaga kubitaho. […]

Imitwe 10 y’ibyigomeke ihangiyikishije Isi irimo uwo Trump aherutse kwiyemeza kurandura

Ushobora kuba ujya wumva imitwe y’abagizi ba nabi hano muri Afurika irangwa n’ubwicanyi n’ubujura no gucuruza ibiyobyabwenge, ariko no mu bihugu byo hakurya ya Afurika uhasanga imitwe y’ibyigomeke usanga inambukiranya imipaka igakora ibyaha ku rwego mpuzamahanga. Iyi mitwe usanga irangwa n’ubwicanyi, ibyaha byo gucuruza abantu, gucuruza intwaro, gucuruza ibiyobyabwenge, kwiba, iyezandonke (Money Laundering), gushimuta abantu […]

Umuhanzi Miss Jojo yarushinganye na Minani Salim

Umuhanzi Miss Jojo wamamaye mu ndirimbo ‘’Mbwira’’, ‘’Tukabyine’’, ‘’Ndinde’’ n’izindi yarushinganye n’umukunzi we Salim Minani bamaranye igihe bakundana. Ibi birori byabereye i Rugende Park mu karere ka Kicukiro Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2017, byasusurukijwe n’abahanzi barimo Man Martin na Patrick Nyamitali. [xyz-ihs snippet=”google”] Muri Werurwe nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko, Jojo w’imyaka 34 […]

Kenya: Uwagabye igitero ku rugo rwa William Ruto yishwe arashwe

Polisi yo muri Kenya iravuga ko yishe irashe umuntu wari wagabye igitero ku nzu ya Perezida wungirije, William Ruto ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu. Ni igikorwa cyafashe amasaha menshi kugira ngo inzego z’umutekano zibashe kugota inyubako hanyuma hashakishwe uwaba yihishe inyuma y’igitero cyagabwe ku rugo rw’umunyepolitiki ukomeye agasiga anakomerekeje uwari urinze umutekano akanamwambura imbunda. Ruto […]

Tugomba gusubizaho byihuse umubano na Congo, u Burundi n’u Bufaransa- Dr Habineza

DR Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, yatangaje ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azihatira kunoza umubano hagati y’u Rwanda n’ibihugu bitandukanye. Ibyo ni Congo yavuzweho kenshi gucumbikira abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bahungiyego, ndetse no gutera inkunga imitwe irwanya leta […]

Dr Habineza azashyiraho urukiko ruzasubiramo imanza z’abanyapolitiki bavuga ko barengana

Umukandida w’ishyaka Democratic Green party of Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azashyiraho urukiko rwihariye ruzasubirishamo imanza z’abanyapolitiki bavuga ko barengana. Abanyapoliti batandukanye bafungiye mu Rwanda bakunze gutangaza ko bafunze barengana, ugasanga n’amahanga arurira ku mvugo zabo agasaba ko bafungurwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Icyo kibazo ngo kizashakirwa umuti mu gihe Dr […]